Digiqole ad

ES Byimana dortoir y’abanyeshuri yongeye gushya

Saa sita zibura iminota micye kuri uyu wa 2 Kamena nibwo umuriro wongeye kugaragara munzu yari yarashyizwemo abahungu muri Ecole de Science Byimana, kugeza ubu igitera iyi nkongi yibasiye iri shuri ntikivugwaho rumwe.

RUHANGO
Indi drtoir nk’iyi yahiye nyuma y’izindi ebyiri

Mu gihe cy’amezi abiri gusa, ni ubwa gatatu iri shuri ryibasiwe n’inkongi. Dortoir yahiye ni iya gatatu ari nayo nini, yarimo abanyeshuri bagera kuri 270.

Iyi nkongi yateye ubwo abana benshi bari mu bibuga bareba amarushanwa ya Interscolaire yakinirwaga ku bibuga bya Byimana. Nta munyeshuri n’umwe wakomerekeye muri iyi nkongi ariko ibikoresho byabo byose byahiye nanone.

Umwe mu baje kuzimya uyu muriro, ni umuturage uturiye iki kigo utifuje ko amazina ye yandikwa yatangarije Umuseke.rw uko byagenze;

Nari ndi hano hirya mu materaniro, umuntu arambwira ati ku ishuri nanone hari gushya. Nahise nsohoka ndatabara kimwe n’abandi. Twahageze umuriro umaze kuba mwinshi.

Twari abantu nka 30 dufatanyaga n’abasirikare b’aho hafi gutema amabati, tuzimisha ibitaka abandi amazi.. tugerageza kuwuzimya. Ibimodoka bya Police byahageze bisanga umuriro umaze gucogora birawuzimya burundu.

Dortoir yahiye ni inini yari isigaye, niyo yari yarashyizemo abanyeshuri bose kuko izindi ebyiri zarahiye. Indi imwe isigaye ni refectoir (aho barira) yagizwe dortoir, ubu abanyeshuri bariraga mu ihema rinini rya UNICEF.”

Uyu mugabo wari mu bazimije umuriro bwa mbere tumubajije icyo we n’abandi bari aho bakeka ko cyateye iyi nkongi yadusubije ko ari ibintu bidasobanutse kandi batavugaho rumwe, ariko ko we ubwe ngo ntiyemera ko ari ikibazo cy’amashanyarazi.

Ati “ Impamvu yashakirwa ahandi rwose. Umuriro twazimyaga waturukaga hasi muri za matelas z’abanyeshuri ntabwo ari umuriro wo mu gisenge ku buryo njyewe uko nabibonye ari umuriro wakongejwe atari amashanyarazi.”

Umuseke.rw wagerageje kuvugana na Frere Alphonse Gahima umuyobozi w’iri shuri ngo atubwire uko ikigo kigiye kwifata muri iki kiza cyongeye kubagwirira ntiyitaba telephone.

Abakuriye Ingabo, Police ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere bari bageze mu Byimana ahagana saa saba n’igice z’amanywa baje kumenya neza ibiri kuba.

Umunyamakuru wacu uri mu Byimana avuga ko ugereranyije umubare w’abanyeshuri b’iki kigo ndetse no kuba kimaze kugira ibyago byo kubura dortoir eshatu mu gihe cy’amezi abiri, ubu nta bushobozi buhari bwo gukomeza gucumbikira abanyeshuri.

Iyi nkongi ifashe iri shuri mu gihe abantu bize bakarangiza muri iki kigo mu myaka yashize, kuwa gatandatu tariki ya mbere Kamena bari basuye abanyeshuri bari kwiga aha mu rwego rwo kwifatanya nabo mu bibazo, bakabashyikiriza impano z’ibikoresho bitandukanye ku bari bibasiwe n’inkongi za mbere.  Byinshi muri ibi bikoresho bari baraye bahawe na bakuru babo byatikiriye mu nkongi ya none.

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Seigneur!!! ca ce quoi vraiement? il faut une investigation tres profonde.

    • Ese ubwo iyo wandika mu kinyarwanda (niba nacyo wacyandika neza) byari kugutwara iki?

      • ubu se ibyo yanditse bigutwaye iki???

        ayo namatiku ni nayo mpanvu abanyarwanda nta rurimi na rumwe bamenya!! wamenya ururimi ute utinya kwandika cg kuvuga amakosa??

    • ntugasebye igifaransa.uzabanze ucyige ubone kucyandika,stp.ce quoi?ibyo nibiki se washatse kwandika?vraiement?ibyo bibaho?ni mwebwe mutuma baca igifaransa.

      • ayiii!!!!!!!!!!!. ariko ibyo nabyo byakubabaza koko, ubuse uretse abaswa nkawe, abandi ntibabashya kugendera kumakosa bakumva ibiri munyandiko?. ariko muzageza hehe kwiyemera kwanyu mwabaswamwe. wamuretse akagerageza weho ko ntanakimwe wagaragaje?

  • Ni amashitani ari kuhatwika tu!

  • Hari ikintu mbona kandi gikwiye gusuzumwa mu bushishozi bwinshi:

    1. Ishuri rya BYIMANA ryaba ari irya Kiriziya GATOLIKA, Cg ni irya Leta?

    2. Niba ari irya Leta ntabwo riba rimaze gushya izi nshuro zose kuko nibura ku nkongi ya kabiri yafashe iri shuri, Leta iba yarashyizemo INGUFU zose zibaho ikamenya icyihishe inyuma y’uyu muriro.

    • Kuba ari irya Leta cga irya kiriziya ntacyo byatumarira, ahubwo twibaze n’iki mubyukuri gitera iyi mpanuka, ko wumva nuwabihagazeho yabonye umuriro uturuka muri za matella,

    • Usibye no kuba iry’abapadiri bantu musenga muhaguruke dusenge muziko muri kenya higeze kwaduka indwara yo kugwa mu kigo 1 cy’ishuri hagwaga abakobwa bazanye abakozi b’imana basanga hari umwana w’umukobwa wari warahawe mission ibyo byanyuze kuri radio

      • umva mbese. ariko buriya ibyo warabibonye? cyangwa warabyumvise. ariko kuki ba bihuha mutajya mubura?

    • Mweu ibyo uvuga ntaho bihuriye iri shuri ntakuntu Leta itashyiramo ingufu mukumenya impamvu rishya kuko ryigamo abanyeshuri boherejwe na Leta ntabwo ari privé. Ikindi ni ishuri ryatangaga umusaruro mwiza cyane kuburyo ntakuntu ritakwitabwaho ikindi kdi ntabwo Leta y’u Rwanda niyiziyeikunda abaturage bayo ntabwo yaterera iyo ngo ni uko ishuri atari iryayo kuko amazu ashobora kutaba ayayo ariko abana bigayo ni abayo. Uwo muntu ahubwo ukora ibyo ndumva ntaho ataniye nabamwe batera grenade ariko njye icyo numva nizeye bitinde bize birasobanuka kdi azahanywe byintanga rugero.Ibintu akora byuzuye ubugome ndahamya ko n’Imana itari bubirebere ngo irekere aho iramugaragaza tu. abantu basenga mureke tubisengere kuko sratwika amazu ariko buriya ejo azatwika abantu.

    • leta yashyizemo 225 million kugira ngo basane urumva ari iki leta iba itakoze koko

  • Ariko se noneho ibi turabifata dute koko?
    Iki n’ikibazo kitoroshye

  • Hari umunyeshuri Utwika bamushake .

  • Nikibazo kitoroshye namba ariko abashinzwe ibyumuriro nka EWSA bakwiye kureba koko niba ari ikibazo cyinsinga basanga ataricyo kibazo bagafata izindi ngamba.

  • Mwitonde police nishakire ikibazo mubanyeshuli ubwabo kko niho kiri ntahandi.nikore iperereza ryimbitse mubanyeshuli.

  • Ibi ni SABOTAGE kdi itaba police yarabishyizemo ingufu biba byarakemutse kera.
    1. Umuriro w’amshanyarazi utangira waka uturika kdi ugahera hejuru, kdi ukaba mu gihe hari charge nini ku nsinga hacometsweho ibintu byinshi(heures de pointe srtt)
    2. Kuki biba nta muntu uri muri dortoir, wasobanura ute ko mu kigo cy’abana habura ugwa cg ngo akomerekere mu nkongi eshatu niba ari impanuka koko???

    Bashakire impamvu ku ba concurents babo cg ku ba assureurs kuko hanze aha on’est jamais sur de rien, ethique mu bacuruzi nta kigenda.
    Kandi ntabwo igisubizo kiri kure, ngo burya umwanzi ntava kure. Hari umuntu hafi aho uri kurya cash z’ubwangizi. Kandi ni umwe ufite iyo mission.

  • Ce qui est sur c’est qu’il ya quelqu’un qui en est l’auteur. ni sabotage rwose hari umuntu utwika ziriya dortoir, Leta nikore enquete murebe ko mutazasanga ari umuntu uzitwika, ou bien ni umu cuisiner, ou bien ni umunyeshuli ufite mission yahawe n’abanzi b’i gihugu. Interahamwe se hari aho zagiye?

    • Nibyo ni “sabotage”.Uhatwika abikora ku bushake ariko ntawahita yemeza ko ari interahamwe. Twe kujya twitiranya ibintu.

  • my view is that,bafunge ishuli barebe ahantu handi abana bazigira,hanyuama bakomeze gusana bitonze ni perereza rikome, sinon hazababera degats humains,nguko uko mbitekereza.

  • ukombyumva ndumva harumuntu wahawe ikiraka cyogutwika iryoshuri ashakiasha umuyobozi wikigo cyagwa ikigo kigafungwa! porisi nitangire iperereza ishake rutwitsi arihafaho kabisa

  • Ibi bintu ntibyumvikana rwose ,kubona ari ubwa gatatu dortoire ishya,igacunga buri gihe nta muntu urimo ikagurumana!!!

    Police niyinjire muri iki kibazo kuko iri shuri murabizi ko ryesa imihigo,rigira abana babahanga cyane bityo ni igihugu gihomba.

  • mbanje kwihanganisha abanjeshuri nabayobozi bikigo bose bongeye guhungabanywa nikintu kitaramenyekana, kubwanjye ndakeka ko ari umunyeshuri ushobora kuba afite iyo ndwara yo gutwika ubikora murebere mubana baje gutangira uyumwaka kuricyo kigo bavuye ahandi.mufunge ikigo abana mubashaki ibindi bigo kuko amaherezo bashobora kuzabikora baryamye.fofo

  • MANA TABARA BYIMANA N’ABAYO IRI NI ISHYANO BURI MUNYARWANDA WESE UBISHOBOYE AGOMBA KURWANYA IKI NI IGIKORWA CYURUGOMO RUSHINGIYE KU BUJIJI

  • pauvre Byimana why all this happens to you ibi birambabaza rwose.

  • Pole ESB, pole abanyeshuli bayigamo, pole kandi no kubabyeyi baharerera. Nje numva iki kibazo kiri mubana cyangwa abafunga umuryango abana bagiye hanze, ubuse ababyeyi baharerera bose tubizere? nabo si shyasha abashinzwe umutekano muri kariya karere bahagarikwe naho ubundi uburangare ntibwemewe mugihugu cyacu

  • jyewe uko mbibona hari amashitani nibiyambaze abanyamasengesho naho ubundi ntibyoroshye ,bihangane

  • IKI KIGO GIFITIWE MISSION NA SATANI UKORESHA AMADAYIMONI KANDI HAGATUMWA BAMWE BABANA BAHIGA!!! NB:KUMENYA UWO MUNTU BISABA IZINDI MBARAGA NANDI MASO BIDASANZWE, SO NI UG– USENGESHA IMBARAGA ZUMWUKA WERA KANDI KENSHI HAGERETSWEHO NO KWIYIRIZA UBUSA. KUKO IKI GITERO NTIGISANZWE!!!

  • Cikulaco kumbe ni nguoni mwako uwo ni m.nice .iperereza ni ngombwa kdi ryihuse .kandi rihere indani. imana ibatabare

  • Ni umunyeshuri kabisa ubikora! Ibi kandi bikunda gukorwa n abana b abaswa bagira ubugome bwo guhima abandi! Uko mubabona balimo abahanga babamo n abaminuje mu bugome! Kera najyaga mbona abana bihebye , ko bazatsindwa nibo bashyushyaga amagreves ngo biyogayoge bose bahombe kwiga! Buliya halimo umwana usiga acanye nka buji ku gitanda cya matola akisohokera! Iyobuji igeze ku li matola we aba yihishe mu bandi kare! Rero aba yinyabijemo abandi badahari agakora ishyano! Uwangira detective prive namushaka mpaka mubonye! Hari ukuntu ubatandukanya bose ugakora anketi bakakubwira uko babitekereza! Imbwa na mufata nka mukosora pumbafu mushenzi!

Comments are closed.

en_USEnglish