Digiqole ad

EPISODE 32: Eddy abwiye Soso ko nubwo amukunda afite isezerano

 EPISODE 32: Eddy abwiye Soso ko nubwo amukunda afite isezerano

Episode ya 32: …………Njyewe-“ Bb, ntiwakumva uburyo nkubona ubivuga udategwa kandi undebana amaso ahamya ukuri,Bb, ndumvamo urukundo!!

Soso-“Eddy ntago wibeshye!,ndi kugukunda sha!!

Njyewe-“ Soso,ntagishimisha nko gukundwa kuri bamwe, ku bandi ho hari abashimishwa nicyo urukundo rutanga!,Soso,buri muntu wese ugize amahirwe yo gukundwa ntakuntu atanezerwa!, en plus umukobwa uri classic nkawe   birarenze! simbyiyumvisha neza,

Gusa njye sinashimishwa gusa n’uko wankunda gusa,ahubwo nakwishimira umutima wawe uca bugufi ukemera gutegeka amaso yawe kundeba ,amatwi yawe kunyumva n’umunwa wawe kumvugisha!

Soso-“ Eddy amagambo umbwira ari mubintu bikomeye bituma ndushaho kugukunda! ,nibyo disi umutima wajye untegeka ibyo byose! ,Eddy ngaho mbwira nyuma yo kumenya uwo uriwe kuri njyewe?

Njyewe-“ Bb ntiwakumva  ibyishimo umusore umwe wese yagira aramutse agize amahirwe yo kwegera byibuze umukobwa nkawe!!

Ibaze noneho yagize amahirwe yo gukundwa nawe! ,Bb uri mwiza hose ndetse ntacyakubuza kuba byose kuri njyewe! ariko mfite isezerano! 

Soso-“ Eddy oya ,utambwira ko nsebeye imbere yawe!,ubwo se koko uramfata ute!!?

Njyewe-“ Bb humura kuri Njyewe usibye iryo sezerano, Soso ni umuntu nshobora kubura ngahungabana!!

Soso-“niba se wambura ugahungabana ni kucyi uha agaciro isezerano ry’abandi ukanga kwakira iryange!?

Njyewe –“ Soso,ibaze umunsi nakiriye iryawe ejo nagera imbere iryawe nkaryibagirwa nkakira iry’undi! 

Soso-“Eddy, wambwiye iryo sezerano uko ryaje n’uwo warigiranye nawe!!?

Njyewe-“ Soso,sinatinya kukubwira ukuri kwanjye kuko uri uw’ingenzi nawe  urabizi!

Ubwo nari ngeze hano muwa kane hari umwana w’umukobwa witwaga Kabebe, yari umwana utuje cyane afite umutima udasanzwe nk’uwawe!!, njyewe ahubwo byarantangaje!,

Uwo mwana yanyumvishe atarambona aho amenyeye yemera guca bugufi arunama yinjira mu Mutima wajye wari umenetse awusana buhoro buhoro yitutiramo anyizeza ko azawugumamo ibihe nibihe! ,Soso n’ubwo bitakunze ngo agume hano! Gusa ikizere yandemyemo uko bucya nuko bwira kigenda gikura kandi nubwo nan’ubu ntazi aho ari,sinamenye amakuru ye,gusa nicara nziko mufite!!

Soso-“ese Eddy ni Kabebe burya bwose!?

Njyewe-“ yup niwe kabisa!

Soso-“uriya mwana disi ndamwibutse!,ariko Eddy uziko nibutse byinshi koko?

Njyewe-“ eeeh wibutse iki Soso!?

Soso-Eddy,uziko koko nibutse ukuntu bajyaga bagusenya nkiba muri internal,maze Kabebe utaravundaga akajya asohora ka kajwi ke kari gatuje abaza uwo Eddy bavuga! ,yoooooh! Eddy mbega byaje Kurangira akugezeho!?

Njyewe-“Soso,sha  yangezeho kandi anturamo niyo mpamvu numva ko nanubu mufite!

Soso-“Eddy sinari nziko uha agaciro urukundo bigeze aho! ,Eddy,iyaba ari njye uzirikana gutyo, aho naba ndi hose nakwicara ngatimaza! ,gusa muri njye nubwo ndumva kubyakira bingoye ariko nanone biranyubatse kuburyo bukomeye! ,sinzasiba kugukunda kandi nzagukunda nubaha Kabebe  wawe, kuko nanjye nifuza ko muryoherwa n’urukundo disi mwigereyemo, Eddy ndabikunze ko ufite ukuri muri wowe,nubwo utamufite hafi ariko umeze nkaho umufite hano! ,woooow !mbega byiza!!

Njyewe-“ Soso,najye nishimiye ko ibyo bitabaye impamvu zo kundeka ahubwo bitumye umenya kuruta uko warunzi! ,coût de chapeau kandi sinzagusiga nzakomeza ngumane nawe!

Ubwo Soso yahise ampobera cyane arankomeza atangira kwitsa umutima amarira amutanga imbere nanjye numva imbamutima ziraje mfata agatambaro k’umweru nari mfite mu mufuka ntangira kumuhanagura hashize akanya aratuza ubundi aratambuka akora muri Bag yari irambitse ku buriri akuramo akantu yaje ahisha kuburyo ntahise menya neza ako kanya akariko!

Aza ansanga ansaba guhumiriza akanya gato! najye ndabikora numva amfashe ukuboko ari kunyambika najye ntegereza ko ambwira ngo ndebe, hashize akanya numva aka bizou kwitama mpita nibwiriza ndareba nsanga n’agasaha keza cyane numva ndishimye birenze!

Njyewe-“eeeeeh! Soso,n’iyanjye cyangwa uranyakije bisanzwe!

Soso-“Eddy n’iyawe kandi igihe uzajya uyireba uzajye umbonamo! ,nubwo nziko utajya wibagirwa ariko  urwo rube Urwibutso rwanjye!

Njyew-“ wooow! yambiii! ,Bb thank you so much!

Soso-“you  are welcome Eddy!!

Njyewe-“ Bb noneho ndumva  najya kuryama ejo ni class,kandi ihangane utuze ureke guhogora udatuma nganzwa n’intimba!

Soso-“uuuuh Eddy reka nijyanane ntacyo gusa ndumva utagenda maze!

Njyewe-“nanjye nuko urabizi ko ntaba mbyifuza ariko reka tugire next!!

Soso-“ahuiiiiii Mana weee! ,nibyo sha ngaho yambi ubundi wigendere!

Ubwo najye birumvikana narambuye amaboko mugwamo ,ubundi ndasohoka nerekeza ghetto aho nitaga mu rugo, ngezeyo nsanga James agicanye itara nkomanze wapi mbona ntaza gukingura, ndongera rimwe mbona wapi, nsunitse mbona harakingutse kumbi ntihari hanakinze!

Ubwo ndakomeza ngezemo, nasanze James yasinziranye icupa ndaseka njya hasi iyo ngira caméra mba naramubitsemo aga photo!

ubwo James yumvishe nseka ahita ashigukira hejuru!

James-“ eeeeh! Bro,uziko nasinze ngasinzira!!

Njyewe-“ hhhhh ikibi nugusinda ukarwana! ,ahubwo Bro jya kuryama ejo ni class!!

Ubwo  nasindagije James mugeza ku buriri  najye ndisugana  nikubita mu mashuka nakangutse mu gitondo kare nteka icyayi nk’ibisanzwe ntangira gucuruza nka saa moya James yabyukanye hangover ,eeeeh naramurebe numva aseka ariko ndihangana ,ajya douch arangije kwitegura turakinga duhita twerekeza ku ishuri  ngenda muserereza ukuntu bière yaraye imushoboye, twageze mu kigo namuzonze birenze atangiye gusaba imbabazi! icyamukijije nuko twahise tugera mu kigo ,sinirirwa njya kwa Master cyangwa kwa  Animateur, buri wese  yahise yigira   muri class yiwe dutangira isomo noneho ntakwikanga gutaha, saa sita zarageze tujya refectoire tuvuyeyo dusubira mu ishuri uwo munsi natunguwe na Master noneho waje no kureba ko naje kwiga nicinya icyara numva imbaraga ziraje, nshimira Imana mu mutima! Oooh my God!

Ubwo iminsi yakomeje isatira examen national amasomo turayasoza hasigara cya gihe cyo kwiga buri wese ku giti cye!

Ubwo rimwe twajyaga kwigira ku ishuri  njye na James ubundi tukigira ghetto muri macye twari twarakaniye bikomeye!, nta kindi cyari mu mitwe yacu usibye gutsinda examen uko byagenda kose!

Umunsi twari twigiye ghetto hari numero  yampamagaye ntayifite muri ka ga telephone  James yari yarampaye mbanza kwikanga nkanda yes nshyira ku gutwi  !

Njyewe-“ hello! ndakumva!

We-“Eddy bite se?

Njyewe-“ni bon ,nawe se?!

We-“yego ni bon, ni Soso maze!

Njyewe-“ eeeh nakumenye sinayoberwa voice yawe!!

Soso-“ hhhhh,ni byiza !,none se uri hehe ko ku ishuri  hose nakubuze!?

Njyewe-“ eeeeeh , ubu ndi home tu!

Soso-“nizereko wibuka gahunda yejo!!

Njyewe-“ uuuh gahunda!!?

Soso-“eeeeh Eddy utaba waribagiwe ko ejo aribwo dufite fête!!

Njyewe-“eeeeeh Bb mbabarira sinari mbyirengagije!!

Soso-“hhhhhhh!! umva yewe!!! ndashaka ko tujya gushaka imyenda tuzambara! hari umwana twigana ufite Mama we ugira imyenda akodesha hariya mu Ruhango kandi ndashaka ko tuzaba twambaye neza!! ,wabyemera tukajyana !?

Njyewe-“ Bb  ndahari! Humura pe! kandi urabizi ko nabyemeye!!

Soso-“Eddy ndaje mukanya rata !!

Ubwo nakuyeho phone mbwira James wari wunamye mu ikayi,

Njyewe-“ Bro, reka  mukanya mbe ngucitse  tu!

James-“ uuuuh,ugiye he se kandi!?

Njyewe-“ngiye kureba Imyenda Bro!

James-“ ngwiki!? Ngo imyenda!?

Njyewe-“ saasa! ejo nzajya gufasha Soso gusezera ku bandi bana!

James-“ yebaba weeee! Bro,kandi nzahena mu bageni! ,kandi koko na  Djalia ejo afite fête, yeeeeeh uziko yambwiye ko ngomba kumugenda iruhande!

Ubwo tukiri muri ibyo Djalia, Soso n’undi mukobwa nari mbonye bwa mbere  baba barinjiye!…………..

Ntuzacikwe na Episode ya 33 na Eddy My Day of Surprise…………………. NI EJO MU GITONDO.

UM– USEKE.RW

18 Comments

  • Uwambere kuyisoma.

  • Nkaramukiyeho kbsa ni breakfast ya danger ni ahejo

  • turayitegereje

  • Umuseke murakoze cyane, musigaye mubangukana episode nshya. Ni ahejo.

  • ibintu bisigaye ari uburyohe kbsa!! ejo nyine amasaha nk’aya turabategereje

  • Murabantu babasaza kbsa

  • Thx

  • Byiza cyane

  • Ehhh Eddy numuhanga kweli!!
    Ngo akandi ni ejo mugitondo wooo!!

  • Very nice

  • Mukomer

  • lv it

  • Mbega agahungu kakiyahuzi. Ubwo koko urashaka kuba umukwe w’umugabo watanze 500,000 ngo bakwirukane. Shawe rubanda rushishwa nabi. Urukundo rubaho koko. Ariko njyewe nkunda amahoro aho kugirango nzahure n’imbwa yiruka nava mu bintu hakiri kare. Hari nubwo wasanga uva inda imwe na Kabebe; ukaba warabayeho so atagushaka none ukaba ushaka kumwigemurira. Emerera SOSO kuko nawe yagukunze kandi ntacyo aguciye. Reka turebe uko byarangiye mu bice bikurikiyeho. Mukomereze aho.

  • sha eddy urambihirije koko nubwo kabebe mwari mwahanye igihango ariko yaragiye ndetse nta kizere cyo kongera kumubona ufite kuko yari azi aho utuye ndetse azi naho wia kuki se atifuje kugaruka kukureba ukaba wanze umuntu wakwitangiye wemeye guhara ubuzima bwiwe kubera wowe naswe uwaguhaye malette kweri ariko uzi guhara ubuzima kugirango ubeho ah SOSO wallah uri umugabo kursha Eddy abagabo nkawe babaho mu buzima

  • umuseke mwarabihije iminsi itatu yose mwakabaye mwaduhereye 1 3zose kuko buri munsi dusigaye twemerewe 1 none mwaraduhanye kuva le 4 jusqu a le 7 kweri ejo muzice amande aho abagabo basezeraniye niho bahurira kbsa-

  • Umuseke Turabemera Cyane.Mukomerezaho See U.

  • mwaratinze sana mwari mwarabaye iki

  • Se Episode mwadusezeranyije mugitondo irihe ko ntayibona cg kumuseke ntiburacya?

Comments are closed.

en_USEnglish