EU Yatanze andi miliyoni 4,5€ yo gufasha impunzi z’Abarundi
Kuri uyu wa kane Michael Ryan uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda yatangaje ko uyu muryango ahagarariye watanze indi nkunga ingana na miliyoni 4,5 z’amaEuro (ayegereye miliyari 4Rwf) yo gufasha impunzi z’Abarundi zahungiye mu bihugu bya Tanzania, u Rwanda, Congo na Uganda.
Ishami ry’uyu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi ryatangaje ko rizakomeza gufasha ibihugu by’u Rwanda n’ibituranye nabyo byakiriye impunzi nyinshi z’abarundi biturutse ku bibazo bya Politiki bihavugwa.
Mu Rwanda ubu habarirwa impunzi z’abaruni zigera ku bihumbi 71, muri Tanzania habarirwa impunzi z’Abarundi zegera ku bihumbi 60, muri Uganda habarirwa impunzi z’Abarundi zigera ku bihumbi umunani naho muri Congo Kinshasa habarurwa abagera ku bihumbi bitanu.
Usibye ubufasha busanzwe bugenwa n’ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) indi miryango nterankunga ndetse n’abantu ku giti cyabo nibo bagoboka impunzi ziba zifite imibereho idasanzwe kure y’ibyabo bakoraga byababeshagaho.
Uruhande rwa Leta i Burundi ntabwo ruratera intambwe yo kugerageza gucyura impunzi zabo ziri mu Rwanda nk’uko MIDIMAR iherutse kubitangariza Umuseke. Nubwo hari imibare ya bamwe bataha ku bushake babisikana n’indi mibare mito y’abahunga binjira mu Rwanda.
UM– USEKE.RW
1 Comment
None muragira bayahe tutariye kuri izo millioni!?
Comments are closed.