Digiqole ad

Ethiopia: Perezida Kagame yashimiwe uburyo yarwanyije Malaria mu Rwanda

Mu nama ya 22 y’abakuru b’ibihugu bya Afurika irimo kubera i Addis-Ababa muri Ethiopia, Ihurira ry’abayobozi bakuru b’ibihugu bya Afurika mu kurwanya icyorezo cya Malaria ryashyikirije igihembo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame nk’umuyobozi wabaye indashyikirwa mu kurwanya icyorezo cya Malaria ku baturage b’igihugu cye ku kigereranyo cya 95%, igihembo cyitwa “African Leaders Malaria Alliance (ALMA) Awards for Excellence in Vector Control”.

Perezida Paul Kagame ashyikirizwa igihembo.
Perezida Paul Kagame ashyikirizwa igihembo.

Ibihugu nka Cape Verde, Madagascar, Malawi, Namibia, São Tomé and Príncipe na Swaziland nabyo biri mu cyiciro kimwe cy’ibihugu bitateshutse ku ngamba zo kurwanya Malaria ku ijanisha rya 95 kimwe n’u Rwanda nabyo byashyikirijwe ibihembo.

Buri gihugu muri ibyo byavuzwe haruguru cyagaragaje imikorere myiza mu kwegereza abaturage ingamba zo kurwanya Malaria, zirimo gutanga inzitiramibu zikoranye umuti, gutera imiti yica umubu mu mazu n’izindi ngamba zitandukanye ku kigereranyo cya 95%.

Ibihugu byahembwe byose byatoranyijwe na komite ihagarariye World Health Organization (WHO), Roll Back Malaria (RBM), inzego z’abikorera, imiryango itegamiye kuri Leta, n’impuguke zitandukanye.

Raporo y’Isi ku cyorezo cya Malaria igaragaza ko iyi ndwara ari imwe muziri ku isonga mu zizonga abana bato, zikanatera imfu zibarirwa mu bihumbi 627 buri mwaka, abenshi bakaba bagwa muri Afurika. Gusa umugabane wa Afurika nanone ukomeje gutera imbere mu guhashya Malaria no kuvura abayanduye.

Abakuru b’ibihugu bari muri iyi nama bavuga ko ingamba zo kurwanya Malaria zigomba kurushaho gukazwa kuko iri mubiteza ubukene abaturage batari bacye b’uyu mugabane kubera guhora barwaye cyangwa barwaje.

Inama y’abakuru b’ibihugu y’uyu mwaka biteganyijwe ko igomba kwiga ku guteza imbere ubuhinzi ku mugabane wa Afurika wakomeje kurangwa mo ibibazo by’inzara cyane.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • komeza imihigo ntore izirusha intambwe

  • Nukuri Nyakubahwa turagushima, uru Rwanda waje uje kuruzamura kandi natwe abenegihugu benshi tukuri inyuma dushyira mu bikorwa ingamba zawe zosse.

  • CONGS ntore izirushintabwe, ibyo utugezaho Imana izabiguhembere merci bcp

  • komereza aho muyobozi dukunda kandi ntituzaguteterana mu rugamba rwo guhangana n’ibibazo twishakira ibisubizo

  • Birashimishije cyane.
    Dukurikize inama nziza ubuyobozi butugira.
    Tugomba gukomereza aho, wuri wese akagira icyo akora ngo dukomeze dutere imbere.

Comments are closed.

en_USEnglish