Episode 54: Nelson asuye Dovine mu cyumba cye ibintu biba ibindi
Njyewe-“Ooooh! Dovi, ndaza kukubwira ninza”
Dovine-“Yego sha! Urasanga nakwiteguye nta kibazo kandi urisanga mu rugo”
Njyewe-“Merci!”
Call end
Nkimara kuvugana na Dovine nahise ngaruka aho abandi bari maze njyana Gasongo na Brendah ku ruhande mbabwira uko bimeze maze Gasongo araceceka gato ahita ambwira,
Gasongo-“Nelson! Jya kureba uriya mwana ashobora kuba afite ikibazo ndetse kinakomeye, burya iyo umuntu ageze aho kuba yashaka kugira icyo akubwira mwenyine ugomba kujyana ubwitonzi ndetse ukamutega amatwi ukamwumva,
Nabonye ukuntu Brown ababaye, kuri njye ntacyo ntatanga ngo muzanire Dovine mu biganza, Nelson ibuka ko ari wowe kiraro cyahuje Dovine na Brown na nubu rero nta wundi bareba usibye wowe!”
Brendah-“Cheri! Sha jyayo wumve undi mwana, nta wamenya nanjye bitazambaho nkabura amahungiro”
Njyewe-“ Noneho nta kibazo reka njyeyo ndaza kubabwira uko byagenze”
Tukimara gufata umwanzuro twahise dusubira aho Mama Brown yari ari kumwe n’abandi maze ndavuga.
Njyewe-“Mama! Hari ahantu Brown yantumye nshaka kubanza kunyurayo ndaza kuza kubasanga mu rugo”
John-“Nelson! Ko ugiye se kandi twari tugiye ku musenyi gato kwiyibagiza ibi byose? Ubwo wowe bite?”
Njyewe-“ Nta kibazo murambwira aho mugiye nimvayo nze kubasangayo”
John-“Ok! Ndaza kuguhamagara ariko ube hafi sinkubure kandi utaza kwibagirwa uwo mufatanyije ya Business yawe”
Twese-“Hhhhhhhhhhh!”
Ntabwo twiriwe dusezera ahubwo Gasongo yarasigaye njye na Brendah dufata moto twerekeza muri Cartier yo kwa Dovine, tugeze hahandi ku muhanda utambika ujya kuri restaurant tuvaho twishyura moto ziragenda maze Brendah ahita ambwira,
Brendah-“Ngaho genda nanjye mbe ndi hariya kuri restaurant nizereko utari butindeyo sibyo?”
Njyewe-“Humura Cherie! Ndaje kandi ndaba nakumbuye kongera guhuza amaso nawe”
Brendah yaramwenyuye yikiriza azunguza umutwe maze ampa kiss arahindukira aragenda nkomeza kumwitegereza ahindukiye duhuza amaso arampepera nanjye ndamwikiriza mbona guhindukira.
Nahise manuka nihuta nerekeza kwa Dovine, nti hari kure hari mu ntambwe nke, nkigera ku muryango ndakomanga nkomeza gutegereza maze hashize akanya mbona urugi rurafungutse nkubitana amaso na Dovine nyawe,
Dovine-“Ohh Nelson, kalibu sha!”
Njyewe-“Starehe! Dovi, bite se?”
Dovine-“Sha ni byiza, ahubwo reka nkinge umpobere neza!”
Dovine yakinze umuryango w’igipangu avuniramo urufunguzo maze arambura amaboko angwamo nanjye ndamukomeza hashize akanya turarekurana amfata ukuboko ajya imbere tuzamuka ku kabaraza akingura urugi twinjira muri Salon.
Tukigeramo natangiye gukata ngo nicare hahandi nigeze kwicara igihe nari muzaniye amafaranga wa mu Besto we yari yasize ariko ngikata ngo njyeyo yakomeje kumfata ikiganza maze ahita ambwira,
Dovine-“ Wikwicara aho Nelson! Mukanya ngo Brother hari abana bigana yatumiye bagiye kuza hano sinzi ibyo baraba bajemo, ahubwo isange hano ni mu rugo reka tube twigiriye muri chambre yanjye!”
Njyewe-“Ngo muri chambre yawe?”
Dovine-“Yego Sha! Ko wikanze se Nelson?”
Njyewe-“Oya ntabwo nikanze ahubwo se nta handi twajya hatari muri chambre ko bishobora kugaragara nabi nko ku babyeyi?”
Dovine-“ Ese Mama? Nelson utekereza neza ndabikunze, humura ababyeyi ntabahari, hari ubukwe batashye kandi ntabwo bateganya kuza vuba”
Njyewe-“ Dovi, nta kibazo niba ari ho honyine hahari hisanzuriye ibiganiro twajyayo”
Dovine-“Yego sha! You are Welcome”
Dovine yagiye imbere ndamukurikira akata hirya no hino akingura icyumba arinjira nanjye ndinjira nkuramo inkweto nshyira ku ruhande mpita niyicarira kuri tapis byabindi nikundira maze Dovine ahita aseka cyane ajya hasi.
Dovine-“Hhhhhhh! Mbega wowe! Ko wiyicariye aho se we?”
Njyewe-“Ndabikunda cyane ntiwabyumva, mba numva merewe neza iyo niyicariye hasi gutya”
Dovine-“Aaaaaah! Cyangwa sha wanze kwicara ku buriri bwanjye? Barakubujije se?”
Njyewe-“Oya Dovi! Nta wambujije rwose cyane ko uzi no gusasa neza birenze, ahubwo ndabona Brown azajya ataha kare buri munsi”
Dovine-“Umva yewe! Uuuuuh! Nawe urankabiriza, ko wanze kwidundaho se uzamubwira ko nzi gusasa neza gute?”
Njyewe-“Eeeeh! Ibyo ni wowe ugomba kuzabimwereka ntabibwirwe kuko burya hari igihe utuma umuntu kubera urugendo rurerure akagerayo imvugo yahindutse, niba wamutumye kubivuga aseka we akagerayo arira”
Dovine-“Hhhhhhhhh! Mbega Nelson! Ubwo se wowe uzagerayo bimeze bite?”
Njyewe-“Byaterwa nuko urantuma umeze!”
Dovine-“Ooooooh! Uko ngutuma kose uzagerayo untumikire se Nelson?”
Njyewe-“Yego Dovi! Kandi nawe nizere ko icyo Brown yantumye uracyakirana amaboko yombi kandi ukishimira kugikora”
Dovine-“ Turabireba nta kibazo, njye rero ntabwo nshaka kugutuma nseka gusa, ndirimba gusa, ndira gusa ahubwo nshaka ko ubivanga”
Njyewe-“Uuuuuuh? Gute se Dovi?”
Dovine-“ Uziko nibagiwe kukwakira? Sha mbabarira nakurangaranye, ariko urimo n’ umuganirizi mwiza rero!”
Njyewe-“Ooooh! Wikwigora Dovi! Ndumva nta kibazo mfite ni ukuri”
Dovine-“Nelson! Ibyo ndabyumva ariko nanjye mbabarira nkwakire noneho!”
Njyewe-“Ok! Nta kibazo Dovi! Ndabyemeye pe!”
Dovine yahise akora mu kabati kari imbere y’igitanda akuramo icupa rinini ry’inzoga yo mu bwoko bwa whisky, ndatangara cyane ukuntu Dovine umukobwa muto kandi mwiza bitangaje yaba yinywera ako kayoga akenshi gakundwa n’aba Papa bakuze.
Naryumyeho nanga kugira icyo mpita mubwira ako kanya, ansukira mu karahure nawe arisukira maze arapfundikira atereka aho hafi aterura ikirahuri arambwira,
Dovine-“Nelson! Cheers!”
Njyewe-“Oooooh! Thank you”
Dovine-“Welcome home sha! Naho ubundi Nelson, uziko usanze nari ndi kukwitegura?”
Njyewe-“Oooh Dovi! Ubwo ntiwigoye ra? Wanyiteguraga gute se ahubwo?”
Dovine-“Umva sha! Wabura uko witegura umushyitsi nkawe se? Mvuye kwitunganya nyine nawe urabizi umukobwa n’ugira isuku hanyuma kandi n’ibiganiro byanjye nawe ngomba kubishyira ku murongo!”
Njyewe-“Ese burya? Dovi, uri umukobwa w’umuhanga cyane mu kwita ku bashyitsi, icyo cyo kukimubwira ntibizangora kuko nzabimubwira nishimye”
Dovine-“Oooooh! Nelson egera hino utazagenda umvugira ibyo ntakubwiye ukavuga ko wari uri kure yanjye, cyangwa umbwire niba yarakubwiye ngo ntuzicare ku buriri bwa Dovine mbimenye!”
Njyewe-“ Kwicara aho byonyine? Rwose reka mpicare ubundi umbwire uko mu gitondo byagenze!”
Dovine-“Nelson! Sha nijoro nyine naraye nje ntinze cyane ngiye kuryama telephone nyitiza Brother ngo abe ari kuri Facebook, mukanya rero nibwo ambwiye ko wanshatse”
Njyewe-“Eeeeh! Nonese ko nari nakurajeho gahunda basi wowe ntiwabyibutse? Dovi, ntabwo ujya ukumbura Brown?”
Dovine-“Uuuuh! Ndamukumbura!”
Njyewe-“Nonese iyo umukumbuye ukora iki? Ni ukuri mbwiza ukuri nguteze amatwi!”
Dovine-“Sha, ntakubeshye imbaraga zijyanayo ndazibura kuko ngiyeyo njyenyine numva ntavayo ndi muzima pe!”
Njyewe-“Dovi! Nanjye ibyo narabitekereje kuko usibye nawe natwe tuvayo dusa nk’abacitse intege, kuri wowe birumvikana bishobora kuba ibindi bindi ari nayo mpamvu nifuje ko twazajyana maze ibihe nkibyo byaza tugakomezanya, none igihe kirageze impamvu nazo ziraje, Dovi! Dukore iki ko Brown agushaka kandi cyane?”
Dovine-“Nelson! Bindekere ibyo ni ibyanjye, ahubwo banza usome sha kuri kano kantu kageze ino kambutse amazi!”
Njyewe-“Ariko Dovi! Ubusanzwe ukunda kunywa inzoga?”
Dovine-“Nelson! Kuki umbajije icyo kibazo?”
Njyewe-“Oya humura nuko nshaka ko twiganirira bisanzwe!”
Dovine-“Eeeeh! Oya ntago nkunda kunywa inzoga gusa nuko unsuye nkibuka ko nyifite, ni umuntu wayinzaniye nanga kumusuzugura ndavuga ngo nzajya nyakiriza abantu, ahubwo maramo ako nkongere nubundi n’ugenda ntago nzongera gusomaho, nzongera wagarutse sibyo Nelson?”
Njyewe-“Ok, Dovi! Wanyemerera nkakubaza se?”
Dovine-“Nta kibazo sha, mbaza rwose ndagusubiza ni ukuri?”
Njyewe-“Ujya utekereza Brown?”
Dovine-“Nelson! Ndamutekereza ndetse cyane hari ikindi se? Ngaho ongera usome ku kirahuri nkongereremo”
Njyewe-“Oya rekera aho nta kibazo ndiyongera, nonese Dovi! Ujya umuhangayikira ngo uhe agaciro ibyago yahuye nabyo maze ugerageze umutwaze umutwaro umutima we wikoreye?”
Dovine-“Nelson! Uko biri kose match igira pouse, niba twarakundanye bikaba ngombwa ko ajya somewhere nyine nagaruka tuzakina igice cya kabiri”
Njyewe-“Bivuze ko ubu wabaye uhagaritse urukundo?”
Dovine-“Of course! Ariko nafungurwa tuzasubukurira aho twari tugeze, ahubwo nkamwe yansigiye nako ni nacyo nari naguhamagariye”
Njyewe-“Oooooh! Ngaho mbwira nguteze amatwi, ndashaka kumenya icyo twamufasha ngo ukomeze kumwibonamo muri twe!”
Dovine-“Ahaaaa! Ntiwumva se! Nelson, washobora kunyitaho nkuko yakabikoze abaye ahari?”
Njyewe-“ Uko biri kose Brown ni umuvandimwe wanjye ndetse dufitanye amateka akomeye ni ukuri uko naba mbishoboye kose nakwitaho, ariko nizereko nawe utansaba ibingoye cyangwa ibyo ubona ntafite”
Dovine-“Uuuuuuh! Nelson, urakoze kubyemera ngaho yambiiiii!”
Njyewe-“Yambi se nayo irimo?”
Dovine-“Yiiiii! Nayo iri mu bigoye se kuri wowe ko nyikeneye?”
Njyewe-“ Ntacyo itwaye rwose ngaho yambiiiii!”
Dovine-“Wooooow! Nelson, maze naherukaga guhobera umuhungu mpobera Brown! Sha uziko numvishe nkumbuye bya bihe? Kandi nawe wanyemereye ko ntacyo utazakora ngo nishime nkaho mufite, nizereko ngiye kwishima bikwiye!”
Njyewe-“Dovi! Urumva ushaka kwishima mu buhe buryo? Nkujyane kubyina cyangwa koga?”
Dovine-“Wenda nibyo bizaza ariko ubu ndifuza umunezero wanjye nawe nk’umuntu uri mu kimbo cya Brown!”
Njyewe-“What? Dovi! Injyana uri kunshurangira ko ndumva irimo gusigana ntakuntu wahinduramo gatoya nkayumva neza ko ubu ndikumva ntashobora kuyibyina?”
Dovine-“Hhhhhhhh! Nelson, nyamara ntabwo igoye kuyibyina, bisaba kwirekura ukoroshya umubiri wawe, akanzengurutsa ukanterera hejuru ukansama nanjye nkumva bya byishimo nabuze, hari ikindi se?”
Njyewe-“ Noneho iyo njyana ndayisobanukiwe ariko sinyuma neza kuko nubwo ntakuze cyane ariko nanone ntabwo ndi umwana, nonese Dovi! Aho niho ibyishimo byawe wifuza bishingiye?”
Dovine-“Yego sha Nelson! Maze urakoze kubyemera kandi nizeye ko ugiye no kuyibyina tukishima maze nawe ukazashimishwa no kuba warasigaye ku gatako k’umuvandimwe neza sibyo?”
Njyewe-“Eeeeh! Dovi, buretse gato kunkoraho! Nonese uzi icyo urukundo bivuze?”
Dovine-“Ahwiiii! Humura ibindi byose nzabyirengera sibyo? Oooooh ndumva injyana izamuka mu matwi yanjye ishaka ko uyimbyinira nkishima sha Nelson”
Njyewe-“Dovi! Banza utuze nanubu injyana yawe ntiranjya mu matwi kandi sinabyina ntayumva, cyane ko ntateze no kuyumva kuko mfite uwafunze amatwi yanjye kugirango umunsi umwe nzumve injyana ye wenyine! Ni nabyo nifuriza Brown umuvandimwe wanjye, sinakora iryo kosa please Dovi! Hinduka ibyo ntibikwiye nk’umuntu watanze isezerano ukwezi kumurika”
Dovine-“ Nelson, humura ndagupfukura amatwi ubyine iyanjye cyane ko nawe nzi neza ko acurangura abandi, si Brendah se? Ndamuzi wese erega!”
Njyewe-“Eeeeeh! Imana ishimwe kuba umuzi, nonese wowe ko utajya wibwira ko nawe yaba akuzi wese?”
Dovine-“Uuuuuuh? Ndabizi ntabwo anzi, nibyo uzanyumvaho byose azabifate nk’amagambo, ahubwo sha Nelson! Ngaho mba hafi nkuko wabinsezeranije, sibyo?”
Njyewe-“Oooh my God! Dovi, mubyo nakubwiye bigoye niyi njyana irimo, nyemerera uhinduke ukomere ku ibanga ry’umwari niryo rituma abandi bamwubaha”
Dovine-“Nelson! Nizereko wivugira, ugize Imana usanga ibiryo bihiye nta kwicwa n’isari, sinakubwiye ko namaze umwanya uhagije kwitegura?”
Njyewe-“Urakoze kugabura ariko kurya ibitakugenewe ni ukwiba kandi kwiba n’icyaha, ntawagiriye umugisha mu gusarura iby’ abandi ndetse ntanuwahaze yiba, please Dovi, ngaho nyemerera umpagurukeho wicare hano ku ruhande tuganire bisanzwe ndabizi umubiri n’umubiri uhinduka birenze iby’igicu n’igicuku”
Dovine-“Nelson! Maze nagufunguraga amatwi ngo wumve injyana yanjye none ngo?”
Dovine yampagurutseho yicara Ku ruhande ako kanya mbona aryamye ku buriri atangira gutsikimba asa n’urira mu gihe ntangiye kumubaza icyo abaye numva ijwi ry’umugabo rihamagara cyane Dovine.
Ako kanya Dovine yahise ashiguka vuba vuba amarira yariraga sinzi aho yagiye maze ahita ambwira,
Dovine-“Nelson! Uziko uwo ari Papa?”
Njyewe-“Ngo ngo nde?”
Dovine-“Ni Papa yewe, ugize ubwoba se? Ko akuzi se n’ubundi n’ushaka umwiyereke akubone!”
Njyewe-“Ngo aranzi? Anzi hehe se Dovi?”
Dovine-“Hhhhhhhh! Bimenye hakiri kare ahubwo, ibyo akubaza byose ubyikirize kandi nagira wa mujinya we wirwaneho, siwambwiye se ngo uri umuntu mukuru ntabwo uri umwana? Aha niho ugomba kubigaragariza rero!”
Nkimara kumva ibyo nabaye nk’uri kurota, icyambwiye ko ntari kurota ni telephone yasonnye ndebye mbona ni numero ya John nanga kuyitaba ari nako Papa Dovine akomeza kumuhamagara cyane ndetse avuga nk’ufite uburakari bwinshi cyane, ibikoba birankuka mpita mbaza Dovine.
Njyewe-“Dovi! Nonese niba anzi nsohoke ngende nta kibazo?”
Dovine-“Uuuuuuh! Nyine urabanza utange ibisobanuro bicye kandi wemere usabe n’imbabazi burya arakumva umujinya nushira”
Njyewe-“Ngo umujinya nushira? Nonese umujinya yatewe n’iki Dovi?”
Dovine-“Nelson! Ibikubaho wihangane nanjye siniyanze, ubitwaze nkuko wanyemereye kumba hafi nk’umuntu nasigiwe na Brown sibyo? Ubu ndasohotse ngiye kwitaba kandi”
Njyewe-“Dovi! Dovi! …………………
Ntuzacikwe na Episode ya 55 ejo mu gitondo
30 Comments
Thanks! #1
Thanks.
Ngaho ree sibwo ugiye guhatwa ibibazo utazi nikigendeka yagupangiye ni umwana w’umugi sha, wasanga ugiye kuryozwa ibyo Martín yakoze.
Oooooohhhh
Uwanze kumva ntiyanze no kubona. Nelson abakunzi bawe twakubujije kujya kwa Dovine uri wenyine none dore ibikubayeho. Papa Dovine araje ahamagare police akurege gufata umwana we ku ngufu. ndabona ari nawe waguhamagaye agukanga. courage ark byitwaremo kigabo ntakundi.
ihanga nyine harubwo wasanga ubisikanye na brawn asohoka nawe winjira reka dusabe imana igufashe
Umugome mubi cyane Dovine!!
CYANGWA DOVINE ARATWITE AKABA ASHAKA KO NELSON YEMERA KO ARIWE WAYIMUTEYE?
BIRABE IBYUYA NTIBIBE AMARASO
Nelson twamugiriye inama ntiyumva none dore ibimubayeho!!
Ooooooooooo!!!!!!My God ariko Nelson uzageza ryari kutagira amakenga koko? Aliane ubwe yakubwiye ibihagije kuri Dovine, Dovine ubwe yakwibwiriye ko nta gahunda afitanye n’abagorogwa ni gute utumva ukuri kwabyo ukarinda ugera mu cyumba ukanywa wisky! Uzumva ryari koko! Dovine ni mabeshu yigendera nkubwo koko ntiwishyize mu bibazo? wagombye kujyana na Brendah ikiba kikaba!
Birambabaje ntiwabyumva
NELSON URAMBABAJE PE ! WAGIYE NTARI KUKUBUZA ? ARIKO REKA DUSABE IMANA IGUTABARE !
Imana ifashe Nelson ndumva bigiye kumukomerana.
Dovine …., Destine, …. Papa Gaju …. Papa Kabebe, … Ibi byose birasa cyane, Iyi ni Online game cg ni My day of surprise!!!!
Jye namaze kubona ko Papa Dovine ariwe wahamagaye Nelson amutera ubwoba ngo ibyo yakoreye umwana we. Ashobora kuba Martin yaramuteye inda agashaka uwo ayegekaho none arakubonye Nelson,ihangane rero gereza hafi ariko humura Imana izakurenganura. Murakoze umuseke.
Mbega umukobwa mubi were!!!!!!!
Nelson twari twakubujije kujyayo?
Ahaa ndumva ibint bitorosh!Nelson aha hantu urahakizw niki?
mbega umukobwa weeee!!! ni akaga!!! sha wabona rwose Dovine atwite akaba ashaka kuyegeka kuri Nelson. ohlala!
Ikigaragara Dovine yabuze uwo yakwegekaho amafuti ye ayitirira Nelson, ubu wasanga anatwite akaba ashaka inzira zo kuyitirira Nelson. Ubu ikiriho rero nuko Nelson akomera nta kindi ubu agiye kwisobanura ubundi kuko ukuri kw’abantu kujyana n’ibimenyetso, ise aramufashe ntakundi. Cyakora hariho umuntu uzi neza amakuru ya Dovine kandi icyatumye Aliane ayamenya kwari ukugira ngo azabe umutangabuhamya ukwiye kurenganura Nelson muri Episode ikurikira cyangwa se muya 56. Icyingenzi nuko yirinze kusarura ibyo atahinze, ngo hato bazamwishyuze tones z’ibishyimbo kandi yarariye umushogoro. Ubu bwo Imana irabizi ko yanyuze ku murima yewe ntiyanawutambagira usibye no gusoroma. Ukuri kuzatsinda kandi hariho Imana itumenyera ibitamenyekana. Abasomyi rero mujye mwitondera abantu nka Dovine, akiziritse ku muhoro gashirwa kawuciye kandi umuntu aba akwiye kwita ku ijambo ryose rituruka mu kanwa k’undi kuko kenshi ibituruka mu muntu burya nibyo aba atunze. Bibiliya yo ibivuga neza ngo “Umunyamakenga iyo ibibi bije arabyirinda, ariko umuswa we abyirohamo hanyuma akababazwa nabyo”
yampyinka rero! Nulusoni mugatebo pe
birakaz pe umukobwa agukozeh kd twarakubujije wanga kumva
Nelson ihangane ugiye kubisikana na Brawon winjira gereza ayisohokamo igitangaje nuko Brown nawe atazakwizera namenyako Dovine atwite nihatali!!!
Dovine ni umugome mubi gusa na Nelson yitwaye nabi, umuntu yemera kujya mu cyumba cy’umukobwa gute hari salon? Imana itabare Nelson muri uru rugamba.
Nelson aha ahabaye umuswa kbsa, yibwira ko ari kindness, umuntu ntiyibutse ko yibonye kuri profile ya Dovine, ntiyatekereje ku magambo yamubwiye agaragaza ko atagikunda Brown, ntiyiyumvisha akarimi gasize umunyu ari kumubwirisha, ntiyibajije impamvu amusabye kuza ari wenyine, ashoreye urutwe no mucyumba ngo Baaaaa!!!! abantu bagira umutima mwiza bakibagirwa bakarenza! yabonaga c ari Malayika bari kuganira! Anteye umujinya jyewe!
Nelson, wanze kujyana nabandi kumusenyi,ngo muruhure ubwonko,idi John yifuzaga kukubonana nuwo mufatanyije business mwishimanye,nawe bikamushimisha!none ndebera amagorwa ugiye guhura nayo!ubukoko Umuvandimwe brawn azakwizera!?Brenda sewe,ntazahangayika kdi yarageze kumunezero!?manawe!ubehafi ya Nelson!
Yewe njyewe mbuze icyo mvuga kabisa, umuntu uzi ubwenge mucyumba cy’umukobwa nk’uwo barizera yeee!
ko mwaduhejeje ntayindi episode tubona ko igeze aharyoshye?
Burya koko ngo uwanze kumvira se na nyina yumvira ijeri.
knd ngo amatwi arimo urupfu ntiyumva.
ibi byago bigiye kuba kuri Nelsoni niwe ubyiteye kbx.
nikenshi twamugiriye inama yo kutajya kwa dovine wenyine ark aranga yigira simbyumva.
nahame hamwe yumve rero.
njye sinzi mpamvu iteka nelsoni iteka yigira umuntu woroshya ibintu iteka.
gusa mbabajwe na Blendah na Brawn bagiye kugutakariza ikizere hejuru yo kutumva kwawe.
kabone nubwo wazarenganurwa nyuma ark iyo shusho mbi niwowe ugiye kuyiyambika.
ntasoni urifata ukajya mucyumba cyumukobwa nkaho nta sallon mwabonaga.
umujinga gusa.
nelsoni waduteye umujinya kbx.
Mwiriwe niba bishoboka mwazayiduhaye kur whatsap
0725485900
Comments are closed.