Digiqole ad

Episode 42: Mignone asabye imbabazi Ben mu buryo bukomeye

 Episode 42: Mignone asabye imbabazi Ben mu buryo bukomeye

Numvishe nishimye cyane ntangira kugendana ibi confidences, Ben we yari yasetse yagiye hasi turakomeza tugeze home dusanga igipangu cyose cyicaye hanze turabasuhuza ako kanya James ahita, ampamagara mfungura Ghetto yanjye  ndinjira nkanda yes nshyira ku gutwi!

Njyewe-” Hello  Bro!”

James-” poa Brother!uziko uyu umunsi ,bwari bwije tutavuganye!! Nari ngiye kuza kukureba mba nkubitanye na gahunda biranga ariko nta kibazo  tu ejo nzakureba!”

Njyewe-“hhhhhhh,ndakuzi ubwo niba utakubitanye na gahunda  y’umwana ubwo  ni iya mitsing!”

James-”  hhhhhhh,wabimenye kuva Soso yayigushyiraho nsigaye numva aho bucyera izasimbura Djalia!!”

Njyewe-” hhhhhhh,blague ku mwana wapi!ahubwo Bro,uziko ubu mvuye mu igaraje!!”

James-”  eeeeh ngwiki? Igaraje!!? “

Njyewe-” eeeeh yego rwose,Ubu ndi mu igaraje kuva uyu munsi man! ,kandi ndi kwisetswa ntahanye akantu  mu gakofi! “

James -” Bro, koko se uri serieux ?

Njyewe-” uko ubizi njya ngira blague muri game nkizo Bro?? Serieux kabisa ubu ntahanye bitanu Imana yabikoze!”

James-”  nonese  byagenze gute Bro,wagiye kubona ubona uguye mu igaraje ?? “

Njyewe- ” oya  Bro ,ubundi ukuntu byatangiye!, ……………………….,,,,

James namubwiye byose ntacyo nsimbutse!”

James-”  eeeeeeh Bro congratulations kabsa, ndishimye saana! ,noneho nejo uzajyayo!?

Njyewe-”  sinazuyaza  nawe urabizi!”

James-” nanjye nashakaga kukubwira ko lundi bikunze natangira ikiraka muri company ikora ibijyanye n’ubucyerarugendo sinzi niba bizaduhira!”

Njyewe-“eeeeh Bro, tres bien! Ndabizi bizakunda ndabyizeye!”

James-” Bro,ndumva bakomanga amafaranga arashize tubonane ejo !”

Njyewe-” Urakoze Bro!

Call end!

 

Nakuye telephone ku gutwi ntekereza koko bibaye James akabona ikiraka nanjye mu igaraje kwa Ben ngasa nufatisha nkajya mufasha buri gihe ntako byaba bisa, nshimira Imana mu mutima ubundi ndasohoka nsanga ba Ben hanze aho bari bicaye bose ,nabonaga nta muntu uba mu gipangu cyacu utari uhari, nanjye ndicara Ben atangira kudutera udu stories natwe tukisecyera

Hashize akanya bahindura ibiganiro basubira kubya Mignone ,bitendeka kuri Boss, bavuga  ukuntu yagiye yiruka agaherayo noneho si uguseka tujya hasi!!

Ubwo wa musore cyagihe wabajije Boss impamvu bashaka kwirukana Ben kandi yishyura neza yitwaga John ahita avuga!

John-“ Boss njye yaransekeje bya nyabyo!, ariko biriya nabifata nk’ubumuntu bucye !!,aho kugirango usige umuntu mu magorwa wamubwira akirwariza da!”

 

Umu Maman nawe wabaga mu gipangu cyacu numvaga bahamagara Mama Trésor nawe yahise avuga!

 

Mama Tresor-“ariko nanjye nigaye pe !umubyeyi nkajye akabura icyo akorera umuvandimwe tubana kandi bavuga ngo impuwe z’umubyeyi ziba hafi!”

John-“erega natwe sitwe n’akazi kaba katugose!”

Ben-“ Bro John , urabizi akazi niko gatunze benshi muri twe!  inote turazikorera tukaka ku mubiri ari nako umutima wandura! ,ubu se niba ukorera amafaranga agutunga ku isi kuki utaharanira kuyigira nziza kurusha uko wayisanze! ,kuyigira nziza mvuga nukubaka ubumuntu umenya igikwiye mu gihe bikwiye!, Bro isi ntawamenya ko ariyo hatabayeho umuntu! ,kandi umuntu n’umutima! ,Ndabyumva ukorera kwihaza ariko nanone wagakwiye no guhaza abandi kuko ntacyo watanze ngo ugire uwo mugisha”

John-“eeeeh, reka imiteto Ben,hano hanze ibintu birakaze muvandi ,ubuse wowe watamika iminwa ishonje yose ukayihaza!!”

Ben-“ ooooh ndabyumva John kandi ndabizi ko ibyo ubiterwa n’imvune za buri munsi z’akazi kawe! ,ariko wibuke ko hari nabavunika ntibagire n’icyo babona!,reka tuve kuri ibyo dushyire umupira hasi!, niki cyatuma tudatanga ubumuntu kubandi kandi twaragiriwe amahirwe yo kwitwa abantu!?, John ,reka tugerageze dutange umutima mwiza niwo bukungu bukomeye dufite!,naho hanze aha ni hanze aha!”

John-“ Bro, ndatsinzwe sinzongera! gusa uwagira amahirwe yo guhorana nawe yaba undi wundi!”

 

Tukiri muri ibyo wa mukobwa Mignone yahise asohoka n’intege nkeya aradusuhuza ubundi aricara dusa nkabacecetse gatoya muri uko gutuza tubona wa Boss w’amazu arinjiye nawe aradusuhuza ahita avuga,

Boss-“nizereko atari njye muri kuvuga, ejo nahize imodoka muri uyu mugi wose ngo tujyane Mignone kwa muganga ndayibura ,ahubwo Imana ishimwe ko yorohowe naho ibindi byo kuvuga ngo narabatereranye rwose sibyo!”

John-“ yampay’inka Boss ,ese waje kare uratwumviriza!?

Twese-“hhhhhhhhhhh

 

Boss yabuze icyo asubiza ,nuko nta mugabo useba naho ubundi yari ayatayemo!

Boss-“ Migno ,nari nje ngo turangize cya kibazo , ya mafaranga yawe y’amezi atanu nayabonye nari nyakuzaniye nabonye n’umukiriya urahita ayijyamo!

 

Mignone n’akajwi gato yahise avuga,

Mignone-“ ahubwo nashakaga gusaba imbabazi Ben aramutse anyemereye kunyumva!

Ubwo abari bari aho bose babaye nk’abagwa mu kantu baraceceka ,

 

Mignone-“ Ben, ni ukuri kuva nakubona nakwambitse isura idasanzwe, nakubonyemo undi wundi numva sinshaka ko hari umunsi numwe nagirana ibiganiro nawe, byonyine kuba barambwiye ko unywa itabi ndetse kuri n’umusinzi byatumye noneho numva mbihiwe no kubana mu gipangu kimwe nawe! Ibyo byose nabigendeyeho umunsi ku munsi ,nabonaga usohoka igipangu nkishimirako wagumayo nkababazwa no kubona ugarutse, nta mwanya najyaga mpa gutekereza impamvu nkwanga, ahubwo numvaga ko ntagirana imishyikirano n’umuhungu w’ikirara!,ibyo byose byatumye nkomeza gushaka impamvu nakwirukanisha hano nkumva ntuje!, gusa byarananiye  pe!,ejo bundi rero nibwo nari nongeye kuzura umugara mbonye undi muhungu mushya mo hano!,ntangira gunshaka impamvu nabakura hano wowe na we ,nibwiraga ko mubana! ,

Burya igihe ntimujya Inama nongeye gukangukira kwa muganga ntazi uko nahageze!,ubwo mbajije Claire wanjye ati byose ni ba bahungu babikoze mbega!!,Uwo nashakaga kwirukanisha  niwe ubaye umutabazi koko!?,uwo nashakaga kwikura iruhande niwe unyinjiye mu maraso!??,Ben mbabarira weee!!

 

Mignone yageze aho atangira kurira amarira menshi ndetse abafite imitima yoroshye ahongaho nabo irasimbuka ibitonyanga biragwa hashize nka 5 min Mignone aratuza arakomeza!

 

Mignone-“Ben ,mbabarira sinari nzi ko ufite umutima mwiza bigeze aho ,iyo nza kumenya ibigutatse sinari kukwaka agaciro wavukanye ngo nuko ugaragara nk’ikirara! ,ese ubundi  ikirara gisa gute!? ,gusa navuga ko ikirara ari ku mutima kuko ndumva ari njyewe cyera na kare wari uri mu buyobe! ,niba Ben ari ikirara ngiye kuba nkawe!” ,

 

Abantu Bose bari aho bahise bakoma mu mashyi usibye Boss w’inzu!

 

Ben yahise ajya kwicara ku gasima Mignone yari yicayeho amufata mu biganza ubundi aravuga,

Ben-“Migno, Twishimiye ko wagarutse hano iwacu ku icumbi, sukukubeshya arabakurwaje ,ari nabagusuye ubasabire umugisha ku Mana ,ntitaye kubyahise  nishimiye ko imbaraga zibikorwa zakoze akazi ugahinduka wowe ubwawe, kandi nishimiye ko buri wese uraha ahinduwe n’umutimanama we amaze kumva neza ubuhamya bwawe,  Migno Ubu njye nawe dufitanye igihango , twaranywanye reka abari ko mbyita! ,ibyo byose byahindura buri wese uzamenya amateka yacu guhera mu burasirazuba ukagera mu burengero bwaryo! ,Humura ndi umuvandimwe wawe  w’ibihe byose!……………………….

30 Comments

  • mbega byiza weeeeeee!!! mignonne amenye icyo gukora asaba imbabazi.Ben na Eddy, Imana ibahe umugisha. n’abandi batakaje ubumuntu babonereho ko gahunda ari iz’uwiteka atari az’umuntuku giti cye.

  • mbaye number1.ariko se ko ntabinye 41???

  • ndi uwa mbere se nanjye? Gusa ni kagufi pee ariko isomo riracyakomeje

  • Murakoze cyane kunkuru nziza ariko agace ka 41 mwagasimbutse,,bishobotse nako mwakadushiriraho.

  • ooohhh my God Mignone abonye ko Ben ariwe nshuti nyanshuti isi injye itwigisha kubana neza nabandi koko

  • ubanza ndi mu bagasomye mbere tuuuu

  • Mwasimbutse Episode ya 41

    • 41 irahari jya ahabanza hanyuma umanuka hasi cyane urahita iyibona ndetse nizindi zose waba utarabonye niho ziri

  • Yewe Thx ariko noneho ni kagafi cyane.

  • Waouuuu.
    Isi itanga amasomo kweri. Mbaye uwa mbere kugasoma kbsa

  • Mana yanjye urampe umutima wihangana nk’uwa Ben ushyira byose mu bikwiye kandi urampe umutima nk’uwa Mignone wicuza agasaba imbabazi

    Congs

  • Ngaho Mignone nashimire Ben amuhe kuri Yambamba, dore yari ayipfanye!!!

  • Yaba arinjye se uyisomye bwa mbere bahuuu.gusa iyi episode nitambere kabisa buri wese yarakwiye kugira icyo yigira kuri Mignone na Ben.umuseke.turabakunda cyane.abataramenya ko hari grp ya whatsap yakozwe kubakunzi biyi nkuru ya Eddy mwahamagara cg mukohereza msg kuri 0782848247.mugashyirwa kuri gro kubabyifuza.mugire umusi mwiza.

  • Ndabashimira cyaneee

  • Merci, 41 irahari, murebe munsi ya 42

  • Bjr nukuri iyo no mutubwira guhamagara turahamagara ntimwitabe.mudupfashe mwitabe.murakoze.

  • mbega isomo ry’ubuzima we… muratwemeje, naho abatabonye agace kabanje nakabatanze mukarebe hasi yako

  • mbega mbega byiza cyanee.umwanditsi ashobora kuba yibeshye akandika 42 kdi ari 41.

  • yewe cyakoze maze kubona ko gufasha bitangomba kuba ufite byishi? ikintangaje nubumuntu buri muri Ben vraiment biratangaje kandi burimuntu yagakwiye kwigira kuri bi bintu pe umuseke murakoze

  • Ben Imana izahaze kwifuza kwawe kdi natwe tukurebereho utubereye urugero rwiza pe!

  • Mwaramutse neza, uduce twose 41 na 42 turahari.

  • Hahaha muzane nakandi

  • Mukomere ndabashimiye pe.

  • Yoooo, mbega byiza!

  • Isomo nkuyemo ntuzagire umuntu uko u mubona ahubwo mutege amatwi wumve ikimurimo
    Bagarira yose ntuzi irizera

  • Isomo nkuyemo ntuzazize umuntu uko u mubona ahubwo mutege amatwi wumve ikimurimo
    Bagarira yose ntuzi irizera

  • Byizaaaa!41 irahari, no kuri grpe iriho mutange number babashyiremo

  • Byiza cyaneeee ariko sha Eddy, ntukumbuye Soso koko, mbabarira umuhamagare. Ben we yarandenze

  • mbega byiza eddy atangiye gufatisha muri kgl na mignonne abaye umuntu gsa mukagize kagufi noneho arko ndqbakurikiye % murakoze.

  • Yebabawe naratanzwe muri group munshyiremo dire number nkoresha Kuri whatsapp 0728577081 please do it quickly

Comments are closed.

en_USEnglish