Digiqole ad

Ese ‘Cessation clause’ irasiga benshi batashye?

Ku cyumweru ubwo umwanzuro wo kwambura abanyarwanda bari mu buhungiro ibyemezo by’ubuhunzi mu bihugu bahungiyemo (hagati ya 1959 – 1998), amakuru aravuga ko amagana n’amagana y’abari impunzi mu mahanga atandukanye bari kwiyegeranya n’imiryango yari yafashe icyemezo cyo gutahuka ngo nabo batahe kubufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’ishami rya ONU rishinzwe impunzi  UNHCR. Ariko hamwe na hamwe mu bihugu ngo ntawushishikariza izo mpunzi gutaha bamwe banifuza ko biturira aho.

Seraphine Mukantabana Ministre ufite gucyura impunzi mu nshingano ze
Seraphine Mukantabana Ministre ufite gucyura impunzi mu nshingano ze

Kuwa gatunu w’iki cyumweru gishize abagera ku 170 baratashye nk’uko byemezwa na Minisiteri ifite impunzi mu nshingano, bakaba baracyiriwe mu nkambi y’agateganyo ya Nkamira iri i Rubavu.

Amakuru kandi yemeza ko inkambi y’agateganyo ya Nkamira ubu iri kwakira impunzi nyinshi zari zarahungiye muri Congo Kinshasa zitaha kubera icyemezo cyo kuzambura ubuhunzi (cessation clause) cyafashwe.

Minisitiri ushinzwe impunzi n’ibiza Seraphine MUKANTABANA yumvikanye kuri BBC Gahuza miryango ashishikariza impunzi z’Abanyarwanda gutahuka. Minisitiri yizeza ko minisiteri ayobora yiteguye gufasha buri wese wifuza gutaha.

Kuva mu kwezi kwa Mata 2013, imikoranire myiza y’ibihugu byo mu karere n’u Rwanda byafashije mu itahuka ry’Abanyarwanda 12 000 biganjemo abavuye muri Congo Kinshasa.

Kuwa kane tariki ya 27 Kamena ni bwo Stanislas Harerimana, wabaye n’Umushinjacyaha Mukuru i Kigali mbere ya jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 yatashye avuye muri Swaziland.

Uyu mugabo w’imyaka 61yemeza ko yakiriwe neza kandi ngo yasanze u Rwanda rwarahindutse nyuma y’imyaka 19 yari ishize atarongera kurukandagizamo ikrenge.

Harerimana ati “Ikintu cya mbere nabonye nkigera aha ni impinduka …”

Umubare w’impunzi zirebwa n’icyemezo cya ONU cyo gukuraho ubuhunzi ku Banyarwanda bahunze mbere ya 2008, kirareba abantu basaga 70 000 bari hirya no hino ku isi cyane mu bihugu by’abaturanyi.

Igihugu cya Uganda gicumbikiye Abanyarwanda 4000 nabo barebwa na kiriya cyemezo cyo gukuraho ubuhunzi.

Mu Rwanda hatangiye umushinga wo kugoboka Abanyarwanda 5 000 batahuka nta mikoro bafite.

Uyu mushinga ukaba uterwa inkunga na Leta y’u Rwanda, Ubuyapani n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku bimukira (IOM).

Inkunga ihabwa bene iyi miryango itoshoboye hakaba harimo ubufasha bwo kubashoboza kwinjira mu muryango nyarwanda, ndetse no kubigisha imyuga yabafasha kwigira.

Uyu mushinga wo kugoboka Abatahuka kandi uteganya no kubaka amashuri n’ibigo by’ubuvuzi bw’ibanze ahatuzwa impunzi zitahutse.

Magingo aya abasaga 8 300 mu Banyarwanda batahuka bagenewe inkunga yo kwinjira mu muryango nyarwanda kuva mu 2010, muri bo 2 600 bigishijwe imyuga itandukanye nk’ububaji, ubwubatsi, ubudozi, gutunganya imisatsi abandi biga kwihangira imishinga ibyara inyungu.

Umwanzuro wa ONU 1951 niwo uteganya kwambura ubuhunzi Abanyarwanda bari mu mahanga nk’impunzi kuko ibyo bahunze nk’umutekano muke bitakiriho. Ibihugu byose birasabwa kubahiriza icyemezo.

Ibihugu bimwe na bimwe ariko ngo byaba nta bushake bifite mu gushishikariza abanyarwanda bamwe aho bari gutaha.

Harerimana Stanislas uherutse gutaha ava muri Swaziland yavuze ko muri kiriya gihugu ibyo kuvanaho ‘statut’ y’ubuhunzi ku banyarwanda basa n’abatabizi, ndetse avuga ko agiye gutaha abayobozi baho bamubajije cyane impamvu atashye.

Ibi bihugu byinshi ngo usanga bifite inyungu muri aba bantu bamwe na bamwe bamaze kwinjira mu buzima bw’ibi bihugu batanga umusanzu ukomeye mu kubiteza imbere.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ikibazo cyanjye ni iki: Niba ubuhungiro ku banyarwanda bukuweho, Ministere yo kuzicyura izafungwa ryari? Biragaragara ko nta mwanya igifite muri gvt. Murakoze.

  • Umwami mu nkambi ya Nkamira.com

    • umwami!!!!!!!!!!!!!! nawe yavukanye imbuto se mbarira.fr

  • Ni byiza kwibaza utyo ariko impunzi n’ibiza bihoraho. No muri Amerika, i Burayi n’ahandi ku isi. Ubu se wumva ibiza mu gihugu byarangira. Ku bwange Minisiteri izagumaho, wenda n’abandi bagusubize.

    • umubwije ukuri wagirango uyu muntu ntaba ku is y’ibibazo n’ibiza. Ubu se amashyamba n’amazu byirirwa bishya nabyo byavuyeho, ubu se wibwira ko impunzi zose zizataha zikarangira hanze, wibuke ko n’aba nyuma ya 1998 nabo bazageraho bagataha ubwo rero urumva ko MIDMAR igikenewe.

      • Wibagiwe kuvuga no ku bari kugenda(bahunze) muri iyi minsi! Ariko habayeho ministeri yo gucyura impunzi igeraho ikurwaho! Harya ubwo zose zari zaracyuwe?!

      • uransekejecyane!! nonesesha! amashamba namazu iyobihiye ibisigaye birahunga ariko nimpamo rwose ni ukuri pe!!!

  • Barabeshya ntasmunzi,ishobora gutaha itabishaka, zakiriye iyo ziba!zarubatse zifite ubuzima bwiza kuruta uburi hano murwanda.urg:iharare murizimbabwe bubace ama etaje, njya cameron urebe inganda bafiteyo,jya ntampula na maputo muri mucambique,iduka ricuruza ibyo kurya iryari ryo ryose, niryumunyarwanda.jya cap town,jobeg,deban,abakuriye amacampan ya sacurt bose naba nyaru,none ngo bazatahango kuberako mwabisabye? Igihe bwaragiraga inka uganda ninde wabasabiye gutaha? Murahubuka cyane mumagambo.

    • Kc, ubanza udakurikira neza : birasobanutse neza ko icyo cessation clause igamije ari ugukuraho ubuhunzi bushingiye ku mpamvu zitakiriho. Biteganyijwe kandi ko urebwa n’iki cyemezo afite uburenganzira busesuye bwo kureka ubuhunzi ariko agatura aho ari cyangwa ahandi ashaka mu buryo bwemewe n’amategeko. Abo uvuga bakize rero ntabwo u Rwanda rugamije kubahungabanya ahubwo rurabakangurira kwiyumvam ubunyarwanda no kwihesha agaciro nk’abanyarwanda bafite uburenganzira bwose n’ubwo kuza mu gihugu cyababyaye cyangwa cya ba se na ba sekuru. Aho mahirwe yo guhabwa karibu mu gihugu abandi ntibayagize kugeza ubwo babaye ngombwa gufata intwaro bakabirwanira bakabigeraho hatakaye benshi.

      • @Mahoro, Ese uvuga ngo ubuhunzi bushingiye ku mpamvu zitakiriho ubihereye he? Banza uvuge udaciye iruhande icyatumye bahunga mbere yo kuvuga ngo izo mpamvu ntazikiriho.
        Ni gute wavuga ngo impunzi zitahuke kandi hari izinzi ziri kugusanga mu nkambi zihunze?

      • Oya da, wowe ugomba gusobanukirwa n’ikintu kimwe.uwahunze niwe wenyine uzi icyo yahunze, ntabwo ari leta itegeka ko ibyo bahunze bitakiriho.None se tubajije abandi impamvu batatashye muri 88-89 basubiza iki? kandi twibuke ko n’abahunze muri 59 bose batatashye, so…

    • Babwire

  • Umuntu ufite iyo mitungo yose nimpunzi?keretse bariya baba mu nkambi bafashwa na leta bafite ibyemezo by’ubuhunzi.

  • k c ureba kure rwose nawe se, njyewe sinibaza impamvu u rwanda rusaba gucyura abatarushaka bimeze nk’umuntu ufite inzoga ibishye ariko agahatira abantu kuyinywa! hari inshuti yanjye y’umunyamahanga uhora mu rwanda yarambwiye ati ibintu byose by’i rwanda ni artificielles mu yandi magambo ntakintu nakimwe gifatika mbese ni fake, niba umunyamahanga ashobora kuvumbura ko mu rwanda ibintu byose ari fake umunyarwanda kamili urumva abibona ate? mureke gukomeza kwiha amenyo yabasetsi munyura ukuri iruhande! u rwanda rurutwe n’uburundi koko muri democratie? twagize ibyago mu rwanda kandi buri munyarwanda wese yarababaye so nihabeho vraie reconciliation nationale nta kuvangura urebeko impunzi zose zidataha; umwana uzaheka ntumwicisha urume

    • ubwo ni mwe mwari mufite demokarasi mukora jenoside;muhora mwishingikirije abazungu, ariko babaiyegereza kuko bazi ubwenge buke mukoresha mubyemezo byanyu.

  • Murinda mudukangirira gutaha
    Ninde mwakanguriye guhunga?Ubuse mutaye ibyan
    yunyu mwakwishima?ntawe
    uhunga ubusa

    • iso ntakwanga akwita nabi, iyo uzirikana amaraso muhorana mu biganza byanyu,twe dushaka kubakira ngo mubatizwe mushyire inkota hasi.

  • umuseke mureke namwe gurobanura comments z’abantu nimubareke bavuge ibitekerezo bafite niba mwemera democratie no gukorera mu mucyo

  • nihahandi amaherezo yinzira nimunzu, muzataha byanze bikunze, nimuze muhabwe izina rishya,mube abana beza dufatanye kubaka uurwatubyaye,aho mwubaka siwanyu!

    • mwihatira abantu gutaha umunsi bazabonako ari ngombwa bazaza.ikindi rwose mu rwanda ntakihibereye impunzi imeze neza nikomeze aho ubundi izatahe igura muri cyamunara kuko ubutwagujije amafaranga muma bank none no kuyishyura byaranze ubu ni z cyamunara gusa.

  • mwihatira abantu gutaha umunsi bazabonako ari ngombwa bazaza.ikindi rwose mu rwanda ntakihibereye impunzi imeze neza nikomeze aho ubundi izatahe igura muri cyamunara kuko ubutwagujije amafaranga muma bank none no kuyishyura byaranze ubu ni z cyamunara gusa.

  • Mukomere cyane, ndumva Séraphine yagomye kujya mu ishyamba rya RDC kuzana abasilikari yohereje muri FDLR, ni ibigaragaza ko ari macoyinda, arakorana na Kagame ariko ejo azamuhinduka, aheruka muri Congo BRazzaville aho kumugaragaro yabwiraga abantu gutaha ariko abo yasuye nijoro barimo mubyara w’umugabo we yabihanangirije ko batagomba gusubira mu Rwanda, babwiye abantu benshi ngo ntibazatahe , arajijisha rero, ninde ubuza impunzi gutaha ,ni Babona wohereza inyandiko zibuza abantu gutaha hamwe n’umugore we Nyiramparitete Séraphine, nzaba mbarirwa

  • Haha guhunguka nisawa ariko se wajyahehe nabagifashe baragihunze koko. Kanzwe abazizwa ubusa ukobaremwe haha none niba ba rubanda rugugufi bakuye mwo akabokarenge ngobatahe nibisubireho tuzataha basabe imbabazi zibyo bakoze 1990 up to now urebe ngo turataha twivuyeinyuma bemereko aribo bakuruye jenoside zakorewe abanya Rwanda urebe ngo turataha twiruka nibyarubanda bariyebabisubize ndabizi umuseke murabogama iyinkuru nti muyemera ukuri. Kurakenewe kubyabayemurwanda rwacu

Comments are closed.

en_USEnglish