Digiqole ad

Fashion iri gukura n’abanyamuziki bakayinjiramo cyane

 Fashion iri gukura n’abanyamuziki bakayinjiramo cyane

Kanye West ubu yinjiye cyane mubyo kumurika no gucuruza imyambaro

Muri iki gihe abahanzi bakora muzika bazwi cyane bari kwinjira mu byo kwerekana imideri y’imyenda yabwo bwite, ndetse nka Stromae we yavuye mu bya muzika yinjira wese mu by’imideri. Hari ababona ko ari ukubera uburyo uru ruganda ruri kuzamuka cyane.

Kanye West ubu yinjiye cyane mubyo kumurika no gucuruza imyambaro
Kanye West ubu yinjiye cyane mubyo kumurika no gucuruza imyambaro

Guha umwanya ubu bwoko bw’ubuhanzi bushingiye ku mideli ni indi nzira abahanzi benshi cyane  cyane abo muri America bari guca, hari abashora amafaranga yabo bashinga inganda nshya hari n’abasinya amasezerano y’ubufatanye n’inganda zubatse izina mu mideli.

Mu 2016, uruganda rwa ADIDAS rwasinye amasezerano n’umuhanzi Kanye West,  uru ruganda ruzajya rukora inkweto n’imyenda bya Kanye West bizwi ku izina rya Yeezy.

Mu kiganiro Stromae yagiranye n’ikinyamakuru Ce Soir cyo mu Bubiligi yavuze ko umuziki yabaye awushyize ku ruhande ubu ikimushishikaje ari umushinga mushya ‘Mosaert’ wo guhanga imideli afatanyije n’umugore we Coralie usanzwe we ari byo akora.

Avuga ko imideri ubu aribyo bigize ubuzima bwe bushya. “Twese mu buzima duharanira gukora ibidushimisha, mu kuri intego yacu ya mbere si ugutanga ubutumwa ahubwo ni ukwaguka.”

 

Imyambaro ya "Mosaert" inzu y'imideri ya Stromae n'umugore we
Imyambaro ya “Mosaert” inzu y’imideri ya Stromae n’umugore we

Ubu mu Rwanda hari abahanzi bagiye batangaza ko bamaze kwinjira mu bucuruzi bw’imyambaro. Young Grace ni umwe mu batangaje ko afite gahunda nshya yo gushyira hanze imyenda y’imbere (amakariso) yanditseho izina rye, ni imyambaro izakorerwa mu bushinwa.

Umuhanzi Olivier Kavutse uzwi mu itsinda rya “Beauty For Ashes” atangaza ko yamaze  gushinga iduka ricuruza imyenda akura muri America, Canada na Aziya mu rwego rwo kurushaho kurimbisha Abanyarwanda.

Urubuga ‘ business of fashion’ ruvuga ko ‘fashion’ itanga amahirwe yo kumenyekana bityo ngo n’abaririmbyi benshi bari guhitamo gukoresha uburyo bushya bwo guhanga no gucuruza imyambaro kuko baba bifuza kongera umubare munini w’abakunzi babo.

Uru rubuga kandi ruvuga ko ibihugu bikomeye ku isi bikomeje gushora amafaranga menshi mu nganda zikora imyambaro ngo ibi hari ababikora mu rwego rwo kwigisha no gutanga ubutumwa bushingiye k’umico yabo.

Umuhanzi P-diddy nawe ufite uruganda rw’imyenda “Sean John” avuga ko ubucuruzi bw’imyenda bwamufashije kwinjiza amafaranga menshi cyane ndetse ngo byamufashije no kumenyekanisha izina rye kurushaho ku isi.

Yvan Ngabo umucuruzi w’imyambaro yabwiye Umuseke ko atajya atungurwa no kumva abahanzi bacuruza imyenda .

Ati “ubucuruzi bw’imyambaro natwe buradutunze kandi tugurisha ibyo twaranguriye abandi, tekereza rero inganda amafaranga zikura mu myambaro yazo zishyira hanze. Njye rwose sinatungurwa no kumva umuhanzi ufite uruganda rwe kuko buriya ushishoze neza wasanga hariya banakuramo amafaranga aruta ayo babona mu muziki.

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish