Digiqole ad

EPMR irahakana ko irebana ay’ ingwe na ADEPR

Nyuma yo gushingwa kw’itorero EPMR ritangijwe n’umushumba wahoze muri ADEPR kuri yuu wa 29 Mata ubuyobozi buhagarariye EPMR bwahakanye ko ubu burebana ay’ingwe n’ubwa ADEPR bahozemo.

Eraste umuyobozi wa MPCR
Eraste Ndayisenga umuyobozi wa MPCR

Mu nama rusange batumiyemo abanyamakuru ku Kimisagara ku kicaro cya MPCR (Mouvement Pour Christ Au Rwanda) ari nayo ihagarariye itorero rya EPMR maze umuyobozi mukuru waryo ku rwego rw’ igihugu Ndayisenga Eraste yatangaje ko nta rwango bafitanye n’itorero rya ADEPR.

Eraste yatangaje ko MPCR  ifite ubuzimagatozi kuva mu 1992 bakaba bafasha mu gushinga amatorero mato abashamikiyeho akaba ari muri urwo rwego bafashije itorero EPMR kuvuka.

Eraste yahakanye ko ubuyobozi bwa ADEPR bwaba aribwo bwanyuze inyuma bukabateranya n’inzego z’ubuyobozi kugirango ntibatangize iri torero nk’uko byari biteganyijwe tariki 26 Mata.

Eraste ati “ tugendera ku mategeko y’ igihugu, niba Leta yababujije gukomeza gukorera hafi ya gare ni uko babonaga ko hari icyo byahungabanya…, ntacyo twarenzaho tuvuga ko batugendaho cyangwa ngo tubishinje andi matorero”.

Ku ruhande rw’ ubuyobozi bw’ iri dini (EPMR) bavuga ko nta muntu cyangwa idini runaka bashinja ko ribivangira mu mikorere nk’ uko bimwe mu bitangazamakuru byari byagiye bibitangaza.

Bitewe n’uko ari abayoboke ba ADEPR bari bitanduanyije nabo bakiyemeza kwishingira idini ryabo ngo nicyo bimwe mu bitangazamakuru byagenderagaho bivuga ari yo yaba ibagendaho.

Murego Philemon ushinzwe itangazamakuru muri EPMR yatangaje ko ntacyo bapfa na ADEPR, yagize ati: “ADEPR ntacyo ipfa n’ itorero ryacu…,yaratureze, kuba twarabujijwe gusengera hafi ya gare ya Kimironko ni uko Leta yabonaga ko bidakwiye kandi twarabyakiriye turimo gushaka ahandi haboneye”.

Ubwo abanyamakuru bamubazaga ko nta karengane baba barakorewe, yasubije agira ati: “twazavuga ko ari akarengane ubwo tuzaba tubona ko baje kutwimura aho tuzaba twimukiye kuko turimo kuhashaka kandi haboneye hatazabangama”.

EPMR yatangijwe na Pasitoro Gasasira Samson wari umushumba mu irotero ADEPR wavuze ko yaritangije ngo yagure umurimo w’Imana, ndetse ariko ngo bunagure umurimo w’imana mu bagore babe nabo bakwemererwa kuba ba Pastoro ibyo ADEPR kugeza ubu itemerera abagore.

Pastoro Jean Sibomana wo mu buyobozi bw’ itorero ADEPR yumvikanye kuri Radio KFM mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Mata avuga ko mugenzi we Pasitoro Gasasira Samson yashinze itorero rye kubera inyota yo kugira aho yitwa umuyobozi mukuru atari uko yifuje kwagura umurimo w’Imana kuko ngo no muri ADEPR aho yari umuyobozi wa Paroisse yari kubikora.

Ati “Kugira abagore ba Pastor si ikintu cyahinduka ako kanya, tumaze imyaka hafi 75, iyo abona ko ari ikibazo yari kukizana tukicara tukakiganiraho tukagishakira umuti. Ariko yahise agenda ashinga itorero rye, bigaragaza ko ari inyota yo kwitwa umuyobozi yari afite.” Pastoro Sibomana ariko akemeza ko ibyo ari uburenganzira bwe nubwo ngo yumva we ari ugucamo ibice itorero ry’Imana.

Kugeza magingo aya EPMR nta byangombwa biyemerera gukorera nk’ itorero ubwaryo ahubwo rikora ryitwa agashami ka MPCR yo ifite ibi byangombwa.

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish