Digiqole ad

Muhanga>>>Musanze Eyob Metkel niwe utsinze. Ibintu byahinduye isura

 Muhanga>>>Musanze Eyob Metkel niwe utsinze. Ibintu byahinduye isura

Eyob Metkel na we yahageze icyaka ari cyose arabanza yica inyota

Uko barangije:
1 EYOB Metkel (Dimension Data for Qhubeka)    3:15:57
2.BYUK– USENGE Patrick (Club Benediction de Rubavu) ”
3 HAYLAY Kbrom (Ethiopia) ”
4 HATEGEKAGasore ,,
5 UWIZEYIMANABonaventureDimension Data for Qhubeka  0:46
6 OKUBAMARIAMTesfom (Eritrea)  ,,
7 BENEKECalvin(South Africa)    ,,
8 GOLDSTEINOmer (Cycling Academy Team)  ,,
9 GEBREIGZABHIERAmanuel (Dimension Data for Qhubeka)  ,,
10 BURUTemesgen (Ethiopia)  ,,
11 BUSSARDDimitri (Suisse Meubles Descartes)  ,,
12 GEBRESILASSIEEstifanos Kebede (Ethiopia)  ,,
13 AFEWERKIElyas (Eritrea)  ,,
14 RUGGTimothy (Lowestrates.ca)  ,,
15 NSENGIMANAJean Bosco (Stradalli – Bike Aid)  ,,
16 KANGANGISuleiman (Kenyan Riders Downunder)  ,,
17 ARERUYAJoseph (Club Les Amis Sportifs De Rwamagana)  ,,
18 NDAYISENGAValens (Dimension Data for Qhubeka)  ,,
19 BIRUGoton Mebrahtu (Ethiopia)  ,,
20RUHUMURIZAAbraham (Rwanda)  ,,

 

Urutonde rusange:

  1. NDAYISENGA Valens 16:11:19
  2. EYOB Metkel 0:42
  3. ARERUYA Joseph 1:16

 

Saa 3h10′ Amafoto ya Etape ya 5:

Eyob Metkel na we yahageze icyaka ari cyose arabanza yica inyota
Eyob Metkel na we yahageze icyaka ari cyose arabanza yica inyota
Boivin Guillome wayoboye isiganwa igihe kinini yasoreje ku mwanya wa 22 yahagereye rimwe na Brett Watchtendorf Jean Claude Uwizeye na Samuel Hakiruwizeye
Boivin Guillome wayoboye isiganwa igihe kinini yasoreje ku mwanya wa 22 yahagereye rimwe na Brett Watchtendorf Jean Claude Uwizeye na Samuel Hakiruwizeye
Bavuye Mukamira bajya i Rambura gutegereza igare
Bavuye Mukamira bajya i Rambura gutegereza igare
Abenshi bashyigikiye Abanyarwanda mu isiganwa
Abenshi bashyigikiye Abanyarwanda mu isiganwa
Mu Ngororero amagare bayareberaga ahirengeye
Mu Ngororero amagare bayareberaga ahirengeye
Mu bushoroshori bw'icyapa bahageze bibagoye ariko bareba uko abahungu bashunguka inkungugu ku igare
Mu bushoroshori bw’icyapa bahageze bibagoye ariko bareba uko abahungu bashunguka inkungugu ku igare
Urugendo barukoze mu mihanda yiganjemo guterera cyane no gucunshumuka
Urugendo barukoze mu mihanda yiganjemo guterera cyane no gucunshumuka
Kuri Jambo abantu benshi biganjemo abato bari bakereye kureba igare
Kuri Jambo abantu benshi biganjemo abato bari bakereye kureba igare
Igikundi cya kabiri cya Bonaventure Uwizeyimana na bagenzi be basizwe amasegonda 46 na Eyob Metkel
Igikundi cya kabiri cya Bonaventure Uwizeyimana na bagenzi be basizwe amasegonda 46 na Eyob Metkel
Habura km 10 Eyob Metkel yasatiriye bigora Valens Ndayisenga cyane kandi bakinana ibintu atishimiye
Habura km 10 Eyob Metkel yasatiriye bigora Valens Ndayisenga cyane kandi bakinana ibintu atishimiye
Valens Ndayisenga ahagarariye u Rwanda neza
Valens Ndayisenga ahagarariye u Rwanda neza
Ndayisenga ni we ucyambaye umwenda w'umuhondo
Ndayisenga ni we ucyambaye umwenda w’umuhondo
Ndayisenga ni we wa mbere muri U23
Ndayisenga ni we wa mbere muri U23
Ni Umunyafurika uhiga abandi
Ni Umunyafurika uhiga abandi
Mugisha aracyari 'King' mu kuyobora abandi ahazamuka
Mugisha aracyari ‘King’ mu kuyobora abandi ahazamuka
Eyob Metkel yatsinze kuri Sprint
Eyob Metkel yatsinze kuri Sprint
Eyob Metkel ni we munya Eritrea wa mbere wegukanye etape muri Tour du Rwanda y'uyu mwaka
Eyob Metkel ni we munya Eritrea wa mbere wegukanye etape muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka

BIGENZE BITE: Hasigaye ibirometero bicye ngo bagere i Musanze, Eyob Mektel wa Dimension Data yatunguranye arasatira, yiruka kuri Valens Ndayisenga kandi basanzwe bakinana mu ikipe imwe.

Mu busanzwe Eyob Metkel yagombaga gukorera Valens Ndayisenga agatsinda kuko bakinana kandi afite maillot jaune. Ariko Eyob yifuje nawe gutsinda. Kuko yiyizeye ku gukora ‘sprint’ yatunguye Valens Ndayisenga amucaho ariruka cyane amutanga ku murongo amusizeho amasegonda 46.

Byababaje cyane Valens Ndayisenga wageze ku murongo agahita akubita hasi agacupa batwaramo amazi.

Abakinnyi b’abanyamahanga bakinana n’abanyarwanda mu ikipe zo mu mahanga basa n’ababonye ko abanyarwanda bakinana bashyigikiye ko Tour du Rwanda yakwegukanwa n’umunyarwanda aho aho yaba akina hose. Uyu munsi basa n’abatangiye kwirwanaho nabo, ibintu biri guhindura isura mu irushanwa.

1h22′:  Eyob Metkel wo muri Eritrea ukinira ikipe ya Dimensio Data, niwe utsinze iyi etape ya Muhanga>>>Musanze. Valens Ndayisenga agumanye umwenda w’umuhondo kuko aje mu ba mbere.

1h20′ :Joseph Biziyaremye yakoze impanuka ikomeye agonga umuntu kuri dos d’anes z’imbere y’ibitaro bya Ruhengeri. Biziyaremye yituye hasi arakomereka ariko arahabwa ibihe bimwe n’abo bari kumwe kuko yakoze impanuka muri 3Km ngo agere ku murongo.

1h17′ : Hasigaye 5Km, itsinda riri imbere riravuduka cyane, Peloton nayo iri kubirukaho ngo igabanye umunota umwe wari uri hagati yabo. Dutegereje gukururana bikomeye (sprint) cyane ku murongo wa nyuma i Musanze.

1h00′ : Ndayisenga Valens, Samuel Mugisha, Rugg Timothy na Joseph Areruya baracomotse basatiriye Guillaume Boivin wari imbere. Bagiye kugera mu Byangabo/Musanze.

12h45′ :Tour iri gusatira Mukamira, iwabo wa Samuel Mugisha. Aha nubwo hakonje cyane n’imvura igwa bya hato na hato abantu ni benshi cyane. Bamwe batwaye ibyapa bishimira Sempoma Felix na Munyankindi Benoit abatoza ba Benediction Club

Harakonje ndetse imvura irenda kugwa, ariko abantu ni benshi ku muhanda barifuza gufana umwana wabo Samuel Mugisha utuye hano ku Mukamira
Harakonje ndetse imvura irenda kugwa, ariko abantu ni benshi ku muhanda barifuza gufana umwana wabo Samuel Mugisha utuye hano ku Mukamira
Barabashimira ko bateza imbere impano za hano iwabo
Barabashimira ko bateza imbere impano za hano iwabo
Bamwe mu bana bari gutegurwa kuba abakinnyi b'abagare n'abandi bana bafana amagare aha bari ni Rambura, bafite ibyapa bishimira Perezida Kagame na Minisitiri Uwacu ko bari kubaha amahirwe yo kuzaba abakinnyi b'amagare
Bamwe mu bana bari gutegurwa kuba abakinnyi b’abagare n’abandi bana bafana amagare aha bari ni Rambura, bafite ibyapa bishimira Perezida Kagame na Minisitiri Uwacu ko bari kubaha amahirwe yo kuzaba abakinnyi b’amagare

12h34′ :Barenze Jomba, bagiye kugera mu Gasiza, Guillaume Boivin yasize babandi bari bari imbere. Ubu ari imbere y’abandi umunota umwe n’amasegonda 20.

12h20′ :Tour irenze Kabaya, nta kirahinduka cyane imbere. Bari hafi gutangira Akarere ka Nyabihu.

Kuri centre ya Kabaye abantu bategereje igare n'amatsiko menshi
Kuri centre ya Kabaye abantu bategereje igare n’amatsiko menshi

12h00’ :Igikundi cyari imbere cyacitse, imbere ubu hasigaye abakinnyi batatu; Kamau Joseph, Gasore Hategeka na Miller Nick nibo ubu bari imbere. Basize Peloton 1min12, Nsengimana Jean Bosco ari gusatira. Bageze ahitwa Gaseke mbere hato yo kugera kuri centre ya Kabaya.

11h37’ :#TdRwanda igeze mu murenge wa Hindiro/Ngororero: Igikundi cy’abantu 9 kirasiga Peloton umunota umwe

11h30’ :Tour yinjiye muri centre ya Ngororero abantu icyenda bari imbere barimo bariya banyarwanda batatu. Mugisha Samuel uyu munsi ntabwo yigaragaje kugeza aha.

11h11′: Abasiganwa basohotse mu murenge wa Muhororo/Ngororero binjiye muwa Ngororero, imbere hari itsinda ry’abantu umunani barimo Guilaume Boivin, harimo n’abanyarwanda batatu Alexis Nizeyimana(Benediction), Nduwayo Eric(team Rwanda) na Gasore Hategeka. Basize abandi ho 2min20′.

Aha hafi y'abaciye niho hubatse urugomero rw'amashanyarazi rwa Nyabarongo
Aha hafi y’abaciye niho hubatse urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo rutanga 28MW z’amashanyarazi ku Rwanda

10h50′ :Tour yambutse Nyabarongo yinjira Ngororero, Guillaume Boivin yasize Peloton umunota umwe na 20sec.

Abantu benshi bategereje Tour ku ducentre two muri Ngororero nka Cyome, Muhororo, Ku Cyapa, mu Ngororero, mu Gataba, Buyungu, Rugarambiro, Rurambo na Kabaya.

10h45′ :Abakinnyi Valens Ndayisenga,  Nick Miller na Gasore Hategeka nibo bari imbere ya Peloton

10h35′: Guillaume Boivin niwe utsinze amanota y’ahantu ha mbere hazamuka ku gasozi ka Buringa. Nibwo bwa mbere amanota ya mbere y’ahazamuka adatwawe na Samuel Mugisha kuva tour yatangira.

10h30: Tour yari igeze kugacentre ka Kabadaha mu murenge wa Mushishiro, Samuel Mugisha war uri imbere, ari kumwe na bamwe mu bagize ikipe ya South Africa yahise asubira inyuma muri Peloton.

10h15′: Mugisha Samuel yahise acomoka mu gikundi cya mbere agisigaho amasegonda 30.

10h00′ :Abasiganwa bamaze guhaguruka i Muhanga imbere ya Gare berekeza i Musanze ku rugendo rwa 125Km rwa etape ya gatanu ya Tour du Rwanda.

I muhanga aho bahagurukiye hari abantu benshi cyane ku mihanda, Jean Bosco Nsengimana ejo waguye ku murongo wa nyuma yabashije kugaruka mu isiganwa.

Abasiganwa barafata umuhanda usohoka Muhanga ugafata Ngororero na Musanze uciye Mukamira.

Rugg Timothy wa Lowest Rates yo muri Canada ari mu bakomeye bigaragaje
Rugg Timothy wa Lowest Rates yo muri Canada ari mu bakomeye bigaragaje
Maillot Jaune ariteguye
Maillot Jaune ariteguye
v
Abagize Team Rwanda bari tayari gukora akazi uyu munsi
Abakinnyi ba Dimension Data for Qubeka baganira
Abakinnyi ba Dimension Data for Qubeka baganira
Bonaventure Uwizeyimana araganira na Jean Bosco Nsengimana n'undi mugenzi wabo wa Benediction Club mbere yo guhaguruka
Bonaventure Uwizeyimana araganira na Jean Bosco Nsengimana n’undi mugenzi wabo wa Benediction Club mbere yo guhaguruka
Abo mu ikipe ya Haute Savois Rhones Alpes yo muri France
Abo mu ikipe ya Haute Savois Rhones Alpes yo muri France
Ku murongo ngo bagende
Ku murongo ngo bagende
Aha ni imbere ya Kaminuza ya ICK abaho bategereje ko abasiganwa bahaguruka ngo babashyigikire
Aha ni imbere ya Kaminuza ya ICK abaho bategereje ko abasiganwa bahaguruka ngo babashyigikire
Bagihaguruka kuri 5Km Samuel Mugisha yahise acomoka asiga igikundi ho 30sec
Bagihaguruka kuri 5Km Samuel Mugisha yahise acomoka asiga igikundi ho 30sec, ategerejwe cyane i Mukamira iwabo ko yahagera ari imbere

Photos © Roben NGABO/UM– USEKE

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • mugisha amahirwe masa turagushyogikiye imana iguhe etape uyumunsi kd njye irushanws nirirangira nkwemereye ibihumbi 10000

  • Umuseke turi kumwe cyane mukomeze muhatubere. Mubikora neza cyane

  • Uwo mwana wo kw’ivuko ku Mukamira!Courage kabisa Mugisha.Biranejeje cyane!!!!!!!!!!!!!!!

  • MUGISHA NI TAYARI RWOSE. NATEGURWE NEZA NTIHAZAGIRE IBISITAZA BITUMA ASEZERA NKA HADI JANVIER……

  • ibintu ko mbona bikaze

  • Eh! Ni uko bigenze? Nyamara aha niho umuntu yahera asobanukirwa ni icyo bita “Ubunyamwuga” (Professionalism); abanyarwanda bakina mu makipe atandukanye iyo umwe ashyigikiye undi, hari itegeko baba bishe???

  • Uriya musore ahubwo yakinnye neza. Biriya biraha amanota ikipe yabo. Gutsinda etape bakagumana na maillot jaune ni inyongeragaciro. Maillot jaune si we ugomba necessairement no gutwara etape. iyo atajya muri bariya bane, etape yari gutwarwa n’indi kipe. Bibaho mu masiganwa yose.

Comments are closed.

en_USEnglish