Digiqole ad

Episode 71: Nelson asabye gushyira Jojo Mama we aterwa utwatsi

 Episode 71: Nelson asabye gushyira Jojo Mama we aterwa utwatsi

Telephone ikimara kwikupa nahise nongera ndayihamagara vuba icamo hashize akanya mbona ngo hiyansitsemo ngo line busy nongeye ubwa gatatu Aliane ahita ambwira ngo,

Aliane-“Nonese uwo ni Gasongo nanone wanze ko muvugana?”

Njyewe-“Oya ni wa musore wundi witwa Ganza, cyera buriya ngo yabanaga John hariya tuba, none yari ambwiye ngo mujyane ku Gisenyi iwe none dore yumvise ari njye arankupa da!”

Aliane-“Mana wee! Buriya hari igihe abantu biyima amahirwe batabizi, ubwo se nkubwo ko wari umuhamagaye ngo umujyane akaba agukupye ubwo urumva atihemukiye? Nelson! Ureke wigendere nta mugisha w’umwingingano

Aliane akivuga gutyo nahise nzimya byose maze ndeba zimwe muri rapport nateganyaga kuzajyana nzishyira ku ruhande maze kwishyira ku murongo nsezera Aliane, ampobera ankomeza maze ndasohoka nerekeza mu rugo ngo mfate utwangushye tw’urugendo,

Nkigera ku muryango w’igipangu natunguwe no gusanga Karekezi ahagararanye n’undi mugabo ubyibushye cyane maze akimbona ahita ambwira,

Karekezi-“Eeeh! Tugize amahirwe turakubonye sha! Watwandikiye ko hano turi ku isoko?”

Njyewe-“Ngo mbandikire?”

Karekezi-“Yego Sha! Twandikire rwose ahubwo vuba nawe inzoga z’abagabo urazinywaho”

Njyewe-“Uuuuuh? Nonese mushaka kugura iki?”

Karekezi-“Ahubwo se ufite ikaramu?”

Njyewe-“Mubanze mumbwire uko bimeze numve ko bishoboka”

Karekezi-“Nyine ndashaka ko utwandikira amasezerano yo kugura inzu

Njyewe-“Ngo amasezerano yo kugura inzu?”

Karekezi-“Ahubwo gira vuba dore turi gutinda mu makoni”

Njyewe-“Uuuuuh? Nonese ko ugiye kugurisha, bya bibazo twumvaga mufite byerekeye aya mazu mwarabikemuye Boss?”

Karekezi-“Reka reka? Bya bindi byo guhindura isakaro se? Nta kibazo twabivuganyeho nuyu mukiriya, ahubwo gira wandike

Njyewe-“Reka reka sinakwandikira inzu irimo ibibazo nka biriya, reka da! Mushake undi ubandikira”

Uwo mugabo wari uri kumwe na Karekezi yahise yikanga maze aravuga,

We-“Ngo zino nzu zirimo ibibazo?”

Karekezi-“Reka reka uyu musore arabeshya, abapangayi se bahurira hehe n’ibyerekeye imitungo yanjye?”

We-“Oya arabivuze kandi ntabwo binciye mu matwi ahubwo rata nsobanurira ngo bimeze bite?”

Karekezi-“Niko sha! Ikomereze inzira yawe utureke niba ari no kutwandikira turashaka abandi nako nibutseko utanabizi

Akimara kuvuga gutyo nahise niruhutsa mfata inzira ndakomeza mfungura umuryango nari natangiye kubamo njyenyine ndeba utwangushye nkubita mu gikapu nshyira mu mugongo ubundi ndasohoka ndakinga nsiga ba Karekezi bakiri mu mpaka zabo mfata umuhanda.

Ndi kumanuka sinzi ibitekerezo byanjemo numva niyumvisemo kujya kwa Mama Kenny, ako kanya niko gufata umwanzuro ndahagarara mpamagara moto irahagarara ndayurira nerekezayo.

Nkigera ku irembo Kenny yaje kunsanganira ndabikunda, maze kumuhobera ndakomeza mu rugo Mama Kenny afungura ku irembo ndinjira akinsuhuza Kenny ahita avuga,

Kenny-“Nelson! Nonese nawe uraje?”

Mama Kenny-“Kenny! Ceceka ariko wowe! Rata Nelson karibu rwose, andi makuru se?”

Njyewe-“Ni meza ndaho ndakomeye”

Nkivuga gutyo ako kanya nahise numva ijwi rya Jojo ryavugiraga mu cyumba ndikanga kubera ukuntu yavugaga arakaye,

Jojo-“Uwo numva ninde? Mutambwira ko ari Nelson”

Mama Kenny-“Niwe ahubwo ngwino umusuhuze Jojo!”

Jojo yahise ahinguka aho maze akimbona ampagarara imbere maze aranyitegereza ngiye kumusuhuza amagambo yambwiye niyo yatumye menya ko koko igikuba cyacitse,

Jojo-“Ererere! Ubwo rero urashogosheye uje hano nibyo wakoreye Brown nta n’isoni? twabimenye byose ni nayo mpamvu Gasongo yagutaye akaza kubana na Ganza hano, ntago tugushaka rero wowe uri umuhemu!”

Njyewe-“Jojo! Nonese Gasongo yababwiye ko nahemukiye Brown gute koko?”

Jojo-“Ntiyakwizeye warangiza ukamuca inyuma ugatera inda Dovine? Ugirango hari icyo tutamenye se?”

Mama Kenny-“Ese Nelson! Koko nibyo?”

Njyewe-“Mama Kenny ni ukuri ibyo mwumvise ntabwo ariko bimeze kandi munkundire mbabwize ukuri muzamfashe kuguhamya

Jojo-“Eheee? Ubwo se urumva Gasongo yakubeshyera kugirango ataba iki? Twarakumenye di”

Kenny-“Nelson! Rata niba badashaka ko uvuga twigire kwa Kaka!”

Njyewe-“Humura Kenny! Nibiba ngombwa ko jyayo nzakujyana

Mama Kenny-“Jojo! Koko wacishije macye ukumva Nelson nkuko wumvise Gasongo? Nyamara byadufasha kuko Nelson na Gasongo namenye kandi niyiziye bashwanye mukabatiza umurindi byanshavuza”

Jojo-“Ererere! Nagende, ubwo se Gasongo yananirwa Nelson babanye mu cyaro twebwe tukamushobora? Oya Nagende

Maze kumva ibyo byose mu matwi yanjye nta kindi nakoze nikije umutima maze ndavuga.

Njyewe-“Mama Kenny! Nari nje kubabwira ko ngiye ku Gisenyi kureba John nagiraga ngo niba byaba na ngombwa njyane na Jojo Mama we yongere umubone

Mama Kenny-“Yego bambe! Ngaho se disi mujyane

Jojo-“Reka reka njye sinajyana nawe

Mama Kenny-“Jojo! Ihangane ibindi byose ubyirengagize ujyane na Nelson dore Mama aragukumbuye”

Jojo-“Reka reka ntabwo erega twajyana, ubwo ahise anjyana ahandi hatari aho Mama ari? Mubure kumenya ubwenge, ahubwo nagende ninjya ku Gisenyi nzajyana na Gasongo”

Njyewe-“Mama Kenny! Ntacyo reka ngende ubwo biranze nyine nta kundi

Jojo-“Yihangana yihangana iki? Ibyo biramureba nashake atihangana twe ntacyo bitubwiye, ahubwo nahaguruke mufungurire agende

Mama Kenny-“Nelson! Wihangane niba ari n’ ikosa rikomeye wakoreye Brown uzemere umusabe imbabazi, niba kandi banakubeshyera wihangane mu rugendo rw’ubuzima ntihabura ibisitaza ukuri kuzagaragara.

Njyewe-“Murakoze Mama Kenny! Imana ibahe umugisha”

Mama Kenny-“Yego disi ngaho umuhanda mwiza”

Jojo-“Hhhhhhhh!

Narahindukiye nitegereza Jojo, maze nsubiza amaso imbere aho ibirenge byarebaga niho nateye intambwe ngana,

Namanutse hepfo gato ku muhanda maze mpamagara moto ndayurira nerekeza nyabugogo bidatinze mba ngezeyo mvaho ndayishyura iragenda nkomeza njya aho bakatishiriza ama ticket ajya ku Gisenyi.

Namaze gukatisha itike njya gutegereza imodoka aho zahagararaga nkomeza kwitegereza abantu benshi bari bari muri Gare sinzi ukuntu nakubitanye amaso n’umukobwa wari witandiye mu mutwe bimwe by’abayisiramu tukiyahuza ahita areba hasi ndetse atangira guca mu bantu asa n’umpunga.

Nahise mva aho nari ndi nihuta mukurikira aca mu bantu nanjye mbacamo arenga mpingukamba mba nyuze imbere y’imodoka mutanga imbere mpita mufata ukuboko, arahagarara.

Njyewe-“Dovi! Nari niteze ko umunsi umwe nzahura nawe

Dovine-“Ngo iki? Ndekuza se nyine, uramfata nk’umujura nakwibye se?”

Njyewe-“Birenze no kunyiba, Dovi! Uri umukobwa w’umuswa cyane, kandi uri mubi ku mutima, iyaba warebaga ubwiza bw’ inyuma kuri wowe wakabumbye umutima ugasa nawe, gusa wahatiriza wagira ubu mpagaze bwuma kandi nzarurwana”

Dovine-“Are wee! Uti ndi mwiza! Noneho se wabibonye? Ngaho se bimbwire neza?”

Njyewe-“Dovi! Uri mwiza ku isura rwose, uteye neza, wambara neza, ariko ibyo byose kuri njyewe ukuzi ni ubusa, iyaba wari uziko nta bwiza budasaza, iyo uza kumenya ko nta bwiza busenya ndetse ko nta n’ubwiza bwiha bose kugeza aho kwambarira uko wavutse  ungana n’uwakubyaye ntuba untaye mu bibazo ndimo”

Dovine-“Uuuuuh? Nelson, erega wivunika ugomba kwemera byose, ko ari njyewe watumye umenyana na Brown se, nyine tombora yakuguyeho n’igitonyanga kitagira amaso kigwa ku muntu

Njyewe-“Dovi! Nubwo kimugwaho ariko gihinduka amazi ndetse nyuma y’iminota micye kigatumuka, nawe waribeshye rero ngo umpisemo ngo ungerekeho umutwaro nyamara ariko nanjye hari uwampisemo ukambwira ko mbikwiye akangerekaho urukundo, iyaba waramenye amahirwe wagize yo gukundwa ntuba wihisha nk’umujura wirirwa wirukanka imihana ugenzwa no guteranya

Dovine-“Yooooh? Urababaje disi ko Brendah nawe namugezeho se, ugirango hari aho ntageze? Shyuhuhu! Tuza ahubwo wakire cadeau

Njyewe-“Dovi! Uribeshya cyane, uko bizagenda kose bizarangira nawe bakugezeho bose kandi nibakugeraho bazakunyuraho nkabatarigeze bakumenya kuko watumye bumva ibinyoma ndetse bakakumvira ariko bakabikora imburagihe

Dovine-“Ibyo se bimbwiye iki?”

Ako kanya nagiye kubona mbona Dovine arebye muri telephone akanda yes maze aravuga.

Dovine-“Hello Gaso! Ndaje nari mpuye na ambutiyaje hano Nyabugogo ariko reka mfate aka moto”

Akivuga gutyo narikanze Dovine ahita ananyishikuza agenda ubwo, narebye kumukurikira ariko mbura imbaraga maze ndahindukira mpita numva umuntu usakuza ngo: “Gisenyi ntawe isize?”

Nahise ngenda nihuta ninjira mu modoka ntangira gushaka umwanya bakajya bampagurukira ngo nkomeze inyuma ngezeyo ndicara ndegama ntangira gutekereza mo kwibaza icyo Dovine agiye kurebera Gasongo gusa kuko nabonaga isi yanyanze naratuje, maze nakira byose.

Ntibyatinze imodoka yarahagurutse iragenda, irenga ibirometero bicye numva ntangiye gushyuhirana ndeba hirya yanjye maze ndavuga,

Njyewe-“Wabwiye uwo muntu wo ku ruhande agafungura idirishya ko ubushyuhe bunyishe?

Agihindukira nasanze ari umugore, nawe wari wambaye igitambaro cy’umuhondo hose ndetse na lunettes bamwe bita amadarubindi y’umukara ano arinda izuba, yari yisize amabara ku munwa no ku maso maze ahita ambwira;

We-“Uuuuuh? Urumva washyuhiranye se?”

Njyewe-“Cyane!”

We-“Kuki utaguze amazi?”

Njyewe-“Ninjiye mu modoka niruka sinabyibuka, ntabwo wabonye ko yari igiye kunsiga?”

We-“Yego koko! Pole sana, aka jus mfite se wasomaho ko nako gakonje?”

Njyewe-“Oya nta kibazo ntimwigore ndihangana

We-“Ariko wasomaho nta kibazo tukanasangira n’ubundi ko ari nyinshi ntarayimara nkaba nta n’umwana nyishyira

Njyewe-“Eeeeh! Koko se nta mwana mufite?”

We-Ibyo tubyihorere wa musore we…”

Ibyo yabivugaga akora mu isakoshe maze ahita akuramo jus arambereza nanga guca intege ukuboko gutanga ndayakira,

Njyewe-“Murakoze ni ukuri nubwo nari nabijeje kwihangana”

We-“Oya nta kibazo, ahubwo se ko ufashe urugendo iwanyu ni ku Gisenyi cyangwa urasohotse?”

Njyewe-“Oya ntabwo nsohotse ahubwo hari umu Tonto ngirayo umpamagaye ubu niwe ngiye ngiye kureba

We-“Eeeeh! Noneho wibera hariya i Kigali?”

Njyewe-“Yego”

We-“Uba hehe se? Jyewe nibera i Nyamirambo”

Njyewe-“Njye ni Remera ni naho nkorera”

We-“Uuuuuh! Ndumva atari wowe kabisa, nari nziko hari nkaho twahuriye kuko nabonaga amaso atari aya gusa kuko ntajya nza i Remera ndumva ahari nibeshye

Njyewe-“Eeeh! Ubwo tukaba twarahuriye hehe?”

We-“Ntabwo wigeze ukora mu kabari se?”

Njyewe-“Oya! Kuva natangira gushaka agafaranga ntabwo nigeze nkora mu kabari!”

We-“Eeeh? Habe no muri hotel?”

Njyewe-“Ashwi da! Ndarengana rwose”

We-“Eeeeh! I am sorry basi

Njyewe-“Nonese mwe murasohotse ko mbona mwambaye neza cyane?”

We-“Hhhhhhh! Koko se? Merci! Gusa ntabwo nsohotse ahubwo ngiye mu rugo ku ivuko”

Njyewe-“Eeeeh! Rwose burya ni byiza kwibuka abo wasize ubundi ugasubira kubasura”

We-“Wahora ni iki se se ko mperukayo cyera ahubwo niba mpamenya sinzi”

Njyewe-“Eeeeh? Ubwo wayoberwa iwanyu?”

We-“Ubundi najyaga nza nkugumira hari mu mugi gusa nkongera nkisubirira I Kigali ariko aho mvuka ho ugera hariya ku gisenyi ukongera ugafata inzira ukagenda iyo kure!”

Njyewe-“Eeeeh! Buriya iwabo w’umuntu ntago hajya haba kure, uko haba hareshya iyo ugiyeyo uba utashye”

We-“Ahaaa! Niba nsanga bakibaho ahubwo sinzi!”

Njyewe-“Uuuuuh? Ubwo umaze igihe kingana gute utahagera?”

We-“Eeeeeh! Nagiye cyera cyane ubu hashize imyaka ntibuka neza, gusa ahari ubanza ndagenda nyoboza

Njyewe-“Ahaaa! Nonese ni iyihe mpamvu yatumye ugenda ugahera?”

We-“Byihorere wa musore we, burya ubuzima ntiwamenya ngo bwerekeza hehe, ubukumi bwanjye ni igitabo ni nacyo kingaruye ino”

Njyewe-“Yoooooh? Ariko banza umujyi ukunaniye ukaba ugarutse kuba mu cyaro?”

We-“Ngo umugi unanira? Reka reka ntibibaho ahubwo hari igitumye ngaruka kandi gikomeye, gusa nubwo nihagazeho mfite ubwoba!”

Njyewe-“Ngo ufite ubwoba? Ubwoba bw’iki se?”

We-“Reka nguhe urugero, nkubu ubaye warabyaye umwana ukamara igihe kirenga nk’imyaka irenga makumyabiri atakubona, wasubirayo ukamuhinguka imbere ukamubwira ko ari wowe Mama we?”

Njyewe-“Oooooh! Ahubwo se ayo mahirwe yaba agize yayakura hehe?”

We-“Umva sha! Ubwo se urumva wowe uri uwo mubyeyi wakwibabarira?”

Njyewe-“Nonese ni wowe byabayeho?”

We-“Oya oya da! Ni mugenzi wanjye nuko nari mbyibutse nkavuga ngo reka mbikubazeho”

Njyewe-“Nonese ko twiganiriye byinshi ukambwira ko umaze igihe kinini utaba mu rugo ubwo ntabwo ari wowe wasize umwana iwanyu?”

We-“Oya rwose… nyine ibyo byose nabibarizaga uwo mugenzi wanjye nasize i Kigali, ndagirango nzasubireyo mugire inama

Njyewe-“Uuuuuh? Nyamara wanyibwirira kuko ndumva niyo yaba atari wowe nkeneye kuganira nuwo mubyeyi uvuga wasize i Kigali

We-“Uuuuuh? Si ngaho! Ko numva usa nkaho ushaka kunkurikirana uri umu police cyangwa?”

Njyewe-“……………

 

Ntuzacikwe na Episode ya 72 ejo mu gitondo…

 

39 Comments

  • Wasanga atari mma wa Nelson ugiye gushaka umwana we dore ko yanavuze ko hari ashobora kuba amuzi. Dovine se mma arapanga iki na Gasongo yewe ni akumiro gusa ntegereje kumva inama John azakugira nyuma yo kumubwira byose naho Jojo we nubusanzwe ni birihanze ntanubwenge agira ibyo yavuga nibyo yakora ntibyantangaza. Thx Umuseke

  • Iyi nkuru nimbi, irabishye rwose! Gasongo na Nelson nyabwenge bakoresha mubyo baguha nibyo bakora! Icyakora nagira ibigambo byinci gusa! Umwanditsi azayikosore kbs! Abagore bakora nkabadatekerez.

  • Ntibyoroshye pe noneho Dovine nagasongo bagiye gupanga ibiki ???singaho Nerson ahuye nà maman we Nerson ngaho urugendo rwiza rukubere urwu umugisha .

  • Gasongo dore ko ntabwenge wasanga ahaye Dovine phone ya Nelson bagasibanganya ibimenyetso ubundi bakahimba ibindi bizashinja Nelson.

  • no1 KBS thank you umuseke we love you

  • Byari byiza ariko noneho muratubuye peeeeeeeeeeeeee

  • Yoooo.my God uriya ni mama wa Nelson pe. Mana we Dovine na Gasongo barimo bapanga ibiki koko? Wabona Gasongo ataguye mu mutego wa Dovine ahaaa nzaba ndeba amaherezo gusa dutegereje insinzi kuri Nelson.

  • Bnjr mbeha nho ndabatanga kuyisoma.

  • Amatsiko????

  • aka ni gato kabisa! ariko ntakanga munda! uyu Nelson ari mumandazi Gasongo na Dovine bagiye gusiba ibimenyetso byose byabaga muri telephone ye! ariko Gasongo ni imbwa mbi cyane! ubu aranze agambaniye u muvandimwe? Gasongo azi ukuri kose ahubwo hari ibyo Dovine yamuhaye ngo bagerekeho Nelson iriya nda! ubu nibwo mbibonye neza!

  • uyu ninyina wa nelison se mana?

  • Imuseke ndongeye ndabasuhuje,gusa nabasabaga kutugenera mutitangiye itama ,rwose muradusondetse kuko nelson ahuye na nyina mudukuye amata mukanwa

  • Ubu uyu si nyina wa nelson ra? Nyamara amaherezo dovine azakorwa nisoni bariya bose bagarukire nelson byabindi bita imbabazi ngewe ntabasha azazibaha kandi.

  • No 1!!Nelson sibwo abonanye na mama we!!ko numva adashaka kumubwira neza se baratandukana bamenyanye ra?si ngaho koko Dovine agiye guhura na Gasongo ya telefone ya Nelson irimo ibimenyetso bakayiformata!!!Gusa Nelson genda ubwire ukuri John arakumva kdi byose birahita bijya hanze,kuko nawe aribaza impamvu Martin akwirukanye huti huti ahite afata umwanzuro.Mana we,nta muntu uri kundwaza umutwe nka Gasongo pe!!reka turebe iherezo

  • Nelson uhuye na mama wawe pe !!gusa urugendo ruhire kdi uramenye ntuze kugira ukuri uhisha jhon.

  • uyu mubyeyi we ninde ra?ko numva ibint bikomey njyew ndufuzak nelson abanza agakemura ibi bibaz pe ese gasongo asigay afite iyihe gahunda we na dovine ra cg nawe asigay afataho ahaaaa ibibaz biragwira pe

  • Nelson komra iyo urugamba rukomey ruba rugiy kurangira ngaho uhuy na maman waw ntakuvan ngaho nimujan kwa so John agufash nk’umwana wiw,ibisigay kugiy kugisenyi uvayo bihez nutajana bwabufyinyi bwaw uhora uzana kdi ufit ibibazo, John arazi neza dovine na Martin ntugir ubwoba,ugafyina naho nakazi karahera.
    ndikundiy alliane,brendan,na mireine basumvya ubugabo gasongo,gasongo yarakwiy kwibera umugor vrt akinwera vya gahuzamiryango yambay jupe????

  • birababaje tu? ariko amaherezo nelson azatsinda uru rugamba kandi aba bose bazagaruka bamwirukaho bamusaba imbabazi ariko nawe nashaka azabanze abumvishe uburyo agahinda karyana.
    nizereko mbaye uwambere

  • sha Gasongo ayo mazimwe azagukoraho! nureba nabi Niwowe uzaba igicibwa ukabura na Gaju cyane ko ari wowe gateranyamiryango udatega amatwi uwo mwaruhanye. kdi disi abo bose umuteranyaho niwe waguhuje Nabo.

    • Bite loulou, nawe wumva ukuntu Gasongo aba yatwaranye mumafuti?

      jye mba numva yakora indi accident akab agiyeho mubitaro!

      Fares.
      0722337737

  • Ahaaaa nubwo akuyumunsi aragakuri ariko ndabona katuganisha guhanagura amarira tumaranye icyumweru. Akejo nelson ashobora gusanga iyu ari mama we tu

  • Nelson sinakubwiyeko uri umunyamugisha ugiye kugera kwa john urikumwe na mama wawe amata abyaye amavuta humura wowe ntuhangayike gasogo we uri mukaga ntakindi nakubwira kuko urimwo urimenyereza ishitani ryamahembe nawe azavuga ko wamufashe kungufu nakazi kawe ESE mukobwa mwiza dovine nubyara ifoto ya oncle wawe uzisobanura gwiki yewe abana baragowe uzagukomokaho aragowe pe kuko uzamuha se utariwe

  • umwana ahuye na mama we ahubwo namubwize ukuri yim ubeshya merci.

  • Aka gace karimo ibinteye agahinda,ariko nicyo kiryoshya filme ,kuko filme nyayo igomba kuba irimo ubuzima tubamo bwa buri munsi,kubabara,kwishima,bihora bisimburana .gusa njye ndakeka uyu ari mama wa Nelson, kandi niba mwibuka neza na John muzasanga ari se wa Nelson.

  • Gasongo ni mubi kuko nubwo Dovine yamubwira ibiki ntiyabura kumva Nelson, gusa mama Kenny ndamushimye iiki nigihe nelson agiye kumenya ababyeyi be, John nizeyeko arafasha nnelson gushyira hanze ukuri akagaya martin. Ejo muzaduhe karekare uyumunsi muratubipye

  • IYI EPISODE NI MINI PE NELSON NTANAGUZE KARASHARAMYE, BAMUTWAYE TELEPHONE ARATUZA NTA NO KUBIBWIRA POLICE, NTA GUSWAPISHA NTA NO GUTANGA ABAGABO??? BIRABABAJE. ABONYE MERE WE DA AHUBWO ARI GUTINDA MU NZIRA ATITABYE JOHN ARABONA DOVINE ARI MUGENZI WE?

  • Gasongo wabanye na Nelson ni ibi amwituye? Gasongo ni feck sana! Gusa inkuru itangiye kubiha!

  • Gasongo Ntakigenda cye kbs,,,ntamugabo umurmo rwose…Kandi inkuru nkizi zigomba kutwigisha icyintu bita gushungura. Mu buzima ntampamvu yo kwihuta wakira ibyo ubonye cg wumvise byose nk’ukuri. Gasongo genda ubaye umuhemu peeeeee.

  • mbega nelson ntiwasanga abonye maman we!!! gusa dovine azaseba pe

    gusa bishobotse mwagiye muduha episode ebyiri ku munsi

  • Gasongo urutwa n’ipusi inkiza imbeba mu rugo. Nelson nawe uba umwana ugakabya kbs. ni gute bagutwara fone ugaceceka nkaho wayibye? ntano guswapisha@Niyonshuti? Ubwo se nugera I gisenyi urahamagaza iki Jhon? ubwo butagatifu burarenze.

  • Gasongo ukomeje kugoryama kabsa wirukira ugusiga ugasiga ugusanga wanze kumva Nelson none wumviye Dovine uguteranyije n’umuvandimwe Nelson reka aze nawe ugwe mugatego sha ndebe ko isi itakwota nyamara urucira muka so rugatwara nyoko ubwo ibivanye Dovine igisenyi akaza ikigali uragira ngo nturwishyigishiye sha reka uze wibonere gusa ntimuzitinda kumenya ko mwibeshye cyane gusa Nelson ntukabe umwana ubwo c idage nka Gasongo aragutwara 4ne gute kweli yarayikuguriye ra!? gabanya ubwana waana wasana Dovine ariwe wabwiye Gasongo ngo ayikwake kugira ngo basibe chats zose mwachatinganye kugira ngo bagute mugatego sha! gusa humura tugufatiye iryiburyo bro kd urugamba iyo rukomeye ruba rugiye kurangira gusa Dovine wewe umunsi ibyawe byagiye ahabona isi izakubona nuwaguhaga amazi ayakwime ubu c guteranya Brown na Nelson uragira umunsi Ukuri kwagiye kumugaragaro uzajyahe!? wowe na Martin muzumirwa kabsa ntasoni ugatinyuka kwambarira ukuri umubyeyi ungana na so hama ngo ni uncle wawe none ibyanyu bigiye hanze mubigeretse ku ntama y’Imana Nelson gusa Nelson komera kigabo tukurinyuma bro Dovine araje ahobagire gusa n’Ibitch mbi cyane raje abone ko agiti kateretswen’Imana kadahungabanwa n’umuyaga

  • Mbona Nelson agira amahirwe pe. Inzozi ze arazikabya kugeza no Ku Magambo aba yavugiwe mu nzozi. Bwa mbere yabonye ashyingiranwa n umukobwa yewe akamushinja Ko Ari umutindi nawe akamubwira Ko ariwe yahisemo. Gasongo mu nzozi yamunonye ahita agenda atavuze. Brenda wenyine niwe wamuririraga. None mu nzozi zindi hari ibyishimo yewe anatanga imbabazi kuko aravuga Ngo babareke binjire ntawe akumira. Ndakeka rero hagiye kuza umucyo rwose. Nubwo ntazi ikizaturika ikigaragara nuko ntazi ikizicaza Dovina mu kagare, wabona Ari icyo giturika. Nuko Nelson akazamugirira impuhwe ntamutererane akajya amufasha. Iyi nkuru itwigisha byinshi. Birimo kudaca iteka Ku muntu nubwo yaba afutama mubyo Akira. Ndetse no kwirinda gufata icyemezo udatekereje kabili. Thx umuseme

  • noneho uduhaye gato cyane pe

  • Biraryoshye weeee. mwari muziko uriya ari mama wa Nelson kandi akaba agiye kwa john kandi na Nelson ariho agiye noneho bagahurirayo john agatangira kwirukana wa Mumama bapfa ko yamutereye umwana hanyuma wa Mme akigendera akajya iwabo mu cyaro hanyuma. Muribuka ko john yabwiye Nelson ko bazajyana kwa sekuru , bazahita bagenda basangeyo wa mu mama ariwabo kwase hakabq no kwa sekuru wa Nelson. Nelson abe abonye nyina na se. Gasongo arakwirwa he? Martin na Dovine barajya he? ntibucya weeeeee

  • Imana igira neza ndakeka uyu ari mama wa nelson,ese biragenda gute nagera kugisenyi
    Dovine agiye kwa gasongo gukorayo ik?

  • nelison agiye guhurira nuyu mudamu murugo rwa joni ndabandeba mubiganiro baribugirane niba bitavamo kumenyana

  • gasongo abaye birihanze birenze uko nabitekerezaga ariko agiye kumuha ya fone yo yatse NELSON Ubundi Dovine ahamagare Brendah amubwire ko ari cadeau ahubwo GASONGO abaye ikijiji birenze

  • Mwiriwe neza! Iyi nkuru igeze aho iteye amatsiko.ese ko gasongo ahindutse uwo bakuranye bagasangira akabisi nagahiye.Nelson humura ukuri kuratsinda.

  • Ariko ko episode ya 70 umwanditsi ko yayisimbutse?jye nayibuze.

Comments are closed.

en_USEnglish