Digiqole ad

Ese koko Police FC yimwe penaliti?

Ku mukino w’umunsi wa 17 wa shampionat ku cyumweru tariki 9 Gashyantare, ikipe ya APR FC yatsinze Police FC igitego kimwe ku busa. Abakinnyi, abayobozi ndetse n’abafana bacye ba Police FC ariko batashye bo bavuga ko nibura baba banganyije iyo umusifuzi ngo atabima Penaliti.

myugariro wa APR FC Nshutinamagara afashe Mugabo Gabriel wa Police FC mu ijosi
myugariro wa APR FC Nshutinamagara afashe Mugabo Gabriel wa Police FC mu ijosi

APR FC yabonye igitego mu gice cya kabiri, gitsinzwe na Sibomana Patrick wari usimbuye.

Mu kugerageza gushaka kwishyura Police FC yabonye ‘coup franc’ ubwo yaterwaga igana ku mukinnyi Gabriel Mugabo yahise agwa mu rubuga rw’amahina, abafana ba Police FC na ‘staff’ y’umutoza batera hejuru ko ari Penaliti.

Umusifuzi Hakizima Louis wari wasifuye uyu mukino ntabwo ariko we yasifuye ikosa aba ba ‘staff’ n’abafana ba Police FC basabaga.

Umukino urangiye abafana ba Police FC, abakinnyi n’aba staff bavuze ko batishimiye ko bimwe icyo bo bitaga penaliti yari gutuma banganya na APR FC yahise irara ku mwanya wa mbere n’amanota 40, naho Police FC yo ikaba ubu iri ku mwanya wa kane n’amanota 31.

Umunyamakuru w’Umuseke yabashije gufata amafoto y’uko byagenze mu rubuga rw’amahina;

Ku murongo bitegura gutera "Coup franc"
Ku murongo bitegura gutera “Coup franc”
myugariro wa APR FC Nshutinamagara afashe Mugabo Gabriel wa Police FC mu ijosi
myugariro wa APR FC Nshutinamagara afashe Mugabo Gabriel wa Police FC mu ijosi
Aramurekuye
yahise amurekura
Mugabo hasi mu rubuga rw'amahina, umusifuzi asaba ko umupira ukomeza
Mugabo hasi mu rubuga rw’amahina, umusifuzi asaba ko umupira ukomeza

Photos/JD Nsengiyumva Inzaghi

JD Inzaghi Nsengiyumva
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • UMUSIFUZI AREBESHA IJISHO NI UKO BYAGENZE. IGITEGO CYA POLICE BAKUYE MWIZAMU NACYO MUSABE TV 10 IFITE AMASHUSHO CYGA MUZAREBE MURUBUGA RW’IMIKINO RWA TV 10

  • abasifuzi bubu ntawamenya kata basigaye bakoresha.barabibye muburyo bugaragara ariko buriya ni amabwiriza baba bahawe

  • bose ni abapolisi nabasirikare.bazahangane.bajye bareka kubizana kuri gikundiro yacu gusa.naho muteteri yo ibyayo turabizi.

    • Mbabazwa n’ ukuntu izina ryanjye muyita iyo ntuza!!! Niyo mwatsinzwe ntimwemera. Abafana ba Rayon nimwe mwica umupira, ubwo se waba umupira ute muzi ko hariho ikipe imwe gusa, ikigare gusaaa mwafannye amagaju, abandi etincelle, abandi AS Kigali…. ubundi hakabamo gukina bya nyabyo ureke kujya iyo bijya

  • uzi ukuntu APR bayibira kuva kera nabajura puuuuuuuuu impikinire nkiye isubiza siport inyuma.

  • Kugira ngo bamenye ukuri bazarebe ibyabaye kuri NEWCASTTLE ubwo chelsea yatereaga corner bagafata eto’o
    umusifuzi w’umwuga agahita afata icyemezo.

  • yiiiii real penalty

  • Abafana ba gasenyi turabamenyereye. Muvuzinduru dutsinde. Reka tuzabasubire sha maze duhindure amateka.

  • Police FC yihangane kuko ibyatybayeho ni ibisanzwe no kuyandi ma ekipe cyane cyane mu bihe bikomeye bya championa. Ferwafa niba yarananiwe gukosora amakosa nk’aya izareke kuba icyitiriro kuko Police yari gutsinda ndetse n’ibitego bike 2 iyo mutabiba twarabirebaga

  • Ni abasilikali ku bandi buriya Polisi igihe cyayo ntikiragera.

  • Mwiriweho neza bavandimwe ?!!! Mbere na mbere mbanje gushimira wowe watangaje iyi nkuru.
    Mu byukuri bavuga ko iyo ukomye urusyo ukoma n’ingasire!!!
    Muri iyi nkuru sinzi icyo washakaga kugeraho?!! Gusa natekereje ibintu bibiri (2):
    1.wenda washakaga kugaragaza ko APR FC abasifuzi bayibira( bayibera)!!!
    2. Wenda washakaga kugaragaza ko abasifuzi bo mu Rwanda babogama cg badafite ubunararibonye mu kazi kabo!!!
    Muti kuki ?
    Niba ari APR FC bibira kuki utakoze reseach byibura y’imikino nk’itatu (3)ngo werekane exactly ko bakunda kuyibera?!!!
    Nanone se niba ari abasifuzi basifura nabi, kuki utakoze ubundi bushakashatsi ngo ugaragaze intege nke z’abasifuzi?!!
    Mu by’ukuri sinibaza ko aho championat igeze ku munsi ngirango wa 16 ariho honyine mubonye ko hibwe penalty?!
    Aho mwaba mubeshye kuko interview nyinshi z’abatoza bo mu rda tumaze kuzimenyera ntakindi ni abasifuzi?!!
    So muri make nashakaga gutanga igitekerezo ko mwakora ubundi bushakashatsi bwimbitse mukareba ahari ikibazo.
    Murakoze

  • Ese rayon ije muri izi comments gute kandi itari muzakinnye ? Gusa APR birazwi ko ikina ifite abandi bakinnyi batari ku rutonde kandi bakayigirira akamaro; nk’ibyo byose ngo kuyiha penality, kuyima indi kipe, kwimura umukino bakawushyira igihe bashakiye, igihe cyose iboneye undi mukinnyi ahita ahabwa ibyangombwa,… Ariko byose ingaruka ni ukwica umupira w’u Rwanda; tugahora tuvuga ngo turi gutoza abana ba MIGI, bakazarinda bazasa bakitwa abana,…

  • UMUPIRA WO MU RWANDA URASEKEJE,KUKO IBI BYO KUBOGAMIRA KURI APR FC NTA GIHE BITAVUZWE!NA HO WOWE USABA UBUSHAKASHATSI AHUBWO NA WE UZABWIKORERE UNYOMOZE IBIVUGWA!UBWO SE UYU MUNYAMAKURU ICYO ATAKOZE NI IKIHE KO YABYEREKANYE NO KU MAFOTO,CYANGWA UJYE KUREBA KURI VIDEO YAFASHWE!NGAHO NO IRARERA ABANA BARIMO BA MIGI,NDOLI,NSHUTINAMAGARA……AHAAAA!!!!

  • Muzajye mugaragaza n’akandi karengane gakorerwa amakipe iyo yakinnye. Urugero nko ku mukino wahuje rayo sport na Espoir i Rusizi. Rayon sport yahawe penaliti itariyo. Cyangwa uwahuje Mukura na Rayon Sport ku Mahoro. N’ahandi.

    Byose mujye mubigaragaza. Abasifuzi bajye bajye begera aho umupira ugeze kugira ngo amakosa abera mu kibuga bayabone bose.

  • Umunyamakuru wanditse iyinkuru aratubeshye kuko penalty police yarekaramye ntiyari iturutse kuri coufra ahubwo yari construction baribakoze narimpibereye.

Comments are closed.

en_USEnglish