Digiqole ad

Episode 36: Eddy na Soso, James na Djalia basezeranyeho mu rukundo

 Episode 36: Eddy na Soso, James na Djalia basezeranyeho mu rukundo

Twagezeyo turicara hashize akanya tubona Patty na Jules badusanze aho twitaga home n’ibintu byabo byose!!

Patty-“ Brothers , duciyeho rero ibisigaye ni kuri phone!!

Njyewe-“eeeh Bro ,ko mwihuse se, ukwezi k’ubukode kwari kurangiye!!?

Jules-“hhhhhh,wapi Bro, ubu nyine igikurikiyeho ni ukujya milieu tukayimerera nabi!!

James-“ Brothers  ubwo nta kundi tuzongera abadapfuye ntibabura kubonana!

 

Twabagejeje ku muhanda turagaruka tukigera home, nanone Djalia, Soso na Sabine baba baraje!

Noneho ntangira kubona neza ko ubuzima buhindutse!, twabakiriye Bags n’ibindi byose bari bafite basaga nkaho bijimye mu maso kuburyo natwe twahise dukunja amasura! nubwo ntazi aho byaturutse ariko uko biri kose umubiri nawo hari ukuntu witegura ikintu gishya kigiye kuba!

Ubwo Djalia yicaye iruhande rwa James najye Soso twari twegeranye asa nuryamye ku rutugu kuburyo nabonaga ari proud yanjye! , Djalia mu kajwi gatuje aba aravuze!

Djalia-“ Eddy na Soso,ndetse nawe Sabine!,uwo ntavuze amenyeko ariwe ndikubwira!,ndababaye cyane kuba ngiye kure y’ibyishimo byanjye bya buri munsi! ,ahari najyaga nibaza ko ibihe nkibi bitazigera bibaho ariko dore biraje! ,Chérie,ndumva ntagusiga ,ndumva bizangora gutangira ubuzima bwo kudacyebuka ngo nkubone! ,yewe niyo naba mbayeho neza gute ariko sinzibagirwa ko nagukunze ,James ndagukunda cyane kandi nzahora nzirikana ko wankunze!!

 

James yarwanaga no guhoza Djalia intimba y’urukundo yari yateye amarira ku maso ye ,mu kureba neza Soso na Sabine nabo imbamutima zari zabaganje ntawe utarihanaguraga mu maso!! aho niho naboneye ko koko nubwo bavuga ko hari benshi bagenzwa no gusenya urukundo ndetse bakabigeraho hari na benshi bishimira ko hari abakundana kandi bashobora no gutanga byose ngo urukundo rushinge imizi!

Ubwo James yahise yitsa umutima yitegereza mu maso ya Djalia yongera kumuhanagura ubundi araterura aramubwira!

James-“ Djali,ntiwakumva amahirwe nagize yo kubona umwari wantoje gukunda kandi  akanduhura umutwaro nari nikoreye,humura niyo nakwibagirwa Imana yo ntiyibagirwa izaguhembera umutima mwiza nagusanganye! ,Djali,nkwifurije kuzahirwa muri byose ,kandi sindi kure yawe ndahari rwose!!

 

James yahobeye Djalia ,ubundi bajya mukanya k’umutuzo wo kwiyakira! ,urukundo burya rurivugira cyane cyane iyo mugeze mu bihe bikomeye!

Soso n’ijwi rituje nawe yahise amfata mu biganza!

 

Soso-“ mwihangane nubwo bigoye ariko twaje twabiteguye! ,nazicuza ngiye ntababwiye ko nishimiye kumenyana namwe mwese! ,Sabine namumenye kubera Djalia, Djalia mumenya kubera James, James mumenya kubera Eddy ari nawe ngiye gutandukana nawe ntabishaka!! ,Eddy,urabizi ko uzi byinshi byanjye icyo nicyo kizakwereka ibihe byose ko uri uw’agaciro kuri njyewe! ,sinzigera nibagirwa ko nahuye nawe kandi sinzigera nibagirwa byinshi nakubonyeho! ,Eddy nakwanditse ku Mutima kandi nubwo ku Gisenyi ari kure ariko nziko tuzahura! ,gusa nzazirikana ko wanyigishije kubana no guha  agaciro urukundo ndetse nubwo nakwibagirwa ariko hari ikiri ku mutima wanjye ntazibagirwa!!,Eddy bye!!

 

Soso yamaze kumbwira ayo magambo tayali namaze kugera kure !!,ndamwitegereza nongera kubona bya byiso nakundaga byatukuye kubera amarira! oooh My God!

Narikomeje nanjye ndamubwira!

 

Njyewe-“Bb ,wanyeretse umutima mwiza sinagaya,wambaye hafi igihe nari ngukeneye! ,sinzibagirwa ko kuba ndi Eddy uyu ndiwe wabigizemo uruhare!, wambereye umukobwa udasanzwe Mwiza ku mubiri akarusho bikaba ku mutima! ,gusa nkwifurije guhirwa kandi uzajye wibuka ibyo nakubwiye , ntuzasibe guharanira kugera kuntego wiyemeje kuva mu mateka y’ubuto bwawe!, Mon Dieu uzabane n’uyu mwana wampaye none bikaba bibaye ngombwa ko dutandukana!!!

 

Gusa namaze kubwira Soso ayo magambo yose namwe murabyumva nari ndemerewe cyane nubwo nihagazeho byabindi byanjye ariko habuze gato ngo igitonyanga cy’irira kigwe!

Soso wari wahogoye byamugoye gutuza ariko najye nkomeza kumuhoza bidatinze aba aratuje!

 

Sabine-“Guys utazi agaciro k’urukundo niwe watumirwa hano, kuko birarenze kubaho udakunda biragatsindwa, munteye amarira adasanzwe yo kumva ko burya bwose urukundo arinyanja nini yuhira imitima igahehera! ,gusa mumbereye aba model beza nzahora mbazirikana ahari wenda nzisanga mu rukundo!, uziko burya bwose naraburije wangu!

 

Twahise dusekera rimwe  Sabine ntiyari gutuma tuguma muri iyo mood, tukiri aho phone ya Djalia yahise irasona ayitaba vuba sinzi  ibyo bavuganye n’uwari umuhamagaye akura phone ku gutwi atubwira ko Umu chouffeur wiwabo aparitse ku kigo amubwiye ko turi muri centre!

Nta kindi twakoze kwari uguhaguruka mpobera Soso cyane mwongorera ayanyuma ndetse na Dalia mugwamo nsoreza kuri Sabine! ,ubwo turasohoka duparika ku muhanda ako kanya Rava y’umukara iba irahageze bose binjiramo , Sabine bari kumusiga mu ruhango,Soso bakamusiga i Kigali agakomeza Gisenyi!,

Ubwo twapepeye imodoka irinda irenga dusubira home twamanjiriwe, tugezeyo James aba arambwiye!

 

James-“ Bro, iryavuzwe ritatashye!,nako ibyanditswe birasohoye! ,ubu koko mbaye uwande kweri!?

 

Njyewe-“ tuza umutima Bro,hari ukundi bizagenda ndacyeka atari wowe wa mbere bibayeho! ,kandi mu buzima ubutwari n’ukumenya uko ugomba kwitwara mu bihe ibyaribyo byose!,sibyo!

James-“nibyo Bro,kugira umuvandimwe nkawe ni ngombwa mu buzima! ,ndumva nari nshotse gato nsatira kwiheba! ,ahubwo se Bro ,ngaho mbwira,nyuma yibi ,ubuzima tubukomereze hehe?

Njyewe-“Bro njyewe ndumva nakwigumira inaha nkakomeza ngacuruza kano ga cantine!

James-“eeeeh Eddy oya ,sinagusiga inaha! ,sinabyemera rwose! , ubu se waba uri gutera imbere cyangwa waba uri gusubira inyuma!?

Njyewe-“ erega Kigali urabizi yarangoye ku buryo bufatika!!,kuyisubiramo ntabwo wapfa kubinyumvisha!

James-“ nyine impamvu hakugoye n’Imana yashatse ko uhungira hano ikagucira inzira! ,ongera andi mahirwe, umugi wavukiyemo wenda wakumenya!

 

Naratuje gato nongera gutekereza, burya nunyerera ukagwa hasi ukabona ikiganza kiguhagurutsa ntuzatinde kuko ushobora gutinda ugashiduka utagishoboye kwihagurutsa!

Ubwo nahise mbwira James ,

Njyewe-“ Bro, nibyo koko reka nongere andi mahirwe wenda ndebe ko aricyo gihe cyanjye!

James-“ yup ,tugomba kugenda tugatangira ubuzima bushya!!

Njyewe-“ ko nshimye tugiye  se Bro,cantine tubigenze  gute??

James-“tuyishyire ku isoko, hano hantu harakunzwe ntago twabura umukiriya!!

Njyewe-“ Bro,byo hano hantu ntago habura uhafata, ahubwo se nitugera i Kigali , nzamenya ntangirira hehe ubuzima ,nzamenya ntangirira kuki??

James-“ Bro,nkuko twatangiye hano ni nako tuzatangira n’i Kigali,ubu tumaze gukura kandi niho byanga bikunze tuzakomereza ubuzima !

Njyewe-“ Imana izadufashe  biduhire!

James-“ ahubwo reka mpamagare umukozi wo murugo andebere ko yambonera umuntu udushakira inzu!

 

James yahise ahamagara umukozi w’iwabo ako kanya wa mu musore watuzaniraga amandazi aba araje!

We-“bite Boss narinje kubabaza niba ejo nzabazanira amandazi nkuko bisanzwe !

Njyewe-“ oooh Wapi Bro,  tugiye gutaha,ntuziko turangije se! ,ahubwo se ntamuntu uzi wajyamo tukamusigira ibikoresho,akatwishyura !!?

We-“ eeeeh ahubwo ubu nari ndimo nshaka umuryango wo gukoreramo, mbega amahirwe!

Njyewe-“eeeeh siwumva se! rero urabizi ko hano  abakiriya ari benshi!

We-“byo ndabizi rwose  ahubwo niyo mpamvu numva ko mwampenda!

Njyewe-“ oya nta kibazo  turumvikana!

 

James yavuye kuri phone twumvikana nawa mu musore birangiye aranatwishyura James ambwira ko Inzu i Kigali wa mukozi w’iwabo ari kuyishaka, turarana icyo cyizere,ubwo  mu gitondo twazindutse tuzinga byose saa munani dufata volcano iza i Kigali, nyuma y’ imyaka isaga itatu ngaruka i Kigali mu Rwanda…………………………………..

Indi Episode ni ejo mu gitondo

 

 

37 Comments

  • Niba Hari untanze agatoki hejuru

    • Nagutanze Bernadette hhahhahah maze kugasoma.
      Thanks Umuseke

  • Akandi ryari?

  • Yiii nduwa2

  • KOMERA NDUMVA MBAYE UWA KABIRI TU? UBIHAKANA ABIVUGE?
    JAMES NAWE EDDY MUKOMEREZE AHO KANDI MUZAHORE MUBANA NEZA KUKO IBYO MUKORA NKEKA BIMAZE KUBAKA BENSHI KANDI BARIYA BANA BABAKOBWA NTIMUZABIBAGIRWE DORE PHONE ZARABIKEMYE MUGE MUHAMAGARANA NTIBIRANGIRIRE AHO.

  • bjr umuntu wavuxeko hari whatapp group ninde ngo ashyiremo

  • Akandiiiiiii.

  • Sha nagutanze

  • Mana we mbega ngo ndagira imotion
    Mbaye uwanyuma mukugasoma

    • Humura Justine,ndi inyuma yawe.

      Hahahahahhaa….

      Mbega inkuru we!Nisanga ndi kurira ntazi uko bigenze disi..

      Uyu mwanditsi ni uwa mbere akanikurikira

  • Bebe uhereza tel no yawe

    • Habib mutubwire neza ibyiyo group
      Umuseke turabe mera
      Amatsiko ngo mutahe. Akandi vuba

  • akandi weee mbega ibintu byiza mbega abana banshimishije

  • ubuse tuzongera kubona abakobwa bumutima like SOSO,DJALIA na Nuwabuze uwo yihebera.

  • MBega agahinda kuri soso

  • Gutandukana birababaza ariko dore mwese mufite fone muge muvugana nabandi bana nkunda urukundo rwa Eddy na James

  • Mbega ndarize byahatari!!akandi ni ryari?iyo WhatsApp mudushyiremo!mbaye uwanyuma mukugasoma

  • Jolie, humura ntabwo uri uwanyuma kd nanjye sindi uwanyuma hari n’abandi bagiye kuza mukanya. ahubwo se numero turayitanga gute ngo tujye kuri iyi groupe? ni ukuyishyira muri comments cyangwa hari indi platform itari public? more info on this issue.

  • Yoooooo,mbega we mukomeze nukuri aka kantu karubaka. Ubu se koko Eddy na James,gusa James mbona ari malayika Imana yoherereje Eddy. Iyo groupe turayishaka.

  • De A a z aba bana haraho bankuye kdi haraho banjyejeje heza ndabakunda pe!!

  • Iyi nkuru ndayikunda cyane!!!!!!!!!!!!! Umuseke ndabemera.

  • So gd

  • mbega emotions weee

  • Waouh…….,inkuru iraryoshye cyane nkeka ko buri wese yahavana isomo ryo ku menya ku bana,ariko njye ndifuza,ko Eddy yazahura na Kabebe nubwo nkeka ko Papa Kabebe ari mu bishe Ababyeyi ba Eddy

  • Admini wa group ya whatsApp yashyizeho number ye tukamwohererezaho izacu

  • Bjr bantu dufatanyije gusoma iyinkuru,mumbabarire mushyire kuri group ya whatsup.

  • mbega isi iryoshye wreeeee!Eddy komeza ubwitonzi sha!nanjye byambayeho data wacu arampiga ariko ubu masters ndayikozaho imitwe y intoki.Umu volunteer nadukorere grp y abakunda gusoma

    my contact nbr:0736079383

  • Allah, uzorohereze ba Eddy. Eddy ntazongere guhura nibihe yanyuzemo ahubwo uzamuhe ibyishimo pe!!!!!

  • Yiwreee.mbega agahinda umushimba yise inkoni ye ngo ni nyabatana batarakungitse kabisa.Immana izabafashe bajye bongera babonane.admin wa grp aboneka ate ngo adushyiremo natwe.

    • Mana weee Imana izabahereze kurambana kd Eddy nawe Jams ubutwari bwanyu nindashyikirwa umuseke muradushimisha cyane.ndadaba niba hari admin wa grp yaduhereza uburyo tumubona natwe akadushyira muri grp

  • iyi nkuru niya mbere kabsa uhita umera nkuri kubireba muri film.ahubwo se ntakuntu mwakora groupe ya watsapp tukajya duhita dushyiraho comments hhahah lol

  • mubyukuri iyo nkuru yuje imbamutima nyinshi iyisoma ntagite amarangamutima ninde koko

  • I AM SO HAPPY!

  • Ayiweeeeeeeeeeeee,mube muhagaze gato,dore kwandika igitabo birananiye deadline ingereyeho kubera iyi nkuru!!!!!!!

  • yeeeewe mwaduhaye number ya admin wa group akadushyiraho koko

  • pole@corneille, Erega n’iki ni igitabo! ahubwo tegura uko wakwandika ikindi cyunganira iki cya Eddy. Ariko banza usoze icyo uriho, ubone uko ukomeza.

    Sinabivuze ukuri!!?? none Master yigeze ajyana babana nk’uko yabivugaga?

    Eddy, Ntumbwire ko Kabebe mwahuriye kgl!!??

    Amatsiko weeeeeeeee !!!! mugeze kgl rero!!?????

  • mana weeee ubuse eddy yazakunze soso koko ko ari umukobwa w’umutima gusa iyi nkuri irimo inyigisho pee

Comments are closed.

en_USEnglish