Digiqole ad

Episode 74: Destine ngo azakora akantu Eddy, Se wa Jane na Fred nabo rurageretse…

 Episode 74: Destine ngo azakora akantu Eddy, Se wa Jane na Fred nabo rurageretse…

Jane-“nguriya Fred weee! Ayiwee!”

Njyewe-“ngo Fred!?”

Nahise mpindukira mbona umusore nako niba navuga umugabo, ubyibushye ufite ubwanwa bwinshi, ari kumwe n’abasore banini babiri bari kugenda bahirika abantu babakura munzira ngo atambuke!,

Ubwo Afande ahita atubaza.

Afande-“eeeh niki mwebwe ko muhindukira inyuma hari matatizo?”

Njyewe-” Afande,Cherie abonye Fred ngo ari muri kano kabari niyo mpamvu ari kunyihishaho,tubigenze gute Nyakubahwa??”

Afande-“eeeeh!,ushatse kuvuga ko wa Muginga Fred ari ndani hano?”

Jane-“niwe namubonye dore nguriya weeee,ahwiii!”

Njyewe-“ humura wigira ubwoba ndahari!”

Afande-“ni uriya mbona uteza akavuyo hariya  mu barimo baceza!?”

Jane-“yego weee! ni Fred ,niwe namubonye!”

Afande-“eeeh ok hakuna shida tu,reka nze kidogo!”

Afande yahise afata icyombo sinumvise ibyo yavugaga ariko numvishemo izina ry’akabyiniro twari turimo, Jane akomeza kunyihishaho n’ubwoba bwinshi, Afande avuye ku cyombo,

Afande-” uriya Muginga uyu munsi ntacika kabisa ndakabura ndembo yanjye!”

Njyewe-“Afande , dukoze iki se?”

Afande-“mwebwe mutuze gusa ibindi ndabikora!”

Muri ako kanya hahise hinjira abasore batatu baza basa nkaho hari umuntu bashaka ngiye kubona mbona baje aho twari turi bakubita ama salut mpita menya abaribo, Afande ahita atangira kubabwira,
Afande-” mugerageje kuza haraka haraka, ubu ndashaka kubaha task!, Sasa muribuka cya gihe umuntu twagiye gushaka iwe tukamubura wakekwagaho  guhohotera umukobwa,akamutwara ku ngufu afatanyije na se?

Bose-“ndiyo Afande!”

Afande-“sasa rero ubu tuvugana ari hano, ndashaka mube tayali isaha ku isaha tumufate , ndiyo!?
Bose-“Ndiyo Afande!!”

Afande-” dore amabwiriza rero, sasa  mwebwe kubera ko mwambaye Sivilian muraba nk’abakiriya bisanzwe!! ariko hatagira ubona amapingu mufite, mukomeze mumugendeho kugeza igihe ndi bumugereho,muranyumva?”

Bose-” yes Afande!”

Abo ba Police bahise bagenda, natwe dusigara aho,  James na Sarah bo bari mu buryohe nta kintu na kimwe bari bazi,

Afande-” akuna shida, uyu munsi ninjye nawe tu, umukobwa harya witwa Jane? humura njye ndi Afande Peter, niduhura uzamenya?”

Jane n’ubwoba bwinshi  yikirije azunguza umutwe!

Njyewe-“Afande,none se tugufashe iki se?”

Afande-“mwebwe mutuze gusa turabyikorera”

Hashize akanya tubona  ba basore ba Fred basunitse umuntu  yikubita hasi, Afande ahita ahaguruka twe dusigara aho, aragenda yegera aho bari bari batangira kumwitambika, James na Sarah babibonye bahita bava aho babyiniraga baza aho twari turi njye na Jane,  baricara batubaza uko bigenze dutangira kubasobanurira uko bimeze byose!

Ba basore bakomeje gushaka kubuza Afande kwegera Fred Abapolice bahita babazenguruka!, bashaka kubarwanya kuko bari batambaye Uniforms ,ariko biba iby’ubusa ba ba police ba Afande babarusha imbaraga babambika amapingu ,Afande ahita atambuka yegera Fred ahita atega amaboko Afande amwambika ipingu!, barabasohora abantu bose bareba!

Twasigaye twibaza ikiri bukurikireho ariko tubitega amaso nta kindi twari bukore twaratuje hashize umwanya tubona Afande aragarutse twihutira kumubaza uko bimeze, atubwira ko babaye babacumbikiye ejo mu gitondo aribwo azinjira mu kibazo neza!

Ako kanya duhita dufata umwanzuro wo gutaha ,dusezera Afande mpagurutsa Jane wanjye turasohoka.

Turamanuka tugeze ku  muhanda moto zitangira kwikatisha iruhande rwacu, bya bihe  bigoye byo gutandukana biba biraje, negeza Jane ku ruhande ndamuhobera cyane yubura amaso arambwira,

Jane-” Cherie, mbega umunsi ntazibagirwa!”

Njyewe-“Honey wishimye!?”

Jane-” bitavugwa!”

Njyewe-” My dear igihe cyose nifuza kugushimisha!, Bb ndagukunda kandi ibyishimo byawe bivubura umutuzo muri njye, humura kandi Imana iri kuruhande rwacu Fred ari mu maboko yabashinzwe abantu nkawe!”

Jane-“oooh cherie, sinzi niba hari uwankunda nkuko unkunda,sinzi niba hari uwanshimisha nk’uko ubikora,Imana ntizasiba kwigaragaza mu urukundo rwacu, ndagukunda kandi nzakubahisha!”

Njyewe-” yooooh,urakoze cyane!”

Twahise turekurana ,Sarah nawe araza aransezera tubahamagarira moto bacaho, njye na James duhana gahunda yo kuzabonana ejo haho  twurira izindi moto twerekeza aho dutaha!

Nageze mu rugo nsanga Kadogo ari kubyina ibintu byakomeye,

Njyewe-” bite sha ko quartier wayiteruye?”

Kadogo-“eeeeraaa ninde se wamvuga,erega bose baranyemera ubu ninjye mukozi usobanutse muri iyi quartier! ahubwo Boss nanjye nenda kukwereka umukobwa ntereta nako ejo uzumve radio nzahamagarayo musuhuze”

Njyewe-“hhhhhh  Kado, ntukansetse rwose, nonese ni uwahe ngo ntangire nshake ayo nzagutwerera!”

Kadogo-“yakoraga hariya hirya kwa Kazungu none yagiye iwabo mu cyaro niyo mpamvu nzamusuhuza kuri radio!”

Njyewe-” hhhhh ndumva ari danger!”

Kadogo-” ariko Boss uzi ukuntu nababaye kuba atambonye uyu munsi nambaye gutya?”

Njyewe-” hhhhhhh humura azakubona nujya ku musura!!”

Kadogo-“eeeh ntiwumva Boss erega ndakwemera, ahubwo nzajyayo kuri bonane!!

Njyewe-“hhhhh nta kibazo, rwose!”

Kadogo-” Boss ahubwo hari icupa rya mitsing nakuguriye ngo ngushimire ko wanjyanye ahantu heza, Boss burya umukozi mwiza n’umenyera Boss we ikimukwiye! buriya nicyo ntandukaniyeho n’abandi bakozi bose bo muri iyi Kigali ni ukuvuga  ngo  ninjye mbayoboye!”

Hahahahha narasetse ndongera ndaseka ubwo erega Kadogo aba ararizanye arangije araripfundura,

Kadogo-” Boss a la sante kabisa!!”

Njyewe-“hhhhhh burya se nibyo urabizi?”

Kadogo-” eeeeeh sinjya numva se ubivuga wowe na wa mushuti wawe wagirango muva  indi mwe!”

Njye nakomeje guseka njya hasi dukomeza kwiganirira na Kadogo wanjye bigeze aho njya kuryama birumvikana nari naniwe, nakangutse numva mfite hangover  ariko  ntangira kwitunganya mvuye douche mbona Manager arampamagaye,nyitaba vuba,

Njyewe-” hello  Manager!”

Manager-” yes Mr Eddy good Morning!, uyu munsi urakorera kuri site ya Mageragere hari plan dushaka ko ujya kuturebera niba yaba ihabereye ,ubwo urajyana na secrétaire ajye yandika buri kimwe!”

Njyewe-” ok thank you Manager!,

Nakuye telephone ku gutwi nditunganya neza nsigira Kadogo iposho mpita ncaho! nageze ku kazi nsanga imodoka iri tayali ubundi ninjira mu modoka mbona Destine araje nawe  yinjiramo imodoka irahaguruka,

Destine-“Eddy bite!?”

Njyewe-“ni byiza tu!”

Destine-“sha nari ngukumbuye!”

Njyewe-” eeeh aka kanya?”

Destine-” umva sha maze niyo haciyemo isaha mba numva nagukumbuye nkanswe iminsi ingahe ishize ntakubona!”

Twakomeje kugenda ari nako Destine agenda ambwira twa tugambo twe tunjyana mu yindi mood ntifuzaga kujyanamo, hashize akanya mbona numéro ntazi impamagaye mpita nyitaba vuba.

Njyewe-” Hello!!”

We-” Hello!Eddy bite se?”

Njyewe-” ni bon! yooooh!ese  ni wowe  Boo yambiiiii!”

Jane-” yambiiii Cherie ,yooooh uhise umenya disi!”

Njyewe-” ooooh Bb,urumva nayoberwa ijwi ry’umutesi mu bato, niyo bamfunga amatwi wowe nakumva!”

Jane-” yoohoh!,uri kujya hehe se ko numva usa nkaho uri mu modoka!?”

Njyewe-“ndi kujya  mu kazi sha uyu munsi nakoreye iyo za Mageragere!”

Jane-” hhhhh mbega Eddy wanjye! Cherie, vraiment merci beacoup ,ntiwashobora kumva ukuntu nishimiye impano wampaye!”

Njyewe-” yooooh!, wayishimiye se?”

Jane-“Cherie, nayishimiye birenze mbega aga telephone keza!, maze Sarah yakaririye!”

Njyewe-” uuuh yabwiye James se  akayimugurira!”

Jane” eeeh kandi koko honey nawe usigaye ubibona?”

Njyewe-” hhhh ahubwo bazagura,  naho ubundi Boo urakoze gushima gusa kuri njye numva ntacyo ntagukorera ngo wishime!! ibyo ni bike gusa nkunda ko buri kimwe cyose nkoze ukishimira, byose binyereka ko utagira ukwifuza kurenze ibyo ukeneye!”

Jane-” yego sha Eddy, ibi ni ibidufasha kubaho naho niyo byabura nzakomeza ngukunde!”

Njyewe-“woow! urakoze cyane mukundwa!”

Jane-” sha reka nkureke ujye mu kazi turasubira kandi ndagukunda!”

Njyewe-” nanjye ndagukunda Bb!, Bye!”

call end!

Nkimara gukura telephone ku gutwi narahindukiye mbona Destine isura yahindutse, ubwo sibwo ashatse kunyaka telephone ngo arebe uwo twavuganaga!! maze nanjye nyimugereza ntacyo nishinja,

Destine yahise ayifata vuba ahita ajya muri call list arazitegereza arangije
Destine-” iyi numéro se ni iyande!”

Njyewe-” ni iya Girl friend wanjye!”

Destine-“ngo iki!? ngo Girl friend!?”

Njyewe-“yup!

Destine-“uuuuh Eddy ntibishoboka, uwanyereka ako gakobwa”

Mpita muca mu ijambo,

Njyewe-” please, utibeshya ukongera kumuvuga nabi!”

Destine-” Eddy njye sinakwihanganira ibyo umbwiye, ndarotaa cyangwa? iyi telephone ndayigusubiza ari uko umumbwiye!”

Njyewe-” hhhhhhhh ,yitwa Jane!hari ikindi ,ngaho nsubiza ibyanjye!”

Destine-” nakweretse urukundo ntiwabibona nkora ibishoboka byose ngo  nkubone ariko ubu nako ninjye uzi  icyo ngiye gukora!”

Njyewe- ” hari ikindi  kitari ukubyakira se?”

Destine  yaracecetse ntiyongera kuvuga tugenda ntawe uvugisha undi, bidatinze tuba turahageze ntangira akazi, Destine nawe akajya yandika ariko andeba nabi cyane.

Twarakomeje turakora bigera amasaha ya pause nigira mu modoka manura intebe mba niryamiye!

Destine we sinamenye aho yagiye, nka saa  munani  nsubira mu kazi ariko kubera ko hari kuwa gatanu twakoze amasaha atatu gusa duhita dusoza ntakindi kwari ugutaha!,

Ubwo tukinjira mu modoka James yahise ampamagara nyifata vuba!,

Njyewe-” Hello James!”

James-“umva Bro, ngo Afande aradushaka cyane ngo ntiturare tutamugezeho!”

Njyewe-” ngo Afande aradushaka??”

James-“yego Bro,ahubwo se uri hehe!?”

Njyewe-“ndi kuva za Mageragere ndaza kukubwira ningera hafi aho!”

James-“sawa Bro!”

call end.

Twakomeje kuzana na Destine ntawe uvugisha undi turinda tugera ku kazi dutanga report, nikoza muri bureau gato ubundi mpita mpamagara James mubaza aho ari ambwira ko ari i Remera ariko mukanya araza tukajya kureba Afande!

Ubwo hashize akanya James ahita  ahagera yinjira  yisanga, tuganira gacye duhita ducaho  tumanuka gato tugera ku muhanda dufata bus twerekeza ku Muhima, ntitwongeye kubaza Afande aho akorera twari tuhazi twariyoboye  tuhageze turakomanga, tubona hasohotsemo undi mu Afande, aducaho yihuta natwe dusubiza amaso inyuma tubona arenga ubundi turarebana, duhita twinjira kwa Afande Peter, turamusuhuza,

James-” yes Afande!”

Afande-” bite se basore!”

Njyewe-” n’amahoro Afande!”

James-” twari tukugezeho ,twanze kwica gahunda yanyu!”

Afande-” nibyo!, rero ikintu nari mbahamagariye , murabona nani uriya Fred wa wundi ufite ya case mwambwiye ya wa mukobwa wa Eddy, murabizi ko nari namucumbikiye ngo turebe ko yaryozwa icyaha yagambiriye gukora, ejo rero nagerageje kumubaza nk’ Umupolice w’inararibonye ariko habuze ikimenyetso na kimwe kimushinja!,

Tumaze kubura ibimenyetso rero, byabaye ngombwa ko tumuca amande yo kuba yarateje imvururu mu rubyiniro, turamureka arataha ubwo rero nari mbahamagaye ngo niba haba hari ibimenyetso mwaba mufite mubiduhe dukurikirane icyaha mu mizi!”
Njye na James twahise turebana tugwa mu kantu,
Njyewe-“Afande ni ukuri ibyo twababwiye byose nibyo ahubwo wenda sinzi niba twazana Jane hano akaba ari we ubibibwirira!”  

Afande-“ibyo wenda nibyo ndabyumva ariko mu bugenzacyaha tuba dushaka  ibimenyetso!, ubwo rero mwatanga ibimenyetso bifatika tukaba twabiheraho!”

James-” Afande, nonese wowe niyihe nama watugira nk’umuntu wacu wa hafi kandi uri mu kibazo nkicyo?”
Afande-” ewana  mwebwe munshakire ubimenyetso niyo byaba bibiri gusa!”
Njye na james nta kindi twari bukore kitari gusezera Afande tugasohoka tukagenda!, tugeze hanze,

Njyewe–” umva Bro, buriya uriya s’umukino Afande Peter ari kudukina? ni gute buriya atwihindutse ngo dutange ibimenyetso kandi azi neza ko twe tutinjiye mu kibazo cya Fred, byongeye kandi ko igihe ajyayo yafashe abarinzi ba Fred bakamwemerera ko Jane yahageze ndetse ko yanabacitse ubwo se ikindi kimenyetso ashaka ni ikihe?”
James-” eeeeeh!! ariko Bro, uzi ko ari byo! dukwiye kwicara tugatekereza neza kuri dosiye ya Jane naho ubundi  bitabaye ibyo twashiduka dukomeje guhunga ukuri!”

Twavugaga ibyo duhagaze ku muhanda mpita mfata telephone ndeba za numéro nashakagaho Grace mpita nzihamagara anyitaba vuba,

Njyewe-” Hello!nitwa Eddy wambonera Grace!?”

We-” yooooh! Grace ntawuhari yavuye hano mu gitondo ntiyari yagaruka”
Njyewe-” ok naza kuza umbwire muhamagare!!”

We-“yego!”

call end.

James-” uwo ni Sarah se?”

Njyewe-” oya Bro, ni ya numéro najyaga nshakaho Grace none ngo ntahari!”
James-” eeeh Bro, ukomeze umushake turebe ko wenda yaduha andi amakuru!”
Twahise tuva aho twerekeza aho James yakoreraga hari ibyo yari yasizeyo yashakaga gufata, tuba twinjiye muri bus! turicara sinzi umuntu wankozeho ndahindukira ndebye inyuma mbona ni Grace!,

Njyewe-“eeeh Grace bite?”
Grace-“sha ni byiza Eddy, eeeh dore na James!”

Njyewe-”  Grace we,aha nahe se??”

Grace-“sha mvuye kureba Papa ku kazi ubu nari ntashye!”

Njyewe-” eeeeh! uwakubwira ukuntu twagushakaga,dore nkubonye nkimara kuvugana na wa mu tantine w’iwanyu amaze kumbwira ko wagiye mu gitondo utaragaruka!”

Grace-” yego sha nanjye nagushakaga cyane iyo ngera mu rugo nari guhita nguhamagara!!”

Njyewe-” waretse se tukajyana ku kazi kwa James ko hari akantu ashaka gufata niba bitakugoye!?”

Grace-” nta kibazo pe!”

Twakomeje kugenda tugera aho twagombaga kuviramo tuvamo Grace araduhobera,

James-” eeeeh ariko iwanyu n’iwabo w’abeza kabisa!”

Grace-“hhhhhh ibaze koko! sha wapi wibeshya ibyo ntiwabizana kwa Simoni mwene nde!”

James-” njyewe nimara kuhamenya nzimukana matela  nze kuhatura”

Twese twasetsemo ari nako twahise twinjira muri bureau ya James,
tugezemo turicara dutangira kuganira!

Njyewe-” Grace,nonese  ejo  nta kibazo cyavutse mugeze mu rugo?”

Grace-” wahora ni iki sha ko iyo tutaba abantu bakuze iz’amatama twari kuzirya!!”

James-“eeeh Gra, ubwo ninde watinyuka gukubita urushyi kuri utwo dutama twiza wifitiye?”

Grace-” sha James reka kuzana Blague, uzi Papa uri hariya?”

Njyewe-” nonese byagenze gute Gra?”

Grace-” sha umva twabaye tukigera mu rugo ubwo hari nka saa mbiri, ubwo  dusanga Papa yasinze ari kunywa inzoga zikaze  atangira kutubaza aho tuvuye, tumubeshya ko tuvuye gusengera Jane! cyakora gusa Imana itubabarire pe!,Ubwo nyine amaze kumva ko aribyo tuvuyemo yahise aracururuka ahubwo atangira gutukagura Fred nubwo atari ahari, avuga ngo yamuhaye umwana we none ngo sinzi aho yamushyize!, ngo aho azamubonera hose bazabyenga iminyagara, sha  Papa yakomeje kunywa inzoga ari nako yitotomba, sinzi ukuntu twumvishe umuntu uvuza ihoni umuzamu afunguye tubona ni imodoka ya Fred!, sha Papa n’umujinya mwinshi yikojeje hirya asohoka afite ikintu ntazi uko kimeze  Fred amaguru ayabangira ingata imodoka ayisiga aho!, Sha Ubu Papa na Fred rurageretse, gusa natwe twirinze kugira icyo tumutangariza……………..

26 Comments

  • Museke ndabemera cyane. Nzabagurira rimwe.

  • Hagati ya Salah na Grâce James azabona uzayamuhoza. Naho ubundi imbuto y’umugisha yera ku giti cy’umuruho. …James na Eddy muhumure bizacamo

  • Eeeeh eeh birakomeye

  • Number 1!!.Mana yajye ibimenyetso se biravahe koko?

  • Iyi nkuru bazayokoremo series za film naho ubundi birakaze. Agatego ko ndagatanze

  • Ibintu bikomeje kuba byiza pe, Fred bamukosore naho Destine ndumva aje!

  • Oh no nizereko Afande atariye ruswa yo kwa fred
    Ahhh nfite impungenge niba ahubwo Destine atenda kuvangira Eddy aka fille avangira James inama kuri Eddy ubibwire Jane kiriya kirumbo kitaraguteranya kumukunzi wawe

  • Ndumva ari ugushaka Famille ya Jane da naho ubu Fred ashobora kuba yahaye Afande akantu

  • Mbega urugamba!!!

  • wowww! mbega byiza! eddy imana imube hafi.

  • Ndi uwa mbere kugasoma pe. gusa iyo mwijuru ikomeze ibane na jane na eddy.

  • Mn Dieu, romantic history!! Ndaryoherwa pe. No 1

  • Bjr papa wa Jane ariyahuza inzoga ngo zimwice nka papa wa soso! Nabe aretse atubwire byose kuri Eddyl

  • yebabaweeee!eddy ndabona aribusimbure fred.kuko anaherezo papa jane araza kwemera eddy kuko niba yangane na fred birumvikana ko atangiye kwicuza.naza kubona uwatabaye jane arahita amwitura.gusa bisaba ubwenge bwo kurwego rwohejuru.

  • WENDA BYATUMA PAPA IANE IGIHE AZABONA JANE AZAMWUMVA AKAMUREKA AGAHITAMO EDDY NAHO UBUNDI NTA KIMENYETSO GIFATIKA GIHARI BYO!

  • Mbaye uwambere nabera ndishimye gusa umuseke murabantu babagabo pe gusa biragaragara ko harabagira urukundo pe

  • Eh ko ibintu bibaye agatogo! Destine aho ntakurisha Edy ku kazi? Fred we arazwi bihagije ntiyoroshye. Gusa uwatangije urugamba azarutsinda tu!

  • number 1

  • se wa jane araruhukira mabuso natareba neza. yewewe byeri wee ziramukoraho

  • TX

  • mbega inkuru iryoshye cyane UM– USEKE MWAJYE MUSOHORA INKURI 2 KUMUNSI

  • Mureke papa jane na fred bamenyane i byabo babiziranyeho naho AfandePeter wasanga bamuhaye ruswa naho Destine we ndumva umufureko wenda kumwica nacishe make di. uwitwa James ndumva we na Sarah bashaka kubyumva kimwe hhhh umuseke plz ndashaka kubasaba Noheli nu Bunani Episode 2 kuminsi mukuru gusa . nimubikora nzabashima

  • Ariko kuki fande ashaka ko Eddy na Jams bamukorera akazi?ibimenyetso ashaka nibwoko ki bo icyabo kwarukumugezaho ikirego ubundi ibimenyetso akabyishakira akurikije amakuru afite ikindi ashaka niki? Destine we natuze ibyo ashaka ntabyo azabona. Woww ukeneye kujya kurubuga rwa Whatsap grp inshuti za Eddy.hamagara cg wohereze ubutumwa bugufi kuri 0782848247 tugushyire muri grp ya whatsap.thx

  • Yampaye inka we!! Ariko Eddy ibye ntibibura kidobya rwose!! Nkubu Destine arashya yarura iki koko?? umuntu bamwima urukundo akarwihingamo kungufu!! narumiwe. arabeshya ariko ntacyo azatwara umusore Eddy.Naho afande Peter we, ashobora kuba yariye akantu. uretse ko nibimenyetso biba bikenewe kugirango dossier yuzure!!

  • Umuseke mwakoze gukomeza kutugezaho ibyiza,
    Nkuko zahabu igeragereshwa umuriro niko urukundo rw`ukuri rugeragezwa ariko amaherezo rukanesha.
    Eddy , wigire kubyabaye kuri James bitewe na Fille. witondere Destine kandi Jane umuganirize umubwize ukuri kose kw`ibyo urimo unyuramo nk`umuntu mufatanyije urugendo.
    Imana yabanye namwe mu bikomeye mwanyuzemo nubu murikumwe.

  • Destine ndabona Atari bworohere Eddy!!iyo history irimo inyigisho ni ukuyikinamo film yafasha benshi!!!

Comments are closed.

en_USEnglish