Episode 45: Soso – “Eddy, I want to spend this night with you!”
Njyewe-“ Bb, uwo munsi nuza uzahindura ubuzima bwawe n’ubwanjye ariko icyo nzicyo nuko utazaba utari mwiza kuri njye ,gusa kandi nzi ko uko iminsi isigana insigurira kutazakwibagirwa!”
Soso-“Eddy ngaho nyemerera ! ,I want to spend this night with you!!”
Ubwo naracecetse akanya gato ba Djalia bari bari inyuma yacu baba batugezeho!
Bakigera aho twari turi ,Djalia aba aravuze,
Djalia-“ aba Cherie maze turagiye!”
Njyewe-“ reka reka nta kugenda, byatunaniye kurekurana mureke twimure akabari!”
Djalia-“ oya sha!, Tugomba gutaha ahubwo ejo wenda ni week end tuzagaruka !”
Djalia yavugaga gutyo aba motars bari bari aho hafi bizengurutsa burya abantu bashaka gutega ubanza ahari baba bagaragara, Djalia yahise yegera James amusezera byiza yurira moto, Fille nawe aba yinaze kuri Ben nawe aramusezera yikubita kuri moto !
Soso-“ Djali,ejo nzaguhamagara!”
Djalia yisetsa ahitavuga!,
Djalia-“ ntakibazo Cherie tuzavugana!”
Moto zahise zicaho ziragenda ,kuri cya kibazo cya Soso tayali mpita nsubiza yego mu mutima ! ,
Tukiri aho Soso yahise asobeka ukuboko kwe mu kwanjye tumanuka gato izindi moto zije James ahita adusezera afata iya Kimisagara njyewe ,Ben ndetse na Soso natwe dufata Gatsata!
Kuri moto nagiye ntecyereza Soso wari umaze kuntungura mu buryo ntatecyerezaga, ngasubira mu bihe bya cyera nkibuka byose nkumva nanjye ndushijeho kumva koko mukeneye!
Ubwo twicaye kuri moto zihutaga bya cyane bidasanzwe, nka nyuma ya 10 min twari duparitse Gatsata ku bigega, ndishyura negera ,Soso mufata ukuboko tuzamuka gato twerecyekera aho nitaga home tugezeyo!
Ben-“Bro mwakoze cyane kubana nanjye muri ibi byishimo by’imboneka rimwe ,rero ntibirangiriye aha ndizera ko n’ubutaha tuzasubira!”
Njyewe-“ Brother, urabazi ko uri mwene Data ibihe byose , twongere ejo nako mukanya dore bwacyeye!”
Ben-“ hhhhh,thank you Bro,muryoherwe!”
Twasetsemo ariko Soso asa nugize isoni , dukomeza kuri Ghetto yanjye nshaka, urufunguzo ndarubura!, nisakasaka imifuka yose ariko ndarubura!, nkibyibaza Soso yahise ambwira,
Soso-“hhhhhhhh, Eddy ubwo wasanga urufunguzo warubitse muri Boxa ukaba uri gutinya! ?”
Njyewe-“ hhhhhhhhh,Bb winsetsa igicuku kinishye !,wapi ahubwo nari narushyize hano muri uyu mufuka w’ibumoso ahubwo sinzi ukuntu byagenze!”
Soso-“ aaaaaaah wibeshya, reka twumve ko ntarurimo koko!”
Njyewe-“ nta kibazo rwose Bb ,ntaho uhejwe!”
Soso yaranyegereye ankora mu mufuka ariko mbona ashaka guseka, akora mu w’iburyo ,akora muw’ibimuso no muwundi ahita aturika araseka ya nseko nziza udu fosette turigaragaza, ahita ambwira! ,
Soso-“ Eddy ubwo ntabwo wibukaga ko cya gihe narubitse!?”
Njyewe-“ uuuuh ryari se?”
Soso-“hhhhhh,ooooh My God ntago wibuka ko wanteruye rugatakara ugahita umbwira ngo ndubike koko!?”
Njyewe-“ yaweeee!, erega nawe uba wantwaye mind ngashiduka n’izina ryanjye naryibagiwe!”
Soso-“ hhhhhh,ngaho reka mfungure !”
Soso yahise akora mu isakoshi yari afite akuramo urufunguzo arafungura buhoro yitonze tuba turinjiye,
Soso-“ woooow! Eddy great! ,Ndabikunze!,urara ahantu heza cyane nk’umusore ucyeye!”
Njyewe-“ Thank you Bb!,you are welcome!”
Soso yahise atereka isakoshi ku meza nanjye nicara ku buriri ntangira kwitegereza neza ukuntu mu gihe gito gishize tuvuye ku ishuri Soso yikozeho agahinduka !
Yari afite frecheur nk’umukobwa wiyitaho,kuva hasi ku nzara zari zisize ibara rya pink kugera ku misatsi myiza ntabona uko mvuga ! ,kwambara byo kuva na cyera nari mbizi ko ari utuntu twe, gusa uwo munsi byo yari yanyambariye nanjye nshyiraho akadomo!
Yari yambaye akajipo gato k’umukara n’umweru ariko higanjemo umukara cyane! ,hejuru yari yambaye agashati k’umweru w’amata , mbega gasa n’amaso ye !,imbere kari kariho akantu kameze nkaka giret k’umutuku kasaga n’inkweto yari yambaye kabisa naramurebaga sinifuze no guhumbya!
Ubwo twicaye ku buriri Soso ahita ambwira!,
Soso-“Eddy nari ngukumbuye uyu munsi n’umwe muyo nishimiye kandi nzahora nishima ubuzima bwajye bwose mpaka ngiye munda y’isi!”
Njyewe-“Bb ntundize se kandi ndi umuntu w’umugabo!”
Soso-“ hhhhhh,humura ndabizi ko ayanyu atemba ajya munda,gusa ndi hano ngo nguhe ibyishimo nifuje kuguha kandi nawe wifuje kuva cyera!”
Njyewe-“ Bb, ntiwakumva inkingi z’umutima wanjye uri kugurura ukinjiramo wese ntacyo wishisha!, ndumva impinduka mu mutima mu byukuri wawusukuye ku buryo numva nabaye mushya!”
Soso-“ Eddy uravugisha ukuri?
Njyewe-“ cyane rwose,ndavuga ntategwa kandi nanabisubiramo!”
Soso-“ Eddy,ni ukuri igihe cyose mpora nzirikana uburyo wambereye byose ,mu gihe nari nkeneye umutuzo ,inama ndetse n’ibyishimo wambereye ikiraro cya bugufi kibingezaho ntayobye!, Eddy warakoze cyane!”
Njyewe-“ ooooh,Soso unsubije muri bya bihe nari ndi njyenyine ukansanga, ukandemamo umutima w’icyizere ,icyo cyizere akaba ari nacyo nkigenderaho nanubu!, Soso ,wambereye Marayika ,untabara mu gihe nari nganjwe n’agahinda nibwira ko birangiye ntazabona ibyishimo, sha byose ndabyibuka ,ndibuka wemera kwitanga urugamba rugeze mu mahina bikarangira urutsinze!,Soso sinabona icyo nakwitura gusa uzahora uri queen Eddy Forever and Ever!”
Soso-“ Eddy wintera agahinda ngufite,ahubwo mbabarire unyumve !”
Njyewe-“ yego sha,ndakumva,”
Soso-“ Eddy,ndashaka kukumenya bihagije!,nukuri ndashaka kuzajya nkwirahira!”
Soso yahise ampagurutsa amfata mu biganza ,mbona akinguye umuryango waho nitaga mu rugo nanjye ndamukurikira aramanuka ahantu hepfo gatoya ku kabaraza ,hari hitegeye amatara meza ya Kigali ubundi arambwira!,
Soso-“ Eddy,humura ,reba umwijima wimukiye urumuri,ni ukuri witinya ndahari kuko nta wawe nzi usibye James mwabanye amajoro atagira ingano, gusa bidapfa bidapfuka iri joro ryo ni iryanjye!”
Njyewe-“ Soso, wamenye ntacyo mvuze, wanyakiye ngusanga kandi wansanze ubikwiye mu gihe njye numvaga ko bidashoboka!,Soso, nakuze ntazi inseko y’abishimye ,nakuze ndeba abaseka ngashaka ababakirigita nkababura ,sinari nzi ko ibyishimo bibaho yewe sinari nzi ko nanjye nakwishima!,Soso, maze kwiyacyira ko nta hepfo na ruguru nyuma yo kubura undi muryango wandwaniraga ishyaka,niremyemo icyizere ko wenda nshobora kuba kimwe igiti cyashibutse mw’ishyamba ry’umuruho,aho niho James uzi yigaragarije ,Soso nawe waje umusanga afata iburyo nawe ufata ibumoso none dore nduwo ndiwe , Soso byose biri ku mutima wanjye!”
Soso-“ Eddy ntiwakumva umunezero uvanze n’agahinda unteye ,iyaba byashobokaga nkakwigumira iruhande ubuzima bwanjye bwose!”
Njyewe-“ yooooh!! Soso ,humura umutima wanjye wo uzawuhoramo igihe cyose,!”
Soso –“ Eddy oya sha!,sinabyishyiramo mpa umwanya ngire icyo nkubwira!!”
Njyewe-“oooooh Bb sinigeze nkwima umwanya urabizi!,ngaho mbwira nguteze yombi!”
Soso yahise yiruhutsa andebesha ya Maso yiwe nakundaga ,yubika umutwe mu gituza cyanjye ,numva amarira antakayeho nanjye ndwana no kumuhoza mubaza ibyaribyo !,ubwo Soso ahita ambwira,
Soso-“ Eddy uzi inzira nyinshi naciyemo ngo mbone umunezero w’umutima !,nari wawundi wangaga no kumva inkuru z’urukundo Aho nakuboneye wandemyemo icyizere cy’ubuzima numva ntangiye kwibonamo urukundo !
Eddy sinakwibagirwa uko nari mbayeho mbere ntarahura nawe ngo unganirize unshyire muri mood yo guha agaciro icyo umutima ushaka ,ooooh none dore koko Soso aratuje kuko agufite! ,
Eddy ,Ibyo byose nakomeje kubizirikana bimbera inkingi yo kumenya icyo nkwiriye , nza kubona ko ari wowe, nubwo bitakunze ariko kandi byanyeretse ko uha agaciro ijambo riturutse mu ndiba y’umutima! ,Eddy ubu ngiye gushyingirwa!!……………………
Indi Episode ni ejo mu gitondo….
31 Comments
CYore! Ngaho Da!! Uwantanze nazamure agatoki!!!
Cyore! Ngaho da! uwantanze nazamure agatoki!
1
Yooooooo Eddy vuga yego!!!!!!Ndi uwambere kbsa
Eddy dore umwana yaje kugusezera rero ahasigaye ni ahawe!!
1
For sure ninge ubaye no 1 ngasomye 5h23. Iyi episode yabaye ngufi cyane ariko nibyo bidutera amatsiko yo kumenya ibizakurikira.
Eddy lero hamwe na twa mutzing mwaraye mwisengereye mwirinde gukora imibonano idakingiye ejo Soso atazajyana inda yawe.
Ndongeye mbatanze kuyisoma weeee manaweeeee umugabo ugiye kubana na soso arambabaje bazabana yego ariko umutima uri kuri Eddy
Uyu munsi mwese nabatanze
Ahwiiii ngayo nguko ….
Kaje vuba rwose! Ariko nikagufi pe..
Muraho! Ndabatanze mwese
Noneho. Ndabatanze Soso baramujyanye Eddy arangaye ngo ni Kabebe ategereje ? Akandi please
ohhh my God byambabaza soso ashyingiwe weee nihatari Kuri Eddy basi dutegereze ohhh
Gusezera ntibivuze gukora amabi, Imana ibafashe bareke kurengera, Soso azirikane ibanga ry’umwari w’i Rwanda, Eddy abimwubahire, baganire bucye amuherekeze atahe. Gusa aba bana ndabakunda bafite intego nu buzima.
Mwese murabambere ntakibazo, uwantanze se ninde!!!, muduhe akandi.
Mbega urukundo weee ruraryoshye pe.ariko soso yirinde atazahakura inda.
Basi njye mumparire number yanyuma urense ko nzineza ko birashoboka.
URU RUKUNDO RUZIMA NTIBARUVANGIRE BAKORA AMABI GUSA IYABA SOSO YARI KUZIBANIRA NA EDDY
Ukurikije uko epsode zikurikiranye ninkuru uko yumvikana nta n’umwaka urashira barangije ishuli menya na 3mois zitarashira!Nonese kano kanya Soso ahise abona inshuti ihita inamushyira mumago?yaba yarayihoranye na kera se akaba atarabinirije Eddy? byaba ari ikibazo cyane ko Eddy yari yaramubwiye ko afite isezerano undi ntagire icyo amubwira bishobora no kugabaniriza ikizere Eddy kuri Soso,keretse niba Soso amubeshya kugirango ashyushye Eddy afate ikemezo vuba vuba ,si non ntibyumvikana ukuntu nyuma yagahe gato bavuye kwishuli ari nabwo bwambere basuranye mukiruhuko undi yaba abonye umukunzi uhita umushyira mumago!!!!!!!basomyi mwe murabyumva mute?
@Kelsey, uransekeje cyane! None se wumva ko igihe cyo mu ikinamico ari nk’igisanzwe? N’ubwo hashize iminsi mike barangije secondaire wasanga ari nk’imyaka 2 mu ikinamico!
@ Kelsey,
Ko ibitekerezo bya we bisa nibyumuntu utarigeze areba firme cyangwa ngo yunve ikinamico?
Mbega bigeze aho biryoshye kabisa” eddy ngiye gushyingirwa” ahubwo mfite ubwoba ko ajya muri koma. Ubuse uwo asanze amukunda nkuko akunda eddy mwokabyaramwe. Nzsbambarirwa da
hhhhhhh @ Kalisa nanjye nanditse nti ukurrikike uko inkuru yumvikana,igihe koko nicyo mu ikinamico Gusa wibuka biga nko muwakane kugira ngo bumvishe abantu ko haciye igihe barandikaga ngo ubwo twize 4eme 5eme na 6eme tuba tuyigezemo ukumva ko haciye igihe,ariko urebye izi epsode zanyuma yo kuva ku ishuli ako kantu ntako bashyimo pe kerekana ko haciye igihe.wenda barakibagiwe ariko nibyo nashaka kuvuga,Bne jrne.
Yewewewe! Ngo Soso agiye gushyingirwa? Mana wee!! Ubu se koko Eddy yahise amugumana bakabana, ko ubuzima bazabwubaka buhoro buhoro?!?! Ubu se koko Soso azishimira umugabo we nk’uko yishimiraga Eddy?!?! Ntibyoroshye.
Mwiriwe.iyi nkuru sasa igeze ahari danger ubu Eddy arabyivanamo ate?ingaruka zo gusezeranaho ko zikunda kubyara ingaru.aremera se ababaze umwana Soso aramushimisha se? Amatsiko.com.abagikeneye kujya kuri grp ya whatsap.y’inshuti za grp murahamagara kuri 0782848247. thx
yampayinka iyi nkuru igeze ahakakaye pe Eddy arabyivanamo gute ubu c koko yamutera inda ko byambabaza.Mana ufashe aba bana iri joro kabsa
Eddy wabaye umugabo nubundi komeza ntuhemuke pe!!! Ngo ugira neza ukabisanga imbere wagira nabi nabyo ukabisanga imbere warihanganye nubu ihangane!!! Utegereze Kabebe wawe kandi na Soso umugire inama yo kudahemukira uwo bagiye kuzabana
Soso, ni ibyo ukoze eddy koko?!!!
Eddy ,Basi ihangane urihafi kugera ahawe 2. Attention ntutegwe!!!!!!!!!1
Iyo ni imitwe ya soso amutekeye mba mbaroga! Kugira arabe ko Eddy yasubira
Muraho neza !!!
Mugerageze,imvugo ibe ingiro!!!
Kuva saa kumi nimwe za mugitondo dutegereje Episode ya 46.
Ariko muzagerageze, kwigisha noguhindura imyumvire tujyana nibihe. ubwo mushatse ubusobanuro burambuye mwambaza kuri email nabahaye.
Murakoze,
Turabategereje !!!!
Comments are closed.