Digiqole ad

FC Barcelona ijuru ryayigwiriyeiri mu rugo

Amahirwe yo gukomeza ku mukino wa nyuma yari macye cyane, ariko kuvamo nk’uko byayigendekeye byabaye nk’ijuru rigwiriye Barcelona ubwo yakubitwaga ibitego 3 – 0 na Bayern Munich yari yayisanze kuri Stade yabo i Nou Camp.

Abafana bari baje ku bwinshi kureba niba hari icyahinduka batashye bimyiza imoso
Abafana bari baje ku bwinshi kureba niba hari icyahinduka batashye bimyiza imoso

Barcelona idafite Lionel Messi, byavuzwe na Tito Vilanova ko yatinye kujya mu kibuga ngo atongeera imvune, yagaragaje ko iba ari ikipe nk’izindi nyuma y’uko yabashije kwihagararaho mu gice cya mbere (0 – 0) ariko Bayern ariyo igera imbere y’izamu kenshi.

Mu gice cya kabiri, Bayern Munich yakomeje kugorerwa imbere y’abafana bayo, ku muno wa 48 Arjen Robben yabatsinze igitego cya mbere, kuwa 72 Gerard Piqué aritsinda ku gihunga cyinshi ku mupira wari ukaswe na Frank Ribery, nyuma y’iminota ine kuwa 76 Thomas Muller wabatsinze bibiri ubushize, ashyiramo icya gatatu.

Barcelona isezererwa muri 1/2 cy’irangiza cya UEFA Champions Ligue itsinzwe 7-0 ibintu byatunguranye ugereranyije n’uko mukeba wabo Real Madrid kuwa kabiri yari yasezerewe na Boruscia Dortmund ariko yihagazeho.

Gutsinda kw’abadage (Bayern Munich vs Boruscia Dortmund) bivuze ko aribo bazahura kuwa 25 Gicurasi 2013 ku mukino wa nyuma uzabera kuri Stade Wembley i Londres, amakipe yo mu gihugu kimwe yaherukaga guhurira ku mukino wa nyuma mu myaka itanu ishize ubwo Manchester United na Chelsea zahuriraga ku mukino wa nyuma i Luzhniki Stadium mu Uburusiya.

Icyakora, aya makipe yo mu Ubudage azakina Final, kuri uyu wa gatandatu tariki 4 Gicurasi azahurira mu mukino wa shampionat guhera saa kumi n’ebyiri n’igice, umukino ushobora kuzarebwa n’imbaga y’abantu benshi batajyaga batiza amaso yabo Bundesliga y’abadage.

Bati iki nyuma y’umukino?

Pique: “ tugomba kwisubiraho tukazamura imikinire yacu, buri wese ku giti cye ndetse nk’ikipe.”

Xavi: ” iki gihe Bayern iri gukina byo ku rwego rwo hejuru, bariteguye mu mutwe, mu buhanga, ku mubiri. Ndabashimiye kubyo bakoze.”

Rosell (uyobora Barca): “Tugomba gushimira Bayern. Bari ikipe nziza ku buryo bugaragara bagombaga gutsinda bakajya i Wembley kuri Final.”

Martinez (Bayern): ” Twumvise ko Messi adakina twumvise turuhutse. Ni umukinnyi ubu wambere ku isi, yatsinda umukino we ubwe.”

Heynckes (utoza Bayern): “Sinavuga ko ibya Barca birangiye, hari abakinnyi yaburaga twe twabikomerejeho”

Cesc Fab: ” Si ikibazo cyo kubura ‘motivation’. Twakinnye n’ikipe ikomeye, Bayern yari itangaje kandi buri mukinnyi wabo aratuzi neza.”

Vilanova: ” ndashimira Bayern ko igeze kuri Final. Ndashimira abafana ku kutuba inyuma. Nashoboraga gukinisha Messi mu minota ya nyuma iyo biza bigishoboka ko tubona ‘qualification’ ariko sinari kumushyiramo bitagishobotse.”

Alves: ” mu bihe nkibi numva bimpaye ishema ryo kuba umwe mu bagize iyi kipe. Tuzagaruka.”

Lionel Messi na bagenzi be inyuma baguye mu kantu bareba ibiri kuba mu kibuga
Lionel Messi na bagenzi be inyuma baguye mu kantu bareba ibiri kuba mu kibuga
Piqué, Villa na Fabregas ntibumve ibyariho bibabaho
Piqué, Villa na Fabregas ntibumve ibyariho bibabaho
Bayern mu byishimo i Camp Nou
Bayern mu byishimo i Camp Nou

Photos Internet

JD NSENGIYUMVA Inzaghi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Nyandwi Hahahahahhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh!

  • fc balcelone niyihanganeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee

  • tudo e posivel mais j0gamos com toda forca!!!!!!!!!!!!!!bisobanurango byose birashoboka.ariko twagerageje uko dushoboye.mbasabye kwihangana tubarinyuma.

  • Abadiventiste bumunsi wa 7 ni barca

    • ariko konaherukaga omar uba indera wavuyeyo ryari? warakize cg waratorotse? gusa inama nakugira rangiza imiti neza

  • la regne c’est un tour de role

Comments are closed.

en_USEnglish