Espoir FC ngo irafasha APR FC kwitegura Mbabane Swallows
APR FC ikomeje gukina imikino y’ibirarane kuko andi makipe yakomeje shampiyona mu gihe yo yari muri Swaziland mu mikino ya Champions League. Ku munsi wa 11 wa shampiyona APR FC irakiira Espoir FC kuri stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa kabiri. Ngo ni umukino uza kubafasha kwitegura umukino wo kwishyura wa Mbabane Swallows nk’uko bivugwa n’umutoza wa APR.
APR FC ya gatanu ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona irakina na Espoir FC yo mu karere ka Rusizi ihagaze ku mwanya wa 12.
Emmanuel Rubona utoza APR FC avuga ko uyu mukino uza gufasha iyi kipe y’ingabo z’igihugu kwitegura Mbabane Swallows bazakina kuwa wa gatandatu tariki 27 Gashyantare.
Rubona ati “Turabura iminsi itatu gusa ngo dukine umukino wo kwishyura, twatsinzwe umukino ubanza nitwe dusabwa gukora byinshi. Niyo mpamvu mbona uyu mukino ugomba kuduha ‘rythm’ nziza. Biranamfasha kubona abakinnyi beza kurusha abandi nakoresha ku mu mukino wo muri ‘weekend’.”
Kuvuga ko Espoir FC iri bubafashe kwitegura ngo ntibisobanuye ko basuzuguye uyu mukino n’ikipe y’i Rusizi ikinamo umunyeCongo Muderwa Balwebani Janvier wahoze yitwa Elias Ntaganda agikinira APR FC n’Amavubi akaza kwamburwa ubwenegihugu.
“Ntabwo bakora biriya bilometero baza i Kigali nta ntego bafite. Ikindi kandi, turi muri Champions League kuko twatwaye shampiyona. Niyo mpamvu ntasuzugura umukino wa Espoir FC.” – Rubona Emmanuel
Mu mikino APR FC yahuyemo na Espoir, APR yatsinzemo imikino irindwi, banganya ibiri mu gihe Espoir yo yatsinze umukino umwe wabaye tariki 18 Werurwe 2015 i Rusizi umukino benshi bibuka ko warangiye mu mvururu ziktoroshye. Nyuma y’uyu mukino, abatozaga APR FC icyo gihe, Mashami Vincent n’uwatozaga abazamu Mugisha Ibrahim bafatiwe ibihano kubera amahane bagaragaje.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
1 Comment
Twe twanga Rayon.
Comments are closed.