Digiqole ad

Episode 70: Jane baramuteruye, ariko abasha gutoroka umugabo. Ubu yarabuze

 Episode 70: Jane baramuteruye, ariko abasha gutoroka umugabo. Ubu yarabuze

Byahise biba ngombwa ko njye na James tujya mu kazi nk’uko bisanzwe hanyuma nkaza gukomeza kunyuzamo ya Numero ya Grace yanyitaba nkamubaza aho batuye neza tukajyanayo na James tukarebera hamwe icyo twakora.

Twavuye aho ariko James akomeza kunyihanganisha birumvikana njye nari nataye umurongo tugera ku muhanda dufata moto James aransezera nerekeza ku kazi, nagezeyo mbura aho mpera buri icyo nageragezaga gukora nahitaga mbona Jane byageze nka saa yine telephone  ya Grace itaracamo ari nako nyihamagara buri  kanya,kubera ijoro nari naraye  ngeze aho ngwa agacuho nsinzirira ku meza, nakanguwe n’ umuntu wampamagaye kuri telephone  ndashiguka ngirango ni Grace ariko nsanga atari we,ahubwo  yari James nawe  wari wahangayitse cyane  mpita nyitaba vuba vuba.

Njyewe-” Hello James!”

James-” Bite Bro, na nubu ntacyo wari wamenya se?”

Njyewe-“James uko ubizi niko bikiri!”

James-” ariko se ubu  turabigenza gute koko?”

Njyewe-” nanjye ubu umbaze nkubaze, gusa ntiwakumva uburyo merewe

James-” Bro, ndabyumva gusa nakomeje gutekereza mbona Papa wa Jane ashobora kuba yaramujyanye kwa Fred kungufu!”

Njyewe-“oya se kandi witecyereza gutyo

James-“noneho  se niba atari byo ,ubwo urumva bimeze bite?”

Njyewe-” oya rwose ibyo ntago birimo ,ahubwo reka dukomeze dutegereze gusa niko ndi kurushaho gukomeza kwiheba

James-“ihangane  ukomeze unyuzemo iyo Numero  ya Grace, nanjye ndyamiye amajanja!”

Njyewe-” urakoze James

 

Nkimara gukura telephone ku gutwi, amasaha yo kujya muri ya nama ya comité yari ageze mfunga bureau nkomeza jya muri salle y’inama, ngeze yo nsanga banatangiye  ndicara bavuga byinshi ku mikorere yanjye bazana contract nshyashya nari businye gusa ibyo bavuze sinabyumvaga nibyari byanditsemo ntabyo nasomye napfuye gusinya gusa, numvaga bantindiye.

Twarangije inama mpita nsohoka nsubira muri bureau nkomeza gucishamo numero ya Grace ngiye kumva numva iciyemo mfatiraho  kubw’amahirwe ahita anayifata vuba,

Njyewe-“Grace bite ?”

Grace-“Eddy umva uri hehe?”

Njyewe-“ndi kuva mu kazi, nonese nta makuru mashya ya Jane?”

Grace-” sha ahubwo ubu nari nabuze uko nkubwira!”

Njyewe-“nonese wandangiye aho muba tukareba ko twaza kubareba tugafatanya gushaka Jane koko!”

Grace- ” Eddy sha byaba ari byiza pe,ubu turi i Gikondo hafi ya…”

Grace yakomeje kundangira neza numva ndahazi mpita mubwira,

Njyewe-“ turaje nonaha!”

 

Nahise nsohoka niruka ngeze hanze mpamagara James mubwira ko noneho Grace tuvuganye, ambwira aho musanga ku kazi tukajyana,mfata moto byihuse bidatinze nari mugezeho dukomeza tujya I Gikondo, tugeze aho Grace yari yambwiye ndamuhamagara ambwira ko aje kudutwara, hashize akanya gato tubona Grace araje aradusuhuza tumanuka hepfo gato twinjira mu rugo aduha kalibu muri salon turicara nawe yicara hirya gato ariko twese twasaga nkabumiwe namwe murabyumva,

Njyewe-“Gra, uyu nizere ko umwibuka ,ni James  umba hafi ibihe byose,turazanye rero ngo dufatanye turebe icyo twakora!”

Grace-” yoooooh, natwe hano niho kwa Kaka nakubwiraga twaje kuba twibereye!”

Njyewe-“nonese ngo bimeze bite Gra? Jane mwamenye aho ari ? basi se  aracyariho?”

Grace-“ sha Eddy nyine  murumuna wacu muto wari wasigaye mu rugo yaje hano mu gitondo, yasanze ndi kumwe  na Mama atubwira ko ejo bundi hashize ari nimugoroba Fred yaje mu rugo agasanga Papa mu rugo bakanywa inzoga bishimira ko yamuhaye Jane, ngo Fred yabwiraga Papa ko iwe harinzwe cyane kuburyo ntaho azamucikira kandi ngo icyumba yabaye amushyizemo arakizeye neza ngo ikibazo afite ni kimwe ngo nuko kuva umunsi amujyana ngo bataravugana! ngo Fred agerageza kumuvugisha akavuza induru ndetse ngo kuva yagera iwe ntaratuza ngo areke kurira, ubwo ngo Papa akamubwira ko icyo yamwemereye ari Jane ibindi azirwariza, sha ayo niyo makuru mfite Eddy,Jane wacu ari kwa Fred”

Njyewe-“”oooooh my God!, ubwo ni ukuvuga ko Jane ari kwa Fred?”

Grace-” niho ari sha!”

James-“Imana ishimwe ahubwo ubwo tumenye aho ari wenda no kumubona turamubona bidatinze!”

Njyewe-“none se Gra, kwa Fred urahazi?”

Grace-” sha ntaho nzi gusa nzi aho akorera!”

 

Grace akitubwira Mama we yahise yinjira aradusuhuza ariko ubona nta mbaraga afite muri we, Grace ahita amubwira,

Grace-“Mama, uyu yitwa Eddy ni inshuti ya Jane!”

Mama we yahise yikanga, aca bugufi yicara ku ntebe yari iraho hafi, Grace arakomeza,
Grace-“uyu bari kumwe ni’inshuti ye iri kumuba hafi mu bibazo turimo, nari ndimo mbabwira ibya Jane!”
Mama Jane-“uuuuh ngo inshuti ya Jane!??, ayiweaa! disi ihangane wakunze urudashoboka!”

Grace-” Mama nari ndi kubabwira ibyo murumuna wanjye yatubwiye mu gitondo!”

Mama Jane-“urabibabwira se mwana wanjye ngo babikoreho iki? so uri hariya ntumuzi?”

Grace-“Mama, ndamuzi ariko ntabwo twabura icyo dukora kandi urabyumva ko tutanakwicara gusa!”

Mama Jane-“ahaaaaa, iso uri hariya sinzi pe cyeretse Imana yo mu ijuru yonyine!”

Njyewe-” Mama, none se ntago mwaba muzi aho Fred aba?”

Mama Jane-“mwana wajye se niyo wahamenya byakumarira iki ko ureba Jane yarangije kurongorwa kungufu!?”

James-“ariko niyo byaba tugomba kubohora uriya mwana w’umukobwa!”

Grace-“njye ndumva twajya kuri Police!”

Mama Jane-“reka reka ashwi daaaa!! wa mwana we urashaka gufungisha so

Grace-“ariko Mama ntukagume muri ibyo, ubu se umwana wawe wibyariye aho ari urahazi?Ubu se wowe wari wanze kuguma mu rugo rwawe ukicara ugatimaza?,ubu se uzaguma kwirukanka imihana kugeza ryari?”

Mama Jane-“ahaaaaa bana banjye ibyo mukora byose mumenyeko so uri hariya atoroshye!”

James-“rero hari umusore duturanye w’umupolice ukorera ku Muhima numvaga  wenda namubaza uko byagenda akatugira inama!”

Mama Jane-“ariko mwabyihoreye ko amazi yarenze inkombe!”

Grace-“rata James, ubaze uwo muntu nibiba ngombwa tujyaneyo ikirego!”

Njye wari wabuze icyo mvuga ibitecyerezo byaranyuzuye icyari kindimo gusa n’agahinda.

Twavuye aho dusezera Grace na Mama we, Grace atugeza ku muhanda tumubwira ko tuza kumubwira icyo gukora tumaze kuvugana na wa mu Police!, Grace ahita adusezera asubira yo njye na James twihina hirya duhamagara wa mu police ngo atubwire uko byagenda!

James yahise areba numero ye aramuhamagara, umupolice amubwira aho ari James amubaza niba twamureba umupolice amubwira ko nta kibazo ubwo duhita dufatiraho twerekeza mu Mugi.

Mukugerayo yaturangiye ahantu yari ari njye na James   tumusanga yo, tukihagera  twaramusuhuje kubera yari aziranye na James cyane birumvikana  kwari ukwisanga,

James-“Afande bite se?”

Afande-“ni sawa kabisa nta shida!”

James-“ndabona mumeze neza!”

Afande-” ewana nta mawazo kabisa!”

James-“uyu muvandimwe turikumwe yitwa Eddy yahuye n’ikibazo ariko siwe wenyine kuko agifatanyije n’uruhande rumwe rwa  famille y’umukobwa yakunze,rero turifuza ko  mwatugira inama,muduhaye  n’ubufasha byaba ari byiza!”

Afande-“eeeh nta kibazo rwose!”

Njyewe-“Afande, nkuko  James abibabwiye, nahuye n’ikibazo gikomeye,uko byagenze,…………..

Afande namubwiye byose  nta na kimwe muhishe nawe ambera umuntu mwiza antega amatwi, ndangije kumubwira.
Afande-“eeeeh ko numva uwo mugabo afite mawazo? Asabe Imana uwo mukobwa abe ntacyo yabaye, naho kuva umuryango we wemeza ayo makuru ndumva ntacyambuza kubafasha, ubwo murahitamo!, Mukorere dosiye azitabe cyangwa mushaka ko mbijyamo ku ruhande?”

Njye na James twararebanye twemeza ko yabijyamo ku ruhande!, ubwo tumuha Adress za Fred Grace yari yaduhaye tumuha niza Papa wa Jane ubundi atubwira ko ejo azatubwira uko bimeze,duhita tumusezera turamanuka tugeze ku muhanda nsezera James nanamushimira ko akomeje kumba hafi, nzinga agahinda mfata aka moto kangeza mu Biryogo ndataha ngeze mu rugo nasanze kadogo yicaye areba film ndamusuhuza ahita ambwira!

Kadogo-“Boss, ko muri iyi minsi nsigaye mbona nta courage ,nteka bicye nzabyongere!?”

Njyewe-“nonese urabona atari ibisanzwe sha kado?,humura ibyo uteka birahagije ngaho reka njye kuryama!”

Kadogo-“wapi kabisa Boss, nsigaye mbona utishimye sinzi impamvu!”

Njyewe-“wapi sha Kado nuko mba nananiwe!”

Kadogo-“nonese unanirwa no mu gitondo koko Boss?”

Njyewe-“oya nako ndarwaye!”

Numvishe Kadogo ari kumbaza byinshi nanga guca igikuba mpita musiga jya muri chambre nkigerayo nakomeje gutekereza kuri Jane ijoro ryose nagohetse mu rucyerera ,mu gitondo narihanganye jya ku kazi ariko ngezeyo biranga, nafata urupapuro nkabona Jane, nafungura machine  nkabona Jane ,ubwo mpita  ntekereza gusaba uruhushya ngo mbone uko njya mu bya Jane neza!

Nahise mpaguruka jya kwa Manager, mubwira ko  numva ntameze neza, musaba ko niba bishoboka bampa uruhushya byibuze rw’iminsi ibiri, ambwira ko nta kibazo ndi bwandike nkaza gusiga ibaruwa kwa secretaire.

Naramushimiye nsubira mu biro nandika ibaruwa ubundi nyijyana kwa Destine, ngeze yo ndakomanga ,

Destine-“oui ni kalibu!”

Nanjye  mpita ninjira,

Destine-“eeeeh woow! Eddy!,you are welcome, umeze ute se?,noneho uransuye! Wooow! byiza!”

Njye nari mpagaze imbere ye ndeba ibyo arimo, hashize akanya muhereza ya envelope yari irimo urupapuro nari nanditse rwo gusaba uruhushya,

Njyewe-“nari nkuzaniye lettre manager yambwiye kugusigira,ubwo reka mbe ngiye!”

Destine-“uuuh reka nyishyire hano ndaza kuyi classa , ahubwo Eddy nari ngukumbuye”

Destine yahise ansatira agira ngo ampobere sinzi umuntu wahise akomanga ahita yikanga yihuta ajya kwicara mu ntebe!”

Destine-“Oui ni kalibu!

Hahise hinjira umugabo wasaga nkaho akuze mbona Destine arikanze,uwo mugabo we yahise arambura amaboko yitegura kumuhobera ,Destine nawe ahita ahaguruka n’ubwoba bwinshi buvanze n’isoni aramuhobera, nanjye menya icyo gukora mbwira Destine.

Njyewe-“ok ubwo uze kwibuka iyo baruwa uyishyire aho igomba kujya!”

Destine”yego Chief!”

Ngisohoka nahise mfata telephone ngirango mpamagare James mubaze niba wa Mupolice hari icyo yaba yamubwiye, nkiyikura mu mufuka mbona arampamagaye, nyifata vuba vuba,

Njyewe-“yes My Brother, uziko nari ngiye kuguhamagara, ewana akazi kananiye pe!,ubu natse konji y’iminsi ibiri!”

James-“eeeeh Bro, birumvikana ntiwakora ngo ubishobore ,naho ahubwo urihangana!”

Njyewe-“nonese Muvandi wa Mupolice na nubu ntacyo yari yakubwira?”

James-“ahubwo nicyo nari ngiye kukubwira!”

Njyewe-“ngo bimeze bite se?

James-” amaze kumpamagara mukanya arambwira ngo aradushaka cyane!”

Njyewe-“eeeh Bro,reka mpite nza nkurebe nonaha!”

James-“banguka Bro!”

Nahise mfata moto nihuse nsanga James ku kazi aho yakoreraga, twerekeza ku Muhima kureba wa mupolice,tuhageze atubwira bureau akoreramo duhita twinjiramo turamusuhuza turicara,

Afande-” harya witwa Eddy?

Njyewe-“yego Afande”  

Afande-“ok, rero nagerageje gukurikirana ikibazo cyawe nkoresheje adress mwampaye, nagezeyo rero mu gitondo ndikumwe na bagenzi banjye babiri, tuhageze twasanze Fred ntawuhari gusa hari hari abarinzi be, bo ntibaturwanyije cyane twabafashe byoroshye ,mu kugera mu nzu twashatse uwo mwana w’umukobwa turamubura, biba ngombwa ko dufata abarinzi ba Fred tukabashyira ahantu ngo tubakuremo amakuru yadufasha kumenya buri kimwe cyose, rero icyo twabashije kumenya nuko Jane yabacitse bakabura irengero rye kugeza na nubu ntibazi aho aherereye,ikindi kandi Fred na Papa w’umukobwa  ngo bashwanye bikomeye ,ubu Papa w’umukobwa ngo ari gushakisha uruhindu Fred ahantu hose ngo amugarurire umwana we!,  muri macye nuko bimeze ,gusa hari Umupolice nabaye nsize yo kugirango acunge turebe ko twabona uwo Muginga Fred!”

Njye na James twari duteze amatwi ari nako bikomeza kunkomeretsa umutima bikomeye, tukiri aho sinzi uwahamagaye Afande ajya hirya gato,njye na James dusigara twibaza uko turi bubigenze ,hashize akanya Afande aba aragarutse,

Afande-“nari ndi kuvugana n’umusore wanjye wasigaye kwa wa Muginga ngo ni Fred, amaze kumbwira ko kugeza na nubu atari yaza, ubwo rero mukomeze muvugane n’umuryango wa Jane mubabaze niba nta yandi makuru mashya baba bafite muhite mwihutira kutumenyesha!”

James-“none se Afande, inama watugira yaho twakomeza gushakira ni iyihe?”

Afande-“njye ndumva mwakomeza kureba muri famille y’uwo mukobwa!wenda ashobora kuba yaravuye kwa Fred akanga gusubira iwabo akahahungira!”

Njyewe-“Afande, mwakoze cyane ndabashimira mbikuye ku Mutima ndizera ko Jane nzamubona!”

Afande-“urakoze gushima kandi ukomeze wihangane!”

Twahise dusohoka njye na James tugeze ku muhanda mbwira James,

Njyewe-” Brother, urabona ko njyewe mfite uruhushya rw’iminsi ibiri, kandi urabizi ko ntatuza ntarabona Jane kuko niwe utumye nyirimo, ubu rero ndumva nkwiye kujya kwa Grace nkababwira uko bimeze byose tukareba niba hari ikindi twakora!”

James-“uuuh Bro, ndumva nta kibazo byaba ari byiza,gusa najye nta kazi kenshi mfite kuguherekeza ntacyo byantwara!”

Njyewe-“noneho mpamagare Grace mubwire ko tuje!?”

James-” yego Bro!”

Nahise mfata telephone mpamagara  numero ya Grace ngo mubwire ko tuje iwabo,nshyira ku gutwi ntegereza ko Grace yitaba irinda irangira, ndongera indi nshuro imwe nanone Grace ntiyitaba,

Njyewe-” Bro, ko Grace atitaba telephone buriya ni amahoro?”

James-“uuuuh ngo ari kwanga kwitaba telephone??”

Njyewe-“yego,kandi ndumva atakwanga kuwitaba telephone abibona, ahubwo se  buriya ntiwabona hari ukundi byaba byagenze tukaba tutarabimenya!?”

James-“uuuh wakongeye se Bro,erega na networks hari igihe zanga!”

Njyewe-“Bro, kandi muhamagaye inshuro ebyiri zose!”

James-“ongera ubwa Gatatu basi!”

Koko nanjye nahise nongera guhamagara bwa gatatu, nanone Grace  ntiyashobora kunyitaba,

Njyewe-” Bro, nubu wapi biranze!”

James-“eeeh Grace na Mama we ubwo Bimeze bite?”

Njyewe-“Bro, reka tugeyo ndumva nkihibuka turebe ko basi Grace ariyo!”

Ako kanya twahise dufata Bus twerekeza i gikondo kwa Kaka wa Jane, tugezeyo turakomanga haza akana gatoya karadukingurira turinjira twicara muri salon nako kicara hirya gato, ako kanya hahise haza umucecuru ubona ko akuze cyane araza aradusuhuza nawe yicara aho hafi dutangira kuganira.

Njyewe-“amakuru y’iminsi se mukecu!?”

Mukecuru-“yewe, urebye turaho!”

Njyewe-“nonese ko ururimo wenyine mukecu?”

Mukecuru-” aaaha, bana banjye se ko hari umwana wanjye wari waraje hano kubw’impamvu z’umugabo batumvikanaga none umugabo we akaba yaje kumutwara igitaraganya n’abuzukuru banjye, nuko nyine niyo mpamvu ndurimo njyenyine!”

Njyewe-“eeeeh Mukecu, ejo twari twaje hano kubareba ngo turebe ko twafatanya gushaka Jane wabuze, ubu twari tugarutse kubabwira uko bimeze!”

Mukecuru-“uuuuh yewe,barinze bava hano nta kanunu ke pe!, ahubwo ngo ise yari azi ko yahungiye hano none ngo nawe yamubuze!”

Njyewe-” natwe twakomeje gukurikirana amakuru tumenya ko ngo Papa we yari yamujyanye ku musore witwa Fred none akaba yaramucitse, twari tuje kubabaza niba hari ahandi mwakeka ko yaba yarahungiye?”

Mukecuru-“uuuuh bana banjye rwose mwihangane mukomeze mushakishe uwo mwana wanjye!”

James-“humura Mukecu turakora uko dushoboye turebe ko twamubona!”

Njye na James twabuze ikindi twakora kitari kwikubura tugataha, duhita dusezera Mukecuru turasohoka turagenda,

Tugeze hanze numvishe noneho binyobeye, numva ikizere cyo kongera kubona Jane gitangiye kuyoyoka ariko nkumva uko biri kose kumwibagirwa byo bitarimo,

James-” nonese Bro, dukore iki?”

Njyewe-“ndumva noneho nihebye bitavugwa!”

James-” wikwiheba muvandimwe, ikizere kiracyahari kandi nzi neza ko Jane uzongera kumubona ukongera kwishima, ahubwo ngwino tujye ahantu nkufashe gusubiza ubwenge ku  gihe!”

Njyewe-“ooolala James, ntago nakwicara ngo ntuze, ubu se urabona wankorera iki kweli?”

James-“Bro, tuza wowe nukomeza kubitekereza cyane ahubwo urasara utore amashishi mu muhanda!”

Njyewe-“Bro no gusara byo nanasara!”

James-” Muvandi, ndabizi ntiwakwibagirwa Jane wawe, iyaba wari uzi ukuntu najye mba nguhangayikiye iyo mbona ubabaye bigeze aha

Njyewe-“James ndabibona, uko ukomeza kumba hafi binkora ku mutima bikanyereka ko uri inshuti y’ibihe byose!”

James-“komera rero ndahari,ahubwo ngwino tube tugiye kwicara ahantu gato twiyibagize ibibazo byiyi si!”

Twahise tuzamuka gato James yari azi ahantu henshi  cyane ubwo tuzamuka hejuru ahantu hari hari Restaurant, twicara  aho twitegera Kigali neza, twaka udu fanta James atangira kunganiriza anyibagiza ibitecyerezo byinshi byari bindimo,

Tukiri muri ibyo hari umuntu wahise ahamagara James kuri telephone, ahita ayikura mu mufuka arebye ahita anyereka mbona  ni Afande! ……………………………………….

Indi Episode ni ejo mu gitondo…

22 Comments

  • No 1

    • Mana we tabara eddy numuryango wa jane kuko barababaye cyane kandi natwe nuko ,gusa mfite icyizere ko azaboneka ,eddy ihangane kbs ariko conge baguhaye nirangira uzasubire mukazi

  • Birabe ibyuya ntibibe amaraso

  • No 2

  • Birarenze, reka dutegereze Afande icyo ahamagariye wasanga ari amakuru meza amenye naho ubundi ntibyoroshye na mba.

  • yesu weeeeeeee. mbega igipapa cy’ikigome, cyokoza aba bana babyitwayemo neza kudatanga kiriya kigabo ngo gifungwe ariko nubundi niyo maherezo, police ntiyakwihanganira umunyamafuti bigeze aha! jane mfite ikizere ko azongera akaboneka ubwo police yabyinjiyemo, ariko hagati aho ndabona Eddy azaba obligé kurongora imburagihe tu!

  • kararyoshye da

  • Ayaya, mbaye uwa 2!!! abantu ko noneho mutavuga mwagiye hee ra? Agahinda kabegetse hehe??

    Eddy, humura ubwo police yabigiyemo urabona umukunzi wawe!!

  • oh haleluia! Eddy,humura Imana iri mu ruhande rwanyu mwese yaba wowe cg Jane. ndahamya ko ugiye kumubona kdi yaba Fred ndetse na papa wa Jane bagahanwa byintangarugero. Wicika intege tuza kdi usenge.@James, uri imfura kabiri, Imana izaguhembe, natwe tukwemereye agacupa. a demain.

  • Mana weee tabara

  • Muzi ko natangiye gusoma iyi episode batararangiza kuyandika neza. Nkomereje aho bari bagejeje nsanga na titre bayihinduye. Eddy na jane bagiye kuryoherwa byiteka.

    • Uziko mange nyisoma title yayo itarimeze gutyo ahubwo mukanya nikamo karindi bashyizeho nshyashya

  • Nizeye rwose ko Jane azaboneka. …ndetse ndabona Grâce bizarangira akundana ubundi abane na we na James. ….ubukwe bukazabera rimwe …..uko basangiye ibyishimo. ‘Ingorana bikabagira abavandimwe ni nako bizarangira bombi bishimiye kugira abafasha bava indimwe

  • Gukunda nibyiza cyane PE gusa eddy imana imufashe

  • SHA KUVUGA NI UKUBURA UBWENGE, NIBAJIJE IMPAMVU BARIYA BASORE BADASABYE KAKA NGO ABAJYANE IWABO WA JANE BAGENDE BIYITA ABAPOLICE, BATITIZE UMUSAZA, ARIKO BABONE MURUMUNA WA JANE. AFANDE AGIYE KUBWIRA JAMES KO BAFASHE FREDY NIKO BIMEZE ARAKUBITWA AVUGE AHO JANE ARI NAREBA NABI AKAKATIRWA.

  • olala! mfashe icyemezo cyo kuzajya nsoma iyinkuru akazi karanjyiye kuko kurira imbere yabaclient kwa buri munsi birakabije.nirirwana agahinda kubera eddy!Ndashaka ko muzatubwira eddy afite ibyishimo birambye.

  • Inshuti za Eddy ni ugukomeza kwihangana kandi amaherezo urugamba ruzashira Eddy na Jane bishime kdi bazatuma famille ya Jane nayo ibaho mu mudendezo na barumuna be bizabacira inzira.
    Grace, James ni abavandimwe beza baseruka mu bikomeye.
    Police irimo gukora akazi gakomeye kandi bigomba kurangira neza Jane abonetse ahatambutse gitwari kandi iyo nzira y`umubabaro ndizerako atazongera kuyinyuramo ukundi.

    Umuseke mukomerezaho tukugezaho ibyiza.

  • Eddy Ntakuntu Worondera Numero Za Mama Jane Ukamubaza Koko?

  • Mbegibibazo

  • Ayiwe Mana yanjye ndakwinginze uburinzi bwawe bube kuri Jane maze uzongere kumugarurira Eddy ari muzima maze nongere kumva Eddy yishimye aseka

  • Ahaaaaa narabivuze ibyishimo bya Eddy ntibijya bimara kabiri ariko imbuto yumugisha yera kugiti cyumuruho, Eddy komera ntucike intege humura Jane uzamubona kuva police yabigiyemo ndizera afande agiye kutubwira inkuru nziza.
    Mutimwibutse nimero zaya group ya watsap.
    Nahejo nshuti za Eddy.

  • nihatari kbsa.

Comments are closed.

en_USEnglish