Digiqole ad

Épisode 33: Djalia yasohokanye James, Soso na Eddy

 Épisode 33: Djalia yasohokanye James, Soso na Eddy

Djalia-“nizereko ari karibu!!

Njyewe-“kabisa ubu niteka ryose amen!!

Djalia-“ hhhhhh,umva yewe!,chérie haguruka umpobere se nyine!!

James-“ Ubu ndimo nibaza aho mpera ngo ngushyire ibicu!!

Djalia-“ oya weeee!!nahita niruka ,ndabitinya mbabarira!!

Soso-“ Eddy rata ngwino nkwihoberere ureke aba ngo banze ko babaterura!!

Njyewe-“ hhhhh!yambiiiii !!

Djalia-“ noneho nanjye ndemeye!,Chérie ngwino ungwemo wenda unterure ndumva kandiye!!

Ubwo James yahise ahaguruka ahobera Djalia wiwe aranamuterura uko yumvaga abyifuza!

Soso-“uyu mwana turikumwe yitwa Sabine!,ngaho nawe mumugwemo ariko buhoro!!”

Ubwo twasetsemo, James aramukaraba ,arangije najye ndamwisiga!

Njyewe-“ uyu mwana mwiza w’umukobwa se yiga hariya mu kigo cyacu!?

Djalia-“uuuuh wamukuze se!?”

Sabine-“ rata biremewe!!”

Twese –“hhhhhhhh!”

Soso-“ Eddy garukira aho ibindi murajya mu gikari  hano hari abantu barware  imitima!”

Twese-“hhhhhhhhhhh!”

Soso-“rata Eddy, uyu niwe nakubwiraga nyine mukanya!”

Njyewe -“eeeeh ok!,Sabine twishimiye kukumenya!!

Sabine-“njye nubwo narimbazi ariko nishimiye najye kuganira namwe!,murasetsa shahu!”

Djalia –“ uuuuuh ,Sabi,na James warumuzi??”

Sabine-“ hhhhhh oya noneho mbuza!!

Djalia-“ yiweeee! Ndumva umufuho uzamutse weee!

 

Twese twasekeye rimwe, ubwo ba Soso baraturindira duhita twitegura vuba vuba dusoje za mwambaye neza nkibisanzwe ntizabura! turakinga turasohoka ,tugeze hanze tuzamuka gato tugeze ku muhanda tuba tubonye imodoka ya pick up zino bakunze kwita Vigo! ,Sabine abarayihagaritse turikanga, sinzi ibyo bavuganye nuwari urimo aba aratubwiye ngo twinjiremo!,

Ubwo nyine twinjiyemo njyewe ,James, Djalia na Soso tujya inyuma hahandi h’imyanya ine, Sabine nawe yicara imbere hahandi ufata kukanyirayo! tuba turahagurutse!

Mu modoka yabandi twihaye akabanga turatuza, za blagues turazireka si nka music ngo zirakundwa na bose!

Ubwo twagiye nka 15min tuba tugezeyo turashimira nyine nk’abana barezwe imodoka irashitura icaho!!

Sabine-“hhhhhhhh ,ariko we!! ,ngo rero mwari mwihaye kwitonda nkaho mwari mutwawe na Padiri!! ,uriya ni Boy friend wa mukuru wajye , mbega mwebwe!

 

Ubwo twasetsemo nanone, ariko byo kubona James na Eddy batuje iminota 15 yose, hhhhh ni imboneka rimwe kabisa !!,

Ubwo James yahise avuga!

 

James-“ eeeeeh hariya ugomba kugenda buhoro! ,ushobora guhubuka gato ugasanga ari nk’umucamanza ,agahita agukatira zéro !!

 

Twese twarasetse ariko mpita nibuka ko koko James yigeze kumbwira ko atinya abacamanza cyane,ngo  kuberako yigeze kurota yakatiwe amezi 6 !

Ubwo ibyo ndabyirengagiza , ako kanya Sabine ahita atujya imbere natwe turamukurikira twinjira ahantu dusangamo umu Mama Mwiza munini .

Sabine yiruka amuyambira duhita tumenyako ari Mama we, natwe turegera turamusuhuza, Sabine  ahita adu presenta, amubwira ko tuje gushaka imyenda ya fête!

Soso na Djalia bahise  bajyana na Sabine kureba imyenda yabo,bakambara  bakajya baza kutwiyereka, Njye na James  na Mama Sabine tugashyiraho comments!

Mbega nabonaga bibereye amaso, twakomeje kubahitiramo sinzi ukuntu Soso yasohotse yambaye agakanzu k’umutuku , Djalia we yambaye aka pink mugihe Sabine yari yambaye umweru! ,eeeh woooow! kabisa twese twahise dukoma mu mashyi baba bayibonye gutyo! ,

Ubwo rero nitwe twari dutahiwe! buriya   ariko aba Types bo murabizi ntago tujya turushya ,twanze ko twazambara ama tise dukomeza kureba tuba duhisemo udupantaro tw’udu cotton twiza twa chocolat  Mama Sabine yarazanye vuba ,ngo tunamuhenze! Njye mfata ishati y’umutuku mugihe James yafashe iya pink, ndetse dufata  n’udukote tw’umukara turikumwe n’udu clavat tw’umukara! ,ubundi turiyerekana  ba Soso birabanyura ,Mama Sabine abiha umugisha yemera kudukaturira 20% turamushimira cyane !

Ubwo Soso yaranyegereye aba arambwiye!

 

Soso-“Eddy ntugire ikibazo turabishyurira!

Njyewe-“oya Bb mwishyure iyanyu natwe turiyishyurira sibyo!!

 

Ubwo Soso yikirije ariko ubona ashidikanya , James aba yabibonye  amuhereza ayacu ayishyurira hamwe nayabo ariko Sabine birumvikana we ntiyararimo!

Ubwo twamaze kwishyura dushyira Bag mu mugongo dusezera Mama sabine tuzamuka n’amaguru!,twibereye muri stories! Mbega ibihe!!

Tukiri muri ibyo sinzi uko twageze ahantu ku ka Bar Resto ,Sabine atangira kwisigaza inyuma !

Sabine-“ sha Brochettes zirampumuriye ,njye ndumva ntagishoboye kugenda!

Soso-“hhhhhhhh, ariko Mana we!, cyeretse niba utugurira! ,tubwire tujyeyo rwose!

Sabine-“ ibyo nabyo cyeretse icyo mudashaka!

Djalia –“kandi sha wowe!!,turamutse tuje ntugure!

James-“ oya rata Sabi,bigukanga ahubwo tugende !

 

Ubwo birumvikana nako benshi murabizi ,abagize amahirwe yo kwiga iyo bavuze akantu nkaka !,  twahise dukata twerekeza kuri ako ka Bar turinjira batwicaza muka Bingaro hanze ubundi haza !Umu servaire ! atangira buri wese kumubaza icyo afata!

Soso njye yahise amvugira Mitsing! Djalia avugira James Mitsing, Sabine yaka Amstel na coca, Djalia na Soso baka udu citron dushyirishaho na Brochettes!! Ako kanya ibyo kunywa baba barabizanye baradufundurira ubundi si stories byari ibindi bindi!

Sabine-“ nkaba ndabasohokanye rero, njye nta mikino ngira!

Djalia-“hhhhhhhh, Sabi! ,ndemeye,nako ndemera umaze kwishyura! ,Ubu wabona adusize aha akigendera!

James-“hhhhhhhh,ariko Cherie, ntugapinge Sabine, njye nemeye! Uziko anywa n’akantu !

Soso-“ hhhhhhhh,umva yewe! njye ndimo nditambika Eddy ngo atamureba nahoze mbona Kare kose amwitegereza! ,ubanza Djalia yanyanduje umufuho!!

Sabine -“rata Eddy nyirebera biremewe!!

Soso-“ eeeeeeh ngwiki!!,ahubwo wowe ufite indoro ikurur….nako reka mbyihorere!!

Djalia-“Eddy ariko ujya witegereza ukuntu Soso akurebana umutima ushaka!?

Soso-“ umva mbese ,ariko Djali,wowe Eddy umurebana umutima wanga se??

Djalia-“uuuuh ,oya wikwihagararaho ukunda Eddy!

James-“na Eddy aramukunda ,ariko mwebwe ntimubibona!!

Sabine-“icyo nzicyo nuko hariya harimo urukundo mba ndumwambi!!

Twese-“hhhhhhhhhhh!

Soso-“ mwakoze kutwiha rero ngaho murekeraho!!

Sabine-“ umva ye!,uuuh twimukiye kuri ba Djalia nyine!njyewe mbona Djalia yikundishwa kuri James!!

Nyewe-“ hhhhhhhh ,oya Sabi,bari mu rukundo ntawuhengamye ntagatora n’utareba yabyinukiriza!!

Soso-“ gusa icyo nzicyo nuko couple yabo icyeye, ntawahenze undi!

Sabine-“ ariko weeeee!! noneho najye nikirahure cyajye cya Amstel ntawahenze undi!!

Guys ,noneho si uguseka  byari birenze!

Ako kanya Brochettes ziba  ziraje, dutangira kuzikura ku mishito, dusoje bazana indi lound bakimara gufundura tubona Sabine wari wicaye ahirengeye areba inyuma yacu ahise yubika umutwe asa nuwihishe munsi y’ameza!

Sabine-“turapfuye weee!yatubonye kandi aje hano!,niwe ndamubonye!…………………………………

18 Comments

  • Murakoze cyane, muzajye mubigenza gutya buri munsi

  • Ahhh amatsiko…

  • hahhhh! ninde babonye c kdi?

  • Good

  • hahahha ubwo ni master

  • master nta ninyinya bamwereka bamaze kumuca amazi keraaaaaaaaa

  • Hhhhh niba ari Master nibikomereze binywere ubwoba bushire sinka mbere ibintu byarahindutse

  • Mama wa sabine niwe wahajyeze

  • ibi bintu ni sawa kabisa

  • akandi we,nimushake mukarazeho.

  • Fete ubwo irapfubye nyine kuri bamwe , ubu se baramubeshya iki?njyewe nahita mba nka joriji nkazinga utwanjye ngataha, Master arabishyura ibyo bamukoreye 2

  • karabangutse kbsa. Mukomereze aho

  • wasanga ari maman wa sabine kdi ntaziko anywa inzoga

  • Murakoze murabangutse kbsa, wapi kbsa,party abobana ntibazayiburemo, ni mum wa Sabine kbsa uhaje, aramwirenza kumva arigufata nakantu!!, Mumbabarire Eddy ntazakundane na Soso,zirikana Kabebe kdi bizaryoha nimubonana. Akandi karakenewe.

  • Hhhhh hhhhh, umuseke mu rabambere kbs

  • This is good,
    Mugiye mwihuta gutya byaba byiza.
    Byaba byiza cyane buri munsi tubonye episode nshya!!!♡

  • Nge ndi umusaza w’imyaka 50 iburaho amezi make,ariko iyi nkuru nyikunda nka Mutzig !!

  • Niba ari master muhumure ahubwo arabaha indi round wallah

Comments are closed.

en_USEnglish