Episode 78: Jane atunguye Eddy, avuye ku kazi asanga yamusuye mu Biryogo…Mbega ibihe byiza!
Episode 78 …………………… Njyewe – “Bro, ngo yakubajije amazina ya Papa umbyara?”
James – “Yego! Ariko umbabarire kuba nayibagiwe, byanshiyeho na njye nigaye!”
Njyewe – “Oya humura Muvandimwe wanjye nta kibazo rwose, ahubwo ndi kwibaza impamvu atambajije ari njye akakubaza, koko se kirazira?”
James – “Ariko wenda ubanza kizira mu muco nyarwanda ntawamenya, ni nka kuriya umusore atakwisabira umugeni ahari?”
Njyewe – “Aho ho biranshanze pe!”
James – “Reka tweye kubitindaho, ahubwo reka ndebe icyo ino bahasha ihatse!”
James yahise akora mu mufuka akuramo akabahasha k’umweru atangira gufungura mbona yijugunye hejuru nyoberwa ibyo ari byo! Ahita ampereza ndebye nsanga ni chèque ya million y’amafaranga y’u Rwanda. Ooooh My God!
James – “Bro, ndagusabye akira iyi cheque uyibike, iyi ni intwererano yanjye y’ubukwe bwawe na Jane nifuza vuba!”
Njyewe – “James, ngo?”
James – “Sinahubutse ibyo nkubwira n’ejo nzabisubiramo, iyi cheque ni iyawe byose ni wowe naharaniraga!”
Njyewe – “Oohlala, James icyo ni igihembo cy’ubutwari ukwiriye! Yibike rwose inyungu yanjye ni Jane natsindiye!”
James yahise ahaguruka aza ansanga arampobera arangije amfumbatisha ya bahasha ahita anansezera ngenda mwinginga ngo ayibike ariko aranga arananira arinda yurira moto, na njye ndakata ndagaruka ngeze mu rugo ndakingura njya muri chambre nirambika ku buriri.
Numvaga ntaryama ahubwo nakwitekerereza uko byose byagenze! Ntangira gusubiza ibihe inyuma nkanyuzamo nkisetsa, muri uko kwisetsa ngera mu ishyamba ryiza ariko ryakamo izuba ryinshi cyane ngashaka aho ndyugamira ariko nkabona abandi ntacyo ribatwaye!
Nkebutse inyuma mbona Jane afite igitambaro cy’umweru aza ansanga agiye kucyindambura mu mutwe mbona undi mukobwa ntazi atututse hirya yirukanka na njye ndwana no gufata Jane, ariko uwo mukobwa aba adushikuje cya gitambaro ariruka na njye mwirukaho mbona asimbutse ahantu mu isayo, ngiye gusimbuka ngo mukurikire numva ijwi rya Jane ririmo rimpamagara ngo Eddy, Eddy ibuka ko ngukunda! Mpita nshigukira hejuru!! Ooooh my God, mbega inzozi!!!
Nahise mbyuka ndicara nihumura mu maso, nibaza izo nzozi ndose nzitekerejeho ariko mbura icyo zishatse kuvuga ndongera ndaryama ndasinzirira, nakangutse mu gitondo kare, mfata telephone nandika message kuri Jane mubaza uko yaramutse ndangije njya douche, mvuyeyo ndambara mfata Bag ndasohoka ngeze muri salon nsanga Kadogo yiyicariye atuje!
Njyewe – “Bite sha Kado! Ko wicaye muri salon mu gitondo bite?”
Kadogo – “Boss sinzi uko byagenze!”
Njyewe – “Ibiki se kandi?”
Kadogo – “None se ko ari uguhera ejo?”
Njyewe – “Ariko se wambwiye ikibazo ufite nkagufasha sha Kado!”
Kadogo – “Boss, mumbabarire ubanza nataye umutwe!”
Njyewe – “Humura umutwe urawufite ngaho mbwira sha!”
Kadogo – “Boss, uzi ko kuva ejo ndikumuhamagara nticemo!?”
Njyewe – “Uravuga wa mukobwa w’inshuti yawe uba mu cyaro se?”
Kadogo – “Yego Boss, dore mperutse kumusuhuza kuri radio nk’uko bisanzwe ariko we ntiyansuhuza kandi ubundi iyo namusuhuzaga yahitaga na we ansuhuza! Ejo naramuhamagaye ambwira ko ngo umuriro wenda gushiramo kandi ngo ajya gucaginga ku isoko! None na n’ubu ntabwo ari kuyifata. Boss, nkore iki koko?”
Njyewe – “Yoooooh Kado, urababaye byo ndabyumva ariko humura ni umuriro washizemo, wowe se ntubyumva? Nava gushyiramo umuriro ku isoko muravugana, kandi ukomeze wumve radio wenda aragusuhuza, si byo?”
Kadogo – “Yego Boss, urakoze kunkomeza uri umuntu mwiza!”
Njyewe – “Humura urisanga sha Kado, none se ko nta kintu wateguye byagenze bite?”
Kadogo – “Boss nari nzi ko murara muri America mumbabarire!”
Njyewe – “Hahhhhhhhhh ariko Kadogo weee! Ngaho akira uze kwirwanaho rero reka nigendere!”
Kadogo – “Sawa Boss akazi keza!”
Nahise nzamuka ngera ku muhanda mfata aka moto nerekeza ku kazi! Bidatinze nari ngezeyo kandi gahunda yari ihari yari iyo kujya kuri site i Mageragere!
Nagezeyo mbanza guca kwa Comptable gufata aya mission nk’uko bisanzwe, mvugeyo manuka njya ku modoka ngezeyo ndinjira nsanga Destine yagezemo kare ndamusuhuza ariko mbona yarakaye ukuntu ndetse ntiyanyikiriza imodoka irahaguruka duhita tugenda, ntangira kwiganirira n’umushoferi turinda tugerayo.
Twatangiye akazi ariko mbona Destine adashaka, rimwe tugahuza amaso nkabona afite ibyo ashaka kuvuga ariko nkabyirengagiza tugakomeza akazi bidatinze, amasaha y’ikiruhuko yarageze njyana documents mu modoka kubera ko twari bubonane n’abo twakoreye plan, après – midi mpita njya kureba icyo mfata aho hafi!
Naratambitse gato mbona hirya icyapa gishushanyijeho ukuguru kw’inkoko mpita njyayo nsanga ni Resto & Bar ninjiramo naka fanta narura n’ibiryo ndicara mba nirira naganira kuri message na Jane umukobwa w’indatwa mu bari b’i Bwanacyambwe, hashize akanya mbona Destine ahise yinjira araza yicara aho nari nicaye ariko ntacyo avuga! Nanjye nkomeza kwirira ngeze aho mbona byaba atari byiza ndamubaza.
Njyewe – “Desti, bite ufite ikihe kibazo?”
Destine – “Uuuuuh, ntacyo! Ahubwo bonne apetit!”
Njyewe – “Merci!”
Destine – “Eddy na n’ubu ntunshaka se?”
Njyewe – “Kubera iki umbajije gutyo se Desti?”
Destine – “Kubera ko wandetse ugahitamo umukobwa udafite icyo andusha!”
Njyewe – “Oya Desti, ibyo ni wowe ubyivugiye, sinakubwiye ko ntagushaka kandi wowe ntiwamenya n’impamvu nahisemo uwo nahisemo ni ibanga ry’umutima wanjye nzamenera agatego kanjye!”
Destine – “Eeeh! Eddy noneho uranshaka?”
Njyewe – “Hahhhhhh, kuba ndi kumwe nawe ntacyo bintwaye!”
Destine – “Eddy, maze ni icyo naburaga!”
Njyewe – “Yoooh! Sinahoranye nawe ra?”
Destine – “Sha, hari ubwo se wigeze umbwira ko unshaka? Maze ndumva nishimye ko ubimbwiye, ahubwo akazi nikarangira turahita twijyanira iwawe!”
Njyewe – “Uuuuh, wapi ntabwo biribuze gukunda mfite indi gahunda!”
Destine – “Ariko Eddy ubu muri gahunda zawe zose wamburiye umunsi n’umwe?”
Njyewe – “N’ubu niba hari icyo ushaka kumbwira wambwira, ikizima si uko mpari se?”
Destine yabuze icyo arenzaho ahita afata telephone yanjye yari iri aho arayifungura mbona ari kwitegereza cyane biranshanga.
Destine – “Uuuuuh, Eddy uyu ni nde mbona?”
Nahise nibuka ko muri telephone yanjye harimo ifoto ya Jane muri screen.
Njyewe – “Uwo yitwa Jane!”
Destine – “Niba ndeba neza si wa wundi wambwiye ko mwiganye twahuriye mu mahugurwa i Butare!”
Njyewe – “Yego rwose ni we!”
Destine – “None se arakora iki muri telephone yawe?”
Njyewe – “Hari icyo bigutwaye se?”
Destine – “Oya mbwira!”
Nahise mbona aho mpera mbwiza ukuri kose Destine.
Njyewe – “Desti, uwo Jane ni we unsindagiza urugamba rw’ubuzima, ni we nakubwiraga Girl friend wanjye w’ibihe byose udateze gusimburwa na rimwe!”
Destine – “Ngo?? Eddy, fata n’iki gitelephone cyawe!”
Destine telephone yahise ayinjugunyira irananshika yikubita hasi ndatoragura! N’umujinya mwinshi ahita ahaguruka ajugunya intebe asa n’usohoka, agihindikira akubitana amaso n’umugabo wari umuhagaze inyuma ahita amubwira.
We – “Bebe mbese ni wowe?”
Destine yabuze uko yifata kubera ko bari bahagaze imbere yanjye neza, ahita avuga buke.
Destine – “Uuuuh, ariko Tonto, na hano ujya uhagera?”
We – “Eeeh! Aka kabari ni ko kanjye nakubwiraga!”
Destine – “Eeeeh, ese aha niho wambwiraga?”
We – “Yego sha Sweet, ngaho ngwino ungwemo!”
Destine n’amasoni menshi yahise amuhobera na njye mpita nishyura ndisohokera mbasiga aho. Nageze ha handi twakoreraga nsanga abo twagombaga gusobanurira plan barahageze, nzana documents ntangira kubereka neza uko bimeze byose, barabyishimira bambwira ko bazaza ejo kuri bureau bakabonana na Manager, ndetse bagasinya na contract tugatangira kububakira, baransezera baragenda na njye nsanga umushoferi tuba twiganirira dutegereje Destine.
Byageze nka saa kumi Destine atari yaza kandi umushoferi yaragombaga gutanga imodoka saa kumi n’igice, duhita dufata gahunda yo kwigendera, tugikata imodoka tubona nguwo Destine aje yihuta arakingura n’isoni nyinshi, dufata umuhanda, twageze kuri bureau nta jambo na rimwe avuze muhereza report ngo ayijyane aho igomba kujya na njye nyura muri bureau gato hari utwo nari nasize ntatunganyije neza mu gitondo nagombaga gutunganya, mbisoje mfata gahunda yo kwitahira nkajya gusura James nkareba uko ameze!
Nahise nsohoka nkigera ku muryango nkubita na Destine yabishe.
Destine – “Ariko Eddy, ubwo wungutse iki koko?”
Njyewe – “Iki se kandi noneho Desti?”
Destine – “Sinari nzi ko uteye utyo, ni ukubona ugenda gusa!”
Njyewe – “Ariko se bite byawe habaye iki?”
Destine – “Uuuuh! Ngo bite byanjye, nibyo wakoze nyine! Gusa nzi neza ko uzicuza!”
Njyewe – “Ariko ahari ushobora kuba wanyibeshyeho akaba atari njye washakaga!”
Destine – “Nkwibeshyaho, nkwibeshyaho iki!? Hari undi twajyanye kuri site se i Mageragere?”
Njyewe – “None se kujyana kuri site bivuze iki muri ibyo byose umbwira?”
Destine – “Ariko Eddy kubwira Manager ko ngo twagezeyo nkigira mu byanjye urabona, kunyirukanisha byakumarira iki?”
Njyewe – “Uuuuh nyine se? Urumva byamarira iki wowe?”
Destine – “Oya nta wundi wabimubwiye ahubwo urye ndye! Na njye sindi umwana di! Niba ari na kariya gakobwa kawe ushaka ko kansimbura mu kazi buretse!”
Destine yahise akata nk’iya Gatera ansiga aho na njye nkomeza kwibaza uko bigenze biranshanga mpitamo kubyirengagiza nkabifata nk’aho ntacyabaye, nkubitaho urugi ndakinga ndigendera!
Naramanutse ngeze ku muhanda mfata moto njya kureba James ku kazi ngo muherekeze kwa Muganga, ngezeyo ndahamusanga tujya Kacyiru tugezeyo baratwakira tubonana na Muganga ubundi tuvayo nka saa mbiri dufata moto twerekeza buri wese aho ataha, ngeze mu rugo nsanga Kadogo arangije gutegura ameza turicara dutangira kurya tuniganirira dusoje nsezera Kadogo wanjye njya kuryama.
Mu gitondo nakangutse kare ngikuraho ishuka ako kanya my lovely Jane yahise ampamagara numva ibyishimo biraje ndamwenyura nkanda yes nshyira ku gutwi!
Njyewe – “Hello Bb, yambiiiii!”
Jane – “Yambiiiii, waramutse ute mukundwa?”
Njyewe – “Boo, naramutse neza cyane sha! Wowe se bite Gikobwa cyiza cya Mabukwe?”
Jane – “Ni bon sha! Nanakurose maze!”
Njyewe – “Yooooh! Bb wandose gute sha, mbwira!”
Jane – “Banza witegure ujye mu kazi ndaza kukubwira Cheri!”
Njyewe – “Boo wambabariye ukambwira ko amatsiko anyishe!”
Jane – “Hahhhhh, humura my Husband ndakubwira, ahubwo reka nkureke witegure, si byo!?”
Njyewe – “Reka nifate ariko amatsiko ngo mutahe!”
Jane – “Oooooh, ushonje uhishiwe Chou!”
Njyewe – “Ooooh! Merci beacoup mon amour!”
Call end.
Nahise njya muri douche mvuyeyo nditegura neza nsigira Kadogo iposho nshaho. Nkigera ku kazi nsanga ba bantu twakoreye plan baje, mbajyana kwa Manager ubundi ngaruka muri bureau yanjye ntangira akazi nk’uko bisanzwe, uwo munsi wari mwiza kuri njyewe, nari mfite courage nyinshi nakwibuka Agasaro kanjye nkumva imbaraga zinzamutsemo. Amasaha ya pause sinayamenye nashidutse saa cyenda zageze sinirirwa njyayo ahubwo mpita mfata telephone mpamagara Jane aba ikiruhuko cyanjye!
Byageze mu masaha yo gutaha nzimya machine nshyira mu gikapu ndasohoka ndakinga nshaho, ngeze hanze nsanga Destine ahagaze duhuje amaso mbona andeba nabi, ndamusuhuza aranyihorera ndabyirengagiza mucaho ndikomereza ngeze ku muhanda mfata aka moto nerekeza aho nitaga mu rugo mu Biryogo.
Nagezeyo numva hatuje cyane numva birantunguye, ubundi nakundaga gusanga Kadogo ari kumva indirimbo ziguruka cyane nka za Dombolo, ariko noneho nasanze harimo indirimbo zigenda buhoro ku mutima nti buriya Kadogo yageze mu rukundo yibutse umukunzi we wo mu cyaro!
Ninjiye mpamagara Kadogo ariko wapi nkumva ntanyitaba, ndatambuka ngo ngabanye volume numva umuntu amfashe mu nda nsa n’uwikanze ariko intoki ze numva ziroroshye ukuntu! Mpindukiye, oooooh my God!
Jane – “Cheri, welcome!”
Guys, ubundi surprise nkunda kuzikorera abandi ariko iyo nyikorewe kubyakira biranzonga, Jane nahise muterura mushyira ibicu ndamuzengurutsa ari na ko ansaba imbabazi na njye nanga, hashize akanya mushyira hasi ndamuhobera bya nyabyo! Jane ahita anyakira igikapu akijyana muri chambre, ibintu nari nkorewe bwa mbere! Ahita agaruka anyicaraho nishimira kubona igitego mu bari b’i Rwagasabo ku bibero byanjye!
Jane – “Cheri, umeze neza?”
Jane namwitegereje mu maso kubera gutungurwa kuvanze n’ibyishimo kuvuga birananira, arambura ukuboko amfata mu misaya tumwenyurira rimwe maze ndihangana ndavuga.
Njyewe – “Boo, ibi ni ibiki unkoreye koko? Oooohlala! Ndumva atari njyewe!”
Jane – “Urishimye?”
Njyewe – “Bitavugwa!”
Jane – “Oooh! Wooooow! Good! Nibyo nkwifuriza Mukunzi wanjye w’ibihe byose!”
Ako kanya Kadogo yahise yinjira numva ibintu bisa n’amacupa, maze atereka ku meza.
Kadogo – “Mabuja, natinze se?”
Jane – “Hahhhh, oyaaa humura urabangutse!”
Kadogo – “Nizere ko Boss wamunsuhurije, uyu munsi sinshobora no gumfundura udushumi tw’inkweto ze!”
Twese ngo hahhhhhhhhh!!
Jane – “Hahhh, humura Kado nabikoze rwose!”
Kadogo – “Ngaho reka njye nigurukire!”
Jane – “Nta kibazo Kado!”
Twasigaye duseka cyane, Jane arahaguruka areba mu byo yari yatumye Kadogo, akuramo icupa aritereka ku meza, arakomeza mbona azanye ibirahuri ntazi aho byari byavuye, aransukira na we arisukira, ubundi arampereza ampa kiss ku itama aranyongorera!
Jane – “Enjoy Honey!”
Ooooh! Nahise numva ngize inyota ku bw’ibyo, ndamwenyura na we anyereka ya nseko nziza izira imbereka, ntangira kumusetsa na we agakomeza kunyereka isura itatse ubwiza buzira inenge, byahurirana n’umutima we mwiza uzira icyasha nkumva birandenze!
Hashize akanya mufata mu biganza mwitegereza mu maso nitsa umutima maze ndamubwira.
Njyewe – “Ma Colombe, ndikumva nezerewe birenze, si nzi uko nasobanura ibyishimo mfite byo kuba naragize umukunzi nkawe!”
Jane – “Ooooh, Chéri ni byo?”
Njyewe – “Cyane rwose, byarenze umutima wanjye, ndeba neza biragaragara no ku maso!”
Jane – “Yego disi ndabibona!”
Njyewe – “Mon amour, ndi umunyamugisha wo kuba narabonye imvano y’ibyishimo byanjye si nzi niba Imana izamfasha nkabihorana, ibyo byishimo nta bindi ni wowe! Ndagukunda sha!”
Jane – “Chéri humura ntaho nzajya, nzagumana nawe iminsi yo kubaho kwanjye, ubanza naragukunze ntari nanavuka kuko urukundo nagukunze mbona rutaje ubu!”
Njyewe – “Wooow!”
Jane yahise andyama mu gituza numva ndanezerewe, ndetse mbyiyumvamo umubiri wose!”
Hashize akanya.
Jane – “Ooooh Cheri, nizere ko uruhutseho gato, ngaho tambuka muri chambre nkwereke sha, si byo?”
Jane yahise ampagurutsa ampa ukuboko na njye mba imbata ye ndamukurikira, agifungura chambre mera nk’ukubiswe n’inkuba, mbura uko nifata.
Natangajwe cyane n’isuku idasanzwe nahasanze, mbega nagize ngo nayobye. Jane yari yazanye utuntu twinshi dutandukanye twiza, amashuka mashya yari yashashe, tapis… byose mu kubyitegereza numva birenze ubwenge ndamwitegereza! Nta kindi nakoze kitari ukumuterura nkamuzengurutsa ari nako ansaba imbabazi no ku gitanda ngo baa! Ooohlala!
Twatangiye gukina uduhinde umunezero mwinshi utaha imutima yacu numvaga n’iyo yaba ari inzozi ntifuza uwankangura, niba ari no gusara nkumva yandeka nkisarira burundu.
Twakomeje gukina tukanyuzamo tukisanzuranaho bya nyabyo, Jane akanyigisha udukino twa tundi two mu bwana nkibuka ubuto bwanjye, ku mutima nti ‘disi Agasaro kanjye kamenye ko utu dukino ntigeze ntukina’!
Akaryoshye disi, ka kandi kadahora mu itama kakomanze ku muryango saa tatu ziba zirageze kandi Jane yagombaga gutaha ntangira gusuherwa.
Jane – “Cheri, ndishimye cyane ku bwawe gusa reka ngende. Honey singiye wese ngusigiye umutima wanjye wigaruriye, sinakekaga ko nakunda bigeze aha, mu by’ukuri warandemye bundi bushya, ndi proud yawe kandi nzaharanira ibyishimo byawe!”
Njyewe – “Yoooooh! Rukundo rwanjye, wakoze cyane ku munsi mwiza wagennye kwenyegeza ikibatsi cy’urukundo rugurumana mu mutima wanjye ku manywa na nijoro, wanyibagije byinshi, ungira umunyamahirwe, umpa ibyo nabuze nifuzaga kugira, gusa disi ubu uragiye!? Ooooh nubwo unsigiye umutima ariko na none kubaho ntagufite iruhande rwanjye ha handi nkubona ndi uwa mbere ubyutse nkongera kukubona ndi uwa nyuma ugiye kuryama birankomereye!”
Jane – “Chéri humura ndi uwawe igihe uzumva uri ready uzaze ubwire Papa njye narangije guhitamo!”
Njyewe – “Wooow! Urakoze cyane my Shining Star, n’ubu tugende mbimubwire ubundi tugarukane!”
Jane yahise aseka cyane ubundi arampindukiza amfuka mu maso! Ndikanga ntangira kumusaba imbabazi ngo amfukure!
Jane – “Chéri nturebe ndakubwira!”
Njyewe – “Ooooh my God! Boo, sinakubwiye ko surprise zinzonga koko, please ataba ari yo kuko nahita mpera umwuka!”
Jane “Hahhhhhhh! Chou niba ari na yo wihangane!”
Nakomeje guhumiriza ariko nkumva Jane asa nushakisha ibintu, hashize akanya arambwira.
Jane – “Cheri ngaho bumbura amaso sha!”
Ooooooh, nkibumbura amaso nakubitanye na costume nziza, kwihangana biranga, ikiniga kimbuza kuvuga, nibajije ukuntu ibyo byose Jane yabitekerejeho, numva birandenze ndamwegera ndamuhobera cyane!
Jane – “Chéri, ihangane ndakiyubaka, gusa Papa yampaye amafaranga yo kwiyondora mbanza wowe nabonye nkongera kwishima, rero ibi ni bike mu byo mpora nifuza kugukorera!”
Guys, amarira yashotse amanuka mu nda mbyumva, nibuka byose ndagenda nshika intege nicara hasi, nibutse ko nabayeho nifuza umurengezi w’ubuzima bwanjye, none dore byose mbiboneye muri Jane!
Jane yahise aca bugufi arampagurutsa arampobera, mureba mu maso umwanya munini.
Njyewe – “Bb, buri uko unyeretse ko umpoza mu ntekerezo zawe binyibutsa byinshi nasabye Imana biri gusohorera muri wowe, humura nzaguhoza mu ndiba y’umutima wanjye aho uzicara ugatuza umutima ugatera ugusimbiza!
Simfite icyo nakubwira cyerekana ko nasazwe n’ibyishimo gusa wumve ko ngushimiye uburanga n’umutima mwiza ndetse no kwicisha bugufi byatumye umpagurutsa igihe nibwiraga ko ntabikwiye! Jane ndagukunda!”
Jane imbamutima zaramusaze na njye ntisize atangira kuzana amarira mu maso, amaze gutuza.
Jane – “Cheri, urakoze cyane, ngaho reka ngende nubwo kugusiga bitanyoroheye!”
Njyewe – “Boo, ndizera ko igihe kizagera, humura umunsi ni umwe byose bizarangira, si byo Honey?”
Jane yikirije azunguza umutwe ndetse anamwenyura, iba ifoto itazamva mu bwenge! Mpita mwegera musoma ku itama n’aga kiss ku munwa mu buryo bwo kumusezera, duhita dusohoka! Tugeze hanze Jane ahamagara Kadogo ariko turamubura duhita twikomereza, tugeze ku muhanda duhita tubona moto Jane ankubita kiss ku itama arayurira aba aragiye na njye mukurikiza amaso arinda arenga……………………….
Ntuzacikwe na Episode ya 79 na Eddy muri My Day of Surprise…………………
UM– USEKE.RW
39 Comments
Ni byiza kbsa.
Uburyohe
biraryoshye
Uburyohe weeeeeee, nezerwa disi erega nawe wavutse nk’abandi uyu niwo mwanya wawe, enjoy it
James we sinabona uko muvuga yarandenze, nanjye musabiye umugisha Uwiteka abishimire mwese
UWA 1 KUGASOMA! GUSA KARARYOSHYE.
Eddy plz bibwire chf wawe ko uwomukobwa mukorana aguteshumutwe, ubibwire na cher wawe ejo hatazavuka ikibazo ukabura byose, urakoze
No 1. This iz a lavu!!!!
Mana we?mbega byizaa
eeeee,konumva c amatsiko arimenshi kugisubizo cya episode ya 77 ntacyo bayivuzeho ntago bapfunduye ipfundo.niko c mwe mwasomye neza Eddy murariya mashuka mashya ntakantu akoze?mbese we na Jeanne ntakabyizi bihaye?kuki amasaha ahise agera Jeanne agataha?
Erega Eddy ni umusore uzi icyo ashaka.
Niba wibuka neza yararanye na SOSO ijoro ryose bari bonyine kdi burinda bucya bose bera de!
Mbega byiza we Eddy wacu ibyiza MO biracyaza
Ariko kiriya kirumbo ngo ni Destine gihe isomo
Umubwire ko hari naba mignone
ndanyuzwe!ndemeye!binyubatse mubwenge.
woow mbega byiza we!
Mbega byiza Eddy muri bibihe urishimye pe!
mukomereze aho weeeee nanjye Imana Izanyibuka weeeee. Ishobora byose.
Waouuuuuuu.
Ibintu bikomeje kuba uburyohe kbsa.
Iyi couple (Jane na Eddy) ndabashaka mubana rwose
Izo nzozi se kandi Edy yarose zihatse iki koko? Uwo ni Destine nta wundi. Edy humura ya Mana usenga iracyumva.
Mbega byizaaa shenge muzigumanire uwo Munezero.Ariko Eddy ugomba kwitondera Destine kuko ndabona azafata 4ne number za Jane aka muguteranya ho tu.Ariko mudufashe Eddy na Jane bibwirane
Nabera ndabatanze kugasoma pe!!!!!! Doreko kanamirika bya hatari????
Mbega urukundo rwa Jane na Eddy we!!!!!!!!!
Rugeze aharyoshye kabisa pe!Gusa ndi kwiyumvamo akantu k’ubuvandimwe hagati ya Eddy na Jane, niba nibuka neza wasanga Papa Jane ari we wishe ababyeyi ba Eddy ashaka imitungo y’ababyeyi be..
Hagati aho na Kadogo uri hano yasetsa nuvuye guta Nyina kweli, ati:”Najyaga musuhuza na we akansuhuza kuri Radiyo……….
Coup de chapeau, UM– USEKE murabanza mukanikurikira
Mbega mbyiza. Destine ariko anteye ubwoba ashobora kuzabeshyera Eddy bakamwirukana ariko Imana imubereye maso.
Umuseke mukomeje kwesa imihigo yo kutugezaho ibyiza.
Byose nibyaza kandi nk`abakunzi ba Eddy tunejejwe no kubona ko nyuma y`inzitane z`imibabaro y`ubuzima iyo umuntu yihanganye hashibuka ubutsinzi,umunezero n`ibyishimo.
Jane na Eddy,turifuza ko muganira byimbitse mukamenya byinshi bihatse ibyishimo birenze mwiyumvamo mudafitiye ibisobanuro (Kabebe tanga agatego Eddy amenye ko ari wowe, Eddy nawe zana ka gapapuro wabitse gasobanure byose).
James, Uri Malayika murinzi Imana yihereye Eddy,ingororano yawe ninyinshi iraruta amafaranga.
Eddy, irinde destine atakwambura ikamba ufite imbere ya Jane akaguhindanya,bwira Jane byose kuri uriya mukobwa murwego rwo kwirinda(wibuke Fille ibyo yakoreye James),ha agaciro gakomeye urukundo Jane agukunda ururinde igihu cyaruzamo. Imana irikumwe nawe urasatira umunsi ukomeye mu buzima bwawe.
Basomyi bavandimwe, Imana ibahe umugisha. Mugire umunsi mwiza.
Amatsiko asigaye ni ukumenya uko papa wa Jane namenya ko Eddy ariwe Rwibutso uko bizagenda, ariko ibanga abitse ni irihe? Ese aho si we wishe ababyeyi be?
Yoooooo mbega byiza weeee, noneho hariya James atwerera Eddy million byandenze numva nanjye imbamutima zirajeee.
mbabwize ukuri ibibintu nsigaye mbisoma nkumva ngiye kurira,gusa nako ndifashe
Muracyaturyohereza murakoze
KARAMBIZI uraho,ubanza nkuzi niba amazina witwa hano ariyo usanzwe ukoresha.naho iba Eddy na Byo ndabisoma nkariraaaa,njye kwihangana byarananiye
Ibi bintu ni byiza cyane gusa ndabona Destine ashaka kongera kubabaza umutima wa Eddy ataretse na Jeanne cyakoze ntacyo azageraho.ndifuza ko Eddy na Jeanne bamenyana byanyabyo umwe akanya ko arikumwe nuwo yigeze gukunda.wowe wifuza kujya kuri grp ya whatsap y’inshuti za Eddy hamagara cg wohereze ubutumwa bugufi burimo amazina yawe na nimero ukoresha kuri whatsap kuri nimero 0782848247.nawe tugushyireho. Ndamenyesha abakunzi b’iyi nkuru mwese ko dufite gahunda yo kuzahura twese kuncuro ya mbere tariki ya 14/01/2017.ukeneye ibindi bisobanuro wahamagara iyo nimero.
guhura ni sawa gusa uyu munsi bamwe nta tuzaboneka
Oooooooh my Jesus!!!!!! uru ni urukundo kweli, Imana ibafashe murukundo rwanyu ibarinde ibigusha nka Destine. kandi byiza ko wabyira Jane ibyerekeye Eddy byose ndetse na chef wawe kukazi ukabimubwira. ikindi nabonye ni cooperation mukazi, ziriya documents uha destine za reports nibyiza ko wajya ubyikorera agufitiye urwango yazaguteza ibyago mukazi.
kadogo ni uwambere akanikurikira, yahise yerekwa ko jane ari nyirabuja hahahahhahahhahha
basangirangendo twese dukunda ababana bakina neza ibizongamutima biranyishe.MWAMBWIRA EPISODE IGARAGAZA URUPFU RWIWABO WA EDDY.wowe wambwiye koyimye Jeanne nkuko yimye Soso sibyo harimpamvu kuri Soso.ariko Jeanne we hoya
@KANGITI nta Episode bavuga ko Papa Jane ariwe wishe ababyeyi ba Eddy,ahubwo P Jane yashatse ko kwishuri rya Eddy birukana Eddy cg se bakamwicisha,nyuma Directeur aza kubibwira Eddy.
Iyi Episode irasobanutse basi!!!!!!!!!!!
Ndababwiza ukuri ko jye soma iyi nkuru amarira akaza
Mwiriwe neza nshuti za Eddy? Muzagire Noheli Nziza n`Umwaka Muhire.
@Eddy, ntuzemerere narimwe Destine ko agusura murugo kuko arashaka ikintu gifatika cyagutandukanya n`umukunzi wawe Jane. Ashobora kuza iwawe akukugerekaho byinshi ,n`ubwo yakwifotoza nawe akayoherereza Jane byakugora gusobanura n`ubwo urukundo rwanyu rukomeye cyane ariko byabahungabanya.
Imana ibarinde kandi ibaneshereze muri byose. More blessings
hhhhhhhh!!! mbega kadogo! urashimishije kbsa! hhhhh ngo cherie we uri mucyaro ngo amusuhuza kuri radio hhhh . umuseke.rw mukomereze aho kbsa! murabantu babagabo
hhhhhh mbega kadogo
mwiriwe mwese cuti za Eddy nashimishijwe na James watwerereye Eddy impano yitangiye kugirango umugeze ahoyifuza kuba umugabo buriya nibwo bucuti nyabwo natwe tugomba kwigiraho umuseke turabakunda dutegereje ubukwe tukabatwerera
Oyeeeeee Eddy courrage
Comments are closed.