Digiqole ad

Eric Nshimiyimana yeguye muri APR FC

Umutoza Eric Nshimiyimana wari uherustse kugirwa umutoza wungirije muri APR FC yeguye ku mirimo ye kuva kuwa gatandatu tariki 27 Mata 2013, ariko kuri uyu wa 30 Mata nibwo yabyemeye ku mugaragaro ko yeguye ngo ajye mu Amavubi.

Eric Nshimiyimana ubwo yari amaze gutoza umukino wa APR FC na Vitalo'o mu Ukuboza 2012
Eric Nshimiyimana ubwo yari amaze gutoza umukino wa APR FC na Vitalo’o mu Ukuboza 2012

Nyuma y’umukino APR FC imaze gutsinda Kiyovu Sports 1-0 cyatsinzwe n’umusore ukiri muto witwa Nova Bayama kuri Stade Amahoro, nibwo inkuru y’iyegura ry’umutoza Eric Nshimiyimana, wari waje gutoza uyu mukino, yatangiye kumvikana. Ubuyobozi bwa APR ntacyo bwayivuzeho ndetse n’Umutoza Eric yanze kubitangaza, ariko kuri uyu wa 30 Mata yemeye ko yeguye koko.

Avuga ko nta kindi gitumye yegura uretse kujya mu ikipe y’igihugu Amavubi aho amaze iminsi yumvikana n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ngo agirwe umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu.

Eric Nshimiyimana avuye muri APR FC nyuma y’uko atabashije gukorana n’umutoza mukuru bamuzaniyeho Andreas Spier ubwo yari amaze gutsindwa 4-0 na mukeba Rayon Sport mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka.

Mu cyumweru gishize, aba batoza bombi mu myitozo ya APR FC ngo baba baranakozanyijeho bagafatana mu mashati kubera ubwumvikane bucye n’uriya mudage utoza APR ubu, ngo waba atoroheje ku ihane.

Ministre ufite Imikino mu nshingano ze mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru muri uku kwezi kwa kane, yavuze ko umutoza Eric Nshimiyimana nasimbuzwa Micho Milutin uherutse kwirukanwa mu ikipe y’igihugu nawe azahabwa amafaranga (16 000$) uriya munyaserbia yahembwaga.

Mu minsi ishize ubwo yari umutoza mukuru, yicaye ibumoso iruhande rwe hari Bizimana Didier bakinanye muri APR FC hambere
Mu minsi ishize ubwo yari umutoza mukuru, yicaye ibumoso iruhande rwe hari Bizimana Didier bakinanye muri APR FC hambere

Mu kwezi kwa munani umwaka wa 2012 nibwo ubuyobozi bwa APR FC bwasubije ikipe uyu mugabo Nshimiyimana nyuma y’uko bwari bwamwirukanye mukwa gatandatu 2011 bumushinja ibyo bamwe bita “umuti” mu mupira.

Eric Nshimiyimana na APR FC kuva mu 1996 ubwo yatangiraga kubakinira kugeza mu 2005 asezera kuri ruhago, yagiye ava akagaruka muri APR uko imyaka yagiye ishira.

Turacyabakurikiranira inkuru irambuye ku iyegura rya Eric muri APR FC.

Eric  n'abasore yatozaga
Eric n’abasore yatozaga

JD NSENGIYUMVA Inzaghi
UM– USEKE.COM

en_USEnglish