Digiqole ad

FARG igeze he ifasha abarokotse Genocide?

Kuri uyu wa gatatu kuri FARG habereya inama ya FARG hamwe na banyamakuru aho umuyobozi wa FARG  THEOPHILE RUBERANGEYO tatugezagaho ibyo FARG imaze kugeraho mu myaka 13.

Abayobozi ba FARG na IBUKA basobanura aho bageze uyu munsi

FARG ni ikigega cyagenewe gutera inkunga abarokotse Jenoside ya korewe abatutsi (FARG) mu mwaka w’1994 batishoboye cyashizweho n’itegeko numero 02/98 ryo kuwa 22/1/1998 riza kuvugururwa n’itegeko numero 69/2008 ryo kuwa 15/12/2008 icyo kigega gikoresha amafaranga angana na 6% y’ingengo y’imari ya leta ayo mafaranga akaba agenda yongerwa buri mwaka hakurikijwe ubwiyongere bw’amikoro ya leta.

FARG itanga inkunga binyuze muri gahunda z’uburezi,ubuzima,amacumbi,inkunga y’ingoboka n’imishinga ibyara nyungu. kuva iki kigega cyajyaho kugeza mu mpera za 2010 leta yari imaze gutanga amafaranga y’urwanda angana na 86.687.870.238 kubagenerwabikorwa bangana na 215479 (hari ababonye inkunga hafi muri gahunga zose)

Leta yagiye ikora ibishoboka kugira ngo imibereho y’abarokotse Jenoside batishoboye ibe myiza ariko hagiye habaho inzitizi zitandukanye:
– Amikoro ya leta akiri make
-Umubare w’abasaba guterwa nkunga wiyongera
-Abahabwa inkunga batazikwiye
-Abanyeshuri badashobora gukomeza mu mashuri makuru.
-Abarwayi bataravuzwa bose kubera kwigunga/kutivuza cyangwa kubura abaganga binzobere
-Ibigo by’amashuri bimwe na bimwe bitubahiriza amasezerano na FARG
-Imikorere itanoza ya bamwe mu nzego z’ibanze itanoze n’ibindi

Gusa kugeza ubu hari ibimaze kugerwaho kuva 1998-2010
Mu burezi hatanzwe amafaranga agera kuri Miliyari 6,380,5467,284 harimo n’ibikoresho by’ abanyeshuri, amafaranga y’ishuri n’ayo kubatunga.
Mu buzima hamaze gutangwa agera kuri 7,514,431,152 naho mu gutanga inkunga y’ingoboka n’imishinga ibyara inyungu hatanzwe miliyari 557,397,315

Kuva mu mwaka wa 2011 kugeza mu 2019 FARG ifite gahunda zo gukomeza kwishyurira abana barokotse amashuri ya Secondaire kugeza mu 2015, no kwishyura kaminuza kugeza mu 2019, kwishyura ubwisungane mu buzima, gutanga inkunga zo kuzamura imibereho myiza, ndetse no kubaka amacumbi y’abarokotse.

FARG ikaba ifite gahunda yo kurwanya abashaka guterwa inkunga batayikwiye, ndetse no kuvugurura imikorere yayo yagiye irangwamo akajagari mu bihe byashize.

Daddy SADIKI RUBANGURA

UM– USEKE.COM

2 Comments

  • ni koko fagr yageze uri binshi mu byo yiyemeje ijya gushingwa,aho harimo gufasha abana kwiga none ubu abenshi twarangije kaminuza turitunze ndetse dutunze imiryango n’abavandimwe kuburyo icyo kintu usanga farg igomba kikishimira cyane.

  • farg izanafashe abana barakotse gukurikirana imitungo yabo yagiye yigarurirwa n’abantu bibwira ko bitoraguriye.

Comments are closed.

en_USEnglish