Digiqole ad

Episode 55: Nelson aheze mu cyeragati kwa Dovine yongera gukizwa n’umwana muto

 Episode 55: Nelson aheze mu cyeragati kwa Dovine yongera gukizwa n’umwana muto

MWIHANGANIRE KO EPISODE YA 56 YAKEREREWE, IRABAGERAHO MU MWANYA MUTO

 

Njyewe – “Dovi! Dovi! …..”

Dovine yasohotse mu cyumba yihuta akubitaho urugi ntangira kwibaza ikigiye gukurikiraho, muri icyo gihe umutima wari wazamutse hafi kumvamo, mu gihe ngihaguruka ngo nambare inkweto nahise numva ikintu gisa nk’urushyi ngo paaa!

Papa Dovine – “Igihe naguhamagariye wari uri he wa cyohe we?”

Dovine – “Nari ndi mu cyumba Papa! Mbabarira utongera kunkubita ndagusobanurira.”

Papa Dovine – “Ngo iki? Icara aho ngaho wa cyo ntazi we! Nta soni? Waragiye wigira ikirara none uraza untera imbabazi ngo mbabarira ndagusobanurira? Unsobanurira unsobanurira iki?”

Dovine – “Papa! Ni ukuri mbabarira nkubwire byose kandi sinkubeshya rwose nari ndi mu cyumba!”

Papa Dovine – “Ceceka aho! Igihe naguhamagariye iyaba uri hano ntuba wanyumvise? Ubwo uvuye mu tubari dore ko wagira ngo batukubaburiyeho”

Dovine – “Oya Papa! Nari ndi hano rwose mu cyumba, ni ukuri sinkubeshya nari ndi kumwe na Nelson!”

Papa Dovine – “Ngo iki? Ngo nde? Niko muko umbwiye ngo wari uri kumwe na nde?”

Aho nari ndi mu cyumba numvise Dovine avuga izina ryanjye mfata amasogisi nyashyira mu mufuka, mbatura inkweto nzifata mu ntoki mfungura urugi buhoro buhoro ngitera intambwe mba mbonye ka kana kadufunguriye mu gitondo gahagaze hirya ku muryango winjira uza mu nzu ariko atari uwo kuri salon gahita kandembuza nyoberwa ibyo kambwira nkibyibaza karongera karandembuza.

Narombotse buhoro buhoro mbega nagendeshaga amano, nkikageraho karakata karasohoka mbona duhingutse mu gikari karakomeza gafungura urugi mbona tugeze ku irembo gahita kampa urufunguzo kambwira buhoro.

Akana – “Umva, akira urufunguzo rw’igipangu ufungure usohoke n’ugera inyuma urujugunye imbere wigendere!”

Nkigashimira kahise gakubitaho urugi nsigara ku irembo ndahindukira ngirango ngende numva Dovine yongeye gutaka negera ku kabaraza ko kuri salon ngo numve.

Dovine – “Mbabarira Papa! Ntabwo nkubeshya yari yansuye kandi twari turi gupanga uko byagenda ngo byose bibe vuba ntabashyize ku karubanda weee!”

Papa Dovine – “Ngo iki? Nta soni! Muza kuvugira ayo mateshwa mu rugo rwanjye nta soni?”

Dovine – “Mama! Wanyingingiye Papa koko akambabarira akanyumva nkamusobanurira.”

Mama Dovine – “Papa Dovi! Wababariye umwana akakubwira koko? Uragira ngo akugweho wo karama we? Gira imbabazi za kibyeyi ni ukuri.”

Papa Dovine – “Ceceka aho nawe! Maze mwabona amazi yarenze inkombe ngo murasaba imbabazi, ko yakunaniye ikindi ubwira ni iki?”

Mama Dovine – “Oya rwose ntabwo nabikubwiye ngo umunkubitire ahubwo nabikubwiye ngo umfashe kubyakira!”

Papa Dovine – “Ni uko rero reka muhane amenye ko yankoze mu bwonko, njye sinashyigikira amafuti y’uyu mukobwa wigize ikirara akarenzaho no kunzanira ishyano mu rugo.”

Dovine yarongeye arataka cyane, nanjye nk’umuntu ntangira kumva najya gutabara ariko na none nditangira kuko nanjye ubwanjye nari mvuye mu matsa, Papa we yakomeje kumubaza byinshi ariko Dovine akabiburira ibisubizo maze ngiye kumva numva aravuze.

Dovine – “Papa! Erega arabyemera, ubu se yaje hano atabyemera? Rwose ari no mu cyumba cyanjye mugende mumubaze niba atari we!”

Papa Dovine – “Ngo? Ari he? Ibyo numva ni byo cyangwa ndi kumvirana?”

Dovine – “Ni ukuri niho ari! Simbabeshya rwose!”

Mama Dovine – “Uti ari hariya mu cyumba koko Dovi? Bakobwa bakowe koko ndabigira nte mwo kabyara mwe?”

Papa Dovine – “Eeeh! Hagarara aho nze mwirebere! N’ubundi nari mwiteze narabuze n’aho duhurira, ndaje muhe isomo atazibagirwa, nta soni kuza kunsuzugurira mu rugo rwanjye?”

Numvise ingendo ya Papa Dovine ajya kundebera mu cyumba gusa yagiye avuga byinshi numva koko ni wa mugabo wampamagaye akantera ubwoba ambwira kureka no kwibagirwa umwana we, ndetse ko anyibikiye.

Hashiza akanya numva akubise urugi noneho umujinya uriyongereye atangira kuvuga arakaye cyane.

Papa Brown – “Eeeh! Dovi! Uratinyuka ukamfata ukambeshya nta soni? Uwo mugabo wawe ari he ko ntawe mbonamo hano ahubwo nkabona amayoga ku meza? Mbwira se nyine?”

Nkibyumva nahise mpindukira ndiruka nkingura igipangu vuba vuba ndongera ndakinga njugunya urufunguzo vuba nk’uko ka kana kabimbwiye maze ndiruhutsa mbona kwambara inkweto ngihindukira numva telephone yanjye irasonnye nkora mu mufuka vuba nsanga ni John nsunika njyana kuri yes nshyira ku gutwi.

Njyewe – “Hello”

We – “Bite sha Nelson? Ese ni nde wagutumye kuzana umuti wa mperezayo?”

Njyewe – “Eeeh! Mumbabarire nagezeyo ibiganiro biba byinshi ariko ubu ndi kumuhanda ngiye kuza, ahubwo se muri he?”

John – “Ooohlala! Ubu turahagurutse turatashye ahubwo uri he wowe ngo tugutware?”

Njyewe – “Ok! Mubwire Gasongo ko ndi ha handi kuri restaurant arahita abayobora arahazi.”

John – “Ok! Sawa turaje mu kanya turaba tukugezeho.”

Njyewe – “Murakoze cyane ni ukuri.”

Call end.

Nkimara kuvugana na John nahise ndeba numero ya Brendah maze nkanda yes nshyira ku gutwi ako kanya na we ahita anyitaba vuba.

Brendah – “Oui Cheri!”

Njyewe – “Hello ma Bella! Umeze neza?”

Brendah – “Sha meze neza! Uri he se?”

Njyewe – “Nibwo mvuye ha handi, ubu ndi ku muhanda uza kuri restaurant yanyu!”

Brendah – “Ooh! Ihangane gato kugenda reka nze nkurebe sha! Si byo?”

Njyewe – “You are welcome ma Bella!”

Call end.

Maze gushyira telephone mu mufuka nakomeje gusubiza inyuma ibyari bimaze kumbaho, numva ya majwi yose numvise atangiye kwisubiramo, sinumvaga neza niba koko ibyo numvise ari byo. Nabaye nk’ujya kure mu bitekerezo nibaza iyo ndamuka nsanzwe mu cyumba cya Dovine icyo byari gucura.

Nongeye kwibaza no kubabazwa n’ibyo nari niboneye kandi nari niyumviye kuri Dovine, nibutse ibyo Aliane yambwiye mbihuza n’ibyo nari maze kubona no kumva amaso yanjye avaho ikibunda ntangira kubona neza ko niba ari byo ashobora kuba ashaka kunzirikira mu byago ntashobora kwikuramo.

Nkibaza ibyo numvise ibiganza binturutse inyuma binkora mu gituza mpita mbimenya, byari ibya Brendah disi utari uzi namba ibimaze kumbaho, nabaye ngihindukira aba ampaye akantu ku itama.

Brendah – “Nelson! Bite ko nabonaga usa n’utari hano hafi? Dovine wongeye uramubura se?”

Njyewe – “Oooh! Oya ma Cherie, ni uko nari ngutegereje! Urabizi ko iyo nkwiteguye numva umutuzo mwinshi muri njye!”

Brendah – “Uuuh! Cyangwa wari uri gutekereza aho uvuye?”

Njyewe – “Bre! Nubwo na byo birimo ariko aho nava hose mvayo ari wowe ntekereza kuko ari wowe wa mbere umpora mu bitekerezo.”

Brendah – “Urakoze cyane Nelson, none se Dovine ngo bite bye?”

Brendah akimbaza gutyo nikije umutima ndeba guhita mubwira byose bimbayeho ariko mbona bidakwiye naba nshiye igikuba hakiri mu museso maze nitsa umutima ndamubwira,

Brendah – “Ibya Dovine biracyari agatogo ndinze mvayo ntasobanukiwe gusa hagarara wemye ushikame ku rukundo rwanjye nawe kandi ukomere ku magambo yose nakubwiye kuko ndabona agacu gaherekeje imihengeri kaza kadusanga.”

Brendah  – “Uuuh? Ngo urukundo rurimo imihengeri? Urwacu se cyangwa urwa Dovine na Brown?”

Njyewe – “Bre! Burya iyo umuturanyi yatewe nawe uba watewe, kandi ugomba kwitegura ko isaha ku isaha ashobora kuguhungiraho, mu kumwakira rero ugomba kwakira ibye byose kuko utamucumbikira ngo araze amaguru hanze, ni na yo mpamvu ngusaba kumba hafi ukanyizera kurushaho maze tugatsinda by’ukuri bidacagase.”

Brendah yikije umutima mbona asa n’ugize ubwoba ariko ndamwiyegereza yegama mu gituza cyanjye ako kanya tubona imodoka imanuka iza aho twari turi mpita nyimenya maze mbwira Brendah.

Njyewe – “Bre! Iriya modoka ni iya John kandi baje kumfata, nyemerera ngende turaza kuvugana ningera mu rugo.”

Brendah – “Nelson! Uragiye koko?”

Njyewe – “Bre! Urabizi ndagukunda cyane kandi sinakwishima mbona ugiye, ni bya bindi by’umunsi ucya ariko bukongera bukira nta kundi reka ngende.”

Brendah – “Nelly basi wakoze cyane kundemera umunsi mushya kandi mwiza ndakwinginze ntuzasubire i Kigali tutongeye kubonana, si byo?”

Njyewe – “Humura ndagusezeranije, mbere yo kugenda nzabanza nkwirebere ntacyo nakwima amaso n’umutima kuko ari wowe buri rugingo rw’umubiri wanjye rwishimira, Ma Bella! Je t’aime beacoup!”

Brendah –  “Nanjye ndagukunda Nelson! Kandi urakoze cyane!”

Ako kanya twahise dusanganira imodoka yari ihagaze ruguru yacu Brendah arampobera cyane maze araza asezera n’abandi bari bari mu modoka nkingura umuryango ndinjira imodoka irahaguruka aradupepera tugenda gutyo.

Mu modoka nasanze bari kuganira byinshi nanjye mbiyungaho mfatiraho batangira no kunserereza.

Mama Brown – “Umuhungu wanjye yagiye mu byo gupiganira isoko rya business ye none aje dutashye!”

Bose – “Hhhhhhhhh!”

Gasongo – “Cyangwa yari yagiye kurangura? Urabona adasa n’ufite ama facture mu mufuka?”

John – “Nelson! Ikingenzi n’inyungu rata muhungu wa, nizere ko natwe uzatuvumbyaho amaso akazarya wenda inda ikaburara.”

Njyewe – “Muhumure rwose mushonje muhishiwe, mwe gusa muzabihe umugisha naho akeza karimurika.”

Mama Kenny – “Uriya mukobwa ni mwiza byo! Nelson ahubwo ajye aryamira amajanja naho ubundi wakwisanga uri mu marushanwa.”

Mama Brown- “Gaso! Ese wowe ko ntacyo utubwira utegereje ko nzagushakira ra?”

Twese – “Hhhhhhhhhhh!”

Gasongo – “Eeeeeh uzi mbonye umwari mpawe na Mama ukuntu nakwishima? Namusigasira nkamufureba kuburyo niyo yaba ari igikara yahita aba inzobe!”

Twese – “Hhhhhhhhh!”

John – “Mama Gaju! Urabe wumva Gasongo ni wowe areba!”

Twakomeje kugenda muri ibyo biganiro ndetse dutangira gusatira kwa Mama Brown, bidatinze tuba tugezeyo, we na Mama Kenny bavamo turabasezera John arakata dukomeza tujya iwe aho twagombaga gutaha.

Tukigerayo Kiki yahise aza yihuta maze atangira kuririmba.

Kiki – “Ngaba baraje bazanywe na Yesu hamwe n’umwuka wera, barakaza neza!”

Twese – “Hhhhhhhh!”

John – “Yampaye inka noneho ndagira nte? Niko sha kiki? Noneho izo ni iza he uri kuririmba?”

Kiki – “Uwababwira ukuntu niriwe ndepeta! Iyo mutazamura ibiganza ngo mwakire intashyo sinari kurara mu muheno.”

Twese – “Hhhhhhhhhh!”

John – “Ni mumuheno nyine! Ngaho rero ibiganza twabizamuye urare mu cyumba Kiki!”

Kiki – “Karibu rwose mutambuke mukomeza ku meza mumanure ibyondo nako ivumbi.”

Abandi bakomeje guseka murabizi uri kumwe na Kiki ntahisha amenyo, muri icyo gihe njye numvaga ntari mu njyana yo guseka nahise ninjira abandi basigara hanze nkomeza njya mu cyumba nararagamo nicara ku buriri mfata telephone vuba vuba njya Online.

Nkigeraho Brendah ni we nandikiye mbere mubwira ko ngeze mu rugo maze kwandika nibuka ko nabonye afite aga telephone katagira WhatsApp mpina intoki, ngiye kuvaho nanjye numva message ngo dwiii!

Nahise ndeba unyandikiye nsanga ni Dovine, yari yanditse message ndende cyane maze ngira amatsiko ako kanya ntangira gusoma, yagiraga iti:

“Nelson! Nishimiye ko wabashije kwikura hariya, gusa nizere ko utatunguwe n’ibyabaye burya ababyeyi akenshi baba batishimira ubwigenge bw’abana kuko baba babahangayikiye, gusa ibyabaye kuri njye hari impamvu kandi iyo mpamvu nifuza ko wayimfashamo nk’umuntu nasigiwe ari na cyo cyatumye ntatinya kukuvuga.

Nelson! Ndi mu kibuga cya njyenyine ariko kuko wanyemereye kumfasha muri byose ni ukuri wandemye umutima bundi bushya ndagushimiye kandi cyane pe, igihe kimwe nzakwitura,

Si nzi rero niba Papa yarigeze aguhamagara gusa ni njye namuhaye nimero yawe, ariko niba atari yaguhamagara naguhamagara ntuzatinye uzandwanirire wemere byose azakubwira urengere ubuzima bwanjye, humura ntabwo nkwifuriza ibibi wowe na Brendah wawe ahubwo nifuza ko waba amahungiro yanjye mu gihe nk’iki, please nyumva Nelson kandi ngushimiye ko ugiye kumfasha.”

Nkimara gusoma iyo message ndende ibitekerezo byabaye byinshi nkibyibaza numva umuntu ukomanze ku rugi.

Njyewe – “Karibu!”

Gasongo – “Nelson! Bite ko wahise uza kwigunga hano hari ikibazo ufite?”

Njyewe – “Oya ntacyo Gaso! Nako icara hano nkubwire dore n’ubundi bitinde bipfe nari kukubwira!”

Gasongo – “Uuuh? Ndabona amaso wayahanze telephone, uri gusoma iki se noneho?”

Njyewe – “Banza usome iyi message hanyuma ndakubwira nyuma ibyabo.”

Nahereje Gasongo Telephone maze akiyifata mbona arikanze atangira kureba adahumbya maze ahita ambwira.

Gasongo – “Uuuh? Si ngaho? Ngo Dovine? Iyi foto mbona si iyawe ra?”

Njyewe – “Ni iyanjye ariko ibyo ntacyo bitwaye ahubwo soma iyo message ni yo ikubwira byinshi nshaka ko umenya Gaso!”

Gasongo yatangiye gusoma byose yagera hasi akongera agahera hejuru akongera agasoma mbonye amaze umwanya munini akibyibaza mpita mubwira.

Njyewe – “Gaso! Iyo message ni iya Dovine mu kanya ibimbayeho ni amateka asobanye kugeza na n’ubu ntari nabonera ibisobanuro, dore cya gihe nabaye nkigerayo maze……….”

Gasongo namubwiye byose ntacyo mukinze nk’umusore twabanye mu nzira ndende y’ubuzima maze ndangije kumubwira arambika telephone ku buriri yitangira itama maze arambwira.

Gasongo – “Bro! Dovine abaye Dovine! Bro, noneho koko turamenya ibi ari ibiki?”

Njyewe – “Ni yo mpamvu nkubwiye byose Gaso! Ntabwo nakwihererana uyu mutwaro Dovine yifuza ko nikorera nyamara ntazi ikiwuhatse ahubwo kuko turi abavandimwe ngira inama y’uko ndi bwitware muri ibi bintu.”

Gasongo – “Nelson! Twaza gake ibi bintu, niba wasanze Dovine yiteguye kugukoresha amabi kandi azi neza ko uzi ko akundana na Brown bikagerekaho n’ukuntu yanze ko tujyana ku musura urumva uwo mutwaro ashaka kukwikoreza utazakuvuna urutugu?”

Njyewe – “Gaso! Ndabyumva rwose, none nkore iki se Muvandimwe wanjye? Mureke agende abage yifashe?”

Gasongo – “Kwanza na bya bindi Aliane yakubwiye nta gushidikanya ni byo, ahubwo ingaruka zabyo ni zo ziri kumwirukankisha ku gahinga bigatuma ashaka kukugwaho ngo umusame atarasandara!”

Njyewe – “Bro! Ibyo nanjye nabyiboneye ariko se tumureke agwe uko yakaguye tureke kumusama asandare kweri?”

Gasongo – “Ariko wenda nta n’uwamenya da! Wasanga nta n’izindi ngaruka agarukiye igihe akaba yifuza ko umuba hafi bisanzwe kubera ibibazo yifitiye iwabo!”

Njyewe – “Gaso! Icyo ntari namenya neza nifuza kumenya ni ikibazo afite, bibaye bishoboka njye nakwemera nkamufasha ariko Brown akazasanga yarahinduye ingendo ndetse akiri mu biganza byacu.”

Gasongo – “Bro! None se ubu ko ari kukubwira ngo Papa we naguhamagara uzemere ubu uzemera ibyo utazi Nelson?”

Njyewe – “Ibyo ari byo byose wa muntu wampamagaye cya gihe ni Papa we ariko nta kintu yigeze ansaba kwemera!”

Gasongo – “Ariko buriya Dovine ntiyaba……………”

 

Ntuzacikwe na Episode ya 56 ejo mu gitondo

*******************

33 Comments

  • mbega we nelson ibyo noneho ubigendemo gahoro kbsa gusa congz kumuseke!!!!!!

  • ITONDE NELSON ! DOVINE ARATWITE ARASHAKA KO WEMERA KO INDA ARI YAWE ! URAMENYE REKANA NA DOVINE ATAGUTERANYA NA BRENDAH WAWE ARIKO NTAMAKURU YA JOJO ? MURAKOZE !

  • ntiyaba…! nanjye ndaboketse! mutebuke basomyi urugamba rugeze ahakomeye! Nelson ca akenge naho ubundi Dovine
    arakwangiriza izina! jya wumva inama ugirwa hakiri kare kd usesengure witonze. umunsi mwiza basomyi namwe abadutegurira inkuru ishimishihe

  • nyine yabaye umuryohe none akuyemo akantu ubu harya ugiye kwigerekaho inda utateye, ariko ugira nimana ntacyo uzaba ubwo usimbutse kiriya chumba

  • number1
    Nelson ararusimbutse. gusa nabanze amenye ikibazo Dovine afite maze abone kumufasha. nasanga atwite areke yirwarize.

  • sha Nelson imana wasenze ugiye kwa Dovine ujye uhora uyisenga. gusa, be very careful kuko ibyo Dovine ashaka ntakeze kabirimo. icyo ngushimiye cyane nuko wasabye Brendah kukwizera bisumbyeho

  • eeehh ko bigeze aho bikaze ra

  • hhhh ko bikaze

  • Ariko Nulsoni urantangaza ubonye icitse ibyo mucyumba none ngo wemere ibyo bakubwira byose ushatse wakumva inama abakunzi bawe tukugira basomyi mubanguke inkuru yashyushye impamvu imwe ituma mba connected ni umuseke thanks

  • Nelson ugize Imana uva mû menyo y ‘ingwe none ngushaka kumufasha.Izozi wagize ubushize wamaze kuzibagirwa?Ndumva ari jye wava inyuma ya Dovine nta cyiza agushakira.

  • Umuseke murakoze cyane .Nigute nabona izindi Episode zabanje.

    • ujya kurisite ahabanza i buryo mu nguni ukabona udukoni dutatu ugakandaho bikaguha liste y ibintu byinshi wahitamo. ukagenda umanuka ukaza guhitamo inkuru ndende.

  • nelson amaze kuntera umujinya jyewe! wagirango nticyumva! Dovine ashaka kukwegekaho umutwaro nkuko wabyiyumviye wagirango amatwi yawe arimo ibiti! ubu c brown nafungurwa agasanga ngo wateye Chr we inda nibwo azakwishimira!,vana ubujuju aho wibwirako ari umutima mwiza! icyo utabonye niki utegereje kumufasha iki!????????

    • Umvugiye ibintu pe! Kuko Nelson agira umutima mwiza, ariko ahaho arimo kumbana joliji banete ????

  • Muze munyumvire bwa bupfapfa bwa Nelisoni!!!!!

    iyo msg hari icyo itavuze koko?

    ibyo dovine yashakaga kugukorera ntibihagije ngo umenye icyo gukora?

    ibyo Aliane yakubwiye ntibihagije?

    Umva nkubwire nelson nusubira kubonana na Dovine ngo utiha kumufasha nkaho uri ikigo gifasha imbabare uzabage wifashe.

    ark ubundi kucyi utajya ugisha inama John cg mama brown ukajya kwiha gukora amafuti nkariya

  • sha ndubona neza ntakekeranya ko Dovine afise inda!ni murubwo buryo rero ashaka kuyegeka kuri Nelson!

  • Nanjye ntyo ndabona nelson ateye umujinya!!reka dutegereze ubugoryi bwe ariko umwanditsi nagerageze kugaragaza ko afite ubwenge anatekereza(ndavuga Nelson) arenze amaso ibyo ari kubona ahubwo ashyire umutima kuri Brendah ndetse n’akazi me ubundi yite Ku muryango wamwakiriye ndetse na nyogokuru na sogokuru

  • Komeza

  • Nelson simwumva na gato ????

  • Narumiwe koko, umuntu ava kuri terrain akaba ariwe ubaza uko yari imeze!!!!Jye Nuliso ubwo bupfapfa bwawe ndaburambiwe! Ndumva naguhondagura nkakuvuna nkazakuvuza, ubu koko icyo utabona ni iki? Icyo Gasongo agufasha ni iki koko? Amakuru wahawe na Aliane, ayo Dovine nyiri’izina yabibwiriye abasuye i Kigali, ayo wivaniye kuri terrain! Ko ajya kwiyandarika se atakugishije inama ubu nibwo yibutse ko hari icyo wamufasha! Ibuka inzozi warose, ibuka ibyo Mama Brown yakuroteye! Abasore batari mature mbabona kare, musore muto, ugize amahirwe Papa Brendah aguhaye umugisha, ababyeyi bavugije impundu, nawe ngo Dovine! Inkoko yaraye hanze ihinduka inkware, kdi ipusi yaraye hanze iba igihomora! Nuliso,rekana na Dovine. nzumva wanasubiyeyo nzaguha isomo utazibagirwa!

    • Hahahahhh! Uransekeje pe pe peee! UZAMUMPERE ISOMO NANJYE AMAZE KUJYA ANDAKAZA KBSA!!

  • Big thanks to Umuseke and a writer,really we are learning from this love story keep it up. My advice to Nelson;my friend be careful(don’t walk with pple that are not going in your direction).

  • Njye ndagira inama Nelson kurekana na Dovine akae.zirikana amagambo Dovine yabwiye papa we Nelson ahagaze ku kabaraza ko kuri salon yibuke inzozi yarose ndetse nizo mama Brown yamuroteye. Nelson wita umwanya kuri uwo mukobwa ahubwo umwanya wawe wuharire Blendah maze wuhire urukundo rwanyu dore o na papa we abashyigikiy

  • Ahaaaaa!!!!Nelson niyitonde.

  • iryavuzwe riratashye!amba!inzozi warose ntizibaye impamo!?izamama brawn nazo zirasohoye!Nelson, wikwishimira guheka umuzigo utazi aho wavuye!ikigaragaracyo,dovine aratwite,kdi niya Martin!wibukeko yabajije aliane amakuru yawe!buriya niwe wamushutsengo bazayikugerekeho!umenye ubwenge rero!brawn na Brendan mutazabipfa.

  • Ngewe sishaka nokubyumva azambabarire kuko yahita ayangisha ibiryoshye narekane nindaya izabage yifashe ESE nelson ko wirengagiza ko wabyiyumviye bakugerekaho amakosa utakoze bashaka kugusambanya utabiteguye baguha inzoga zomuburiri wabonyeho umukobwa ubika inzoga muburiri njyewe ntabiganiro byawe niyo ndaya shaka gusoma rwose umbabarire shaka kumva john ari papa wawe brend arumugore Wawe ibindi brown azabyimenyere naza uzamubwire byose ntacyo usize ubundi tuza reka ibikoma mumutwe

  • Nelson ni ukuba maso, Dovine arashaka kugutega agatego ko kuzakugerekaho inda yatewe mugasozi!!

  • Eeeeeeeh have have barakugerrkaho inda y’a martin

  • Ark Nelson uwakumpa ngo ngukurure ugutwi kumwe kbs. ejo twakugiriye inama wanga kutwumva none dore ibibaye. wasanga ejo usubije Dovine ko ushaka kumufasha. genda gahoro muhungu muto. bitari ibyo uraje ugwe mu ruzi urwita ikiziba.

  • Ntiyaba…….atwite?

  • Nelson we nunze mu byabandi bavuze nkugaya cyaneeee.Najyaga nkwemera ariko hariya wakoze ubuswa kbsa, ugatinyuka ukemera guhabwa karibu mu buriri bw’umukobwa utari na cherie wawe koko? Ukarenzaho no kuhanywera inzoga zivuye mutubati iyo mu byumba kweri? Nanjye nguciye urwaho uri mu cyumba cy’umukobwa wanjye ntiwankira kbsa. Gusa uteye ukwawe pe ugize amahirwe akana kagukuye mu menyo ya rubamba wirengagije ibyo wiyumviye namatwi yawe uti ngahagarara ku irembo nkumva, ntanisoni uti nageze aho numva natabara.Gutabara ni ubutwari ariko Dovine uko yakwiyeretse, uko Ariane yamukubwiye nibyo se wamubyaye yamuvugagaho wiyumvira ntacyo mbona giteye kugirirwa impuhwe. Ntanisoni akagereka ho kukoherereza msg ngo uzemere byose koko? Yakubonye amatwi kbsa komeza wigire agatebo uzayora ivu ndeba mbabajwe na Brendah uzarira ubudahogora.

    • ahubwo nelson tubwire vuba ikindi gice imitima yacu ituze erega uraduhangayikishije.

  • ko mwatinze kuduha akandi gace

Comments are closed.

en_USEnglish