Digiqole ad

Fabrice Muamba yavuye mu bitaro

 Kuri uyu wa 16 mu masaha ya nimugoroba, nibwo mukinnyi wa Bolton Wonderers Fabrice Muamba amaze kuva mu bitaro bya London Chest Hospital, ni nyuma y’ukwezi agize ibibazo byo guhagarara k’umutima ubwo yari mu kibuga.

Fabrice Muamba abaganga bamusezerera mu bitaro kuri uyu wa 16 Mata
Fabrice Muamba abaganga bamusezerera mu bitaro kuri uyu wa 16 Mata

Muamba,24 kuri uyu wa mbere yanditse itangazo mu ma saha ashize rigira riti “Ubu navuye mu bitaro nishimiye kuba njye kumara igihe ntora akuka ndikumwe n’umuryango wanjye“.

Muamba Fabrice yari agiye kwitaba Imana bitewe n’impanuka yo guhagara k’umutima ku itariki ya 17 Werurwe mu mukino wa ¼ cy’igikombe cy’Ubwongereza FA Cup ubwo  ikipe ye ya Bolton Wanderers  yakinaga na Tottenham Hotspurs kuri stade White Hart Lane i Londres.

Icyo gihe umukino ugeze hagati umukinnyi Muamba yikubise hasi umutima uhagara gutera iminota 78 nyuma, benshi bakaba bari baziko ibya Muamba byarangiye, nyuma yo kugarurira umutima we ubuzima, abaganga batangaje ko ari igitangaza cyabayeho.

Fabrice Muamba amaze gusohoka yagize ati : “Nishimiye kuva mu bitaro ndetse mboneyeho muri aka kanya gushimira abaganga bose bakora mu bitaro London Chest Hospital bagize uruhare mu kunyitaho“.

“Ubwitange, ubunyamwuga n’ubuhanga bakomeje kugaragaza ntibyari bisanzwe, igihe cyose nzabyibuka” byanditse mu itangazo rito ryasohowe na Muamba.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Sha warungurutse mumva,shima Uhoraho ukugaruye mu bawe,kandi wigorore n’Immana muri byose kuko isaha ishakiye ijyana uwo ishaka.

  • oh IMANA ISHIMWE

  • Birababaje kubona Imana ntacyo itadukorera ngo itwereke ko idufiteho umugambi ariko ntitubimenye! Ngo arashimira abaganga bose bamwitayeho nkaho yashimiye Imana bwa mbere. Gusa Imana ihabwe icyubahiro.

  • Nanjye ndumiwe ni ukuri rwose. Ati ubuhanga,….Uwiteka agufitiye gahunda va kuri abo Baganga yakoresheje kugirango akwiyereke ariko ukaba utemera. Mana shimwa kubera Umuja wawe kandi ukabije ubujiji Mwamba wakijije. Amina

  • ahubwo egera uwiteka urusheho kumutunganira , harumugambi agufiteho kuriyisi niyompamvu yongeye kugutiza ubugingo, ibi bijye biduha isomo

Comments are closed.

en_USEnglish