Digiqole ad

EWSA yasabwe gutangaza amazina y’abakekwaho gukoresha nabi umutungo wa Leta

Komisiyo y’abadepite ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta yasabye ikigo cya EWSA gukora urutonde rw’abagaragara mu micungire mibi n’imikoreshereze mibi y’umutungo wa EWSA nk’uko byagaragajwe muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ya 2011/2012.

Ntare Karitanyi umuyobozi mukuru wa EWSA ubwo yari avuye imbere ya PAC mu cyumweru gishize
Ntare Karitanyi umuyobozi mukuru wa EWSA ubwo yari avuye imbere ya PAC mu cyumweru gishize

Kimwe mu byagarutsweho muri iyi raporo ni igurwa rya Porogramu ya za mudasobwa yitwa Oracle yaguzwe akayabo ka miliyoni irenga y’amadorari ya Amerika (asaga miliyoni 745Rwf), ariko kugeza n’ubu ikaba ngo idakora kandi mu myaka itanu ishize Leta ikomeza kuyitangaho 90 000Rwf yo kuyikoresha (Licence)

Juvenal Nkusi uyoboye iriya Komisiyo y’abadepite yasabye EWSA amazina y’abavugwa muri iyo micungire mibi n’ibindi bibazo bigera kuri 80 byahombeje Leta asaga miliyari 13 mu myaka igera kuri itanu ishize muri EWSA.

Hon Nkusi yasabye EWSA igihe ntarengwa yumva yazaba yagaragaje ibisobanuro bihagije kuri iyo micungire mibi, ndetse anavuga ko nibishoboka bazimanukira bakajya kwikorera ubugenzuzi.

Mu kigo cya EWSA ubuyobozi n’abakozi bakuru benshi bagiye bahinduka abariho ubu bakaba abenshi ari abashya.

Hon Thierry Karemera yavuze ko imyanzuro y’aka kanama kitwa PAC ari iy’Inteko ishinga amategeko bityo ko iki kibazo cy’inyerezwa ry’umutungo wa Leta yumva ubugenzacyaha bw’u Rwanda bugomba kukinjiramo.

Ubuyobozi bwa EWSA muri uku kwisobanura kwabaye mu cyumweru gishize bukaba bwarasabwe gukora ibishoboka bukagaragaza byose kuri iki kibazo kuko ngo kirebana n’imisoro y’abaturage iba yaratanzwe ngo ikore ibikorwa by’iterambere ikanyerezwa.

Muri uku kwisobanura, ubuyobozi bwa EWSA ntabwo bwahakanye amakosa avugwa muri iki kigo ari bwagaragaje ko ahanini yakozwe n’abayobozi babanje bacunze nabi ibikorwa by’iki kigo gishinzwe ingufu amazi isuku n’isukura ku banyarwanda.

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish