Digiqole ad

Ese koko urusenda rutuma umuntu ashaka gutera akabariro?

Ni kenshi usanga bavuga ko urusenda rutuma umuntu ashobora gukenera imibonano mpuzabitsina, ku buryo hari n’abavuga ko kurukoresha mu mafumguro bishobora kuba ari icyaha.

Abenshi bibaza  niba koko urusenda rutera umuntu gushaka gukora imibonano mpuzabitsina, ubushakashatsi kuri ayo matsiko bwemeza ko ari “Yego”. Photo/Internet
Abenshi bibaza niba koko urusenda rutera umuntu gushaka gukora imibonano mpuzabitsina, ubushakashatsi kuri ayo matsiko bwemeza ko ari “Yego”. Photo/Internet

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibiribwa bitatu bishobora kongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina n’urusenda rurimo nk’uko ‘health magazine’ ibitangaza.

1. Shokora

Iki ni ikiribwa bavuga ko kidatandukana n’abashaka kubwirana ko bakeneranye mu gukorana imibonano mpuzabitsina, kuko gikungahaye kuri tryptophanifite akamaro mu gufasha umubiri kugira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina. Shokora kandi inakungahaye kuri phenylethylamine ifasha umubiri kuryoherwa n’ibikorwa by’urukundo bikorwa ahagati y’ababa bakundana.

2. Avoka

Avoka ni kiribwa gifasha umubiri kugira imbaraga no kongera amasohoro menshi (ku bagabo) mu gihe cyo gutera akabariro, ikaba ibigeraho kubera ko ikungahaye ku birinda umubiri; avoka zigira cholesterol nyinshi mu mubiri ifasha umuntu kugira umutima n’amaraso bizira umuze, bityo umubiri nawo ugakenera imibonano nta kiwubanagamiye.

3. Urusenda

Ngirango abari bafite amatsiko mukuyabamara, igisubizo kibaye ‘Yego’ kuko byagaragaye ko urusenda rukungahaye kuri capsaicin, ifasha umubiri kuvubura umusemburo wa endorphins mu bwonko, bugahita butanga gahunda yo gukenera gutera akabariro. Kuburyo uwaruriye bimworohera gushaka kubikora.

Nubwo tubuze ibyo biribwa bitatu gusa, twababwira atari byo byonyine bifasha mu kongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, hari n’ibindi nuko ibi ari byo twibanzeho uyu munsi.

Niba rero uri gukoresha amafunguro arimo urusenda, itegure inzira wakoresha kugira ngo uhangane n’uku gukenera gukora iki gikorwa waterway n’uko waruriye, naho ubundi utabyitondeye byagukoresha gahunda utateguye.

©UMUGANGA.COM

UM– USEKE.COM

en_USEnglish