Digiqole ad

Episode 58: Ishyamba si ryeru, John yihanangirije bwanyuma Umugore babyaranye

 Episode 58: Ishyamba si ryeru, John yihanangirije bwanyuma Umugore babyaranye

Dovine-“Ahwiiiiiiiii! Nelson! Nizereko ibyo Brown avuze byose wabibitse ku mutima, igihe ni iki ngo ungaragire nanjye mbe uwo nifuzaga kuba we

Njyewe-“Dovi! Humura ibyo ndabyumva kandi nditeguye nawe kandi uzamfashe wibuke ko mfite uwo nahaye umutima wanjye maze untere ingabo mu bitugu dusigasire icyaduhuje!”

Dovine-“Oooooh! Uravuga Brendah se?”

Njyewe-“Yego!”

Dovine-“Oya nta kibazo sha! Uzamubwire ntazajye abifata nabi nanjye nzajya nkwitwaraho neza, Eeeh! Dore moto, reka ngende sha turaza kuvugana!”

Dovine yahise adusiga aho yurira moto ihaguruka yitonze iragenda dusigara aho, maze hashize umwanya dutuje Gasongo ahita ambwira,

Gasongo-“Bro! Nubwo ibi byose bibaye ariko rero njye mfite ikibazo!”

Njyewe-“Ikihe kibazo se Gaso?”

Gasongo-“Dovine ko numvishe afite gahunda ndende kuri wowe?”

Njyewe-“Iyihe gahunda se Gaso?”

Gasongo-“Nelson! Uziko ushobora kuzashiduka wababaje Brendah nyamara utabigambiriye?”

Njyewe-“Gaso! Uru rugamba ntago ari urwanjyenyine, ahubwo gerageza nawe umfashe turebe ko twarutsinda nta gitambo kibonetse, naho Brendah we uko biri kose ngomba kumubwira byose kandi nizeye ko aranyumva”

Gasongo-“Nelson! Ugomba kumubwira byose ndetse ukamusaba guhora yiteguye kwihangana mu gihe icyo ari cyo cyose agacu kakibuditse

Njyewe-“Ndabyumva Gaso! Ahubwo reka dukatire hano turebe ko ari hariya kuri restaurant

Gasongo-“Uuuuuh! Ahubwo se singuriya arimo kuzamuka aza hano turi? Dore aranagupepeye

Njyewe-“Eeeeh! Uziko ari we koko! Wooooow!”

Brendah yakomeje kuzamuka agana aho twari turi maze angezeho atega bunyambo arampobera numva koko niwe arangije asuhuza na Gasongo ubundi aranyegera amfata mu biganza anyitegeteza neza mu maso maze aramwenyura numva ubwuzu buraje mpita mubwira,

Njyewe-“Ma Bella! Nkubonye ngukeneye, agatima kahereye kare karehareha kambaza ngo uri hehe none ndumva gasubiye impembero

Brendah-“Ariko Mama! Basi urakoze cyane  kandi nanjye ni ukuri nari nagukumbuye ntiwabyumva”

Gasongo-“Eeeeh! Kabisa nanjye amaso yanjye ari kuryoherwa no kubareba, mpise nkumbura nako…”

Twese-“Hhhhhhhhhhh! “

Njyewe-“Chou! Nonese wari ugiye hehe?”

Brendah-“Sha nari nje ngusanganira ni ukuri.”

Njyewe-“Wooooow! Mbega byiza urakoze cyane ni ukuri, natwe tugeze hano duhita twibwiriza guhagarara kuko muri njye numvaga ya mpumuro yawe numva ikururutsa impumu maze nkaguhamiriza ko ubikwiye

Brendah-“Yooooh! Nelson, reka basi kuntera amarira ku maso, uzi guhuza amaso nawe uri kumpamiriza uko kuri kukurimo? Ma Nelly ndagukunda!”

Njyewe-“Oooooh! Bre! nanjye ndagukunda cyane ni ukuri, numvaga uyu mwanya ntawifuza ariko nta kundi waje, ndifuza kugusezera

Brendah-“Oooh No! Nelson, mugiye kugenda?”

Njyewe-“Bre! Tugiye kugenda nta kundi ejo tugakomeza akazi

Brendah-“Mana wee! Ubu se mbyakire nte koko?”

Njyewe-“Bre! Reka twihangane tubyakire kandi ikirenze kuri ibyo nuko ngukunda kandi cyane

Brendah-“Yego sha Nelson, nanjye niyo ntwaro nzitwaza kandi ni nawo mwambaro nzambara kugeza ubwo nzongera kukubona

Njyewe-“Woooooow! Urakoze cyane cyane mukundwa,ahubwo ndifuza ko aka kanya twagafatira ahantu hatuje birenze ibi maze nkongera kukwitegereza nkakubwira n’akari kuri roho dore ko umutima wo wamaze gusendera

Brendah-“Nelson! Humura rwose ndahari cyane, gusa sinzi niba mbasha kubyururutsa ngo mbishyire mu mutima

Njyewe-“Humura mukobwa mwiza, uyu mwanya nuwo kugusezera no kukugabira amagambo agukwiye”

Brendah-“Woooooow! Merci beacoup! Nditeguye Ma Nelly!”

Ako kanya Gasongo yahise ajya imbere natwe tumujya inyuma intambwe imwe, ebyiri iya gatatu ntangira kurangarira intambuko ye nziza.

Twarakomeje turamanuka Gasongo yinjira ahantu hamwe turamukurikira mu kugeramo dusanga ni Pub maze twicara mu nguni ahantu hari hatuje cyane,  kanya baba baje kutwakira.

Aho twari twicaye nakomeje gutera akajisho kuri Brendah wari utuje bidasanzwe maze hashize akanya mwitegereza mpita mubwira,

Njyewe-“Bre! Hari icyo nashakaga kukubwira

Brendah-“Eeeh! Igiki Nelson?”

Njyewe-“Wigira ubwoba humura sha, ndifuza kukubwira ko ngukunda

Brendah-“Ahwiiiiiii! Maze nari mpabutse! Mbega wowe! Sha urakoze ni ukuri pe!”

Njyewe-“Urisanga ma Cherie, rero nyuma yo kukubwira ijambo nkunda kandi rizangumamo, ndashaka kugusaba kumba hafi

Brendah-“Oooooh! Ibyo n’inshingano zanjye ma Nelly ndabizi kandi ndabizirikana ndetse bizanangumamo”

Njyewe-“Ooooh! Urakoze cyane bambe, rero ubwo uri kumwe nanjye rero, ndifuza ko wamfasha ukanyumva tugatera intambwe tukarambura ibiganza tugafasha Dovine ugowe muri iki gihe tutibagiwe na Brown umuvandimwe wanjye

Brendah-“Yego sha ndakumva, nonese bafite ikihe kindi kibazo Nelson? Dovine ntiyamusuye se? Sha mbwira”

Njyewe-“Bre! Dovine buriya afite ikibazo iwabo, ngo bifuza ko ashyingirwa vuba, Brown wakabaye abikora ari muri gereza byabaye ngombwa rero ko njyewe njya mu kimbo cye maze akanyerekana iwabo bagatuza bakamureka

Brendah-“Nelson! Ntago mbyumva, ibyo umbwiye byabaye?”

Njyewe-“Bre! Na Gasongo nguyu yabihamya, nabyemeye pe! Gusa ndagusabye nawe hagarara ku ruhande rwanjye maze turwane runo rugamba

Brendah-“Mana weee! Ubu se koko nkore iki? Nelson, ubu uzajya kwa Dovine wemere uvuge ko ari wowe mugabo we?”

Njyewe-“Bre! Nzaba mpagaze mwanya wa Brown kandi ibyo nzavuga byose nzabivugira we! Humura ndagukunda kandi cyane

Brendah-“Nelson! Please ntago mbishaka, basi umbabarire ntiwongere no kurihingutsa

Njyewe-“Please nyumva, ndashaka ko wibuka isezerano ryanjye nawe, ndifuza ko wibuka bya bihe byatambutse ariko ntateze kwibagirwa maze ugatuza ukemera ngafasha Brown bicye mubyo nshoboye, sibyo mukundwa?”

Brendah-“Nelson! Disi nibutse byose, ndibuka wa munsi nitsamura ukambwira ngo ndakire ni Brown wakunzaniye, ni ukuri mbabarira nari nyobye, nari nitengagije isoko navomyeho ibyiza mpora ndata kandi ndota, ndagukunda Nelson, fasha Brown gusa uzajye uzirikana rya sezerano maze ntuzarote uhemuka kubw’umwanya uhagazemo

Njyewe-“Bre! Ndabyumva kandi nzabigenderaho, sinzatuma ubabara iyo ni indahiro ntazasubira inyuma ngo ntatire ahubwo buri kimwe cyose nzakora nzagikora kubwawe kuko mMuri wowe niho nabonye umutuzo ndetse nkanagira umugisha ugeretse ku wundi, Bre! Ndagukunda cyane ni ukuri”

Gasongo-“Nanjye naba umugabo wo kubihamya, Nelson aragukunda kandi ibi byose ni imirabyo y’urukundo rutavangiye, ngaho tuza umwongorere ko akibikwiye

Brendah-“Gaso! Urakoze cyane pe! Ni ukuri ndabyemeye kuko nemeye igihe mvuga ngo yego, nzavuga nibindi kandi nzabivugira kubwawe, wowe Nelson waje uhindura byose muri njye! Ndagukunda cyane!”

Brendah amaze kumbwira gutyo narameitegereje mbura ijambo ryavuga ibindimo byose, maze nitsa umutima mufata ikiganza maze nzunguza umutwe nemera.

Amasaha yakomeje kwicuma amagambo meza ntiyabura, amaso ntiyahumbyaga gusa kakaryoshye kanze kuguma mu itama maze dupanga gutaha.

Twarahagurutse tumaze turasohoka tugeze hanze twiherera ku ruhande njye na Brendah tuvugana byinshi maze kumusezera dufata moto twerekeza kwa John.

Tukigerayo twinjiye mu rugo tugihinguka ku muryango tubona John na wa mugore bafitanye amateka akomeye bahagaze ku kabaraza, iruhande rwabo hari hari ibikapu bibiri ntibarebanaga akana ko mujisho ahubwo barebanaga ibisa nay’ingwe.

Ako kanya tukibageraho John yahise atubwira,

John-“Eeeeh! Ngize amahirwe muraza, mumfashe uyu mugore ntako ntamugize ngo anyumve

Uwo mubyeyi yahise avugira hejuru cyane mbese ntacyo yitangiraga,

We-“Ariko ubwo nta soni ufite? Njye ndarambiwe kandi nabikubwiye cyera ko kuva wankura mu rugo ukankorera bya mfura mbi ndetse ngatinya no gusubirayo ntazakureka ngo widegembye”

John-“Ok! Niba naragukoreye ibya mfura mbi se uje hano kumara iki? Nakubwiye kenshi ko igihe utarazana umwana wanjye ntazigera nkureka ngo winjire iwanjye, ahubwo genda mfite byinshi byo gukora.”

Uwo mugore yahise yikaraga yifata mu mayunguyungu ahindura isura bigaragara maze aravuga,

We-“John! Nihanganye kuva cyera, narambiwe byose ndetse nihanganira byose, sinteze kuzahera ishyanga kandi narakubyatiye

John-“Ok! Ngaho zana umwana wanjye winjire utuze utekane ndetse usugire unasagambe

We-“Ugomba kumfasha kumushaka kuko ni nawe watumye mubura, ubuse njye nawe ninde wakabaye ambaza uwo yabyaye?”

John-“Njye sinshaka kuburana nawe, ndashaka undeke njyenyine kandi nubundi ngo ushaka kunyikiza ngo ujyane ibyanjye”

We-“Eeeeeeh! Ibyo se wabikuye hehe? Ibyo ni ibyireguzo njye sinigeze nshaka kukwica ngo njyane ibyawe ahubwo ubwo ushaka kunyica ari wowe

John-“Ushaka ko nzana ibimenyetso?”

We-“Bitari amagambo ariko!”

John-“Niyo bitaba amagambo njye ndashaka kukwereka ko nubwo wanyaze amaraso yanjye ukaba umubyeyi gito nari kuzakugira igitangaza mu bandi, ndashaka kukwereka ko ari njye John wa nyawe wawundi uzi kandi wagukunze igihe twari mu muhanda nkakuvana ku gitiyo nkagushyira mu modoka ibyo byose ukabyirengeshwa ugata umwana wanjye Nelson witiranwaga n’uyu ureba…………………

 

Ntuze gucikwa na Episode ya 59 iza kujyaho muri iki gitondo nayo

26 Comments

  • Ahaaa nzaba ndeba ibyo kujya kwerekanwa mu mwanya wa Brown kwa Dovine nizereko uzavuga ko waje uhagarariye mukuru wawe utabonetse! Singaho ubaye uwa John koko? Iyo ngirwamubyeyi ngo ni mama wawe se izerekerahe ikubonye warakuze ra? Mbiteze amaso! Thx Umuseke

  • Gasongo abonye nama we

  • Yewe ibibyo birancanze pe!!!!! ubuse John yari yarabuze umwana witwa Nelson, abonye uyu Nelson ntiyagira n’amatsiko yo kumukurikirana ngo amubaze ibisekeru bye nukuntu abantu bahora bamubwira ko basa? cyane ko bitari no kumugora na Nelson ubwe abiziko atagira ababyeyi ndetse aziko nyina yamutaye!!!! afadhali iyo bambwirako atarazi n’amazina ye.

  • reka mprofite mbaye uwambere, Ndumva nishimye John agiye kumenya ko Nelson ari umwana we, ikibazo ubwenge buhumye bwa Nelson ntibutuma yatekereza kure ngo amenye ko ari we ivugwa abibwire, mbabajwe na Brenda uzarira ayo kwarika Nelson yabaye umugabo wa Dovine muburyo nawe atazi, gusa abantu bigira abanyampuhwe mumafuti cg ntabushishozi bajye bamera nka Nelson puuuuu! abuze gufasha u muvandimwe uri muri gereza ngo amubwire ukuri kwibyo yiboneye ararwana kuri Dovine w’ igihomora, kuvukira mu giturage ni bibi ndabyemeye bituma utamenya ko abanyamujyi babaho!! hhhhh! umwanditsi Thanks kbsa!

    • Nikose muko,nshimye ko uvuzeko kuvukira mugiturage aribibi ese nkwibarize ubwo bunyamujyi uvuga bukamariye iki mugihe utunzwe nabo bavukiye mucyaro??Nubwa mbere nabona umukobwa ureba hafi cyane uzabaze na HE aho yavukiye.

  • Wawoooooooo, ntagushidikanya Nelson ni umuhungu wa John pe. Mana tabara Nelson mu mutego Dovine ashaka kumuturamo umuramire atarinjira mu mukino. Nelson gerageza gukura mu bitekerezo ni gute uzajya kwerekanwa kwa Dovine kuri umugabo we kandi aturanye no kwa Blendah ukazanagaruka ukazerekanwa kwa Blendah? Urabona udashaka gutera Blendah agahinda n’imidugararo koko? Please nanjye ndumva ibya Dovine wabigendamo gacye. Ese Nelson ntacyo ukuye mu magambo ya John n’uwo mugore?

  • Ntakabuza John Ni Papa wa Nelson!impera ni mperuka ukuri tugiyekukumenya.ark Nelson ndabona yahawe inshingano zitazomworohera hagati ya Dovine Na Brendah!

  • RAHIRA KO NELSON ATABONANYE NA NYINA ? AKAMENYA KO JOHN ARIWE SE ? GUSA NDABONA IBYO WEMEREYE DOVINE NIBITAGUTERANYA NA BRENDAH BIRAGUTERANYA NA BROWN ! TUBITEGE AMASO

  • Muradusondetse ni kagufi cyane

  • Irehehe ahubwo kwitinze nelson arashyizwe amenye ababyeyi be pe mwitubihiriza nimuduhe.

  • Ahwi mbaye uwa mbere!!!! mugire muyituzanire dore karangiye vuba tutumvise ibya john. pleaseeee…..

  • Maman wa nelson arabonetse

  • No 1

  • Amavuta abyaye amavuta sibwo Nellson abonye ababyeyi be

  • Mbaye uwambere ugasomye” muhungu witonde !! Dovine akurusha umupira urakina mubyo utazi kabisa

  • Twategereje 59 turaheba.

  • Ibintu bikomeje kuryoha ariko rwose umuseke murimo kuturyamisha gahunda irimo kutatugereraho igihe kbsa

  • oooooooohh!!! Wwowwww!!! nelson wari warabuze arabonetse x waa.

  • Oh My God. Nelson abonye ababyeyi be agiye gusubira i Kigali afite inkuru nziza yarategereje mu buzima bwe. John na Maman Nelson ndabona bagiyi kwiyunga kubera Nelson kandi Maman Brown na Gaju,ndetse na Gasongo baraba abahamya kuko bumvise ibyo sekuru Wa Nelson yababwiye kukuvuka kwe.

    John azi neza Martin kandi Imigambi ye ashobora kuba yayimenya, ndabo ari icyanzu Imana iciriye Nelson ngo atazagwa mumutego w`uburiganya wa Dovine na Martin agahemukira Brendah.
    Mwanditsi wacu uri umuntu wumugabo komeza utugezeho inkuru n`amasomo y`ubuzima. Isoko uvomaho ntigakame .
    Episode 59 turayitegereje. Blessings

  • ntiwumva jon nipapa wa nels

  • None se Nelson, ko ubuze ubwenge ugakabya! umukwe ko yerekwa ababyeyi n’umuryango n’inshuti, nibamara kukwerekana uri uwa Dovine, iwabo wa Brendah uzahasubira witwa iki mu maso yabo babyeyi! kd ko bazakwerekana nabo bahari nk’abaturanyi! ntawe usaza atiyangirije mwese uko muri 3 ntimurakura mu mutwe koko! ndavuga wowe. gasongo na Brown

  • Ko mwatubwiye ko episode ya 59 iza kujyaho muri iki gitondo nayo bukaba burinze bwira byagenze gute?

    • Wahora niki ko amaso yaheze mukirere

  • Yewe ndabona mwarakabije kugira Nuliso innocent!!! Bivuye mu buzima busanzwe twiberagamo bibaye novel, kk kujya guhagararira undi nka fiance ni too much kuri jye kd hari byinshi byatuma ukemanga Dovine….. mujye mugerageza mubigumishe iwacu mu rda

  • Muzi kutubeshya episode ya 59 irihe ubu haracyari mu gitondo? Mudusubize ya sahatwabahaye

  • @ Mugeni ibyo ntibikwiye na mba iyo saha uririmba ninkuru umwanditsi atugezaho buri munsi atatwishyuje bihuriyehe? Iyi nkuru mubyo itwigisha ko guca bugufi no kwihangana wowe ayo masomo ntakureba? Ubu se umwana wawe numuha minerval ngo ajye ku ishuri akaza yatsinzwe intambara izajya irota?

Comments are closed.

en_USEnglish