Digiqole ad

Ese ni ryari umubyeyi wabyaye yakongera gusama?

Ababyeyi bamwe bakunze gusama ibyo bita gusamira ku kiriri,abandi bagasama hashize amezi runaka,umwaka se cyangwa imyaka,abenshi bibaza igihe ki umubyeyi wabyaye yamenyera ko yasama,kugira ngo abihaye gahunda yo kuboneza urubyaro bayikurikize.

Gukurikiza umwana yaronse neza nibyo bikwiriye
Gukurikiza umwana yaronse neza nibyo bikwiriye

Umubyeyi umaze kubyara agira imisemburo yitwa prolactin imufasha kubona amashereka. Iyi misemburo ituma umugore atabasha gusama mu amezi atandatu (ku mugore wonsa kenshi ku munsi).

Ku bagore bamwe bashobora no kugeza ku myaka ibiri cyangwa bikaba munsi kugera nko ku mezi atatu. Umugore utonsa ashobora gusama nko mugihe cy’amezi abiri, igihe imisemburo ye yasubiye ku rugero (estrogen& progesterone) kandi na nyababyeyi ye yasubiranye neza.

Iyi misemburo k’umubyeyi utwite yikuba inshuro 10 kugeza kuri 20 bimufasha gutangira gukora amashereka.Nyuma yo kubyara ,iyi misemburo igomeza ikaba hejuru.

Ku mubyeyi uri konsa iyi misemburo kandi ikomeza nabwo kuba hejuru ugereranyije n’umubyeyi wonsa gake cyane,ibi bifasha uyu mubyeyi wonsa kenshi kudasama mu gihe yabonanye n’umugabo kabone niyo nya buryo kuboneza urubyaro yatangiye gukoresha .

Hari ababyeyi bamwe batanga ubuhamya ko bashoboye gusama nyuma y’ibyumweru 6 byonyine(ni ukuvuga ukwezi n’igice nyuma yo kubyara).

Corneille K Ntihabose
UM– USEKE.COM

6 Comments

  • Mudufashe kumenya igihe umugore asamira amaze kubyara kuko biratera urujijo abashaka gutera akabariro.Ntibamenya igihe bakwirinda.Murakoze

  • mumfashe mfite ikibazo; nateye akabariro umugore wanjye amaze iminsi 10 gusa abyaye ark yonsa kenshi gashoboka ku munsi. mfite impungenge ko ashobora gusama. murakoze!

  • UMUGORE WABYAYE UMWANA UPFUYE YONGERA GUSAMA RYARI?????

  • Mumfashe,ese Umugore Ateye Akabariro Apres 10jr Ushobora Gutwita

  • Ese iyo ugiye mu mihango nyuma yo kubyara nk’amezi 3 iyi misemburo ikora amashereka iba yagabanyutse.ybwo ushobora gusama?

  • dutomorere neza.umugore utaraja mumihango ye ushobora gutwita nyuma yagahe gato ubyaye?

Comments are closed.

en_USEnglish