Episode 80: Ibintu birakomeye, Manager na Destine bagiye mu kaga
Turabasuhuje bakunzi ba Eddy, tubifurije ibihe by’iminsi mikuru myiza. Tuboneyeho ariko kubiseguraho ko ejo tariki 25 Ukuboza Eddy mutumvise ibye, byaturutse ku kibazo cya tekiniki kabayeho mu gushyiraho indi episode, ariko ubu kimaze gukemuka turakomeje uko bisanzwe na Eddy ubatashya cyane….
Manager- “Nyakubahwa President, uyu Eddy naramuhamagaye yanga kwitaba! niyo mpamvu nabahamagaye nka committee ngo asobanure icyaha ashinjwa!”
President-“Mr Eddy urabivugaho iki?”
Njyewe-” Nyakubahwa Président, ntabwo nigeze ntumizwa na Manager ngo nsobanure amakosa nshinjwa ahubwo ibaruwa nabonye nintumiza kwitaba inama ya committte bityo rero Manager ndahamya ko yatandukiriye ndetse bikaba bitagakwiye nk’umuyobozi dukunda kandi twubaha!”
President-” Manager, ibyo Eddy avuga urabivugaho iki?”
Manager-” Nyakubahwa President urebye… mbese namwe murabyumva ko icyaha cyabaye kandi kigomba guhanirwa niyo mpamvu nabatumiye nka committee!”
President-“Birababaje kubona nk’umukoresha urya indimi imbere y’abantu watumiye, ubwo umwanzuro ni uko nyuma y’iminsi itatu tuzabahamagara, inama irashojwe.”
Nahise mpaguruka ndisohokera mbanza kujyana ajenda mu biro ubundi ndakinga mpita nsohoka nkigera ku muhanda nurira moto ngo jye kureba James ku kazi mubwire uko byose bimeze, ngezeyo nkubitwa n’inkuba nsanze hafunze!, mpita muhamagara kuri telephone ayifata vuba.
James-“Hello Bro, eeeeh! Imana ishimwe, uziko nari ngiye kuzenguruka mabuso zose za hano i Kigali, naguhamagaye ndakubura ngirango bagufunze!”
Njyewe-” ooooh!,pole sana, nari nayikuyeho nagiye mu nama!”
James-” eeeeh Bro, dore nari naje iwawe rero ngo mbe nihanganisha Kadogo wawe mbere yuko ntangira kugushaka!”
Njyewe-” hhhhh niyo mpamvu nkubuze kukazi se?”
James-” yego Bro!,nahise niyizira iwawe!”
Njyewe-” sawa noneho ndaje!”
Call end.
Nahise nihuta mu minota nk’icumi nari ngezeyo, nsanga James yicaye muri salon arahaguruka aransuhuza!
James-” welcome Bro, mbwira mfite amatsiko, nonese bigenze bite?”
Njyewe-” Bro, nyine nagiye ngeze muri Salle………..
James byose naramubwiye, ntacyo nsimbutse!”
James-“eeeeh! Bro, kuva baduhaye indi minsi natwe nta kwicara, turakomeza gushaka byibuze amakuru afatika yaturengera nkurikije uko ubimbwiye Manager nawe ari kutugera amajanja!”
Njyewe-” Bro, nanjye sinabyiyumvishaga ukuntu byajya kugera hariya Manager atabanje kumpamagara ngo ntange ibisobanuro kiriya nicyo kimenyetso cya mbere ahubwo!”
James-” yagaragaye rero! iturize kandi ukomere nkuko wabikoze mu minsi yawe ya cyera, humura Imana Izakora n’ibindi, ahubwo reka ngufundurire kano gacupa nari nakuguriye umanure ibibazo!”
Njyewe- “ooooh! Urakoze cyane Muvandimwe wanjye, ahubwo Bro ubwo bimeze bitya, ndashaka ko umfasha tugategura uko najya kwa Databukwe nkamusaba Jane inzira zikigendwa!”
James-” Eeeeh Bro, ariko usigaye ureba ibindimo? cyangwa dusigaye dutecyereza kimwe? uziko icyo gitekerezo nifuzaga kukikubwira uyu munsi!”
Njyewe-” wooow!,erega buriya dusa n’impanga”
James-” uko n’ukuri, naho njyewe ndahari kandi nzagufasha muri byose!, ntibagiwe n’Agasaro kanjye Sarah!”
Njyewe-” Bro, ni ukuri wowe sinakwirirwa ngushimira, urabizi ngushimiye bwakwira bugacya umwaka ugashira undi ugataha, ahubwo Kadogo akuzanire irindi!”
James-” siwumva se ahubwo!, nanjye nkuye ubwatsi nawe akuzanire irindi!”
Twese- “hhhhhhhhhh!”
Ubwo twatangiye gupanga uko bizagenda!
Njyewe-” none se Bro, ko uziko nta muryango ngira tuzahinguka kwa Jane njye nawe, Sarah na Mama we na Kadogo wanjye gusa?”
James-” Bro, nanjye nabitekerejeho numva birancanze, gusa ibyo aribyo byose tugomba kujyayo!”
James-” Bro, rero njye mfite ba oncle ndumva nazajya kubabwira uko bimeze bakaba baza bakadufasha kuvuga ya magambo y’abasaza!”
Njyewe-” Bro, rwose byaba ari byiza cyane ahubwo ejo watangira kubabwira nanjye ndatangira gushaka ama numero yabo twiganye tuzagende dushyitse, ubwo Mama Sarah azajya mu mwanya wa Mama hanyuma Papa wawe ajye mu mwanya wa Papa!”
James-” ibyo ni sawa, none se Inzu n’ibindi byose wabitekerejeho gute?”
Njyewe-” Bro,nasanze kiriya kibanza naguze kucyubaka byatinda kandi nawe urabona aho bigeze nkeneye Jane iruhande rwanjye, tuzabanza gukodesha inzu!”
James-“ureba kure Bro, humura bizakunda!”
Erega ubwo uwo munsi inama ya mbere y’ubukwe bwanjye na Jane tuba turayikoze!
Twakomeje kuganira dusoma no ku gacupa, Kadogo azana na za nyama ze dukomeza kuryoherwa, bigera mu masaha akuze njye na Kadogo duherekeza James tumugeza ku muhanda afata aka moto acaho natwe tugaruka mu rugo mpita nsezera Kadogo njya muri chambre ndaryama ndasinzira, nakanguwe na Alarm ya Mugitondo ndabyuka nk’ibisanzwe nandika message kuri Jane…
“Morning my Beauty! waramutse neza? ndagukunda kandi you are my Everything!” ubundi nkanda send jya douche, mvuyeyo ndambara ndasohoka mfata ifunguro rya mugitondo Kadogo yari yateguye ngisoza mbona Jane aransubije ngo.. “Oooh! Mon amour !et mois aussi ndagukunda kandi ibihe byose, umunsi mwiza my husband!” nkimara gusoma aka message numvishe ngize imbaraga mpita nsigira Kadogo iposho nerekeza ku kazi, ngezeyo ntangira akazi nk’ibisanzwe ntacyo nikanga.
Nakomeje gukora, bigeze nka saa yine mfata aga pause gato mba niyumvira akaziki, ako kanya mbona sinzi ukubise urugi ahubwo rwari runguyeho habuze gato! yari Manager!
Manager-“Mr Eddy ndagirango nkubwire ko nubwo wihaye kunteza committee, ariko uribeshya wowe ntuteze kuzankura mu mwanya! ubu ngiye guhangana nawe tuzareba hagati yanjye nawe imbwa n’umugabo!”
Njyewe-“ariko Bwana Manager simbarwanya ndabubaha sinzi impamvu y’ibi byose!”
Manager-” njye ni uko nkubwiye tuzareba uzasigara hano hagati yanjye nawe!”
Manager yahise akata asubirayo! nanjye nsigara nibaza byinshi kubyo Manager yari amaze kumbwira, numva mbuze igisubizo gusa nkomeza kwibaza amaherezo yibyo byose.
Byose nabishyinguye mu mutima nkomeza akazi siniriwe njya muri pause ahubwo nka Saa cyenda sinzi uko nasohotse ngo mfate akayaga hanze ngifungura umuryango ngo nsohoke mbona Destine na wa mukobwa Brandine basohotse muri bureau ya Manager numva ndikanze umutima utera insigane, nsubira muri bureau yanjye ndicara ndatuza ako kanya numva umuntu ukomanga mubwira kalibu mbona ni Roro!
Njyewe-” Roro bite noneho ko mbona nta mbaraga?”
Roro-“bite se ahubwo Mwana wa?”
Njyewe-” ni sawa Mama!”
Roro-“uuuuh Eddy ntumbeshya!?”
Njyewe-“oya Mama, nta kibazo rwose!”
Roro-“Mwana wanjye nakuroteye nabi ubu ndakureba ibikuba bikankuka!”
Njyewe-“yoooh! humura zari inzozi!,ahubwo komeza akazi kawe nta kibazo meze neza!”
Roro-“erega disi ungana umwana wanjye,kandi nakubwiye ko musa wowe nuko umurusha kwitonda!, rero sinakurotera nabi ngo nirirwe neza!”
Njyewe-” oya Mama humura ni inzozi!”
Roro-“ahaaa! birabe ibyuya, mwana wa ese ko mu gitondo nari ngiye kuza gukora isuku hano, nahagera nkumva Manager akubwira nabi!, yasohoka twahura akambwira ngo sinirirwe mpakora noneho byagenze bite?”
Njyewe-” uuuuh! yakubwiye ngo ntukore muri bureau yanjye?”
Roro-” yego rwose!”
Njyewe-“eeeh! buriya wasanga yabonye nari mfite akazi kenshi!”
Roro-” ahaaa! ubwo ndaza kuza kuhakora nimugoroba mwana wa, reka njye kwitaba wa mukobwa ngo ni Dastina niba ari Dastina simbizi!”
Njyewe-” yego Rosa Mama wanjye!”
Roro-“eeeeh! wongeye kunyita Rosa! ariko ntukansajije mwana wa, nitwa Roro di!”
Njyewe-“hhhhhh, mbabarira Roro! ntago nzongera!”
Roro yahise agenda nanjye nkomeza akazi hari report nagombaga kurangiza nkayitanga, nka saa kumi nimwe nari nyirangije nyijyana kwa secrétaire Destine ngezeyo ndakomanga mpita ninjira!
Njyewe-” Bonsoir, nari nkuzaniye report!”
Destine-” Hhhhhhhh! ,uuuuuh ndumva ugifite agatima k’akazi nako yishyire aho ntacyo ni iyawe yanyuma!”
Njyewe-“ntacyo bitwaye niyo yaba ariyo ya nyuma ngomba kuyitanga, usibye ko ntanabitekereza!”
Destine-“uuuuuh! hhhhhh, winsetsa rwose!, nushaka usezere rero amasaha usigaje aragerwa ku mashyi!”
Naramwitegereje mbura icyo mubwira mpita nisohokera ndigendera! nkigera muri bureau nasanze telephone yanjye isakuza mpita nyifata ntanarebye!
Njyewe-” hello!” Eddy ni Brandine!, ese kuki wanze gufata telephone koko?”
Njyewe-” ntago nari nyifite sorry!”
Brandine-“Eddy nyamara ndumva ngushaka cyane kandi kuri telephone ntacyo nakubwira muri byinshi nifuza kukubwira!”
Njyewe- “oooooh! Brandi, ndakubwira nta kibazo!”
Brandine-” sawa Eddy, ariko ubigire vuba kuko… nako bye!”
Call end.
Nakuye telephone ku gutwi nkomeza kwibaza icyo Brandine inshuti ikomeye ya Destine ndetse nkaba nababonye basohoka kwa Manager anshakira, numva umutima umpatirije kubonana nawe nkumva icyo anshakira, nabona ari ibimenyetso anshakaho ahubwo nkabimukuraho ari we!
Nahise nkinga bureau ndataha ngeze murugo nsuhuza Kadogo tujyana ku meza dusoje ndamusezera nkomeza jya muri chambre nizingira mu mushuka sinamenye uko nasinziye nakangutse mu gitondo mpamagara Jane mubaza uko yaramutse dukomeza kwiganirira byinshi, numva ndatuje nk’ibisanzwe twarekuranye bigoranye, mpita mbyuka nditegura,mfata ifunguro Kadogo yari yanteguriye nerekeza ku kazi, uwo wari umunsi wa kabiri muyo nari nahawe, ubwo nkigera yo natunguwe no guhurira na Roro ku marembo.
Njyewe-” bite Roro, ko uri hano se?”
Roro-“yewe nta kigenda mwana wa!”
Njyewe-“byagenze bite se kandi?
Roro-“ahubwo se wowe n’amahoro?”
Njyewe-“yego rwose!”
Roro-“ahaaaaa, njyewe ubu bamaze kunsezerera nari ngutegereje ngo ngusezere!”
Njyewe-“uravugisha ukuri?”
Roro-” urumva nakwibeshyera koko mwana wa?”
Njyewe-” ngo byagenze gute se, bakwirukaniye iki?”
Roro-” cya gihe ejo nagiye kwitaba Destine muri bureau ye, maze kwinjiramo arambwira ngo nkinge, ubwo maze gukinga ambaza niba nshaka amafaranga mubwira ko nyakeneye ari nayo mpamvu mba nasize urubyaro rwanjye nkaza ku kazi, arambwira ngo yamboneye ikiraka kiryoshye ngo kereka nininanirwa, ubwo nahise mubwira ko nta kibazo maze arambwira ngo ngomba kugushinja ko nasanze uri kumufata ku ngufu mu biro byawe!, Mwana wa nahise numva umutima unkutse mpita muhakanira, akomeza kunyumvisha ko ibihumbi murongo itanu ari aramafaranga menshi ntagomba gucikwa nanjye ubwo nakomeje kumuhakanira mubwira ko ntashobora kukubeshyera kandi urengana! Mwana wa, ubwo Destine yahise ankanga ambwira ko banyirukana musaba imbabazi ariko ambwira guhitamo kubikora cyangwa gutaha!, ubwo njye nahisemo kureka akazi ahita ansohora nabi!, uyu munsi rero nibwo naje nkigera hano Manager ahita ambwira ngo nintahe ndirukanwe ubu nyine ndatashye ntakundi gusa wihangane kubigiye kukubaho muhungu wa!”
Njyewe-“yooooh ihangane Roro humura wabaye intwari kandi ndagushimiye kubwo ibyo byose, nzabizirikana kandi wihangane ntacyo nzaba! akazi ko kuba wakavuyeho humura nzagufasha igihe cyose nanjye ngifite uko mbaho!”
Roro-“yoooh! urakoze disi, ariko buriya baragushakaho iki koko?humura ariko mwana wa Imana izakurengera! ndagusengera!”
Njyewe-“urakoze cyane Roro!, komeza wihangane Imana izo byose!”
Roro yahise ampereza ikiganza agenda mureba numva agahinda muri njye mukurikiza amaso mpaka arenze ndakomeza njya muri bureau, uwo munsi niriwe mu bitekerezo bidashira sinamenye uko amasaha yagiye nka saa kumi mbona numero impamagaye nyifata vuba vuba.
Njyewe-“Hello!”
Brandine-“Eddy bite? ni Brandine, nonese ko utambwira koko, uzaboneka ryari?”
Ubwo nahise ntuza gato ubundi ndamubwira!
Njyewe-“eeeeh! noneho ndahari dushobora kubonana!”
Brandine-“woooow!, siwumva se ahubwo ngusange hehe?”
Njyewe-” uransanga iwanjye, ahubwo nugera ku Musigiti i nyamirambo umbwire!”
Brandine-” yego sha, harya unywa akahe kantu ngo nkuzanire?”
Njyewe-” utigora nta kibazo nywa amazi kandi ndayafite iwanjye!”
Call end.
Nakuyeho telephone ku gutwi mpita mpamagara James mubwira byose uko biri, ambwira ko aba hafi byaba ngombwa ko namukenera nkaza kumubwira!
Akazi karangiye nahise mfunga bureau nerekeza murugo ngezeyo mfata telephone ndayi charginga mbwira Kadogo ngo atajya kure, bigeze nka saa kumi nebyiri n’igice mbona Brandine arampamagaye ndayifata nshyira ku gutwi!
Njyewe-” Hello!”
Brandine-” Eddy ngeze ku musigiti sha!
Njyewe-” ok reka nze ngufate!”
call end.
Nahise mpamagara James mubwira ko Brandine aje!, Kadogo we yari araho hafi yanze kujya kure, mpita nzamuka ku muhanda ndatambika jya kumureba ngezeyo ntangira kureba hirya no hino ariko nkabura umuntu!, hashize akanya mfata telephone ngo mpamagare numva umuntu umfunse mu maso mpita nkuraho ibiganza vuba vuba!, mpindukiye mbona ni Brandine wari wambaye agakanzu kagufiya k’umutuku.
Ubwo namusuhuje bisanzwe ampereza envelope yari afite irimo ibintu by’amacupa turakata twerekeza aho nitaga iwanjye tukigerayo, dusanga Kadogo yicaye muri salon ahita amusuhuza arisohokera nanjye muha karibu.
Brandine-“Eddy kumbi ni hano uba?”
Njyewe-” yego ni hano tu!”
Brandine-” ni heza!, sha nagutindiye rero wihangane!”
Njyewe-” nta kibazo!”
Twakomeje kuganira byinshi ariko nkomeza gushaka uko namuyobya ngo ambwire icyamuzanye ariko wapi biranga!, hashize akanya.
Brandine-” Eddy ko utarebye muri ya envelope? nako mbwira aho iri ngufashe sha!”
Nahise mubwira ngo arebe mu kabati arahaguruka aratambuka afata ya envelope akoramo sinari nanarebyemo, mbona akuyemo icupa rya whisky numva ndikanze areba n’uturahuri tubiri mu kabati araza arasuka arampereza dukora one shot birantungura umwari ukora whisky shot!
Brandine twakomeje kuganira byinshi hashize akanya aba arambwiye.
Brandine-” ese Eddy uriya mwana mbonye murabana?”
Njyewe-” eeh! uriya ni kadogo wanjye turabana!”
Brandine-” nari nziko uba wenyine!?”
Njyewe-“urabona naba njyenyine nkabishobora?”
Brandine-” uuuuuh! ubwo se urabura iki koko ngo uzane umwana nkanjye hano akwirukanire imbeho mu buriri?”
Njyewe-“hhhhh! wapi igihe ntikiragera!”
Brandine yahise ahamagara Kadogo nibaza ikintu agiye kumubwira kiranyobera! Kadogo aba araje.
Brandine-” Bite kado!”
Kadogo-“ewana kabisa nta miyaga, nta n’inda y’umujinya mbega ibintu n’amahoro gusa!”
Brandine-” hhhhh Mana yanjye nonese ko utaje ngo tuguhe?”
Kadogo-“eeeh! wapi ako ndagatinya nkanywa iyo ndi kumwe na Boss twenyine!”
Brandine-“hhhh uwakugurira akawe se?”
Kadogo-“mwari mukoze ariko Boss yanguriye nta kibazo!”
Brandine-” nonese njyewe mbikoze hari ikibazo!”
Ubwo nahise nkubita agasiri kadogo!
Kadogo-“ntakibazo”
Brandine yahise ahereza Kadogo 5 000rwf aramubwira!
Brandine-“Kado genda nawe urebe aho uba ugiye ufate kamwe turaza kukubwira uze!”
Kadogo-” urakoze uri umuntu Mwiza nka mabuja nako nka Boss!”
Brandine yasigaye aseka akomeza kunsukira whisky ntacyo yitayeho!, akampereza nanjye ngatereka ku meza hashize akanya mba ndamubwiye.
Njyewe-” Brandi, nonese ko utambwiye icyo wanshakiraga kandi wambonye!”
Brandine-“uuuh Eddy wowe banza unywe ndahari kandi uyu mwanya wose ni wowe nawugeneye!”
Naratuje hashize akanya mbona arahagurutse ashyiramo music aragaruka yicara impande yanjye akomeza guterura akarahuri ampereza nanjye nkagasubiza ku meza ako kanya sinzi uwamuhamagaye arahaguruka ajya kureba mu isakoshi, arebye muri telephone arandeba ubundi ahita ayikupa ayisubiza mu isakoshi, mu kuyitereka ihita ihanuka yikubita hasi mbona caméra nto isohotsemo, mbona arikanze cyane!
Njyewe-” uuuuh! burya uri umu camerawoman?”
Brandine nahise mbona atangiye kugira ubwoba nanjye mpita mpaguruka!
Njyewe-” Brandi, ushobora kumbwira icyo iyo caméra ikora mu isakoshi yawe?”
Brandine-” oya Eddy nuko nyine! nako nkunda amafoto!”
Njyewe-“Brandi, mbwiza ukuri kandi n’umbeshya urambona!”
Brandine-” Eddy mbabarira utankubita nkubwire!”
N’umujinya mwinshi nahise mwegera ndamusunika yitura mu ntebe! mpita mfata phone yanjye nkora recording atabibona.
Brandine-” Eddy nukuri mbabarira utankubita ndakubwira byose!”
Njyewe-“ngaho mbwira vuba se ntarakwereka!”
Brandine-“Eddy rwose nanjye sinjye ni Destine!”
Njyewe-” mbwira vuba , Destine yagutumye iki nyine?”
Brandine-” Eddy utankubita nkubwire, nyine Destine yampaye amafaranga ngo nze nkunyweshe usinde numara gusinda ngushyiriremo umuti ugusinziriza ubundi mubwire aze mbafate amafoto mwambaye ubusa ubundi azakurege inda yatewe n’undi mugabo adashaka maze mubane!, rwose mbabarira ntukubite!”
Njyewe-” Brandi, ahubwo ndakumena n’ukomeza kwiha kutavuga byose!, naho ibyo kumufata kungufu se ko utabimbwira?”
Brandine-” nyine nari kuzaza kugushinja ejo ngo mu nama mufite we na Manager bampaye amafaranga, Eddy mbabarira nukuri!”
Njyewe-” komeza umbwire nibindi cyangwa nguterure nkuhonde hasi!”
Brandine-” oya weeee! Eddy mbabarira ni ukuri ndakubwira!”
Njyewe-“vuga ibyo ivuga se nyine!”
Brandine-” nyine Destine yabwiye Manager ko ngo wamubwiye ko ushaka kuzamukura ku mwanya ukaba Manager w’iriya company yanyu!, Eddy mbabarira ngende weee!”
Njyewe-” ahubwo wowe ntuvaha ndaje nkwereke!”
Brandine-” oya oya Eddy! ni ukuri mbabarira undeke uyu munsi nzakwitura”
Sinzi ukuntu nasubije urushyi inyuma ngo mupyasure numva umuntu umfashe ukuboko mpindukiye nsanga ni James na Kadogo bahagaze inyuma yanjye!
James-” Bro, mureke wimukubita atatugwaho!”
Njyewe-” eeeh Bro, burya wari uri hano?”
James- nari ndi hafi kabisa!”
James yahise yegera Brandine aramuterura ajugunya hanze aragaruka afata isakoshi yiwe arayimujugunyira!,undi nawe si ukwiruka amaguru ayabangira ingata.
Ubwo James yahise agaruka arampobera ankomanga mu gituza arambwira.
James-“Bro felicitation urugamba urarutsinze!
Twahise twicara dutangira kuganira byose ukuntu byagenze twishimira ikimenyetso twari tubonye amasaha akuze James arataha, natwe twerekeza iy’amashuka mu gitondo nakangutse njya ku kazi nkuko bisanzwe, nkihagera nkomeza ngana muri bureau yanjye nkubitana na Manager mbona yakambije agahanga ancaho yihuta ankubita igikubara ndabyirengagiza ndikomereza, ngeze imbere mbona Destine nawe aza yihuta asa nkaho amukurukiye ambonye ashaka kwihisha ariko abona namubonye ahita akata asubira nyuma.
Ibyo nabonaga uwo munsi byari byancanze gusa nkomeza kugenda ntacyo nikanga ngeze kuri bureau ndakingura nkicara mu ntebe mbona telephone yanjye hari umpamagara ndebye numero nsanga ntayizi, nkanda yes nshyira ku gutwi.
Njyewe-“Hello!”
We-” Bonjour!,ni Eddy tuvugana?”
Njyewe-“yego niwe rwose!”
We-” njyewe ndi Président wa company ubereye umukozi, ndagirango nkwibutse ko uyu munsi ugomba kwitaba Committee ishinzwe gucyemura ibibazo no gukurikirana ibyaha, nizere ko wakusanyije ibimenyetso, kuri iyi nshuro ntabwo turi butange andi mahirwe yo gushaka ibindi!”
Njyewe-“yego Nyakubahwa Président ndaba mpari!”
Nakomeje kwibaza byinshi ariko nishyiramo akanyabugabo nkomeza gukora, amasaha aricuma bigera igihe cya pause mpita ndeba nimero za Jane nkanda yes nshyira ku gutwi ako kanya ahita yitaba vuba.
Jane-” Hello My dear!”
Njyewe-“ yes my Boo, are you ok?!”
Jane-“yes I am ok Darling! Sha, uzi ahantu ndi kujya?”
Njyewe-” oya sha ntaho nzi!”
Jane-“sha ndi kujya aho Papa akorera!”
Njyewe-” eeeh! ngo aho Papa wawe akorera?”
Jane-“yego Chou!, yambwiye ngo jyeyo aranshaka cyane, ndaza kukubwira!”
Njyewe-” yooooh!, Bon voyage bambe kandi ndagukunda cyane!”
Jane-“nanjye ndagukunda My lovely Eddy!”
Nkibisanzwe iyo namaraga kuvugisha Jane nahitaga ngira courage nyinshi, nahise nsohoka nerekeza muri alimentation ngezeyo ndeba icyo mfata nsoje ndenzaho aga citron mpita nsohoka, nzamuka gacye nitemberera nsubira mu kazi nk’uko bisanzwe, gusa icyari kindi mu mutwe ari inama yari iraba nimugoroba.
Ubwo natangiye gushyira utuntu twose ku murongo mbega nk’umusirikare ugiye ku rugamba, nkomeza gusaba Imana ngo imfashe ukuri kujya ahagaragara, ubwo nkiri aho mbona urugi rurakingutse nibaza umuntu ukinguye atanakomanze mu kureba neza mbona ni Roro, numva birantunguye!
Njyewe-” eeeeh! Roro Bite?”
Roro-“ndaho mwana wa!”
Njyewe-“yooooh urantunguye rwose bite se?”
Roro-“mwana wa, nicaye murugo numva umutima wanjye umpatiriza kuza hano!”
Njyewe-” yoooh! na nubu se ntibari baguhamagara ngo ugaruke mu kazi?”
Roro-” Mwana wa wishinyagura rwose!, ugirango wowe ntitugiye kujyana!”
Njyewe-” Humura Roro ntaho tujya ahubwo ba wigumiye hano tube tuganira!”
Tukiri aho nahise mbona umu securite warindaga aho twakoreraga yinjiye maze aravuga.
Sécurité-“barambwiye ngo uyu mu Mama ntabwo bamushaka hano!”
Njyewe-” ngo iki? hano ni muri bureau yanjye ahubwo wowe sohoka!”
Sécurité-” wambabariye koko ko Boss anyihanangirije ngo ntamushaka kandi ko ntabikoze banyirukana!”
Roro-” Eddy, reka ngende ntateza ibindi bibazo, Imana ikomeze ibane nawe Mwana wa!”
Roro yahise ahaguruka aragenda nanjye nsigara nihebye, amasaha akomeza kwicuma saa kumi nebyiri zibura iminota mirongo itatu nandika message kuri James ivuga ngo: “my Brother ubu nicyo gihe, urugamba rugiye gutangira niwumva telephone itariho ntugire ikibazo ahubwo umfashe gusenga Imana ukuri kwigaragaze!” nahise nkanda kuri send!, ndongera nandika indi message kuri Jane yavugaga ngo: “Boo ndagukunda cyane kandi niwowe byishimo byanjye aho kukubura nakwibura, ubu ninjiye urugamba rwo kurwanirira amahitamo yanjye kandi nizeye kwandika andi mateka ku rukundo rwanjye nawe bye!” ndangije kwandika iyi message nakanze send ubundi mpita nzimya machine nyishyira muri Bag ndasohoka mfunga Bureau nerekeza muri salle!,
Nkigera yo nasanze ahubwo haburaga njyewe, ndebye hirya gato mbona Destine yicaranye na Brandine ariko duhuje amaso mbona arebye hasi mpindukiye mbona Roro kurundi ruhande numva birancanze nibaza ukuntu bamusohoye nabi n’uburyo ageze mu nama nyoberwa ibyo aribyo, ako kanya Président wa committee aba arinjiye!
President-” Ndagirango muri uyu myanya dutangire icyaduhurije hano, Mr Eddy arahari?”
Njyewe-” Ndahari Nyakubahwa Président!”
President-“Destine nawe se arahari?”
Destine yahise yitaba ariko arakaye cyane bikomeye, President arakomeza,
President-“ok, ndabona na Manager ahari, ukuyemo committee iri hano imbere yanyu abandi bose nizere ko bafite aho bahuriye niki kibazo!, tudatinze rero ndagirango ntange umwanya kuri Destine avuge ikibazo cye!
Destine arahaguruka,
Destine-” murakoze, nkuko Manager abizi mbabajwe cyane nuko nafashwe kungufu n’umukozi mugenzi wanjye Eddy nyuma yo kuntera ubwoba ambwira ko azanyirukanisha ku kazi nindamuka nanze kuryamana nawe ndetse akagerekaho no kumbwira ko azanyivugana nindamuka mbivuze, nkaba ngirango nishinganishe ko ningira icyo mba azabibazwa, kubera ikiniga rero ndumva ntagishoboye kuvuga.”
Yahise atura amarira hasi kandi.
President-” Destine turamusaba kwihangana, naho Eddy uyu ni umwanya we wo kwiregura cyangwa kwemera icyaha!”
Njyewe-” Murakoze, Nyakubahwa Président ndetse na committee muyoboye, ndagirango mbahamirize ko ndengana, ibi byose Destine yabiteguye kugirango anyirukanishe ku kazi kubwo impamvu nanjye ntaramenya, nkaba ngirango ambwire impamvu imutera kunshyira mu bibazo ambeshyera, mbasaba kandi ko yatanga ibimenyetso bimpamya icyaha avuga ko namukoreye!”
Président-” Bwana Manager, hari icyo uvuga kuri ibi nkawe ukurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’abakozi?”
Manager-“Eddy ntacyo kwireguza afite kuko yanze no kunyitaba ngo ansobanurire ibyerekeye iki kibazo, bityo rero ndumva yaba asezerewe burundu!”
Président-“usibye ko atari nawe ufata umwanzuro, ariko se ushobora kwerekana icyemeza ko uyu Eddy yanze kukwitaba?”
Manager-“oya buriya namwe murabyumva ubundi uyu Eddy aransuzugura, murumva atari agasuzuguro koko, rwose yirukanwe!”
Ubwo umwe mubagize committee yahise yaka umwanya.
We-“Njyewe ku giti cyanjye ndumva twakurikizaho umwanya wo kumva kuri buri wese ibimenyetso bishinja nibishinjura duhereye kuri Destine!”
Président-” ngaho bahawe umwanya!”
Destine-“ Brandi, ngaho haguruka uvuge uko byagenze byose!”
Brandine yahise ahaguruka mbona atangiye kuzana amarira ku maso, ubundi araterura aravuga.
Brandine-“njye ndasaba imbabazi mwese muri hano cyane cyane Eddy, ubu nari ndi hano ngo nshinje Eddy ibinyoma ariko umutimanama wanjye wampatirije kuvugisha ukuri ko Eddy arengana, Destine nuyu Manager bampaye amafaranga ngo nzaze gushinja Eddy ko yamufashe kungufu ni ukuri Destine arabeshya aziza Eddy ko atamukunda, kandi yabwiye Manager ko Eddy ashaka kumukura ku mwanya!”
Yemwe yemwe…aho twari turi ibintu byarahindutse, Destine asa nusaze atukagura Brandine, Brandine nawe n’amarira menshi akomeza guhamya ukuri, ubwo ako kanya Roro nawe ahita ahaguruka.
Roro-“oya oya weee! reka tuvugishe ukuri, njye ndi hano nk’umukozi wari wirukanwe azira kwanga kwakira amafaranga yo gushinja Eddy ibinyoma,rero naje kwemerera Manager kubikora kugirango mbone uko ndengere uno mwana wanjye Eddy!, ni ukuri Eddy ni umwere!”
Ubwo noneho salle yose abari aho bose batangiye gusakuza ibintu biba ibindi!…………………….
Ntucikwe na Episode 81… irajyaho mukanya gato kari imbere
55 Comments
Ninjye wambere
Number 1
Amatsiko yari atumereye nabi.
Ahwiii ndanezerewe pe. Umwanzi agucira akobo Imana igucira akanzu
Ahwiiiiiiii murako cyane nukuri nubwo amatsiko akomeze kwiyongera ariko ikigaragara Eddy wacu azatsinda umuseke tubifurije Noheli nziza numwaka mushya muhire wa 2017. Reka dutangire dutegure uko tuzataha ubukwe bwumusore wacu
Eddy agiye guhita aba Manager,cg se ahubwo ahabwe umwanya ukomeye mu nganda za Sebukwe. Ndatekereza ko Mzee Simon yahamagaye Jane ko amukeneye agiye kumuganiriza ku kuzana Eddy mu nganda za bo !!
narabivuzeko Imana yarinze eddy kuva avutse no mubibazo byose yanyuzemo itakwemera ko arengana. iri ni isomo rikomeye ryo kwizera Imana yonyine bavandi!umuntu uramwishingikiriza ejo akaguhinduka. umuseke ndabakunze,iyi episode iranyubatse cne, mubibazo duhura nabyo tujye tubyereka Imana,ubundi iturwanirire urugamba hanyuma insinzi tuyibyine twemyeeee
Number one. Muduhe ako mwari kuduha ejo.
Ark iyo muduha utu episodes tubiri nakejo karimo byari kuba ari sawa cne,mubitekerezeho niyo mwakaduha ce soir
Ooooh Eddy! really Imana iri kumwe nawe kbs
koma musosi destine na manager
Noheli nziza bavandimwe basomyi b’ UM– USEKE.
Ukuri guca muziko ntigushya. Eddy IMANA ikomeze imube hafi.
Thanks for new episode
Ohhhh, my God ukuri kuratsinda iteka. Eddy wasanga bagusuriye kuba manager.
Ariko Eddy ko batazi aho yavuye bashakira iki kumubuza aho ajya? bazabona ishyano abashaka guterura agati kateretswe n’Imana
Yoooo Imana ishimwe ukuri kuzahora gutsinda
@Brand uransekeje ngo koma musosi hhhhhhhhhhhhhhh ongeraho ngo koma musosi wa ndagara Destine
Manager agiye guhagarikwa kuko nta bushishozi yagaragaje mu kazi hanyuma eddy asigare ari acting (a.I) Roro nawe arasubizwa mu kazi kandi eddy aza mwongeza umushahara. Eddy namara kurongora sebukwe azamutwara mu nganda ze.
Kudos Umuseke. Big up
IBAZE KOKO NDIBAZA UYU MUNSI ARI 2 KABISA MUDUHA KUKO EJO NTA NOHELI MWADUHAYE
AGATI KATERETSWE N’IMANA NTAHO KAJYA
OOOOhhhhh Thank You God, Glory to Almight God. nukuri Imana irigaragaje, urugamba ruracyakomeje, ndizera ko narwo izamufasha kurutsinda. Muduhe akandi ka episode
Murakoze cyane kuri iyi episode twari dutegerezanije amatsiko. Erega ikinyoma ntigishobora gutsinda ukuri. Ushobora kwishyura umuntu ngo ugukize undi ahubwo akaba icyambu cyo kumukiza. Nimwibuke Balamu wo muri Biblia; yaguriwe na Balaki ngo amuvumire Abisrael ariko yaraje abahesha umugisha.
Nibyo byabaye kuri Brandine na Roro. Imana ibahe umugisha.
Team itegura iyi nkuru: Nimuzibe icyuho cyatugezeho ejo mudusunikira indi episode kuko tuyitegereje n’amatsiko menshi.
Mukomeze kugira Noheli nziza n’umwaka mushya muhire.
Murakoze
Njyewe umutima uhora unkomanga umbwira ko Eddy ashobora kuba ava inda imwe na Jane. Mbega inkuru yaba irangiye ibabaje. Eddy adasaruye ku matunda y’urukondo rudashira akaunda Jane.
Umwanzi agucira ikabutura,Imana ikakudodera ipantalo.
Mbega amarira y’ibyishimo wee!
Gusa nzababazwa n’uko Eddy na Jane ari abavandimwe pe!
James azasimbura Eddy.
Saraha abe uwa Eddy
Umwanzi agucira akobo Imana igucira akanzu. kandi eddy azatsinda ururugamba! gusa muduhe epsod ikurikira
ibyo navuze biratashe.nababwiye ko manager ari umusambane wa destine none murabyiboneye!yamuseguye akaboko ngo yirukane eddy da!yamwohereje mumahugurwa ngo amumuhambireho!ahubwo iyonda niya manager.
ikinyoma ntigitsinda ukuri.
Wawouuuuuu.ukuri nta narimwe gutsindwa pe.abarabere bahindutse abanyabyaha.nta na rimwe Imana itererana abayo mu makuba.byiza cyane.Wowe ushaka kujya kuri grp ya whatsap y’inshuti za Eddy ohereza ubutumwa bugufi cg uhamagare kuri 0782848247.wohereze anazina yawe na nimero ukoresha kuri whatsap tugushyire kuri grp.thx
uyumunsi mwari gushyiraho tubiri.ako mutashyizeho ejo,nakuyumunsi.
Ndi umukunzi wiyi nkuru nifurije abayikurikira Noheli nziza.
mutwongere akandi kaziba icyuho cyejo muraba mukoze umwaka mushya muhire kubasomyi bose
Umuseke murakarama mutugezaho ibyiza.
Eddy iyaguhanze ihora iri maso kandi niyo ikurwanirira ntizagutererana. Ntabwo Umwanzi yavugiriza impundu kunesha. Komeza kuba intakemwa. Gusa amatsiko ni menshi kubyo se wa Jane amuhamagariye umubwirako amushaka cyane ariko Jane akunda Eddy bizira ikizinga ntabwo ba rero. Imana imurinde.
Eddy komeza imihigo, ujye gusaba Jane,incuti n`abavandimwe bagushagare ubundi umunezero wawe wuzure.
Basomyi bagenzi banjye mwakoze kwihangana kandi amasengesho yanyu yumvikanye,Imana ibahe umugisha.
Eddy Urumunyamahirwe Pe. Imana ikunda Ukuri Humura
@ Isräel ntaho batubwiye ko Destine asambana na manager, ahubwo bavuze ko yamubwiye ko Eddy ashaka kumusimbura ku mwanya we, byashoboka rero love manager niba atiyezeye neza mu kazi ke yashaka kwikiza Eddy kubera imikorere ye myiza nubuhanga yamubonyeho wongeyeho nubunyangamugayo butumwa ashimwa na bose. Naho Destine numvise abasambane be ari benshi no kumenya uwamuteye iyo nda bitazamworohera! Umuseke turabemera gusa muduhe akandi vuba tumenye amakuru mashya avuye kwa sebukwe w’umusore wacu.
Wow Imana ihabwe icyubahiro, wow ukuri guca muziko ntigushye
Imana ninziza bitavugwa. yooooo Eddy komera knd ushikame. nkundako mbere yabyose uvuga Imana ngo ijye imbere. umuseke courage.
mwiriwe twararyohewe birenze nubwo twayitangiriye mo hagati. ntimudutimdire uyumunsi amatsiko.co.
ak’uy’umunsi kari hee weee!mudutabare amatsiko aratwishe
Imana ihabwe icyubahiro
umuseke muraho. Noheli nziza n’umwaka mushya muhire. Turasaba episode ikurikiraho 81.
Udategereje episode ya 81 natere urutoki!
Kuva bwacya majije kureba ku museke nk’inshuro 20 zose
episod81 ko itinze cyane nkiya80?
Yemwe amaso yaheze kuri 4ne nabuze Episode 81 pe
Ndumva turi kimwe @Gaga
Nanjye nahebye kbs.
Sinzi ikibazo kiri kumuseke! Wagira ngo iyi nkuru ntiba yanditse yose kuburyo itinda gushyirwa kurubuga kubera iba ikinononsorwa(itunganywa)! Ntibikwiye.
Noheri nziza bakunzi ba Eddy. Nizeye ko iminsi mikuru mwayiriye neza!! Ndashimira imana ikomeje kwigaragaza mubibazo bya Eddy. Ariko rero, umwanditsi ubu nakomeje kutubeshya!! ubu koko Eddy na James ko ntaho atubwira ko bakomeje amashuri!!!!??? Niba nibuka neza, ntibarangije tron commun gusa??? munyibutse niba nibeshye!! umwanditsi narebe ukuntu abihuza rwose. the story has be coherent!! otherwise niyambere!!! very educative!!1
Wibeshye kabisa . Eddy yarangije muri construction .
Wowe ntiwakurikiye inkuru. Eddy arangiza tronc commun nibwo ya famille ya mureraga yakoze accident bagiye gufata letter zaho bazakomereza ikiciro gikuru. Nyuma yo kwwangara arara mu nsengero yigira inama yo kujujya aho bari bamushyize nibwo James yamugobotse bashinga cantinee yamufashije kujya yishyura amafaranga y’ishuli kugeza arangije. Aho umwanditsi wenda atavuze ni results za exam d etat bakoze. Niba barayitsinze bakajya gufata diplome. Gusa si na ngombwa bitewe nintego nyamukuru y inkuru.
MWAHORA N’IKI UBU NTABUZIMA EPIZODE NDAYIHEBYE
@ Bazina, ikibazo cy’amashuri nanjye nakomeje kukibazaho.
TC bayize I Nyanza ari naho yahuriye Na james. Famille yari yaramwakiriye yapfuye yagiye kureba amanota. Atsinze ajya mu ruhango, aho yize acuruza ibyayi. Akaba yaragiyeyo kumuhate wa james wabeshyaga papa we akamuha cash bakongeranya minerval.
@Aliane njye ndibuka ko Eddy yarangije S6 mubwubatsi ariko James yigaga irindi shami ntibuka ushakire muri Episode 34,35 niho wabikura
Umuseke mwajyaga mugerageza ariko ndabona mwatengushye abasomyi.
Mugerageze episode ya 81 muyidushyirireho. Ahubwo mwari kudushyiriraho eposodes 2.
Imana ibahe umugisha.
Dutegerzanije amatsiko Epsode ya 81 twahebye
Ndumiwe! Murongera mutubwire ko kari akabazo ka tekiniki se kandi? Cg kugira abantu benshi bakomeza gusura website nyamara nta gishya kijyaho nabyo ni irindi koranabubingwa?! Biratangaje cg basi dufate ko episode izajya isohokera igihe iyayibanjirije yasohokeye!? Ni saa saba nayo ntiri kure niba ariyo programmation nshya mwakoze.
Comments are closed.