Digiqole ad

Episode 59: Gasongo arwanye n’umusore bapfa umukobwa

 Episode 59: Gasongo arwanye n’umusore bapfa umukobwa

Njyewe – “Ngo ngo Nelson witiranwaga na nde?”

Nkimara kuvuga gutyo uwo mugore yarahindukiye, ubanza kare kose atari yigeze ambona, mu guhuza amaso na we mbona anyitegereza ako ngera akareba John, hashize akanya ahita avuga.

We – “John, mvuye hano bwa nyuma ubutaha nzaza nikoreye, wanyumvise neza?”

John – “Hhhhhhhh! Nari ngize ngo uravuze ngo ubutaha uzaza umpekeye naho niba ari ukwikorera ubwo uzarwinjiramo umbajije. Zamu, urabe wumva!”

Ako kanya wa mugore yahise akata nkiya Gatera arasohoka ageze ku gipangu asubiza amaso inyuma Zamu afungura urugi rw’imodoka aba ari rwo acamo agenda ako kanya si nzi aho Kiki yaturutse.

Kiki – “Ahwiiiiii! Kabishywe bamufunguriye umuryango w’imodoka, uriya erega ni makuzungu, urebye nabi yanaguca hejuru da!”

Twese – “Hhhhhhhhhh!”

John – “Ubwoba bwawe wowe uza birangiye, yewe nta byawe Kiki!”

Kiki – “Eeeh! Boss, wowe ntabwo uzi iyo agukaciye mu ishingu, njye narumiwe ndetse nta n’ikindi navuga usibye kujya mubona ngatera isari mfatiye umwuko inyuma ku buryo niyongera rimwe, nako ndamwibikiye!”

John – “Hhhhhhh! Kiki reka kunsetsa ndi kumva ntari hamwe, ahubwo se basore mubonye muvayo?”

Njyewe – “Yego rwose, ahubwo twari tuje kwitegura  ngo tugende ariko dusanze ibintu byabaye ibindi mwihangane.”

John – “Wahora ni iki se sha muhungu wanjye ko ari ibi twirirwamo, ngaho uyu munsi yaje, ngaho ejo ni uko, nyine ni uku tubayeho.”

Gasongo – “Nyamara hari icyo mwakora kuko ni ukuri nkurikije uko mbyumva muhuje ikibazo, kandi kugishakira umuti ni cyo cy’ingenzi kuruta gushwana bya buri munsi.”

John – “None se nakumvikana na we gute kandi icyo twakabaye duhuriyeho yaragitaye ku gahinga?”

Njyewe – “Harya ngo uwo mwana na we yitwaga Nelson!”

John – “Wahora ni iki! Buri gihe iyo baguhamagaye ndikanga, gusa Imana izambabarire sinzongere kubona uriya mugore aza yidegembya hano anyibutsa ko nabaye umuhemu ngo bigatuma ata umwana wanjye!”

Njyewe – “Ariko se ubundi wa mugani yapfuye guta  umwana gutyo gusa, cyangwa nawe wabigizemo uruhare?”

John – “Oya ibyo njye ndi umwere kabisa, ubwo se urumva nabigiramo uruhare gute sha?”

Njyewe – “Niba mwari mwarashyingiranwe se ukamuta ukagenda urumva utarakoze ikosa koko?”

John – “Reka reka sinigeze nshingiranwa na we, ahubwo njye yambyariye umwana ndabyemera ariko sinashyingiranwa na we.”

Njyewe – “Rwose njye ndumva niba ari gutyo bimeze, mwese mwarabigizemo uruhare pe! Kuko umwana yazize icyaha cyanyu kandi yari umuziranenge, ibyo mukora byose mubikorere uwo mwana wavutse nkatwe maze mushakane igisubizo.”

Gasongo – “Nelson, aho nanjye ndagushyigikiye pe! Ni ukuri icyo muhuriyeho kiruta icyo mupfa, uzi iyaba mwabonaga uwo mwana ngo urebe ibyishimo mugira, ese ubundi na n’ubu nta kanunu ke?”

John – “Bya he se ko nyina yamutaye akajya gushaka undi mugabo na ko mwe ntabwo mwapfa kubimenya mubimparire ni ubuhamya bukomeye ahubwo mwinjire tujye ku meza mubone igihe mugendera.”

Twarikirije twinjira mu nzu Kiki ahamagara Kenny na we aza muri salon aduha karibu ku meza dutangira kurya, dusoje buri wese yihina mu cyumba dufata utwangushye tugaruka muri salon dusanga John yarangije kwitegura dusezera Kiki twinjira mu modoka twerekeza kwa Mama Brown.

Tukigerayo twasanze Mama Kenny yiteguye twicara akanya gato maze Mama Brown ahita avuga.

Mama Brown – “None se ubu koko ngo muragiye?”

Njyewe – “Yego Mama! Reka dusubire i Kigali kandi ni ukuri twishimiye ibihe twagiriye hano.”

Mama Brown – “Mana wee! Muranshimira nanjye mbashimira bana banjye! Ngaho mugire urugendo rwiza nizere ko muzabika mu mitima yanyu ibyo mwumvise n’ibyo mwabonye bikabafasha kurwana uru rugamba turiho.”

Gasongo – “Yego Mama! Byose biri ku mutima kandi bizaduherekeza.”

Njyewe – “Mama, rero Njye na Gasongo duteganya kugaruka vuba maze tukajya gusura Nyogokuru na Sogokuru na Mama Gasongo, Tonton John na we yemeye ko tuzajyana na Kenny akabona Kaliza akumbuye.”

Mama Kenny – “Hhhhhhhh! Ariko se wa mugani uwo mukazana wanjye, Ahaaaa! Ndumva nanjye ntazasigara da!”

Twese – “Hhhhhhhhh!”

John – “Oya ni byo ni ukuri nanjye nabyemeye ntabanje kubaza, ndifuza kuzatemberera ku ivuko ryanyu nkareba abo basaza n’abakecuru b’intwari bakoze ibyo buri wese atapfa kugerageza!”

Mama Brown – “Ayiga Mana! Ni ukuri ntako bisa, ubu se mbahe iki mujyana koko?”

Njyewe – “Yoooh! Ndumva unyibukije ka kajumba ka Nyogokuru! Humura rwose twariye, ahubwo reka tugire tugende ibindi ubwo ni kuri telephone.”

Mama Brown – “Yego disi! Ngaho mwigendere mbafatiye iry’iburyo nk’umubyeyi.”

Twarikirije maze turahaguruka dutwaza Mama Kenny igikapu twerekeza ku muhanda, tugezeyo twinjira mu modoka dupepera Mama Brown dufata umuhanda twerekeza mu mujyi.

Tugezeyo John yaraparitse tuvamo ndetse tujyana gukatisha Ticket zijya i Kigali bamaze kuziduha tumusezera ubwo twinjira mu modoka njye na Gasongo na Kenny twicara mu myanya y’inyuma bidatinze imodoka irahaguruka dufata umuhanda.

Mu nzira nk’ibisanzwe Gasongo yahise afatiraho ibitotsi Kenny na we aramwigana njye mpita nigira Online ngifungura message ya mbere yaje yari iya Dovine yavugaga ngo.

“Nelson! Bite? Nizere ko umeze neza, sha nanjye meze neza bisanzwe ariko ndifuza ko muri iki gihe nagutijwe wagerageza kunyitaho birenze uko byari bisanzwe, gusa ndabizi ko uko biri kose nawe hari icyo wiyumvamo kuri njye si byo? Nuza Online unsubize.”

Nkimara kuyisoma nahise ntekereza gato maze mpita nandika vuba ngo: Hey! Ni byiza cyane ubwo umeze neza, nanjye ndakomeye, ndetse ubu nkwandikira turi mu modoka dusubira i Kigali, ukomeze wihanganire urugamba rwo mu rugo naho kukwitaho byo nzajya ngerageza ni ukuri wumve utuje gusa.”

Send.

Nakomeje gusoma message zindi maze hashize akanya mbona na none message ya Dovine ngo dwi! Yari yanditse ngo:

“Ooooooh! Sha kuva unyemereye ko uzajya unyitaho kenshi nanjye ibyo mu rugo nzirwariza, uwakubwira ukuntu bampoza ku nkeke na ko warabibonye uranabyiyumvira.”

Nkimara Gusoma nanjye nahise nandika ngo: “None se ubundi Dovi! Umbwije ukuri ni iki gituma mu rugo iwanyu bashaka ko ushyingirwa huti huti?”

Send.

Hashize akanya gato maze kohereza mbona message iraje maze nyifungurana amatsiko, yavugaga ngo:

“Sha Nelson! Ni birebire ariko wumve ko hari impamvu kandi uzagerageze uyemere uko yakabaye nk’uko wowe na Brown mwemeye kuzambera inshungu nako wowe wemeye kunyitangira ngo nduhuke ibibando uzayimenya byange bikunde.”

Nkimara kuyisoma nabaye nk’uwikanze ntangira kwibaza impamvu ambwiye gutyo, numvise ibyo yitaga ibyoroshye bishobora kuba ari birebire wa mugani we, maze mpita nandika vuba ngo:

“Dovi, nta rugamba ruba akana ndabizi ari nayo mpamvu nifuza ko wambwira niba ari ukuza ukanyerekana gusa ubundi amahoro agahinda mu muryango mbipange nze vuba.”

Send.

Nta n’umunota ushize Dovine yahise ansubiza vuba ngo:

“Nelson, humura ahubwo bishobora kuzakuviramo umugisha kuri wowe, ikizima ni uko uzahagarara ku magambo nzakubwira kuvuga igihe uzaba waje mu rugo.”

Nkimara gusoma intoki zanjye zashyugumbwe kwandika maze mpita ngira ibyihuta nandika ngo:

“Dovi, muri ibyo byose ikizatuma mpigwa bukware kizagusigira icyasha ku mutima kandi na none ikizagutera agahinda kizababaza cyane Brown ugukunda, biragoye kumva impumu iva mu kunyerekana iwanyu kuko wamvuze rimwe ngaturwa ibitutsi. Ese iyaba atari njye ari Brown na we yagatutswe nka kuriya?”

Send.

Dovine yahise asubiza vuba ngo:

“Oya sha biriya erega ni kwa kundi ababyeyi bakunda guhakana byose, none se ubundi ko byabaye, nta yandi mahitamo nyine bagomba kubyemera.”

Niba urujijo rubaho muri ako kanya naguye mu rujijo maze nteberamo, ibyo Dovine yavugaga byose byari bivanzemo icyeragati, ngaho ngo uzabyemere, ngo bishobora kuzakugiraho umugisha, ngo ko byabaye,… Byose mu by’ukuri nananiwe kubihuza maze ntuza gato nitsa umutima.

Maze gutekereza igisubizo nakiboneye hafi ngize ngo nandike mbona ngo Battery low telephone ihita inazima negeka umutwe ntangira gutekereza byinshi ari na ko mbona imbere mu nzira zacu hashobora kuba hari umusozi muremure usaba ko njye na Brown ndetse na Gasongo dusunikana maze tukazagera ku gasongero tutavunye umugongo ndetse tukazahagera tugaragiwe nabo imitima yacu yifuzaga imiryango igaterana ihimbawe.

Natwawe n’ibyo bitekerezo urugendo na rwo rukomeza kwicuma dusatira umujyi wa Kigali maze tugeze Nyabugogo ntangira gukangura Gasongo na Kenny, hashize akanya Gasongo akangutse mbona afunguye ikirahuri cy’imodoka vuba vuba biranga atangira gusimbuka abantu ngo asohoke ari na ko abandi bamwiyama ngo areke babanze basohoke nyoberwa ibibaye mpita mufata ukuboko.

Njyewe – “Gaso, bigenze gute ko uhaguruka wiruka unakandagira abantu?”

Gasongo – “Ndeka yewe ni we ndamubonye!”

Njyewe – “Ubonye nde se kandi?”

Gasongo – “Mumpe inzira yewe atanshika! Koko ubu mwambabariye ngasohoka mwo kabyara mwe!”

Njyewe – “Uuuh? Ibi ni ibiki ra? Gaso ko utambwira ariko bite?”

Gasongo yakomeje kubyigana ashaka umwanya wo gusohoka maze koko mbona bamuhaye umwanya mpita mpereza ibikapu Mama Kenny.

Njyewe – “Mama Kenny ihangane gato nkurikire Gasongo si nzi ikibazo agize.”

Mama Kenny – “Nyabuna iruka umufate dore ari kurenga hirya!”

Nanjye nasimbutse abantu bose bari imbere yanjye mfata inzira niruka nkurikira Gasongo ngeze nko muri metero 20 mbona umusore umwe ari kumusunika amubuza gukora ku mukobwa bari kumwe ariko Gasongo na we akamwiyaka, batangira no kurwana inkundura abantu na bo batangira guhurura bashungera.

Nakomeje kuza nuhanya ntangira gusunika abantu mbigizayo ngo ngere aho Gasongo  ari ariko bikomeza kwanga abashinzwe umutekano baje mpita mboma inyuma baduha umwanya, nkigera aho Gasongo ari afatanye n’uwo musore amashati mbitambikamo hagati ntangira kwinginga ngo bareke kurwana.

Mu kureba ku ruhande ako kanya nahuje amaso n’umukobwa barwaniraga nkubitwa n’inkuba ya yindi itagiramazi………………………..!

Ntuzacikwe na Episode ya 60 muri Online Game….

*************

28 Comments

  • Jojo arabonetse tu!!

  • Uwomukobwa aho si nurumuna wa gaju wabuze?

  • Uwa mbere gusoma ino nkuru

    • Yooo wasanga disi ari jojo babonye!!! Byaba ari amahirweeee
      Ariko nelson itondere Dovine

  • yoooo jojo arabonetse kbx. ikibabaje nuko yicuruza

  • Murahire ko ntabatanze! Ariko mwayitindanye we!

  • Ni jojo kbs

  • Uyu ni jojo tu!!!!

  • ni jojo babonye tu

  • Ubanza ari Jojo tu

  • Byanze bikunze ni jojo babonye tu umuseke Mwakoze cyane kuduha ebyiri ejo amatsiko nimenshi pe

  • Thanks

  • Yooo, wabona jojo atabonetse, Imana itabare Nelson mu rugamba Dovine yamwinjijemo ataziramira yinjiye muri gereza ugasanga Brown asohotse Nelson yinjira, ariko ndakeka nibajyana na John ku ivuko John azamenyana n’umusaza wa Nelson.

  • NELSON IBYO WEREYE DOVINE BIRAGOYE ? NYAMARA MBERE YUKO UJYAYO WABANZA UKAMUBAZA NEZA IKIBAZO AFITE AKAGUSOBANURIRA UKAJYA WABONA KUJYAYO ! ATARIBYO UZASHIDUKA AMAZI AKUGEZE MUMUHOGO ! UWO NAWE NI JOJO AKUBITIWE RWOSE KUKO GAJU WE AMASOMO AYAMEREYE NABI

  • Ni jojo babonye rwose

  • Uwo ni Jojo ntawundi pe!!

  • sha kbsa ni jojo pe

  • sha najye ndumva ari jojo tu

  • ese akandi ko duhebye?

  • Mwatugenje gute uyu munsi se ko nta episode nshyashya????

  • Ariko uziko ari JoJo koko ubonetse?icyo kirara cy’umukobwa se ubwo ni amahoro?iyi nkuru irancanga mbabwire!!nonese john aho yahuriye na ba Nelson ko ari ku ivuko kuki atamenye niba Nelson koko ari umuhungu we mu gihe twumvise ko uwo muhungu yari umukozi WO Kwa papa wa Maman Brown kandi ngo barajyaga bahazana?ariko buriya nibajyana na ba nelson Kwa sogokuru bizahita bimenyekana.

    • Niba wibuka neza
      bahuriye mu ga centre ntabwo hari hafi cyane yo kwa sekuru wa Nelson.

  • Nizereko uyu ari jojo

  • Ariko musigaye mutubihiriza rwose ubuse indi irihehe yewe maze kuyihaga kubera umuntu nyireba namatsiko nkayibura

  • Uyu mukobwa ni Jojo ubonetse nonese ko mbona Gasongo abashinzwe umutekano baramutwara kuko yateje umutekano muke

  • ariko noneho byagenze bite, system zanyu zananiranye cg? nta episode nshya ntana makuru??!!! please murimo kwiyicira isoko

  • ni JoJo tu

  • Utwinshishije amatsiko peer
    Uwo wasananga ari Jojo cg Gaju

Comments are closed.

en_USEnglish