Digiqole ad

Espoir Basketball club yatsinzwe n’Urunani ku mukino wa nyuma

Kuwa gatandatu w’icyumweru dusoje, Urunani Basketball club yo mu Burundi mu bagabo na Eagle Wings yo muri Kenya mu bakobwa zegukanye ibikombe n’amatike yo kuzahagararira Akarere ka gatanu mu marushanwa nyafurika azabera muri Cote d’Ivoire ku matariki 20-31 z’uku kwezi.

Izi ntsinzi baziboneye mu mikino yasojwe kuwa gatandatu i Bujumbura mu Burundi, aho ku mukino wa nyuma mu bagabo Urunani (Burundi) rwatsinze Espoir Basketball club (Rwanda) ari nayo yari ifite iki gikombe amanota 65 kuri 56.
Naho mu bakobwa Eagle Wings yatsinze USIU amanita 67 kuri 62.

Imikino y’Akarere ka gatanu yari yitabiriwe n’amakipe 12, zirimo ebyiri mu bagabo n’ebyiri mu bagore z’Abarundi naho ibindi bihugu nk’u Rwanda, Uganda, Kenya na Tanzania bigenda byohereza ikipe imwe imwe mu bahungu no mu bakobwa.

Source: Agence de presse Xinhua
UM– USEKE.RW

en_USEnglish