Ese koko Yesu azagaruka? Ni iki kibyemeza?
Iki kibazo cyo kugaruka kwa Yezu cyibazwa n’abantu batari bake, haba bamwe mu bakiristu bemera bakizera Imana, ndetse n’abandi bantu basanzwe barimo n’abatemera Imana mu myizerere yabo. Nubwo benshi tubyibazaho hakaba nubwo tutabyumvikanaho kimwe twese, ariko ukuri kuri muri Bibiliya Ijambo ry’Imana ryahumetswe nayo. Ibi byandistwe nibyo tugiye kwifashisha kugira ngo tumenye koko niba ibi ibivugwa ari ukuri cyangwa ibinyoma.
Yesu amaze kugera mu isi ni kenshi yagiye aganiriza abigishwa be yuko nyuma y’ibi byose tubona n’ubu n’ubuzima hari ubundi, kandi ko nyuma yo gusubira mu ijuru kwe, ikizatandukanya ubu buzima bwombi ari ukugaruka kwe. Ati : “Ariko uwo munsi cyangwa icyo gihe ntawe ubizi, naho baba Abamalayika keretse Data wenyine. Mujye mwirinda mube maso musenge kuko mutazi umunsi cyangwa igihe ibyo bizasohoreramo. Ni nk’umuntu wasize urugo rwe ajya mu kindi gihugu aha abagaragu be ubutware, umuntu wese ahabwa umurimo we, ategeka umukumirizi kuba maso. Nuko namwe mube maso kuko mutazi igihe nyir’urugo azaziramo niba ari nimugoroba cyangwa mu gicuku cyangwa mu nkoko cyangwa umuseke utambitse, atazabatungura agasanga musinziriye” {Mariko 13: 32-36}.
Aha Yesu yakomeje ku murongo ukurikiraho ashimangira ibyo avuga atya ati: “Icyo mbabwiye ndakibwira bose nti “Mube maso”.
Iyo dusomye Bibiliya ijambo ry’Imana tubonamo amagambo Yezu ubwe yivugiye ati : “Dore ndaza vuba nzanye ingororano kugira ngo ngororere umuntu wese ibikwiranye nibyo yakoze {Ibyahishuwe 22: 12}, bivuga ngo nubwo yamaze gucungura umuntu agasubira mu ijuru bitarangiriye aho gusa ahubwo hari igihe azagaruka aje guhemba umuntu wese ibijyanye n’imirimo yakoreye muri iyi si igihe cyose yayibayeho.
Aya magambo Yesu yayavuze mu buryo bwo gukangurira abantu b’Imana kutarangara ahubwo bakaba maso kuko kugaruka kwe nkuko abyemeza ko ukwo kugaruka kwe guhari kuzaba, kuzatungura benshi nkuko abyihamiriza muri uyu murongo wa Bibiliya dusomye haruguru.
Imwe mu mpamvu ituma yemeza ko azagaruka ni uko Yezu ubwe yavuze ko agiye mu ijuru gutegura aho tuzaba. Bivuga ngo twe abizera aha turi mu isi siho dukwiriye kuzaba iteka ati : “Dore ndagiye ngiye kubategurira aho muzaba, nzagaruka mbajyane aho ndi mwe niho muzaba.”
Nkuko abyemeza ni ngomba ko azagaruka kugira ngo arangize amateka : Gukura itorero rye (Abizera) mu isi nkuko yabisezeranye ubwo yabasigiraga Umwuka Wera nk’ingwate yemeza ko nagaruka azawutwarana n’itorero rye bajye kubana iteka mu ijuru, kuko bitabaye ibyo yakwitwa umunyabinyoma mu magambo yavuze ubwe nkuko tuyasoma.
Iyi si turimo kubera ibyaha by’abayituye byakomeje kwiyongera, byatumye yangirika iba mbi n’abayituye ubwabo baba babi kubera ibyaha. Ibi bituma Yesu yemeza ko azagaruka aje guhana abanze kumvira no guhemba neza abumviye ibyo ijambo rye ritegeka.
Nkuko tubisoma mu butumwa bwiza uko bwandistwe na Luka, mu migani myinshi n’amagambo Yesu yagiye yivugira ubwe, ntiyahwemye kwemeza ko uko yagiye bamureba ariko azagaruka buri wese agacirwa urubanza ruhwanye n’ibyo yakoze.
Ntiyahwemye kandi kwinginga abantu guhindukira no kureka ibyaha hanyuma bakaba maso, abanze kumvira bakazahanirwa kutumvira imiburo y’Imana. Ati “Nyir’inzu namara guhaguruka agakinga urugi, namwe mugatangira kurukomangaho muhagaze hanze muvuga muti : “Mwami dukingurire” azabasubiza ati : “Simbazi sinzi naho muturutse” nibwo muzavuga muti : “kandi twariraga imbere yawe, tukanywera imbere yawe, ndetse ukigishiriza mu nzira z’iwacu!” ariko azababwira ati : “ sinzi aho muturutse nimumve imbere mwa nkozi z’ibibi mwe!” Aho niho bazaririra bakahahekenyera amenyo, mubonye Aburahamu na Isaka na Yakobo n’abahanuzi bose bibereye mu Bwami bw’Imana {Luka 13.25-28}.
Nkuko Bibiliya ikomeza itubwira ngo: “Ubwo ni bwo ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu kizabonekera mu ijuru ku bicu, n’amoko yose yo mu isi nibwo azaboroga abonye Umwana w’umuntu aje ku bicu byo mu ijuru afite ubushobozi n’ubwiza bwinshi. Azatumisha abamarayika be ijwi rirenga ry’impanda, bateranye intore ze mu birere bine uhereye impera y’ijuru ukageza iyindi mpera yaryo {Matayo 24.30-31}.
Iyi mirongo twifashishije haruguru n’indi myinshi tutabashije kuvuga hano, ni bimwe mu bihamya ntashidikanywaho yuko Kristo Yezu azagaruka, cyane cyane ko twakunze gukoresha imirongo aho Yesu ubwe ari we ubyivugira abishimangira, aho akomeza ahamya ko nawe ubwe atazi igihe nyacyo azagarukira keretse Data wa twese ariwe Mana.
Ari nabyo dusanga muri {Luka 12: 35} ati: “Muhore mukenyeye kandi amatabaza yanyu ahore yaka mumere nk’abantu bategereje shebuja aho agarukira ava mu bukwe, kugira ngo ubwo azaza nakomanga bamukingurire vuba.” Imana idufashe kuba maso dutegereje Kristo Yesu ubwo azagaruka.
Hari icyifuzo, igitekerezo, inyunganizi cyangwa ikindi cyose wifuza kutubwira kuri iri Jambo ry’Imana usomye, twandikire kuri Email yacu ariyo: [email protected]
Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe.
Iri Jambo ry’Imana murigezwaho na TRUE CALLING Ministries International
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ibi n’ukuri rwose
Dushimiye ubuyobozi bw’UM– USEKE ukuntu butanga uburenganzira bwo guhitisha inkuru nk’izi zisubizamo abantu ibyiringiro,ibi nabyo Imana izabibibukire ubwo Yesu azaba agarutse. Yesu azagaruka rwose nkuko yabisezeranye. Dusabwa kwiboneza no kwitegura uwo Mwami w’Abami ari na Mukiza wacu twese. Mbifurije mwese kuzamusanganira mu kirere ubwo azaba agarutse. Imana ibahe umugisha.
Yesu ntazagaruka ku isi kuko barahamukubitiye agera igihe abwira se ati <> urumva ko yabaye nk’imbeba yahushijwe na gakoco ipfira mu mategura idasubiye hasi. =Emera imana kuko niba itabaho ntacyo uzaba ariko niba iriho ntuyumvire uzahanwa n’ibihano bivugwa mu byahishuwe nko kuribwa n’indyanishamurizo (scorpions) n’ibindi…………………………………………………………
Comments are closed.