Episode 99: Eddy na Papa wa Jane (Simoni) Police ibataye muri yombi…
Abari aho bose baracecetse babura icyo bavuga Jane aratambuka afata Destine amuhagurutsa aho yari ari amuhereza isakoshi ye aramusohora dusigara aho hashize akanya Jane aragaruka, ubwo amasaha yari anakuze mood y’ikirori yo yasaga nkaho yatuvuyemo birumvikana dupanga gutaha dusezera abari aho bose turasohoka twinjira mu modoka ya Ben ducyura Impanga (chanisse na Chanelle )basaga nkaho bahogojwe nibyabaye, tuvuyeyo twerecyeza mu rugo twese aho twafatiye agacupa nari nahishiye ba James tugasoma kugeza mu gitondo maze barataha natwe tujya kuryama nako kubyuka.
Nakangutse nka saa munani z’amanywa akambye nabwo ni telephone yankanguye ndebyemo nsanga ni Jane wari wanambuze nkubitamo agatoki nerecyeza kuri yes nshyira ku gutwi,
Jane-” Waramutse gute mukundwa?”
Njyewe-” Sha ndaho meze neza kuko ngufite ariko iyaba ntagufite ubu mba meze nk’uruyuki rutagira umwami”
Jane-” Oooh humura nanjye meze neza kuko ngufite kandi byose mbiterwa nawe, ahubwo ngiye ahantu ndaza kukubwira”
Njyewe-” Eeeh Boo! ugiye hehe koko ?mbwira sha!”
Jane-” Humura ndaza kukubwira kandi wumve utuje”
Njyewe-” Basi mbwira nze tujyane ntago nshaka ko ugenda wenyine”
Jane-” Nyizera niba unkunda Cherie! humura kandi n’amahoro”
Nagiriye icyizere cy’urukundo ndeka Jane aragenda ariko mu by’ukuri sinari ntuje byari ukwihagararaho kwa kigabo kuko ntababeshye nari nahabutse birenze uko waba ubyumva.
Nkimara kuvugana na Jane nahise nibuka gahunda nari mfitanye na Commissionaire w’inzu ndabyuka nitera utuzi nsohotse nsanga James na Ben muri salon ndikanga.
Njyewe-” Eeeeh hi Brothers! ubwo se ko muba mwaje ntimunkangure kweli?”
James-” Hhhhh! twasanze uri kurota Bro, kandi twanze kugukangura kubera ko waraye uhangayitse niko kukureka ngo ubanze ugaruke ibumuntu”
Ben-” Twaje no kuguhumuriza ngo tukubwire ko ntacyo uzaba, wowe urabona utari umunyamahirwe, ahubwo soma kamwe wihanagure mu maso!”
Guys burya niba wifuza kumva ukomeye ,niba wifuza kugira icyizere cy’ubuzima gira inshuti nziza niyo byakugora guhitamo inshuti nziza ariko zishake uzigwize wenda niyo watakaza icumi ariko ntuzabura imwe cyangwa ebyiri zikurambaho kuko wazeretse byose byawe zikabyakira kandi zikabiha agaciro, kuri iyo nshuro nishimiye James na Ben nibaza iyo mba ntabafite uko nari kuba meze ndavuga nti,
Njyewe-” Brothers ndabashimiye cyane kabisa! sinzabasiga!”
Narabahobeye dusekamo ako kanya tuba tujyanye kureba Commissionaire w’inzu Kicukiro, tugezeyo twamusanze ahantu muga Pub aho yari adutegereje turamusuhuza turicara atumiza aga fanta arangije arampamagara ngo tuvugane gato turasohoka tugeze hanze,
Commissionaire-” Umva rero Boss, inzu ni iyawe ntawundi twayemereye ,ariko ndashaka ko bariya bantu tutavugana bahari”
Njyewe-” Uuuuh! kubera iki se?”
Commissionaire-” Ubundi nyiri iriya nzu ntakunda kuboneka kandi mugomba kwandikirana birumvikana ukanamuha amafaranga Cash kuko ubu nta compte yo mu Rwanda afite, niba ngo barazigize bloc sinibuka uko yabimbwiye”
Njyewe-” Hari ikibazo se?amafaranga ndayafite njyewe, icyo nifuza n’inzu kuko mfite ubukwe vuba ngomba kuyijyamo rero kare nkitegura”
Commissionaire-“Nyine ubundi nyiri iriya nzu yari yaragiye muri Kenya hari dilo yari yahunze, none yagezeyo iby’abakire ntawamenya hari igihe baba bafite ukuntu nako simbizi, ubu rero yagarutse mu Rwanda kuhaba rwihishwa, ubu ahantu aba ntamuntu wundi uhazi yewe nanjye ni kuri telephone tuvugana, kandi rwose nawe ngo ubukene bumumereye nabi kuko ibintu byose ngo byamushizeho kubera kwirwa yiruka amahanga yihisha, iriya nzu yifuza kuba yanayigurisha ku mafaranga macye pe, ahubwo se wayiguze ukamwishyura ikaba iyawe”
Natekereje gato numva ibintu bya nyir’inzu ntibisobanutse nawe se ibintu byo kwiruka amahanga, ngo dilo yahunze mu Rwanda, ngo ibintu byose byamushizeho, ubwo ako kanya nahise mubwira,
Njyewe-” Umva, ndumva ibyanyu bidasobamutse reka nishakire indi nzu”
Commissionaire-” Eeeeh! oya Boss, kandi nari nkurangiye inzu nziza ya macye, nuko njye ntayo mfite mba nyishyuye da”
Njyewe-” Ese ubwo ubundi arashakamo angahe?”
Commissionaire-” Reka nkubwire ndetse reka nkwibire n’ibanga nubundi narakwikundiye uritonda bya hatari!, iriya nzu ntiwarenza millioni eshanu nkurikije nibibazo uriya musaza yifitiye”
Njyewe-” Inka yajye! millioni eshanu zaguze inzu hehe hano muri uyu Mugi?”
Commissionaire-” Sibyo nkubwira se ukanga kunyumva, wowe shaka inote uriya mugabo akwihere cadeau”
Naracecetse gato ntecyereza kuri ibyo byose uwo mu Commissionaire yari amaze kumbwira mbona ntabona igisubizo aho hafi ntabwiye James na Ben ngo bangire inama y’uko babyumva ntangira kureba uko namuyobya gato nkabanza nkavugana nabo.
Njyewe-” Hhhhhh Bro! uri hatari kabisa uzi gukina Business cyane!”
Commissionaire-” Boss nabonye usa n’umuntu w’umusaza kabisa, ahubwo nutagura ino nzu ndiyahura!”
Njyewe-” Eeeh! ahubwo ndumva ntangiye kugira icyaka ,reka dusubire hariya tugasome ubundi dilo yo humura ndahari ahubwo baguhe akantu nawe ndabona wigize mupagasi”
Commissionaire-” ntiwumva se ahubwo, urakagura iriya nzu kayituremo!”
Twasubiye mu nzu aho twari twasize James na Ben turicara mbona umwanya wo kwandika message nziboherereza bose mbabwira uko bimeze, ubwo James niwe wansubije mbere ngo ” Bro,ndabona harimo akantu ariko humura dufite isuku mu mutwe nta mpamvu, reka iyo game tuyikine”
Ubwo namaze gusoma iyo message ya James njya kuya Ben yavugaga ngo ” Humura Bro, fata icyemezo niba nta na cash ufite turongeraho ibindi byo wigira ikibazo turahari!”
Nkimara gusoma Messages za James na Ben nahise mpaguruka nkoma kuri Commissionaire turasohoka tugeze hanze ndamubwira.
Njyewe-” Uri tayali se dukine game?”
Commissionaire-“Kabisa nta kibazo ndi tayali Boss!”
Njyewe-” Nkwizere gute?”
Commissionaire-“Wowe humura reka nguhe ibyangombwa byanjye kugirango unyizere”
Njyewe-” Ok, ba ubigumanye noneho reka njye kuri Bank ,nimvayo ndagusanga hano tujye kureba Boss wawe”
Commissionaire-“Eeeeh! ubu se njye nkwizere gute ko ntamenya wasanga ugiye kuzana babantu bafungana”
Njyewe-” Ok sigarana na bariya basore humura njye icyo nshaka ni inzu ibindi se njyewe ugirango hari inyungu mbifitemo? ahubwo wowe ndaje”
Commissionaire-“Boss nakwizeye ntuntenguhe kabisa, ubu nanjye nsigaye ndyamiye amajanja ngo ndebe ko nabona igeno ryanjye ry’umunsi, kabisa ndakwizeye”
Njyewe-” Ndaje nta kibazo rwose”
Nahise manuka gato mfata moto nerekeza kuri Bank mfata amafaranga ndagaruka nsanga Commissionaire na ba James bakiri hahandi, ubwo ndicara gato Commissionaire ahita asohoka mpuza amaso na James ako kanya najye mujya inyuma ngeze hanze nsanga ari kuri telephone ayivuyeho arambwira,
Commissionaire-“Boss, Bumbogo se urahazi?”
Njyewe-“Reka reka aho hantu ubwo ni muyihe ntara y’U Rwanda?”
Commissionaire-“Eeeeh Boss, ni hano muri Kigali kabisa, urabona ugeze za cumi na kabiri hariya”
Njyewe-“Eeeeh ndahabona”
Commissionaire-“Uhita ufata moto ni hafi aho kabisa”
Njyewe-“Ayaya! ubuse kweri ugiye kunjyana muri izo za Bumbogo niba ari na Bumbogo mfite n’amafaranga menshi angana gutya? wamubwiye akaza tugahurira hano koko?”
Commissionaire -“Oya Boss, wowe wigira ikibazo nta muntu numwe uziko dufite amafaranga kandi turi na babiri, uhumure njyewe sinakwambura namenyereye kurya ducye nkiryamira kare”
Njyewe-“Ok, noneho reka tugende”
Twahamagaye Moto aho hafi turazurira ako kanya tujya kureba nyiri nzu ahitwa Bumbogo.
Twaragiye za Remera turaharenga turakomeza cumi na kabiri twinjira umuhanda w’ibitaka diridiri ivumbi ritwuzuraho buba butangiye no kwira umutima utangira kuzamuka ushaka kunsimbuka mba mbajije umumotari wari umpetse.
Njyewe-” Boss,nonese Bumbogo twahageze?”
Motard-“Uuuuuh! ko hakibura urugendo ra? ni ubwa mbere uhaje se?”
Njyewe-“ Oya ntabwo ari ubwa mbere mpaje nuko mbona bwije tu!”
Motard-‘’ Eeeh! nari ngize ngo ntabwo uhamenyereye ,tugiye kuhagera nta ribi Boss”
Twakomeje kugenda bakata hirya bagarura hino mbona moto y’imbere wa mu commissionaire yari ariho irahagaze,natwe duhita duhagarara”
Njyewe-“Mota! ntimwatwihanganira akanya gato se ko tubanguka tugasubirana i Kigali?
Motard-” Reka reka burije kandi hano hantu ni mbari sana! kabisa mwebwe mubisoze mudusigire ayacu duceho”
Commissionaire-” Nibyo Boss, kuko ntawamenya nigihe dilo iri burangirire fresh! wowe niba uyafite nyishyurira Boss namara kumpesa ayanjye ndahita ngusiga cash zawe”
Nanjye nta mahitamo n’ubundi nari mfite nasaga nk’umuntu uri mu cyerecyezo cya wenyine kandi agomba kugerayo mba nkuye inoti ya bitanu mpa abamotari bakandagira icyuma bacaho, bamaze kurenga nakomeje kugira umutima uhagaze ndetse ntangira kwicuza impamvu nemeye kuza aho hantu.
Natangiye kwibuka Jane ngizengo ndakuramo telephone mu mufuka nsanga nta network ihari, Commissionaire ahita ajya imbere nanjye ndakurikira iminota makumyabiri mu ishyamba ncigatiye agakapu k’amafaranga, tugeze ahantu ku kizu k’igihuku (inzu yasenyutse idatuwemo)turahagarara.
Commissionaire-” Boss,nizere ko utahabutse, twe twamenyereye guhiga ubuzima mu nzira zigoranye nkizi, wihangane kandi unyizere nta ribi”
Njyewe-” Nta kibazo ndihangana”
Nubwo nihagararagaho nari mfite ubwoba bwinshi, narebaga hirya nkareba hino singire icyo mbona nagarura amaso yebaba waweee! nako reka twikomereze.
Hashize nk’iminota icumi dutegereje, ubwo uwo musore aba acanye itabi akimara kuricana ako kanya numva imirindi y’abantu baza badusanga nkomeza kwikanga ndetse n’ubwoba buriyongera mpita numva ijwi ry’umugabo Commissionaire ahita ambwira,
Commissionaire-” Yaje Boss, reka twinjire muri kiriya kizu tubisoze”
Nikirije n’ubwoba bwinshi tukigeramo kuko hatabonaga uwo mugabo yahise avuga.
Nyiri inzu-” Rasta, nizereko gahunda ari tayali nta ngaruka unzaniye, urabizi nawe ko..”
Nahise numva izina Rasta menya ko wa musore w’umu Commissionaire ari Rasta nzi twabanye muri gereza kandi koko nkimubona nabonye atari ubwa mbere mubonye.
Abatibuka uyu Rasta hari umunsi nafunzwe ngezemo musangayo ambera umwana mwiza igihe bambatizaga niwe twari kuwe, nyuma naje kuvamo musigamo none dore twongeye guhura, ubwo nkibaza ibyo.
Rasta-” Patron,humura nta ngaru tukuzaniye, ahubwo nabonye million eshanu Boss”
Nyiri inzu-” Uuuuuh million eshanu gusa sha?muzanye cash se?”
Rasta-“ Yego Patron”
Uwo Rasta yitaga Patron yari umugabo wari wambaye igikote kinini maze aradusatira ari kumwe nundi mugabo umwe, ariko kuko bwari bwahumanye sinabashaga kubareba mu maso, bakitugeraho bacana agatoroshi mbaha agakapu k’amafaranga, batangira kubara hashize umwanya utari muto barakansubiza nkambara nitonze.
Nyiri inzu-“Ufite urupapuro n’ikaramu?”
Njyewe-“ Yego”
Nyiri inzu-“ Uzi kwandika se ahubwo?”
Njyewe-” Cyane”
Nyiri inzu-” Ngaho tangira wandike rero, andika ngo: Njyewe Ruboneka Eddy”
Guys nkimara kumva avuze izina rya Papa kwandika byarananiye ndatitira numva ubwenge bwinyuzemo ngira amatsiko yo kureba niba ari Data umbyara ngiye kugura nawe nubura amaso duhuje ako kanya mbona ni Simoni Papa Jane!
Guys, numvishe umujinya ntazi uko waje byonyine kumenya ko inzu nari ngiye kugura ari iya Data, byatumye numva bisendeye ndetse umutwe utangira no kumeneka mpinduriza isura mba ndamubwiye.
Njyewe-” Muze, none se ayo niyo mazina ari ku irangamuntu yawe nka nyiri inzu?”
Simoni-” Nonese ikizima suko nguha impapuro z’inzu zanditseho ayo mazina nkubwiye?”
Njyewe-” Ndabyumva,ariko se nabyizera gute ko ari wowe nyiri iriya nzu cyangwa utari kumugurishiriza?”
Simoni-” Uuuuh! wigira ikibazo rwose inzu ni iyanjye sha! ahubwo andika vuba turangizanye”
Njyewe-” Muze, ngaho mpa ibyo byemezo by’inzu abe aribyo ndeberaho nandika amasezerano yubugure”
Simoni-” Sinabiguha utampaye amafaranga”
Njyewe-“Ok niba utampaye ibyo byemezo ngo ndebe ko bihura n’indangamuntu yawe gahunda tuyireke”
Simomi-” Wazanywe no kunkinisha sha? wibwira ko twahura nkakureka ukagenda gutya?”
Njyewe-” Nonese ushaka ko ndekura amafaranga ku mutungo uzambyarira ingaruka njye n’umuryango wanjye?”
Simoni-” We,ntunkinishe njye sinkina n’imicuko nkamwe, wibwira ko kuba nihishe muri iri shyamba aruko nsetse se?”
Ikigabo cyari kumwe na Simoni kikojeje hirya mbona Rasta arirutse nanjye ntangira gusubira inyuma gato ncigatiye agakapu karimo cash Simoni nicyo kigabo bakomeza kuza bansatira ndasohoka mpindukiye mba ngwiriye igiti nitura hasi batangira guseka!
Simoni yahise akura igi toroshi yari afite mu ikote rinini yari yambaye arimurima mu maso ndwana no gukingaho ikiganza ariko byari iby’ubusa yari yandangije.
Simoni-“Eeeeeh! ndarota cyangwa? simbyumva, kuva cyera nirukankana nawe mu nzozi, kuva cyera nkwikanga, uyu munsi urizanye.”
Njyewe-” Muze, nta Mutima mubi ngufitiye, ndetse ikingenza hano si wowe nge nashakaga inzu ,sinari nziko ari wowe ugurisha kandi sindi bugure ibya Data.”
Simoni-” Umukobwa wajye arihe?”
Njyewe-” Simbizi Muze, muheruka ajya mu Buhinde kandi uyu siwo mwanya wo kumbaza kuko wamunyimye”
Simoni-” Ceceka se nyine, kandi ibi byose ninjye wabyiteye, niko wari uzi ko nkuzi kuva cyera wowe”
Njyewe-” Muze ,nanjye nkuzi vuba cyera ariko Imana Ishimwe ko nakumenye kandi sinkuzi nk’umuntu wakwitwa umugabo ahubwo nkuzi nk’umuhemu”
Simoni-” Ushatse kuvuga ko ndi imbwa?”
Njyewe-” Ibyo ni wowe ubyivugiye ,nta mutima mubi ngufitiye, iyaba nawugiraga mba naratanze ibyange ngo nkwiture igituma ndi imfubyi”
Simoni-” Ceceka se nyine, iyo utaba imfubyi nanjye sinari kuba uwo ndiwe”
Njyewe-” Nonese ko ndi imfubyi nkaba ndara mu nzu ngasinzira nubwo nyikodesha wowe ukarara mu bihuru n’ubuzima bw’ababyeyi banjye wisasiye”
Simoni -” Eeeeeh ngo iki?ibyo se wabikuye he? wanyihishemo ugira umukobwa wanjye igicucu ariko ni nanjye wabyiteye iyo ujya aho abandi bagiye simba mbungabunga nkuko nari mbayeho ntarakora ibara”
Njyewe-” Sinigeze ngira umwana wawe igicucu cy’urukundo,ahubwo namukunze ntitaye ku mateka yawe numvaga mu migani ya nyogokuru cyera, nta bwoba wowe ngufitiye.”
Simoni-“Nta bwoba umfitiye?”
Njyewe-” ntabwo ngufitiye nyine, iyampagaritse kugeza na nizi saha niyo yanaca akanzu ikandenza akobo wancukuriye kandi ntuzigera ugira amahoro mu gihe utaratuza umutima ngo wemere ko wayobye, ndakubwiza ukuri ntuzigera utuza utarabona ko wahemukiye ikiremwa muntu Imana yiremeye ushaka iby’isi uzasiga.”
Simoni-” Hhhhhhhh! muri byose nta na limwe nicuza, ahubwo vuga ibyo uvuga ubundi nikize umwanzi”
Njyewe-“Niyo wanyikiza sinteze kuzazima mu mateka ,Mzee wari uziko Eddy atakiriho ariko ndiho kandi n’abanjye bariho kuko ndiho”
Simoni yarebanye na cya kigabo bari bari kumwe najye mpindukira niruka nkata inyuma y’ikizu mpasanga Rasta yihishe.
Rasta-” Boss nushaka ukuremo akawe karenge ntugirengo nagutereranye ariko ubu buri wese ni ugusama aye.”
Rasta yamaze kumbwira gutyo aba arirutse Simoni na wa mugabo ntibirirwa bamukurikira ahubwo baza bansanga nanjye ndavuduka nca inzira yanjye nkasimbuka ibiti nkagwira ibindi nkasa n’ubasiga kuko bari n’abagabo bakuru ukuntu, ariko nahindukira nkabona bandiho tu, ubwo mba nyereye mu kiziba cy’ibyondo ngwamo ako kanya ngihaguruka mba mbonye umuntu imbere yajye noneho nti iryavuzwe riratashye Eddy kambayeho.
Nabaye nkuta ubwenge ukuntu, ngizengo ndakata aba arangwiriye ankururira hepfo gato yaho nari ndi mu kureba neza mu maso ooooh My God!
Njyewe-“ Ben! ni wowe?”
Ben- “Ni njyewe Bro,humura ndago turi amasugi mu mutwe, igihe ni iki ngo ukuri kose kujye hanze, dore aho wirukiye washize ubwoba, reka twirwaneho kandi ntago twaje twenyine”
Guys noneho numvishe ubwoba bushije nongera kubona neza ko Imana imfiteho umugambi, nibwo nabonye neza agaciro k’inshuti nyanshuti burya aho rukomeye niho abashoboye bajya imbere naho abafite umutima ucumbagira bakagutaba mu nama, nakuyemo agakapu ngahereza Ben, tujya ahitaruye imbere yabo nko mu ntambwe mirongo itatu ntangira kuvuga cyane noneho nshize amanga,
Njyewe-“Mzee, igihe ni iki ngo umenye ko ari wowe wenyine unyita umwanzi wawe kandi njye wakabikwise nakubabariye cyera, wababajwe nuko ndiho urara ushikagurika uryamye iwawe kugeza na n’ubu urara mu gasozi ngo nuko nakuze.
Mzee, girira ko nakunze umwana wawe wumve ko kuri njye ari byose kandi kuba mufite mfite umuryango wanjye wajimije, reka nongere mbikubwire ndamukunda, ni Data ni Mama ndetse ni na Nyogokuru”
Ubwo cya kigabo cyari kumwe na Simoni cyavuyeyo kiruka kidusanga, cyari gifite ikintu ntabashije kubona neza natwe dukomeza gusubira inyuma twihuta kiba kinkubise umutego nitura hasi Ben nawe aba aragicakiye baragundagurana.
Ako kanya Police-“ Mwese amaboko hejuru, ukora ikosa kidogo araraswa?”
Twese twamanitse amaboko amapingu barayanyambima bwa kabiri ndetse na Ben mbega mu bari bari aho bose ntawe basize, hashize akanya gato James nawe aba arahageze aza yiruka yahagira adusanga aho twari duhagaze adufata ku rutugu aradukomeza hadaciyemo n’umunota tubona bazanye Simoni nawe yambaye ipingu ndetse na Rasta, bari bari kumwe na Afande mukuru nabonaga asa nkaho ariwe uyoboye abandi badusanga aho twari turi.
Afande-“Niko, mwari muziko igihugu ari ishyamba?”
Ben-“Oya Afande, rwose Imana ishimwe ahubwo ko muhagereye igihe!”
Afande-“ Iki nicyo gihe rero ngo mumenye ko Police ikora akazi ishinzwe”
Ibyo Afande yabivuze yegera James ako kanya mbona nawe bamwambitse ipingu.
James-“ Uuuuh Afande, hanyuma se ko nanjye unyambitse amapingu na bagenzi banjye kandi aritwe twabasabye ubufasha?”
Afande-“ Niko operation igenda Petit!, Police ntabwo iza gufata uko yiboneye, twabwirwa niki se ko mutasubiranyemo mupfa amakuru yagirira rubanda akamaro?”
Ako kanya narikanze ntangira gucyeka ibyo ntagacyetse ariko niha akanyabugabo dore ko burya iyo wumva ucyeye ku mutima biguha imbaraga zo kwakira ako kanya ibyo utabasha guhindura.
Ubwo twaremeye tujya imbere batwuriza imodoka twayisanze ku muhanda baratwuriza feri ya mbere kuri station ya police i Remera………..
Episode ya nyuma irajyaho saa saba y’ijoro rishyira kuri iki cyumweru…..
15 Comments
ngaho nimudushyirireho iherezo ryiyinkuru.
oooh My God!!!!!!!!!!ariko disi Imana igira neza,Eddy Imna wiringiye n’Imana nya Mana.
All the best
umuseke.rw ngaho muduhe episode nyuma,twiegura kubona indi nkuru.
Murakoze!!!!!!
Umuseke murakoze cyane kandi muzahora muri ingenzi!
Gusa nizereko iyanyuma iba iri conclusive idasiga urujijo. Rwose muyirambure kandi ibe yuzuza neza amasomo yose yatanzwe muri iyi nkuru ndende.
Ni icyifuzo gusa byaba byiza igize Part 2. Bidashobotse mwatugezaho indi nayo yubaka umuryango nyarwanda igatanga amasomo y`ubuzima. Umwanditsi wayo turamushyigikiye ndetse azayikoremo igitabo cyangwa ikinwemo film. Abakunzi ba my day of surprise twabyifuje kenshi.
Imana ibahe umugisha
Nizereko irangira abandi batashye hagasigara simoni ubundi uko grace azabifata ntimubimbaze
erega ibera hose icyarimwe.
Nari naravuze ko igomba kurangira simon afunzwe rwose. Ko arinkayampyisi se ubu azabona ibyo yishyura abo yahemukiye koko????????????????… …. ngo iyindi sasaba sibwo uturaje twicaye sha uradukoze. Ubu ndarara nyirota pe!!!!!
Oya sha ntabwo ari aka nyuma muduha cg se hari surprise yindi muri kudutegurira kuburyo nta munsi tuzagira irungu kubera kubura amakuru ya Eddy wacu
Ngaho rero simoni mu gihuru cyo mu Rwanda!! Mama Jane se yamutaye bahuu??? Nizereko.irangira nawe abonetse!! Eddy inzu ntugikodesheje ubonye inzu ya so uzarongorera muri iyo. Ubu se rwose Jane na Grace barabyifatamo bate aho bamenyera ibya Simoni na Eddy mwo kabyara mwe!! Amatsiko abaye menshi ndarirara tu
Ahwiiiiiiii.
Ubwoba,ibinezaneza byose byivanze.
Mana we uratabara rwose.
Ubuse ko karangiye nzajya mpugira kuki?
Regime yanjye nzayikumbura kbs.
Amaraso ni mabi koko
Umwanditsi wíyi nkuru ni umuhanga cyane. Nizere ko nyuma y’iyi azadukorera indi
Ariko barabizi bavuye Kenya babizi
Mbega byiza ibintu bigiye gusobanuka Simon aryozwe ibyo yakoze, mbega byiza can’t wait new episode, I will be the first!
Nizere ko maman Jane asubirana numugabo we wa mbere!!!Eddy agasubirana ibya se yatwawe!!! Ariko amaraso arasama Simoni mubihuru koko cyokora uwamushyingira Destiny ni bamwe neza!!!
mbega Eddy ko watubeshye koko?uziko samunani zijoro zajyeze nkasura umuseke nkasanga ntacyo washyizeho?none sakumi zirageze.tumare amatsiko.
Umuseke murabambere mbega urukundo!!! Mbega amarira manawe muduhe akanyuma naho eddy we na Jane natwe twiteguye kubaherekeza KBS
Comments are closed.