Digiqole ad

Faustin Usengimana myugariro wa Rayon Sports yarakize neza

Usengimana Faustin ukina mub’inyuma ba Rayon Sports wavunikiye bikomeye ku mukino ubanza wa shampiyona ubwo ikipe ye ya Rayon Sport yakinaga n’ikipe ya Gicumbi FC ku itariki ya 28 /09/2013, yatangaje ko yakize neza ari bugufi gusubira mu kibuga.

Faustin Usengimana mu minsi ishize akirwariye mu Rwanda
Faustin Usengimana mu minsi ishize akirwariye mu Rwanda

Faustin ni umwe mu bakinnyi bagaragaza imbere heza mu mupira w’amaguru mu Rwanda kubera ubuhanga akinana mu kigarira, yagaragaje ubuhanga bwe mu gihe cya CAN U17 yaberega mu Rwanda mu 2011.

Usengimana amaze amezi atandatu yaravunitse igufa ry’umurundi (fracture tubia) nyuma yo kujya kuvuzwa muri Algeria, ku bufatanye bwa FERWAFA na FAF (Fédération Algérienne de Football) ubwe yemeza ko yakize neza.

Faustin yagize ati “Narimfite ikibazo cya tibia (igufa ry’akaguru) baramvuye ntangira kugenda neza nyuma batangira kunkoresha imyitozo, nyuma bankoresheje ikizamini ngo barebe ko nakize ndagitsinda, ubuvuzi bwabo buri ku rwego rwo hejuru.”

Faustin avuga ko ashimira abantu bose bagize uruhare kugirango yoherezwe kuvurirwa muri Algeria. Yajyanye na Eric Nsabimana bakunda kwita zidane ukinira ikipe ya APR we wavunitse (ligament) ubwo yari kumwe n’ikipe y’igihugu Amavubi mu gihugu cy’u Bufaransa mu mikino ihuza ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa aza no kuvurirwayo ariko yamara kugera mu Rwanda ntakurikiranwe neza bizagutuma imvune ye ikomera.

Nk’uko Faustin yabidutangarije ngo Eric we bamubaze Ligament yo mu ivi bamushyiriramo indi bituma atinda gukira ariko ngo nawe azaza vuba.

Nyuma y’aba bakinnyi babiri, FERWAFA yabashije kohereza n’abandi babiri barimo Faruk Ruhinda wa APR FC wagize ikibazo cya Ligament ndetse na Ibrahim nawe wavunitse mw’ivi.

IMG_0198
Byari biteye ubwoba bagenzi be, Karim Nizigiyimana wifashe ku mutwe abonye imvune ya mugenzi we
Byari biteye ubwoba cyane
Byari biteye ubwoba cyane binababaje bagenzi be kuri uyu mukino

Photos/JD Inzaghi Nsengiyumva/Umuseke

Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ifaranga si ikintu sha; iyo ukoresha mituelle ngo urebe ko ukira???????????????????

    • Imana ishimwe gusa ni uko mbona football ifite imbogamizi muri ferwafa ya de gaule wabo wenda bizajyana na manda ye reka turindire si kera.

  • Imana Ishimwe

  • WELCOME  BACK

Comments are closed.

en_USEnglish