Ese abapfubuzi ni bande? bakora iki? bangiza iki?
Mu kinyarwanda cyiza, hapfuba inkono, icyuma (mu bucuzi), ariko muri iyi minsi ujya kumva ukumva ngo umusore kanaka ni Umupfubuzi, bamwe byabanje kutugora uwo ariwe, aho mbimenyeye iyumvire nawe…
Ujya kubona ukabona umusore mwiza ucyeye yirirwa aryamye bwakwira agahaguruka akajya kunanura imitsi mu nzu zabugenewe ngo ariyubaka maze icyumweru cyashira muri weekend agahanagura agakweto akajya ku kazi.
Abo basore akenshi usanga baba ari abasore b´ingufu kandi bateye neza aho baba bagomba gukora akazi k´ingufu nkuko bamwe bagiye babituganirira.
Aba basore baba bashinzwe guha akanyamuneza bamwe mu bagore badahabwa ibyishimo mu mibonano mpuzabitsina n´abagabo babo, ibi akanshi bikaba biba bitewe n´uko aba bagabo baba batabasha gushimisha abagore babo neza mu buriri kubera imirimo myinshi n’izindi mpamvu.
Abagore batari bake, ngo bafite amikoro afatika, usanga bazi aho basanga izi nsoresore, bikagera aho baba baziranye Lodge cyangwa Hotel bahuriramo, umwe agatunganya undi maze umusore agahembwa ipinda ry’inoti, arya muri icyo cyumweru dore ko yirirwa yirwamiye mu gihe ategereje ko hari undi ajya guhoreza akamurya mu ihururu.
Umwe mu basore bakora iki kiraka (kidatanga umusoro) utarashatse ko amazina ye ajya hanze, yadutangarije ko aka kazi kamutunze, ni musore ubona ko atarengeje imyaka 30, yadutangarije ko kuva mu 2004 apfubura, afite uburambe buhagije n’abakiliya batari bake.
Uyu musore yadutangarije ko abakobwa b’ikigero cye ntacyo akivugana nabo kuko bamutesha umwanya, ingufu n’amafaranga.
Imwe mu mpamvu ikomeye ituma aba bapfubuzi bakundwa cyane ni uko icyo abakiriya babo babashatseho cyose bagikora kandi bakagikora neza ku buryo ababagana bishima.
Ati: “abapfubuzi si mu Rwanda baba gusa, ku isi hose ntaho bataba, ntabwo umuntu yakwicwa n’ipfa kandi hari ushobora kurimumara nawe akamumara iry’agafaranga aba afite”
Uyu musore yadutangarije ko rwose nta kibazo na kimwe yari yahura nacyo, kuko umugore amwizanira, kandi kizira ko hari uwo asanga iwe.
Ingaruka
Aba bapfubuzi urugo binjiyemo ruba rurangiye , umugabo aba atakibashije kwiterera akabariro ngo anogereze umugore we aho wamusore amugereza (nicyo aba yarahunze) umugore nawe ntakindi aba atekereza uretse iyo nsoresore imutunganyiriza.
Igikurikiraho nuko umugabo abona ko ntacyo akimaze, ubwo iyo nawe atagiye gushaka udukobwa tukibyiruka uzasanga yibera ku kabari yiyahuza amayoga. Urugo rukaba rusigaje iminsi mbarwa, za gatanya zigatangira gusabwa n`impande zombi
Aba bagore nabo batihanga, usibye kuhatakariza amafaranga, bahatera ibibaba. Uzasanga abakozi bo mu malodge cyangwa Hotel zimwe na zimwe baganira bati: “wa mugore wa runaka mumutegurire icyumba mukanya araje n’ umupfubuzi we” ugasanga inkuru hamwe na hamwe yabaye kimomo.
Ikibabaje ni uko muri iyi minsi uzasanga abasore bamwe na bamwe (yewe n’abiga za Kaminuza) batangiye kwinjira muri ibi bikorwa, aho bashukishwa amafaranga n’aba bagore bayafite. Ugasanga umusore yiringiye urufaranga avana ku buriri ntatekereze kuyo yakorera akoresheje ubwenge bwe.
Kurwanya iyi ngeso biragoye cyane n’ubwo iri gukura cyane mu mijyi nka Kigali, Huye na Rubavu, kuko uzasanga ababikora bose ari abafite imyaka y’ubukure. Nyamara biramunga umuryango nyarwanda buhoro buhoro
UMUTI
Icyambere; Abagabo nimweite ku bagore banyu uko bikwiye kandi uko babishaka. Mwiheranwa no gukorera amafaranga mutarya ngo mumare. Mufate umwanya uhagije, ndetse niyo waba uwkirenga muwugenere abagore banyu kuko ntimwabazaniye kubashakira amafaranga.
Abagore namwe nimunyurwe n’abagabo banyu. Kera umunyarwandakazi yarangwaga no kwiyubaha, kujya kwipfubuza siwo muti urambye wakakurya mw’ihururu, umuti urambye n’ukwicarana n’umutware wawe ukamubwira ingorane zawe. Bitabaye ibyo abana muri kurera umwe nataba umupfubuzi azajya yipfubuza ataranakura.
Nibigenda gutyo muraba mwangiriza igihugu cyacu
Rwemarika
UM– USEKE.COM
44 Comments
ahaaaaaa!keretse nihashyirwaho amategeko abihana nahubundi imbaga irorahamye rwose,abagore babuze ababitaho bishakira abapfubuzi,abagabo nabo baheze mubana bama secondaire nutubari,abana baheze mugihirahiro cyo kubura ababyeyi bombi abakozi bakabafata ukobwije,hakwiye gufatwa ingamba ariko harimo legal requirements
Ubwose nabyo nukwihangirimirimo cg n’imiruho ahaaa!
ibyaribyo byose abajya ku bapfubuzi baba bacyenewe gupfuburwa kuko baba barafpubye pe!!!!!!!
Ariko ko mutavuga ka butindi, SIDA, bashobora kwandura no kwanduza abagabo/abagore b’inzirakarengane ?
Gutandukana se warakandagiye umusumari se byaba bikimaze iki ?
Iki ntabwo ari ikibazo cyo gupfuba ahubwo ni ikibazo cy`irari ryasumbye abantu none ababikora babishakiye akabyiniriro ariko sibyo. Ese niba utarigeze ujarajara ubwirwa n`iki ko wapfubye? Wowe se niba udasnzwe usakabaka ubwirwa n`iki ko uri intyoza mu gupfubura? Muti insoresore ziri muri Kaminuza nazo zabyinjiyemo nka Business! None se tuvuge ko haba hasigaye hariyo n`agashami kigishya ibyo gupfubura! Ese abo bagore, uwagenda azi ko agiye gupfuburwa nk`uko mubivuga agasanga ahubwo ahungiye ubwayi mu kigunda uwo yerekeyeho ari biri hanze kuruta uwo ahunze? Haba se hari uburyo abo bagore bareba bakamenya uzi gupfubura? Njye nkeka ko kumenya gutera akabariro atari ikibazo cya forcr physique gusa! Anyway, ibi byo gupfubura no gupfuburwa njye mbifata nk`irari ryasumbye abantu noneho byoroshywa n`igihe turimo: amalodges, amahoteli hirya hino, abagabo basigaye bajya gukora kure y`ingo zabo by`igihe kirekire, byorohejwe kandi no kwiga bya nijoro aho abagore benshi babyitwaza aho kujya kwiga koko bakajya gukemura iby`irari ryabo mwise gupfuburwa. Naho ubundi ibiba nta gishya na kera byahozeho ko umugore mwiza kandi wifite yashoboraga kwikundira agasore runaka kubera impamvu zinyuranye gusa ibyoroshya ugusabana kwabo ntibyari byinshi nk`ubu. Muri uru rwego rero umugore wa runaka icyo yaba ari cyo cyose, yakwikundiye mukagera aho murya ku mbuto rimwe, ubwo kaba kabaye n`ikindi gihe cyose mwabona uburyo musarura amatunda ntacyo mwikanga.
Abo basore ngo basigaye babita Talented guys.
Julian,ikibazo cy’amategeko cyo nta gihari kuko uwipfubuza ahanini aba yarasezeranye mu mategeko. Ikibazo ahubwo ni ibimenyetso by’uko yabikoze kuko iyo hajemo guhana bisaba ibimenyetso.
Umwanditsi yatanze inama nyinshi nziza ariko njye nsanga kuba abantu babasha kuvugana ibintu byose, bakamenya ibiba ku isi yose bituma bagira irari ryo kubaho nk’abandi bumvise/babonye.Hiyongeraho kandi n’imiterere y’umuntu ubwe; umukobwa wabonanye n’abantu benshi batandukanye nashaka umugabo na we wifitiye ingufu nke (murumva icyo nshaka kuvuga)byanze bikunze naba afite uburyo azashaka abapfubuzi.ABANTU NIBANYURWE N’ABO BASHAKANYE KUKO EREGA BURYA N’ABAPFUBUZI YAZAHORA ABAHINDURANYA.YAZAGEZA RYARI ?!!
nibyiza nibagerageze
Bavandimwe,
Nibyo koko ibi byahozeho, amakinamico arabitubwira aho Nyamugore ajya muri za mission na Patron we, bakajya i kigali ku gisenyi,…; Gusa icyo nashakaga kubabwira ni uko “umuryango utazimuye uzima” , Mu ngo hakenewe communication ihagije kandi ikaba ku bana, abapapa n’abamama. Bakaganira, bakaganirizwa, bakamenyana umwe akamenya icyo agomba undi mu muryango. umwana icyubahiro ku byeyi, Ababyeyi: urukundo ku bana, hagati y’ababyeyi (bapapa n’abamama) kubahana kwizerana no kubwizanya ukuri.
Ikirengaho kuri bose ni “Gushinga imizi muri KRISTU”
IMANA IBANE NAMWE MWESE
basigaye babita abunganizi. ariko ubundi baba ho koko? jye ntabwo byemera ko baba ho.wenda wavuga ko abantu bubu basigaye bagira izindi shuti kuruhande kandi bubatse. erega biterwa nuko abantu ntamwanya bakibona wo kuruhuka ngo babone uko bahuza urukundo ni mugoroba.
birababaje sana hari ubusambanyi bw’amoko menshi mbese iyi si yacu imeze nk’iyo nowa
abantu bibereye ku binenezeza irari ryabo nyamara imana irababaye igiye gufata ingamba.
Dona, turemeranywa cayane. Ntakindi kihiushe inyuma y’ibi uretse ubusambanyi. Ariko ubwo uribaza kwemera undi muntu utari uwo mwaqsinyanye? Uba warangiye, impamvu iyo ari yo yose wakitwaza. Erega agize n’impanuka igitsina kikagira ibibazo wahita umuta!! Gutinya Imana, Kugarura umuco, ariko cyane cyane kureka ubushegabo kuko n’ibyo biganiro muvuga umugire utinyuka gukora ibintu nk’ibi nta nibiganiro bizima ashobora kugirana n’umugabo ngo bicemo.
Murakoze mwese, mwaba abanyarubuga mwaba ubwanditsi,
cyakora jyewe ndabamenyesha ko bene izi nkuru zintera agahinda karenze. Ariko kandi zikambera umuti, umuti wo kumenya ukuri-nyakuru = reality, mu gihugu cyacu….
Mpora mbivuga, iwacu i Rwanda dufite ikibazo mu myifatire ijyanye na sexuality = guhuza ibitsina, mu rukundo….
Kandi nta mugayo, kuva na kera, nta hantu na hamwe umwana, umusore cyangwa inkumi bagira amahirwe yo kwiga no kwigishwa ibyerekeye urukundo. Maze umuntu akarangiza kaminuza, akarinda ashinga urugo atazi KWITWARA NEZA. Muri make birababaje cyane kandi iki kibazo ni umuzi w’ibindi byinshi usanga mu Gihugu…
Ndabashimira rero kuba muganira byimazeyo. Nta munyarubuga n’umwe wahakanye ko iki kibazo kiriho….
Ndabashimira imiti mwatanze. Ariko ndasanga dukwiye gukomereza aho mwarangirije…
Urugero: Communication = Kuganira no kuganirizwa….
Mu by’ukuri, uyu niwo muti nyawo. Kuko biramutse bishobotse umuntu yaba afashe ihene igihebeba kandi amazi atararenga inkombe. Ikibazo aho kivukira ni uko COMMUNICATION ari ikintu kitoroshye. Mbese jyewe nsanga ari ubuhanga bwihariye. Byaba byiza babyigishije muri za kaminuza…
IBIGO BYO KWIHUGURA. Sinzi izina umuntu yabiha ariko ndasanga ari ngombwa ko dukomeza kwihinga mu byerekeye KUBANA N’UMUGORE/UMUGABO. Kandi nyine imiryango ifite ibibazo igahabwa UBUFASHA, AMASOMO y’IKIGOROBA…
Kuko usibye irari rikabije, jyewe ndasanga harimwo no guharurukwa vuba. Akenshi URUKUNDO umuntu aba afite mu ntangiliro rugenda ruganuka. Twabigenza gute ngo duhembere urukundo. HOW TO SAVE-GUARD THE MOTIVATION!!!
Maze rero kwiga ni uguhozaho, ndasaba ubwanditsi ko bene ibi bibazo bwajya bubigarukaho kenshi. Jyewe mbijeje ko nzakomeza kubitekerezaho….
Murakoze mugire amahoro. Uwanyu Ingabire-Ubazineza.
@ Ingabire Ubazineza. Nshimishijwe no kongera kumva comments zawe hari hashize igihe kandi urabizi ko nziha agaciro cyane. Ariko ubona ukuntu mu Rwanda umuco wagiye ucika vuba na bwangu? Abantu basigaye bashyingiranwa hashira amezi 6 ukumva umwe ngo arashaka gatanya ( divorce ), uranyumvira kweri! Ni kwa guharurukanwa vuba wavugaga ugasanga abantu ntibakivugana, ntibakibonana hanyuma umuti wabyo ukaba uwuko umugore ajya gushaka abunganizi( abapfubuzi )umugabo nawe ikishakira abo abera sugar dad cyangwa akisazuza umuyaya. Birababaje cyaneee n’ubwo ntarashaka bwose ariko biragaragara cyane. Ubwo rero contribution yange natanga kuri iki kibazo ni uko nk’uko nawe ubivuga hashakishwa uburyo communication yagaruka mu ngo z’i Rwanda kandi tukiyambaza Imana mu byo dukora byose tukayisaba kwegera imiryango. Ikindi kandi n’amasomo ya nimugoroba ku batarashaka mbona ari ngombwa kugira bongere bigishwe umuco nyarwanda no kugira urukundo rw’umwimerere wenda twazarokora bakeya ( niyo yaba 5% ). Nongeye kugushimira ku bitekerezo byawe.
AHO NIHO RUZINGIYE CYANE CYANE KU BIHA KUNYUNGUTA BOMBO ITAKIRI MU ISHASHI.
Jyewe ndabona ibi ali ibabzo bikmeye cyane,,, umugore warenze ihaniro burya kumugarura ntabwo byoroshye n’agatoya, ahubwo ndabona bigenze gutya bizajya biba byiza ko bakora DIVORCE, kuko ndababwira umugore barongoye neza asubirayo pe??
ikindi muvuga muti gutandukana bisaba ibimenyetso,,, gusa nk’ibihugu byo hanze rero hano mu rwanda dukeneye bamwe bite DETECTIVE PRIVEE? baba ali abahanga amaherezo bamubatira mu gikorwa pe!!
kuri iki kibazo cy’abapfubuzi hari uwandusha kumenya niba bakoresha condom cg nyamakwa? akenshi abagore bifite muri ubwo buryo bwa cash bategeka uwo basanze gukoresha uburyo bifuza, ari ugukoreraho abasore bacu twatangira kubasezeraho hakiri kare
Muraho mwese,
iki n’ikibazo kiriho nanone gifata indi ntera cyane,sirtout mumujyi wa kigali pe!
Ese umugabo abur’iki mu muryango?
Ese umugore we arabura nawe urukundo rw umugabo we?
Jye ndabona communication ikenewe cyane mu muryango,bivuze ko abana de 15 ans bagomba kubiganirizwa ntibifatire imyanzuro yabo yo kureba izo za pornographies nandi makuru bishakira mubakozi kuko leurs parents batagira uwo mwanya,murumva iyo byaguye,kandi benshi mubagabo iyo uburiri bwanze ahitamwo kwigendera hanze ngo arangize umusonga we,nabwo abo bategarugori bo babanza gupfiramwo nokwinginga byananirana agafata umupfubuzi nawe uba wiyicira ubuzima ngizo rero Sida,nizindi ngwara zifatira mumyanya ndangagitsina,burya umupfubuzi ararenga akagera no kumwana wumukobwa yasanze aho ndetse n umuyaya ntacyo adafataho.
Nd umuganga,buri munsi duhura nibyo bibazo aho usanga couple iza ibabaye ariko umwe wese abyitirira mugenzi we,harabatwerurira ngo abivuyemwo ahisemwo kujya hanze,ariko icyo mbizeza nuko bitagifite cyane ubukana uko abanyeshuri,abaturage bagenda babwirwa ingaruka zivamwo biragenda bigabanuka.nsabe ababyeyi gutinyuka mwegere abana mubabwire byose bishoboka kugitsina ndazi ko muzabona impact nziza ivamwo. Murakoze
“Umugore ni intati ntukamutegere ijosi, agatsinda agendanda ingoma umwiru wese akaba yakubitaho umurishyo” nshobora kuba nibeshyemo duke cyangwa ntabivuze uko umwami w’u Rwanda wicyo gihe yabivuze!nta wundi ni Yuhi Mazimpaka wavuye kurugamba rwo kwagura no kurinda igihugu yaza agasanga umugore we yaripfubuje kumuja!!!!birumvikana ko uwo ari umwuga ukuze cyane udakorwa nabaciriritse gusa kuko nabagore babami barabikoze!!! ntawe utazi ko igihembo umugore aha umugabo umufashe neza kandi wita ku nshingano ze ari ukumuca inyuma!!kandi ga ahanyereye ntihoga kuko umugore wumusambanyi kubireka byo ntibishoboka, ariko amahirwe abagabo dufite ni uko abo bapfuburwa ari bake ku ijana ubaze abapfasoni dufite! umuti rero mbona nta wundi atari uko umugore ufashe apfuburwa umugabo yamureka agakomeza inzira yahisemo akirerera abana maze uwo upfuburwa yamara gusaza ntawukimureba n’umugabo yarigendeye akakabona!! nta muti wundi hagomba gutorwa itegeko rikumira abasambanyi baca inyuma yabo bashakanye kandi burya touche egel jouer! uwabongejeho ntashobora kubireka niyo wamubwira ko azapfa ntiyabivamo!!kandi dushyize mu gaciro ntamuntu numwe wibagirwa uwo basambanye ari nacyo gisenya ingo!!!
Murakarama!
Imana itube hafi kuko umuco wo gupfubura ntiwari ukwiye kurangwa mu Rwanda rufite indanga gaciro nziza nkizo dufite. Kwipfubuza ahanini biterwa no kutiyubaha no gutinya kuganira n’umugabo ku bitagenda neza maze umuntu agahitamo kujya kwitesha agaciro koko.
Umuti Natanga:
Amatorero y’abihaye Imana nahaguruke yigishe abayobokebabo binyuze mw’iyobokamana kandi baganirize abantu mu byiciro by’imyaka bagezemo.
Bizakorwa bite?
1. Habanze hatoranywe abantu bahabwe amahugurwa mu bijyanye nimibereho myiza y’umuryango,
2. Abahuguwe bagomba gutoranywa hakurikije ikigero bagezemo n’imyitwarire y’ingo zabo,
3. Hashakwe imfashanyigisho(Ibitabo byabugenewe, amashusho yiyubashye y’umuryango,Indirimbo zinyura amatwi kandi zirimo inyigisho,etc),
4. Hategurwe ibyumba byo kuganirizamo abizera kuuburyo ibyo biganiro byumva kandi bikarebwa n’ababitumiwemo,
5. Buri torero/ Eglise,Mosque (niba byemewe ko Umugore n’umugabo bahana amajambo)ritumire abizera ariko condition ari uko Umugore azana n’Umugabo we kandi bakicarana kugirango bazajye bibukiranya igihe umwigisha avuze kuri bimwe wenda batatunganije neza murugo,
6. Biba byiza amahugurwa abaye nyuma y’amateraniro, abana batashye bari murugo.
7. MIGEPROF ikabigiramo uruhare runini cyane cyane mu gutegura inyigisho, suive,Amahugurwa if necessary; amahugurwa agomba kuba religious based.
Icyitonderwa: Utanga amahugurwa agombakunga imiryango yitangaho ingero kandi igihe cyo gutanga ayo mahugurwa agomba kuba arihamwe n’umufashawe.Ibi bigomba gukorwa ntasoni kandi bigakorwa biyobowe n’umwuka wera.
Ibi bizagabanya ingeso yo guhohotera abagore ndetse n’abagabo badasigaye kuberako Umugore wipfubuza abagayishije umugabo we kandi nyamara baba barahiye kuzubahishanya haba imbere ya padri ,na pastor ndetse n’imiryango ngo twaba dukize cg dukennye, tubyaye cg tutabyaye, urwaye cg uri muzima etc.
Itangazamakuru naryo rigomba gushyiramo ingufu mu gusana imiryango.
Urubyiruko naryo rugomba kwigishwa ko rugomba gushakira imibereho ahandi hantu ariko rudasenyera bakuru babo cg base bababyara kuberako burya se wundi mwana aba arinshuti yaso bivuze ko burya wagobye kumufata nk’umubyeyi wawe mu by’ukuri ukirinda nyina w’uriya mwana, n’uriya mwana nawe akirinda mama wawe.(Aha usome neza usesengure ntunyite inyandagazi kubera ko ngyewe nigitekerezo ntanga ngamije kubaka no KUGIRA ABAGORE BAZAVUGWA neza mu mico no mu myifatire).
Imbogamizi:
1. Amatorero menshi afite abayobozi badahugukiwe n’imisugire y’imiryango,
2. Umuntu ararota akazunduka atangaza ko ari pastor cg apotre, ahanini ari n’umusore nkuwo nta nyigisho yatanga bitewe nuko ntangero yaba yitangaho,
3. Padri na maseri bazi abintu ariko in this issue ntarugero batanga kuberako umurongo bafashe utandukanye n’umurongo abashakanye bafashe.
Ibi byose nibikorwa ntawabonye ariya mahugurwa uzafata umwana kungufu bitewe nuko uwafashwe kungufu nta byishimo agira ndetse n’uwafashe ku ngufu nuko. Mu mahugurwa ndizerako hakubiyemo indyo zikwiye,umwanya umuntu afata kugirango habeho climax of both (him and her), Imyambarire hagati yabashakanye igihe bategurana, Imitegurire y’icyumba cyabo,Imicungire y’abana babo igihe bateganya guhura etc. Murako…Nzakomeza gutanga ibitekerezo ningira icyo nunguka……
Bantu ndagushyigikiye 100%. Niba nakubonaga ngo twungurane ibitekerezo turebe icyo twakora tukarohora imiryango y’i Rwnda.
Bantu wiriwe neza,utanze ibitekerezo byubaka,waje tugafatanya nundi wese ko mbona ufite inzira nziza?
abanyarwandakazi nibashyirwe mwitorero bigijwe umuco;indangagaciro na kirazira naho batwiciye ahazaza peeee!!!!!!!!!
Ku bwanjye nta gishya kirimo, byahozeho kuva kera! Ahubwo biravugwa cyane ubu kuko ab’ubu nta banga bakigira. Abagore mujya mu bapfubuzi, bamwe muri mwe mukwiye guha ubuhamya abatarabikora. Mushobora kuryamana ugasanga ari hanyuma y’umugabo wawe. Cyangwa bivuye ku mpamvu nyinshi zinyuranye, uyu munsi bikagenda neza, ejo bikanga. Ikindi abakobwa mwirinde gushakana n’abagabo babaruta cyane (plus de 20 ans). Kandi abagore mwese mumenye ko kurangiza vuba ari ikibazo abagabo 40 kw’ijana bahura nacyo byibura rimwe mu buzima, naho 20 kw’ijana bo bakagihorana bakagisazana! Ubwo se nujya mu bapfubuzi ko ushobora kuzajya ujarajara, uwagupfuburaga ugasanga yagiye gupfubura mugenzi wawe!
I want just to say hello and thank you to “BANTU”. Dear Bantu, thank you very much indeed…
Message yawe nzagerageza kuyisoma kenshi kandi nitonze. Umuntu ahita abona ko kiriya kibazo wagitekerejeho kabisa, kugeza no hasi ku ndiba…
Jyewe ndetse ndemeza ko umurimo ukora buri munsi ufite isano na “Sexual Education And Family Mentoring…”.
Maze rero ndagusabye, umuntu ntakeneye kuba minisitiri, kugirango atange amabwiriza. Uzajye kwa Aloyizia INYUMBA maze umubwire kiriya gitekerezo cyawe, maze rwose batangire babishyire mu bikorwa. Aloyizia ubwe agomba gusaba AMATORERO Y’IYOBOKAMANA gufasha Leta…
Muli make byanshimishije cyane, kuko uwo umuti utanga uwusanga n’ino mu mahanga, mu bihugu byateye imbere nka USA, England, France, Germany etc….Kandi ndakumenyesha ko no muli Kiriziya Gatolika ABUNZI B’IMIRYANGO bahari. Nkuko ubivuga nyine ntabwo ari abapadiri, ni abakristu bashakanye babikora, ndetse akenshi nta mushahara bafata, babikorera ubuntu…
Ejo bundi muri “EASTERN PROVINCE” ministiri Protais MITALI yasabye ko twagerageza kureba hasi cyane tukamenya impamvu zitera GBV. Muri message yawe rero werekanye imwe mu mpamvu ibitera.
GBV is a multi-factorial vice, but false sexual behavior is one of the root-causes. For sure believe me, I know what I am speaking about…
Murakoze cyane kuko munyeretse inzira y’igisubizo nyayo. Nindamuka njyeze i Bukuru nzabatumikira ndabyiyemeje, mba ndoga Data Wambyaye MULINDANGABO!!!….
Uwanyu Ingabire-Ubazineza
nanjye ndi umupfubuzi
uragapfubura nyoko
oya oya MI. Nturakare ngo utangire gutuka umuntu umuziza umwuga we. Abajura n’abicanyi ko mutabatuka gutyo. Watutse uwo mugore ujya gufata chambre ngo bamupfubure. Nawe nimba uri umugabo ukaba ufite imbaraga nkizo zabo ba men ntuhabuze uwo ujya upfubura nubwo wenda mudakoresha iyo vocabulaire.
ok. wazaje ukampfubura ko napfubye
Ingabire-Ubazineza, utumye nsubiramo message ya Bantu, maze koko nanjye ndayishima. Nyamara ndacyafite impungenge. Ibintu byitwa ko byateye imbere, aho izo nyigisho zitangwa, nta rugero zaduha, kuko ingo zaho zibanye nabi kurusha izacu. Jyewe ibi byose nsanga bituruka ku kutagirira urukundo uwo mwashakanye. Umufitiye urukundo, nawe kandi agukunda ntiwananirwa kumushimisha, keretse ari indwara. Bibaye indwara kandi nawe yakwibuka ko, yemeye kugukunda urwaye cg uri muzima, ukize cg ukennye. Abantu si amatungo umworozi abangurira ku mpfizi ya kijyambere cg agateza intanga. Mu bantu habanza urukundo, iyo rubuze n’umwaka umwe ntimwawumarana mukiri kumwe. Ushaka kwubaka, buri gihe yemera kugira icyo yihanganira. Uwaba umupfubuzi ariko akaba umusinzi cg umugome, umunebwe, umubeshyi, nta jambo mu bagabo, nta bunyangamugayo, ntacyo yinjiza mu rugo, nta mugore babana. Nzi cas nk’ebyiri z’ingo zasenyutse umugore yinubira ko umugabo nta kindi azi uretse ibyo gusa!
abo bagore mujye mutanga amazina yabo kuri polisi kuko bimaze gukabya
gukabya gute/ akazi mudashoboye muzaze mureka abagashoboye bagakore.
aho niho ruzingiye urukundo rubaye ibamba!nanjye nvuze nkundi wari watanze igitekerezo n’uko twese yaba igitsina gabo ndetse n’igitsina gore twabaye abasambanyi kuko umugabo ntashobora kumenya umugore we ko atamuryohereza ntawundi baryamanye.ntaryoshya par rapport a qui?umugore sewe yipfubuza yabwiwe n’iki ko yapfubye?tjr la comparaison de deux persons.Aha! nimuze tugarukire Imana kuko umunsi yakubise urushyi abo basambanyi ntibazahabyuka.
To you dear Brothers GASANA and NDAMWIZEYE,
ndabasuhuza mwembi mbikuye k’umutima kandi mbashimira ibitekerezo mwatanze mu nyandiko zanyu…
Kubera igihe gikeya, ntabwo uyu munsi nandika byinshi, ariko ndabamenyesha ko iteka ntega amatwi ngakurikira ibiganiro binyuranye bibera kuri runo rubuga. Jyewe nsanga bene uru rubuga ari „ITORERO MU YANDI“!!!
Na njye rero nzakomeza nandike icyo ntekereza, nta makabyo nta kwiralira nta kwihenda nshyizemwo. Kuko ntabwo nandikira kwandika gusa, ahubwo ngerageza kwiheraho, maze ibitekerezo nkabishyira mu bikorwa, mu buzima bwanjye bwa buri munsi.
Harakabaho Abanyarwanda n’u Rwanda Rwabo. Harakabaho umubano mwiza mu miryango yacu…
Mugire Amahoro. Mugire Imitima Yuzuye Impuhwe n’Urukundo….
Uwanyu Ingabire-Ubazineza
Ariko ubusambanyi buranze busambuye ingo pe!mwe muvuga,mucyumweru gishize nakiriye couple ntavuga amazina,umugore ati muganga jyewe umugabo ntacyo amarira muburiri mbyihanganiye kenshi none mpisemwo kwifatira umupfubuzi kuko arabinkorera neza akananyaza neza,
umugabo nawe ati erega muganga ntaha ndushye,mba ndi mukazi hanze kenshi,iyo mfashe congé mfata akanya ngasabana na madame ariko rwose ntabyishimira namba,ntako ntamusabye ngo tubishakire umuti aranga,ko ahisemwo gurtyo.ndamurekeye.Ngaho rero mwe mubyumva natwe basanga nka muganga,nugusengera abanyarwanda
Umuseke murakoze kunama zayu, ariko mubwire n’urubyiruko rwisubireho , haho ubundi sinzi aho Urwanda rw’ejo rugana
turabakunda cyaneeeeeeeee
Umuseke murakoze cyane kunama mutujyira
rwose urubyiruko narwo rwisubireho, si no
ejo hacu hazaza sinzi uko hazamera.
turabakunda cyaneeeeeeeeeee
Sinshyigikiye abapfubuzi cg abapfuburwa kuko kwipfubuza bihabanye n’indangagaciro z’umunyarwanda kazi,ariko kandi namwe bagabo mwibukeko mutari abo guhahira urugo gusa,mwe guhugira mu mishinga yanyu gusa ngo mwibagirwe inshingano nyamukuru ituma mwitwa abagabo.Reka mbagire inama gerageza kwereka umugore wawe urukundo rurenze urwo yarasanzwe akuziho,ibyo nibishoboka kuko amabanga y’abakuze yose ategurirwa mu mutwe,muzajya mujya gukunda usange bibaye mahwe.Zamura igipimo cy’urukundo maze nibyanga uzambaze! Bagore namwe mutinyuke mubwire abagabo banyu ibitagenda muve mu masoni kuko ngo isoni zirisha …..kandi mwige kunyurwa
@Anne Marie,izo nama zawe najye ndazishyigikiye pe!Icyo nakongeraho n’ugufata uguhana umwana uhagije ku bashakanye kuko shuguri za cash na bussiness zigiye gusenya ingo nyinshi.Ubundi gufata igihe cyo kwisuzuma ni ngombwa ku bashakanye,kuko ari ho mufatira gahunda z’urugo mukamenya n’ibitagenda neza bikenewe gukosorwa.
Anne marie, hari aho nawe urimo kutubeshya. Kwanza gupfuba no gukunda n’ibintu bibiri bitandukanye. Umuntu apfuba kubera ko atakunzwe? Oya. Ushobora gupfuba kandi wakunzwe. Ni nkuko wajya gufura umwenda, wowe ugashiramo akabaraga kawe kugira ngo wa mwenda ucye, ariko bikanga ugapfuba kubera ko utawufuze nkuko bigomba, kandi uziko ko ntacyo utakoze. Icyo bivuze rero n’iki? Imana ifite uko yaremye abantu gutandukanye. Hari abafite imbaraga, n’abandi batazifite. Hari abafite igitsina kinini (abapfubuzi) akagira n’imbaraga zo gukora. Hari abandi bafite gito ariko bakagira n’imbaraga zo gukora. So, n’ibintu byinshi tutavuga ngo tuzarangize. Gusa ni ukumenya uwapfubye yapfubye gute, arashaka umupfubuzi umupfubura iki? c’est ca la question. Naho urukundo n’ibindi. Ushobora gukunda umugore wawe, ukamunda pe nta n’ikibazo kirimo, ariko byagera kuri ya ngingo yamuvanye iwabo, ugasanga wapi. ntumuhaza nkuko abishaka. Urumva rero ko ari ikibazo urukundo rutakemura. N’ibindi n’ibindi byinshi. Amago ahishe byinshi anna we.
kera erega ntabwo babaga barigezaze baryamana n’undi muntu. naho ubu bajya gushaka ari nkogukina final amajonjora yararangiye.Ibyanditswe rero kuko bizasohorera kubantu atari kubiti mureke murebe uku INTAMA zambarwa hari akarakorwa se!ngoya kidogo utawona bitendo kamiri bya benye kupfubura na ba mwenye kupfuburwa.Naho ubundi se ahaaa!!!
ntacyo umuntu yavuga ariko utazi agakura abaga umutavu.
nakumiro kuko isi irashaje igeze kwiherezo. Imana irenda gushyiraho umusozo.
Nabuze uwo mfubura.0722088742.ubishaka azampamagare.
Comments are closed.