Ese Binny Belax yaba yararetse umuziki?
Mu iyi minsi ubwo hagenda haza abahanzi bashya benshi hari abahanzi tugenda tubura amakuru yabo muri abo twavuga nka Binny Relax uzwi cyane mundirimbo nka Avance, amaraha na Sabina.
Kugirango tushire amatsiko twaramwegereye tugirana nawe ikiganiro
Umuseke.com: Binny Relax, duhuye uvuye kwigisha icyongereza, waba wararetse muzika?
Binny Relax: abavuga ko nawuretse ni benshi ariko burya umuntu ahunga ikimwirukaho ntahunga ikimwirukamo umuziki ndacyawukora kandi ibyo ni ihame ntakuka kugeza umunsi nzaviramo umwuka.
Umuseke.com: abakunzi bawe baravugako wabuze muri muzika nibyo?
Binny Relax: mu kinyarwanda baravuga ngo vuga numve irutwa na kora ndebe,mu cyongereza bati action speak louder than the voice, bakongera ngo the best revenge is the success in the eyes of those who want to see you down.
Umuseke.com:hano ushatse kuvuga iki?
Binny Relax: hano nshaka kuvuga ko umuziki ntawuretse ahubwo ari ukubera kubivanga n’akazi
Umuseke.com:usigaye ukora iki?
Binny Relax: nsigaye nigisha icyongereza
Umuseke.com: none se Binny Relax,amagambo ukoresha bigaragara ko uri umuhanzi koko,ni amagambo utasangana umuntu uwari we wese.none ko nta ndirimbo nshya uri kugeza ku bakunzi bawe?
Binny Relax: ibintu bishya byo birahari mfite izindi ndirimbo eshatu ndimo gukora zigizwe n’inyajwi a gusa zitwa, n’ahataracya hazacya Rwanda, abababaza abana na tabara aba bana.
Umuseke.com: ariko ngo hari indirimbo wakoreye kwa Mico Prosper None iyo ndirimbo ko tutayumva kuri radio,ese ubundi yitwa ngo iki?
Binny Relax:vuba aha kuri radio irahagera,yitwa Data(iyo uza kuba ukiriho)mba mvugira abana bose babuze ba se maze imiryango na bamwe mu biyitaga inshuti za nyakwigendera bagahinda ba bana bakanabarira ku nzira.
Umuseke.com:Binny Relax,turabashimiye kandi Umuseke.com ubifurije kugera ku gasongero k’inzozi zawe
Rugamba Olivier
umuseke.com
3 Comments
gira ukore izindi ngoma mwana
uvuze ukuri,nahataracya hazacya,uri umuntu w’umugabo cyane.
Dukeneye kongera kukubona kuruhando rwabahanzi babanyarwanda doreko indirimbo zawe zadushimishaga cyane byumwihariko SABINE.
Comments are closed.