Digiqole ad

Eric Nshimiyimana yabaye ahagaritse ibya Ruhago

Nyuma yo guhagarikwa n’ikipe ya APR FC, umutoza Nshimiyimana Eric, aratangaza ko muri iyi minsi nta kindi kintu yumv ayifuza kuba akora, uretse kwita ku muryango we gusa.

Eric-Nshimiyimana

Ku wa 20 Kamena 2011, Nshimiyimana Eric yatangaje ko muri iyi minsi ari kwita ku muryango we no kureba ibyawuteza imbere ndetse anafata igihe cyo kuruhuka ibijyanye n’umupira w’amaguru.

Nshimiyimana akomeza avuga ko yabaye shyize ku ruhande ibijyanye na ruhago, ahubwo agahitamo gukurikirana ibikorwa bye bisanzwe, ndetse n’ibijyanye n’umuryango we.

Nshimiyimana avuga ko kugeza ubu nta kipe iragaragaza ko imushaka ndetse akavuga ko hakiri kare kuko aribwo shampiyonaigisozwa, gusa akongeraho ko umupira atahuhagaritse by’igihe kinini kuko azakomeza gutoza cyane ko akiri umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu.

Nyuma yo guhagarikwa na APR FC, hari amakuru yavuze ko uyu mutoza yaba ashakishwa n’amakipe nka AS Kigali, La Jeunesse ndetse na Mukura Victory Sport, kuri iyi ngingo, Nshimiyimana yagize ati  “oya nta kipe ndavugana na yo, ahubwo ubu ndi mu bikorwa byanjye no kureba ibindi biteza umuryango wanjye imbere”.

Eric Nshimiyimana yakiniye amavubi makuru igihe kinini

Nshimiyimana yabaye umukinnyi w’ikipe ya APR FC, kuva mu mwaka wa 1996 kugeza mu mwaka wa 2005 ubwo yasezeraga ku mupira w’amaguru akinjira mu kazi k’ubutoza nubwo hari igihe gito yavuye muri APR FC agakinira Kiyovu Sport, akaba ari umwe mu bakinnyi bakinnye igikombe cy’Afurika mu mwaka wa 2004.

Izubarirashe

Umuseke.com

1 Comment

  • ese Eric niba yarahagaritswe muri APR
    Muri Equipe National ho azakomeza atoze?
    cg yaba se hose yarahagaritswe
    murakoze kuma urubuga rwo kubaza

Comments are closed.

en_USEnglish