Digiqole ad

Ese u Rwanda rukoronije intara za Kivu zombi?

Inkuru yatangajwe na radio KPFA ivugira kuri 94.1 mu mujyi wa Berkeley, Leta ya California muri USA iremeza ko u Rwanda rwigaruriye cyangwa rukoroniza intara za Kivu y’amajepfo n’iy’amajyaruguru.

Mu nkuru y’iminota 3 yakozwe n’umunyamakuru Ann Garrison avuga ko u Rwanda rwifuje cyane gufata intara za Kivu zombi ngo zomekwe ku Rwanda.

Ashingiye kuri film iherutse kwerekanwa mu cyumweru gishize i San Fransisco yiswe “Crisis in the Congo, Uncovering the Truth,” Ann Garrison avuga ko u Rwanda ngo rubifashijwemo na leta ya USA igihe yari iyobowe na Bill Clinton yashatse ko izi ntara zombi za Congo zajya ku Rwanda.

Mubo yaganiriye nabo harimo umunyecongo Professor Yaa Lengi, we wemeza cyane ko nubu u Rwanda ngo rugikoronije izi ntara za Congo, gusa ngo abazituye bakaba baranze kujya ku ruhande rw’u Rwanda, akavuga ko ngo u Rwanda rugerageza ibishoboka ngo hazabeho referendum muri kariya gace, yo gutora niba izi ntara zaba iz’u Rwanda cyangwa zaguma kuri Congo.

Bamwe mu banyarwanda baganiriye n’umuseke.com kuri iyi nkuru bemeza ko Congo ibura uko irangiza ikibazo cy’umutekano mu ntara za Kivu zombi, igashaka kubyegeka ku Rwanda.

Jonas Maniraho wikorera ku giti cye mu mujyi wa Kigali yemeza ko u Rwanda ntaho ruhuriye n’izi ntara za Kivu, ati: “Mbona nta bundi butaka bw’abandi u Rwanda rukeneye ngo rubeho, nibareke twikorere twiteze imbere Congo yabo ntayo u Rwanda rushaka

Abandi batandukanye nabo bakemeza ko ubu u Rwanda ntaho ruhuriye n’ibibazo bya Congo, ibi President w’u Rwanda Paul Kagame nawe akaba yarabigarutseho umwaka ushize ko u Rwanda ntaho ruhuriye n’ibibazo bya Congo.

Twagerageje gushaka umuvugizi wa leta y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, ngo agire icyo atangaza kuri iyi nkuru ariko ntiyabasha kuboneka.

Karasira Jean Paul ukora muri RRAC we yagizeati: “Biriya abazungu baba bakora ni ugushaka kwereka amahanga indi sura y’ibibazo bya Congo, buri gihe bumva ko babihuza n’u Rwanda, ejo amatora yabo n’aba akavuyo ntimuzatungurwe no kumva hazamo u Rwanda, ariko turabimenyereye

JP Gashumba
Umuseke.com

20 Comments

  • uyu munyamakuru ann garison usanga ari umunyakavuyo (anarchist) mu mwuga we kuko usanga avuga ibintu biterekeranye na gato mu rwego rwo gushaka inkuru gusa atangaza,izi ntara n’ubwo zituwe n’abavuga ururimi rw’ikinyarwanda siyo yaba impanvu yo kuvuga ko urwanda rushaka kuzigarurira,kuko ni ururimi bakoresheje kuva kera,sinuva impanvu rero byaba bivuzwe ubungubu,ni ibihuha nk’ibindi byose ann garison amenyereye kuvuga

    • @Mbaga, birumvikana ko utatinyuka kuvuga ibyo wemera kubera kwitinyira, aliko uzanyarukire Goma gato maze wirebere uniyumvire niba koko abo bavuga ikinyarwanda ali abanyamulenge gusa. Ikinyarwanda cyabo gitandukanye n’icyacu. Uzaze urebe ko business z’amabuye nyinshi ali twe tuzikora? Uzaze ureb abanyarwanda benshi bambuka bashaka kwiyandikisha nk’abakongomani ku listes z’amatora. Wenda umuntu ntiyabyita gukoloniza, aliko rwose ko abanyarwanda bifatiye ibice binini bya Kivu ntabwo ali ibanga cg ngo bibe ibinyoma bya Ann Garison. Ikibazo n’uko bizarangira bimennye amaraso menshi y’inzirakarengane

  • nuko babaye mubareke tu ubwo barashakako abanyecongo bajya mumihanda maze akavuyo kakavuka baribamaze kabiri

  • nubwo igice kinini cya ziriya ntara cyahoze ari icy’urwanda,abakoloni bakaza kucyomeka kuri congo,ibyo byarabaye birarangira,ariko niba abavuga ururimi rw’ikinyarwanda baba muri biriya bice badahawe amahoro bakareka kumenesherezwa mu rwandakriya babita abanyarwanda bazabirukanane n’aho batuye imipaka ikatwa

  • ann garrison ni umuhezanguni uhora ushaka guteza urujijo mu bantu gusa,kuko ibintu yandika akanatangaza ni ibinyoma gusa

  • Iyi nkuru se ko yaba ishimishije turamutse natwe twanze uko imipaka yakaswe nyamara numva nge ari agatekerezo ka kigabo byatinda bigashyira kera ariko bakaduhaho kuko u Rwanda rwari rugari kandi umunsi umwe izi mpinduka zizaba nge nzi ko Paul Kagame umuntu nemera cyane yigeze kubikomozaho akiri vice president ariko avuga ko hari byinshi tukirwana nabyo kandi koko byari byo sasa rero aba congoman bamenye ko bazadusubiza buriya butaka ahubwo iyaba process yo kubisaba yatangiraga ubu nge ndabishyigikiye naho abariyo niba badashaka kuza ku Rwanda bazagende congo ninini cyane.

  • Nubwo wenda yaba ari impuha,ark nge ndabishyigikiye,kuko hari u Rwanda,uwahabageza ngo mwumve,nabonye ah,u Rda rwagarukiraga ku mugezi witwa OSSO

  • Mwagumanye n’ibyo mufite…
    Ndashaka gusubiza bariya bishimiye u Rwanda rwasubirana imipaka rwahoranye mbere y’abakoroni ariko cyane cyane bakibanda ku gihugu cya Congo, kuki ntacyo muvuga kuri Ouganda, sinumva ngo mu Bufumbira hari mu Rwanda?

    • Aho naho ntitwahibagiwe ariko igice kinini cyari kuri congo ndetse n’ababiligi barabizi kuko kenshi wibuke ko congo yari iy’umuntu ku giti cye mbere y’uko iba iy’igihugu cy’ububiligi uwo nta wundi ni umwami Leopold ibyo rero yabikoze uko ashaka afata aho ashaka kubera inyungu yari yifitiye bitandukanye ho gato n’abongereza bari muri Uganda kuko hariya hahoraga intambara rimwe hakaba ahacu ubundi ahabo yewe na za Gisaka na Karagwe byari uko ariko congo ho byari byararangiye baratuye n’umwami agenderera utwo duce jya usoma amateka rero kandi ukunde igihugu cyawe ninabyo byagutera ishema kurusha kurwanya ibintu byose mbisubiremo ndabishyigikiye cyane
      ahubwo hazabeho kumva icyo abanyarwanda babitekerezaho.

      • Tomasi, ntabwo umwami w’ububiligi ari we wakase imipaka, ni Berlin, ali na yo perezida Bizimungu yigeze kuvuga ko hakwiye kubaho Berlin 2 yasubiza u Rwanda imipaka rwahoranye kera. Gusa tujye tuzilikana ko ibi biyemeje kubikora, babikorera n’ibindi bihugu kuko ntabwo ali u Rwanda na Congo cg na Uganda byonyine, hali n’ibindi kandi guhindura imipaka uko imeza ubu byatera intambara zidashira. Ibi byifuzo byawe bivuga ko n’i Gisaka bagisubiza Tanzania?

  • U Rwanda rwagaragaje ubutwari, kubungabunga umutekano w’ abanyagihugu no kurenganura abarwo kuva kera. Uwisubije utwe rero nta we aba yibye. Cyane cyane ko mu kinyarwanda umugabo ari MYUGARIRO ni ukuvuga umugabo utavogerwa ngo abe n’ ibyabo bihungabane.

    Nta ko byaba bisa rero u Rwanda rushoboye kugaruza intara rwambuwe. Kandi biciye mu nzira ya Referendum byarushao kugaragaza ko u Rwanda ari igihugu cy’ amahoro. Ikindi ni uko mu rwego rw’ umutekano, iizi ntara za KIVU zombi zisubijwe bene zo, niukuvuga u Rwanda, akarere kacu kaba mu mahoro y’ umudendezo.

    AMINADABU NDABARISHYE

  • nuko basore. we deserve the two regions

  • We are not interested in others land, we used, using and we shall use our small land to go to another level. Rwanda has developed without those areas, we used our knowledge, determination, endurance/resilience e.t.c to get where we are today. Rwanda should not be taken as a escape goat for the failure of DRC govt. Long live Rwanda, long live PK

  • Uvuze ukuri pe!iyonza kugira akagari mbanguhaye umudugudu ukawuyobora.ibya Ann Galson,sibishyashya njye mwumva buri munsi.gusa siwe gusa nabazungu bose.aba bantu bategerejeko mu rnda haba akavuyo nkako babona hakurya ya kivu baraheba,bifuzako urwanda barugira stock yibyo basahuye congo basanga tuzira abanyamanyanga!abanyarwanda babizineza ngo ubuze icyo iyisebya avuga igicebe cyayo.nshuti zanjye turebe kure kuko bababashaka kumva ibituvamo gusa.dupfumbate ipfundo ripfundikhye amapeace,gukora,indangagaciro n’ubumwe bw’abanyarda.maze ishyari rizabice ntibazatugweho

  • Simple emmyno kilolo,ibyo uvuga ntakuri naguto mbibonamo.njye mbona imitekerereze nkiyi yo guca ukuri iruhande izatugeza ahatari heza,suri umunyarwanda nanjye nkaba undi?ntidusangiye igihugu se?ndoraho ndi,gusa ikimbabaza nuko abanyafrica benshi tutareba ibihe byahise ngo bitwigishe.Ann Galson,nabazungu bose?sha tuge twemera,mukinyarwanda baca umugani ngo utazi ikimuhatse…..,

  • Mapendo ibyo ni ugukabyarwose uyobeweko abanyarwanda benshi babagamuri Congo guhera mbere yaza59?nonese kubabajya gutora ni ikibazo kandi baribasanzwe bafite ibyangombwa bisabwa?ubwose Gikondo SEGEEM na CAMP-ZAIRE kozituwe nabanye Congo nacyo ni ikibazo nonese abenshi ntibafiteindangamuntu nyarwanda,ntibatorase?nuko rero ntimukitiranye ibintu .Murakoze

    • Nkusi, jye simvuga abakongomani b’ukuri, ndavuga abanyarwanda bashaka gucengera ngo biyandikishe nk’abakongomani, aliko ikiza n’uko abayobozi bamaze kubirabukwa bakabirwanya.

      Urambwiye ngo hali aba Sejem na camp Zaïre bafite irangamuntu nyarwanda kandi bagatora? Bahawe ubwenegihugu se? Ko iwabo batemera ubwenegihugu bubiri rero ubwo ntibemerewe gutora muli Kongo.

  • ibibazo by’ababirigi ni umwaku pe!biracyadukurikirana kuva badukoloniza kugeza ubu,uretse ko nyine ngo inkubisi y’…iyitarukiriza,nabo ntiborohewe kuko kugeza ubu bamaze umwaka urenga nta buyobozi bafite.ntawe utanga icyo adafite rero

    • Iririre Lily! Ababiligi bamaze umwaka nta gouv aliko ntacyo babaye, akazi karakorwa, abakozi barahembwa, train na basi ziragenda, n’indenge mu kirere SN sindabona isiba hano i Kanombe, n’ejobundi nimugoroba mukuru wanjye n’abana be barayifasha bataha iyo kuko niho baba. Ubundi rero uzasome amateka yacu neza, nta bwo ababiligi bigeze bakoloniza u Rwanda, ahubwo baruhawe na SDN/ONU ngo barucunge nyuma y’intambara y’isi. Ababiligi babura leta ejobundi bagasinya miliyoni 80 z’ama euro bahaye u Rwanda, hanyuma tukabirataho ngo ntawe utanga icyo adafite kandi badufashisha amafaranga atubutse mu mishinga myinshi? Uzaze hano i Bugesera nkwereke cassava project bamennyemo amafaranga menshi natwe tukabona akazi. Ntitukinemfaguzwe ngo dukabye.

  • I support Berlin II ubutaka bw`urwanda bugomba kugaruka.Abantu batuye muri biriya bice bagira umutekano kuko baba babonye igihugu kibemera kandi kibaha agaciro

Comments are closed.

en_USEnglish