Digiqole ad

Fabregas yeretswe abakunzi ba FC Barcelona

Kuri uyu wa mbere umukinnyi Cesc Fabregas nibwo yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa FC Barcelona, nyuma y’uko amaze gukorerwa ibizamini by’ubuzima bwe ngo barebe uko buhagaze.

Umwana yasubiye mu rugo, yaberetse ko yari agikunda Barcelona
Umwana yasubiye mu rugo, yaberetse ko yari agikunda Barcelona

Uyu mukinnyi yaguywe miliyoni 36 z’amapawundi kongeraho miliyoni 4 umukinnyi Fabregas agomba kwitangira zose hamwe zikaba miliyoni 40.

Ubaze amafaranga FC Barcelone yamuguze n’ayo bumvikanye kumuhemba mu myaka itanu ashobora gusinya, byose hamwe bizahagaragara muru miliyoni 130 z’amapawundi.

Kimwe n’umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Argentine Lionel Messi, uyu Fabregas yakuriye mu ikipe ya FC Barcelone mbere y’uko ajya mu ikipe ya Arsenal mu mwaka wa 2003, akaba yari afite imyaka 16.

Fabregas apimwa ubuzima kuri uyu wa mbere
Fabregas apimwa ubuzima kuri uyu wa mbere/ Photo Internet

Hagati mu kwezi kwa karindwi, umutoza w’ikipe ya FC Barcelone, Pep Guardiola yari yijeje abafana ko azarwana intambara kugeza ubwo azazana uriya musore Fabregas. Gusa umutoza w’ikipe ya Arsenal, Arsène Wenger we akaba atangaza ko batifuzaga igenda rya Fabregas ariko we ngo yagaragaje ko akeneye kugenda.

« Twumvise ikifuzo cye cyo kujya mu ikipe yo mu mugi we, kandi twemeye ikiguzi cya Barcelone. Turashimira Francesc Fabregas  kubyo yakoreye ikipe ya Arsenal, tunamwifuriza amahirwe iwabo » Wenger

Fabregas ashobora kuzatangira mu ikipe ya FC Barcelone mu mukino wo kwishyura wanyuma w’igikombe kiruta ibindi muri Esipanye (Super cup) uzaba mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu, bakina na Real Madrid i Camp Nou.

Fabregas yeretswe abafana ba Barcelona aho yahoze mu myaka 8 ishize
Fabregas yeretswe abafana ba Barcelona aho yahoze mu myaka 8 ishize

Emmanuel NSHIMIYIMANA& Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.COM

9 Comments

  • Nagende ariko yibuke ko ntawavuye muri iriya mifungo ngo agire amahirwe aho agiye!!Igendere sha maze tuzahure ejobundi!!.

  • Igendere sha ntitwakurenganya turi victimes za politique ya wenger ibabaje.Good luck.

  • Nyamara Wenger ararengana, nonese niwe wanze ko Arsenal imugumana, cg ko itsinda? ikindi kandi siwe nyiri ikipe. So ntimukitwaze Mzee Charles Ernest Wenger, ni ikipe icunzwe nabi

  • nagende na henry yaragiye arsenal irakina nkanswe fab nawe amenye ko kwitwa umukinnyi wibihe byose abisezeye ariko ndamwifuriza amahirwe muri cariere yiwe nshya.

  • Ejo we mwariye nyabwerera ya wenger ryari ko mbona mwamwise andi mazina!!ariko muratwanga weeeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!!.

  • agatebe.com!! nakina muzangaye…

  • ikipe ihoraho mbese ni nk’igihugu naho abakinnyi ni nkabayobozi b’igihugu kuko bo barahinduka.niyigendere yabishatse kera tuzashaka abandi kuko nawe yaje hari abandi bahavuye twibazaga ko batasimburwa e.g pires,ljungberg,vieira,…

  • tumwifurije ihirwe muri barca

  • Hahahahaha ubu se muri arsenal twavuga ko ba viera na henry koko basimbuwe!! never never! n’ikimenyimenyi nyuma yabo nta gikombe kiraboneka; none na fabregas na nasri bafatwaga nkaho ari umutima w’ikipe nabo baragiye. the next year hazagenda persie na walcott ubundi ikipe irangire neza isigare ari nka za wigan cg za everton!! erega na za leeds zahoze ari ikipe zitwara ibikombe none ubu zarakeendereye!

Comments are closed.

en_USEnglish