Muhanga>>>Musanze Eyob Metkel niwe utsinze. Ibintu byahinduye isura
Uko barangije:
1 EYOB Metkel (Dimension Data for Qhubeka) 3:15:57
2.BYUK– USENGE Patrick (Club Benediction de Rubavu) ”
3 HAYLAY Kbrom (Ethiopia) ”
4 HATEGEKAGasore ,,
5 UWIZEYIMANABonaventureDimension Data for Qhubeka 0:46
6 OKUBAMARIAMTesfom (Eritrea) ,,
7 BENEKECalvin(South Africa) ,,
8 GOLDSTEINOmer (Cycling Academy Team) ,,
9 GEBREIGZABHIERAmanuel (Dimension Data for Qhubeka) ,,
10 BURUTemesgen (Ethiopia) ,,
11 BUSSARDDimitri (Suisse Meubles Descartes) ,,
12 GEBRESILASSIEEstifanos Kebede (Ethiopia) ,,
13 AFEWERKIElyas (Eritrea) ,,
14 RUGGTimothy (Lowestrates.ca) ,,
15 NSENGIMANAJean Bosco (Stradalli – Bike Aid) ,,
16 KANGANGISuleiman (Kenyan Riders Downunder) ,,
17 ARERUYAJoseph (Club Les Amis Sportifs De Rwamagana) ,,
18 NDAYISENGAValens (Dimension Data for Qhubeka) ,,
19 BIRUGoton Mebrahtu (Ethiopia) ,,
20RUHUMURIZAAbraham (Rwanda) ,,
Urutonde rusange:
- NDAYISENGA Valens 16:11:19
- EYOB Metkel 0:42
- ARERUYA Joseph 1:16
Saa 3h10′ Amafoto ya Etape ya 5:
BIGENZE BITE: Hasigaye ibirometero bicye ngo bagere i Musanze, Eyob Mektel wa Dimension Data yatunguranye arasatira, yiruka kuri Valens Ndayisenga kandi basanzwe bakinana mu ikipe imwe.
Mu busanzwe Eyob Metkel yagombaga gukorera Valens Ndayisenga agatsinda kuko bakinana kandi afite maillot jaune. Ariko Eyob yifuje nawe gutsinda. Kuko yiyizeye ku gukora ‘sprint’ yatunguye Valens Ndayisenga amucaho ariruka cyane amutanga ku murongo amusizeho amasegonda 46.
Byababaje cyane Valens Ndayisenga wageze ku murongo agahita akubita hasi agacupa batwaramo amazi.
Abakinnyi b’abanyamahanga bakinana n’abanyarwanda mu ikipe zo mu mahanga basa n’ababonye ko abanyarwanda bakinana bashyigikiye ko Tour du Rwanda yakwegukanwa n’umunyarwanda aho aho yaba akina hose. Uyu munsi basa n’abatangiye kwirwanaho nabo, ibintu biri guhindura isura mu irushanwa.
1h22′: Eyob Metkel wo muri Eritrea ukinira ikipe ya Dimensio Data, niwe utsinze iyi etape ya Muhanga>>>Musanze. Valens Ndayisenga agumanye umwenda w’umuhondo kuko aje mu ba mbere.
1h20′ :Joseph Biziyaremye yakoze impanuka ikomeye agonga umuntu kuri dos d’anes z’imbere y’ibitaro bya Ruhengeri. Biziyaremye yituye hasi arakomereka ariko arahabwa ibihe bimwe n’abo bari kumwe kuko yakoze impanuka muri 3Km ngo agere ku murongo.
1h17′ : Hasigaye 5Km, itsinda riri imbere riravuduka cyane, Peloton nayo iri kubirukaho ngo igabanye umunota umwe wari uri hagati yabo. Dutegereje gukururana bikomeye (sprint) cyane ku murongo wa nyuma i Musanze.
1h00′ : Ndayisenga Valens, Samuel Mugisha, Rugg Timothy na Joseph Areruya baracomotse basatiriye Guillaume Boivin wari imbere. Bagiye kugera mu Byangabo/Musanze.
12h45′ :Tour iri gusatira Mukamira, iwabo wa Samuel Mugisha. Aha nubwo hakonje cyane n’imvura igwa bya hato na hato abantu ni benshi cyane. Bamwe batwaye ibyapa bishimira Sempoma Felix na Munyankindi Benoit abatoza ba Benediction Club
12h34′ :Barenze Jomba, bagiye kugera mu Gasiza, Guillaume Boivin yasize babandi bari bari imbere. Ubu ari imbere y’abandi umunota umwe n’amasegonda 20.
12h20′ :Tour irenze Kabaya, nta kirahinduka cyane imbere. Bari hafi gutangira Akarere ka Nyabihu.
12h00’ :Igikundi cyari imbere cyacitse, imbere ubu hasigaye abakinnyi batatu; Kamau Joseph, Gasore Hategeka na Miller Nick nibo ubu bari imbere. Basize Peloton 1min12, Nsengimana Jean Bosco ari gusatira. Bageze ahitwa Gaseke mbere hato yo kugera kuri centre ya Kabaya.
11h37’ :#TdRwanda igeze mu murenge wa Hindiro/Ngororero: Igikundi cy’abantu 9 kirasiga Peloton umunota umwe
11h30’ :Tour yinjiye muri centre ya Ngororero abantu icyenda bari imbere barimo bariya banyarwanda batatu. Mugisha Samuel uyu munsi ntabwo yigaragaje kugeza aha.
11h11′: Abasiganwa basohotse mu murenge wa Muhororo/Ngororero binjiye muwa Ngororero, imbere hari itsinda ry’abantu umunani barimo Guilaume Boivin, harimo n’abanyarwanda batatu Alexis Nizeyimana(Benediction), Nduwayo Eric(team Rwanda) na Gasore Hategeka. Basize abandi ho 2min20′.
10h50′ :Tour yambutse Nyabarongo yinjira Ngororero, Guillaume Boivin yasize Peloton umunota umwe na 20sec.
Abantu benshi bategereje Tour ku ducentre two muri Ngororero nka Cyome, Muhororo, Ku Cyapa, mu Ngororero, mu Gataba, Buyungu, Rugarambiro, Rurambo na Kabaya.
10h45′ :Abakinnyi Valens Ndayisenga, Nick Miller na Gasore Hategeka nibo bari imbere ya Peloton
10h35′: Guillaume Boivin niwe utsinze amanota y’ahantu ha mbere hazamuka ku gasozi ka Buringa. Nibwo bwa mbere amanota ya mbere y’ahazamuka adatwawe na Samuel Mugisha kuva tour yatangira.
10h30: Tour yari igeze kugacentre ka Kabadaha mu murenge wa Mushishiro, Samuel Mugisha war uri imbere, ari kumwe na bamwe mu bagize ikipe ya South Africa yahise asubira inyuma muri Peloton.
10h15′: Mugisha Samuel yahise acomoka mu gikundi cya mbere agisigaho amasegonda 30.
10h00′ :Abasiganwa bamaze guhaguruka i Muhanga imbere ya Gare berekeza i Musanze ku rugendo rwa 125Km rwa etape ya gatanu ya Tour du Rwanda.
I muhanga aho bahagurukiye hari abantu benshi cyane ku mihanda, Jean Bosco Nsengimana ejo waguye ku murongo wa nyuma yabashije kugaruka mu isiganwa.
Abasiganwa barafata umuhanda usohoka Muhanga ugafata Ngororero na Musanze uciye Mukamira.
Photos © Roben NGABO/UM– USEKE
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
7 Comments
mugisha amahirwe masa turagushyogikiye imana iguhe etape uyumunsi kd njye irushanws nirirangira nkwemereye ibihumbi 10000
Umuseke turi kumwe cyane mukomeze muhatubere. Mubikora neza cyane
Uwo mwana wo kw’ivuko ku Mukamira!Courage kabisa Mugisha.Biranejeje cyane!!!!!!!!!!!!!!!
MUGISHA NI TAYARI RWOSE. NATEGURWE NEZA NTIHAZAGIRE IBISITAZA BITUMA ASEZERA NKA HADI JANVIER……
ibintu ko mbona bikaze
Eh! Ni uko bigenze? Nyamara aha niho umuntu yahera asobanukirwa ni icyo bita “Ubunyamwuga” (Professionalism); abanyarwanda bakina mu makipe atandukanye iyo umwe ashyigikiye undi, hari itegeko baba bishe???
Uriya musore ahubwo yakinnye neza. Biriya biraha amanota ikipe yabo. Gutsinda etape bakagumana na maillot jaune ni inyongeragaciro. Maillot jaune si we ugomba necessairement no gutwara etape. iyo atajya muri bariya bane, etape yari gutwarwa n’indi kipe. Bibaho mu masiganwa yose.
Comments are closed.