Digiqole ad

Fabregas yasinye mu ikipe ya Chelsea

Kuri uyu wa kane ku gicamunsi ikipe ya Chelsea yatangaje ku rubuga rwayo  ko yaguze umukinyi mpuzamahanga w’umunya Espanye Cesc Fabregas  imusinyisha amasezerano y’imyaka itanu.

Ngo aje gukora ibyo atarangije mu Bwongereza
Ngo aje gukora ibyo atarangije mu Bwongereza

Ku myaka 27 ,Fabregas agarutse mu bwongereza  yemeranyije n’ikipe y ya Chelsea FC kuyikinira imyaka  itanu kuva uyu mwaka kugera 2019 azajya yambara nimero 4 mu mugongo, yahoze yambarwa na David Luiz ubu wagiye muri Pars Saint Germain.

Akimara gushyira umukono ku masezerano Fabregas yagize ati. “ mbere na mbere ndashimira  abantu twabanye mu ikipe ya Barcelona muri iyi myaka itatu ishize  nahagiriye ibihe byiza ,n’ikipe yanjye nakuriyemo kandi buri gihe nzahora n’umva  nshimishijwe kandi mfite icyubahiro cy’uko nagize amahirwe yo gukinira Barcelona.”

numva nkifite byinshi byo gukora muri Premier League, ndatekereza ko uyu ari wo mwanya mwiza wo kugaruka nkabikora.”

Yakomeje avuga ko yari yifujwe n’amakipe menshi ariko asanga ikipe ya Chelsea ariyo mahitamo ye meza.

Fabregas  ageze i Stamford Bridge mu ikpe ya Chelsea nyuma y’imyaka itatu akinira ikipe ya FC Barcelone aho yayifashije  gutwara igikombe cya shampiyona ya Espagne La Liga, Copa del Rey, Spanish Super Cup, UEFA Super Cup  n’igikombe cy’isi cy’amakipe, nubwo atigeze ahabona umwanya ubanzamo uhoraho kubera abakinnyi bakomeye yahasanze.

Igurwa rya Fabregas mu ikipe ya Chelsea ribaye nyuma y’iminsi 10 gusa  Frank Lampard  atangaje ko nyuma y’imyaka 13 akinira iyi kipe atazongera amaserano nayo.

Fabregas watsinze ibitego 50 mu mikono 305 mu ikipe ya Arsenal asubiye mu Bwongereza mu ikipe ya Chelsea aho asanze abasore  b’abahanga nka Ramires, Nemanja Matic ndetse na John Obi Mikel nabo bakina hagati.

Ikipe ya Arsenal yakiniye afite imyaka 16, niyo yari ifite amahirwe menshi yo kuba yasinyisha uyu musore bigendanye n’amasezerano yagiranye n’ikipe ya FC Barcelona.

Jean Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • another traitor…

  • nagaruke ajye mu bandi

  • Umuntu wakoze affaire ni Morinho wenyine kuko abonye umukinnyi mwiza kandi umenyereye Premier League. Gusa Fabregas yitegure kurya bench kenshi kuko Chelsea ifite abasore bakiri bato kandi bakomeye ku myanya akinaho (Hasard, Oscar, Willian, etc)

Comments are closed.

en_USEnglish