Digiqole ad

Episode 28: Hari umubyeyi wemereye Master Frw 500 000 ngo yirukane Eddy!

 Episode 28: Hari umubyeyi wemereye Master Frw 500 000 ngo yirukane Eddy!

Episode 28 ………….. Jyewe – Muri make noneho ubwo simwanyirukaniye ikibazo cy’amafaranga y’ishuri ahubwo ni ikindi!

Master – “Simburana nawe, ahubwo mbare kabiri wasohotse mu biro byanjye!”

Jyewe – Ariko se Master koko ndazira iki ngo nsabe imbabazi sinzongere no kugikora?!

Master – “Rimwe, kabiri, ….”

Yagiye kuvuga gatatu narangije gusohoka vuba! Ngeze hanze ntekereza ukuntu ngiye gutaha nzira ubusa numva umutima wundi urambujije, ubwo mva aho ngaho nerekeza kuri class ya ba Soso niba yarambonye simbizi neza, gusa yahise asohoka tuba turakubitanye!

Soso – “Eddy bite? Wihangane singuhobera mwarimu atambona akagira ngo nicyo kinsohoye, ahubwo se bakwemereye kwiga ?”

Jyewe – Soso, noneho bya bintu twitaga ko byoroshye Master yabigize intambara!

Soso – “Ngo iki!? Na n’ubu yanze ko wiga!?”

Jyewe – Yabyanze rwose kandi nari nishyuye! Urabizi ko yanyirukanye ansaba kwishyura ayo nsigayemo nahise menya neza ko ari wowe nzira kuko yanabimbwiye!!

Soso – “Eddy, ubu uratashye ?!”

Jyewe – Yego. Ahubwo numbonera James umubwire uko bimeze!

Soso – “Eddy, ba ugiye ndaje ngusange iwanyu!”

Ubwo nahise nkata nsohoka ikigo nerekeza centre! Ngezeyo ndafungura ntacyo nikanga! Ntegura icyayi n’amata neza  ntangira kwicururiza. Ubwo nakomeje kujya ntekereza amagambo Master yambwiye nkumva bindiye ahantu nkumva ngize ikintu gisa nk’umujinya, ariko nkagarukira hafi! Nkiri muri ibyo nibwo nabonye Soso yinjiye muri cantine acyambaye na uniforme!

Soso – “Eddy, sinari kwiga wowe utashye kubera njyewe!”

Jyewe – Oya Soso, Master yabaye Master. Atangiye kudushoreza agati nk’ihene tu!

Soso – “Eddy, humura biriya byose arabiterwa n’umujinya namuteye, ejo yongeye kumpamagara njyayo noneho ndamubwira by’ukuri! Ahubwo noneho agiye kumbona ambonye!”

Jyewe – None se Soso witeguye gukora iki, ko ubona njyewe yanze ko nanamwinginga? Ubu njyewe  ntacyo ngifite cyo gukora!

Soso – “Eddy, ni jye ubizi, reka nze gatoya. Harya ntufite phone ??”

Jyewe – Yego ! Ndayifite!

Soso – “Ba uyimpaye ndagaruka nkubwira ikindi umfasha!”

Ubwo nakuye sim card muri phone ubundi ndayimuhereza, Soso ahita acaho nsigara nibaza icyo agiye gukora ariko biranga biranshanga! Ubwo nakomeje kwicururiza nabona akanya gato nkumva ngize ikizere ko examen national  nzayikora nkareba mu ikaye ngasoma nagera aho ngatekereza ko wenda bitazakunda nkumva nshitse intege.

Ubwo nakomeje kuguma aho, bigeze nko mu ma saa munani mbona Soso arinjiye afite aga carton gato, ndebye neza mbona harimo telephone  nshya ya Rwandatel nziza za zindi zajyagamo SD card na SIM card imwe sinzi niba muzibuka!  Kari aga phone keza ukuntu!!

Soso – “Eddy ubu mvuye mu mujyi mu Ruhango, aka ga phone ni wa Oncle ukampaye, harya nakubwiye ko ari umu Polisi!!??”

Jyewe – Oya ntabwo nari mbizi!

Soso – “Namubwiye byose rero na we ambwira uko mbigenza! Ubu nyine hano ngiye gushyiramo ino sim card ubundi nkwereke!”

Jyewe – None se …..?

Soso – “Icecekere ahubwo akira nshyiriramo ino sim card nkwereke !”

Ubwo nahise mfata ya phone mushyiriramo sim ubundi ndamuhereza mbona abaye busy ukuntu sinzi ibyo yandikaga. Ubwo abakiliya bakomeje kuza na njye njya mu byo kubaha ibyo bafata, hashize akanya katari kanini baragabanuka, Soso aho yari yicaye arahaguruka aza ansanga aho nari ndi  ahita ambwira!

Soso – “Eddy, biragenda biza wowe utuze kandi wumve ko igihe ari iki!”

Jyewe – None se Soso, ko umpa icyizere kandi ikibazo kikiri ikibazo!?

Soso – “Uuuh, wowe tuza! Ahubwo soma zino sms ubundi umbwire!”

Ubwo nafashe ka ga phone ntangira gusoma, message ya mbere yari iya Soso. Yagiraga iti: “Master, umbabarire kuba narababwiye nabi na njye si jye ni ubwoba bwabinteye, murabizi ko mbafata nk’ababyeyi banjye ntabwo mwari kumbwira biriya ngo numve ko mukomeje, numvaga ko mushaka kungerageza ngo murebe ko mfite imico mibi, mumbabarire narahubutse.”

Ubwo ndangije gusoma iyo message nakomeje hasi gato ngera ku yindi message mpita nyisoma. Yavugaga iti: “Eeeehh! Hahhh, ni uko ni uko sha, erega na njye buriya narabibonaga ko uzisubiraho. Rwose urakoze kwigarura, naho ubundi buriya uretse na biriya byose ndakwikundira erega! Ubwo bivuze ngo ndashaka umwanya twicare ahantu nkugurire agafi, ariko nizere ko ntazongera kukubonana na kariya gahungu k’akabwa  gacuruza muri centre!”

Jyewe – Eeeeh Soso, utambwira ko uyu ari Master se muri kwandikirana aya ma SMS !

Soso – “Eddy ni we, ahubwo nasubiza umbwire ngaho komeza usome hasi!”

Namanutse hasi ngera ku yindi message Soso yari yanditse. Yaravugaga ngo: “Urakoze kunyihanganira, reka kariya gahungu ko ntabwo nakongera kukiteza  nkabona hariya muri centre ubanza katanakiga!”

Ubwo iyo message yari ikurikiwe n’indi. Iyo yo yaravugaga ngo: “Reka narakirukanye nari narabonye ugakomeyeho, erega buriya nashatse no kukirukana kera, ni jye wabyiteye! Ariko Imana ishimwe ko wikiniraga!”

Namaze gusoma iyo sms numva ndikanze nubura amaso ndeba Soso warumpagaze iruhande amfashe mu bitugu duhuje amaso mbona amarira azenga mu maso  ye, na njye ndamufata ndamukomeza!

Ndakomeza hasi gato ku yindi message. Yagiraga iti: “None se kuki utamwirukanye rugikubita ukaba ushaka kumwirukana ubu??”

Hasi,  Master yayisubije ngo: “Hari umubyeyi wazanye umwana we kwiga hano, sinzi udukosa uwo umwana we yakoze ndamumutuma, ahageze ahahurira na kariya gahungu kamubwiye amazina y’ababyeyi bako, yumva arakazi ahita atwara umwana we, aramuhungisha, nyuma ni bwo yanshatse ambwira ko azampa Frw 500 000 ngo nkakirukana.”

Guys nageze aho ibitekerezo byanjye bihita bisubira inyuma ntangira gutekereza cya gihe Kabebe na Papa we turi kwa master, nibuka amagambo yose numvise, numva ubwenge bwose buragiye, Soso yahise abibona ko nageze kure atangira kumbaza niba koko mbyibuka musubiza neza nitonze ko byose mbyibuka!

Soso-“Ngaho komeza usome nibikurikira, kandi wihangane nanjye sinari nzi ko ibyo byose byabaye!”

Ubwo nahise manuka kuri ‘message’ ikurikira yagiraga iti: “None se ko utamwirukanye mbere wabuze iki koko?”

Ubwo iyo narayirenze ngera ku yindi yar’iri hasi yayo ubundi nayo ndayifungura! Yavugaga ngo: “Reka, nabonaga kataziga ngo kayarangize, akantu katari gafite epfo na ruguru se! Gusa ahubwo uriya mugabo namenya ko ntakirukanye ngo komongane sinzamukira n’uko nyine nteganya ko ntaho tuzahurira.”

Soso-“Eddy ngaho komeza usome n’iyo yanyuma!”

Ubwo nahise mfungura iyo SMS  yanyuma nsanga n’ubundi ni iya Master! Yavugaga ngo “Reka njye mu nama ndaza kuguhamagara nka Saa kumi n’imwe duhurire hahandi nabonye ukunda kujya nkwereke aho nkujyana.”

Soso-“Eddy noneho ntubyiyumviye byose se?”

Njyewe-“Soso, ni ukuri urakoze cyane ariko ngufitiye impungenge!”

Soso-“Eddy wigira ikibazo, nubwo bikomeye ariko ngomba kubikora!”

Njyewe-“Uuuuh Soso, utambwira ko ugiye kwemerera Master kugira ngo urangize byose !please ndakubujije!”

Soso-“Eddy uriya muswa se yankura hehe?? Unsengere ahubwo zicemo!

Njyewe-“None se Soso! nshimye Ko winjiye Game (umukino) kandi icyo nifuza ni uko tuyitsinda nta gitambo kibonetse!”

Soso-“Yego sha Eddy!”

Njyewe-“Ngaho mbwira byose uko bimeze!”

Soso-“Nyine Oncle namubwiye byose ntacyo muhishe, ambwira intambwe ya mbere ariyo iyi yo kumukuramo ibimenyetso bifatika! Eddy izi message ntizihagije se!!?”

Njyewe-“Eeeh, zirabaye tu ariko ntizihagije  nk’ibimenyetso!”

Soso-“Eddy nyine oncle yambwiye ngo nimara kubona message nzimwoherereza, ngashaka n’amajwi! Uko biri kose njye ndaba nk’umuntu wemeye kandi witeguye buri kimwe cyose yifuza ko mukorera!

Ubwo mukanya nampamagara ndabikora! Nimara kubona amajwi ndahita nyaha Oncle nawe abwire abo bakorana baba ino, bahite baza kumufatira mu cyuho!!!”

Njyewe-“Soso you are the best, ndemeye pe! None se sha Soso, njyewe ndagufasha iki?”

Soso-“Sha ndumva wankurikiranira hafi aho ndaba ndi hose kuko ntawamenya bashobora gutinda kuza nkabigenderamo!”

Ubwo tukiri muri ibyo Telefone ya Soso yahise isona……………………………………….


Ntuzacikwe na Episode ya 29 na Eddy, My Day of Surprise ejo kuya mbere Ugushyingo mu gitondo 

23 Comments

  • Please shyiraho akandi ndabona biryoshye noneho kbsa, ikibazo nuko mutinda, papa Kabebe ko numva afite amanyanga menshi aho ntaho yaba ahuriye n’urupfu rw’ababyeyi ba Eddy

    • May Be

  • yowe akagakuru kanyibukije kera nkiga tronc commun ukuntu umwarimu yanjujubije anyima amanota ngo nuko nanze kumusura amasomo abiri yose mpara 2ans nyacuramo 0 nkanakora repechage ariko bikanga nkimuka ariko narize mba umuntu ubu ndi korera ndetse sinanduranyije nawe rero muhumure nta ntambara idahita

    • ahubwo se nihehe umuntu yakura episode zatambutse ngo umuntu agasubiremo?
      murakoze!!

      • @Manama, jya kuri google ukore search urayibona

  • Se wa kabebe ararikoze. Ikigaragara nuko se wa kabebe ari muri ba bagabo bishe se wa Eddy. Iki gice kirandijije pe

    • izi nkuru ni nziza nuko mutinda gushyiraho akandi.

  • Akandi karakenewe vuba cyane pee… Ahubwo se nta kuntu mwakinamo movie(filime)??! Ndababwiza ukuri ko naba uwa mbere mu kuyigura kandi nkanabamamariza ku buntu…

  • Mbega weee umubyeyi gito uri hano azafatwe intego ye atayigezeho

  • Uyu mukobwa Soso azi ubwenge,Nimuduhe akandi gace twumve ukuntu directeur yafashwe

  • Umuseke turabashimiye uko mwumva ibyifuzo by’abasomyi kabisa reka dutegereze ejo sicyera cyane. Naho master we ake kashobotse. agahuhuri kimbwa karahiye

  • Iyi episode ni hatari!

  • munyarutse mushyireho nakandi. uburyohe bugeze aheza !! kerp it up!! turabemera.

  • Rwema,turangire neza uko twabigenza kuri Google kuko episode zibanza turazishaka pe!!iyi nkuru iraryoshye kdi uwatanze igitekerezo cyo kuyikoramo film turamushyigikiye.

    • Reba aho wabonye iyi nkuru ninzindi zose zirimunsi yayo zirakurikirana.. thanks to Umuseke Team kubw’akazi keza mukora. Iyinkuru ifite isomo rikomeye kugera kure siko gupfa.

  • Ariko ubu uyu mugabo utanga cash siwawundi wa mwirukanye munzu kwa Sandra

  • Izindi episode jya Ku museke uge ahanditse inkuru ndende

  • Ndi gutekereza scene uko izaba imeze Eddy niyongera guhura na kabebe, mwibaze soso uri hariya,…..ese mama Eddy azahitamo nde? Reka dutegereze umukino, nako game.mugihe tugitegereje episode ya 29, buti wese avujye uko atekereza iyo scene ya Eddy, kabebe na soso izaba imeze. Eddy azafata nde areke nde? …. kubwanjye mbona Soso azi gutanga care

  • Amarira aranyishe, soso courage cher

  • Mbega umubyeyi gito????????.ariko disi Soso agiye kuba igisubizo kuri Eddy kuko .azamenya byinshi atari azi no kuri se wa Kabebe .wasanga aribo .bamugize infubyi .courage Soso na Eddy ibyiza biri imbere

  • Mama nangayi uburero niho inkuru ikijya kuryoha aho ikinyoma kigiye gukubitirwa ahabona master niyishyure ububwa bwe umuseke turabakunda

  • @AIME NA MANAMA mukoreshe ino link kureba izindi nkuru
    http://www.umuseke.rw/category/izindi/inkuru-ndende

  • Ko mutaduha akandi koko

Comments are closed.

en_USEnglish