Digiqole ad

Episode 20 : Kabebe burya yakundaga Eddy ! Amuhaye impano ikomeye

 Episode 20 : Kabebe burya yakundaga Eddy ! Amuhaye impano ikomeye

Doyenne « k’utangaye se?

Jyewe « ndumva byo bintangaje!, ni ubwambere nabona ubutumwa bunsanga ku ishuri!

Doyenne « nonese ntanaho ucyeka bwaba buvuye ?

Jyewe « usibye no gucyeka ntanubwo nanapfa kubitekereza!

Doyenne « nonese nta muntu muziranya hano mu kigo kuburyo yaguha ubutumwa!

Jyew « eeeeeh keretse James, patt#y na j#ules nibo bantu banjye ba hafi kandi usibye wenda kuba bankorera surprise ariko ubusanzwe ntago bakwirirwa batuma Doyenne!

Doyenne « mu bakobwa se??

Jyewe « uwo nari mfite nka Sister wajye yagiye uno munsi sinzi niba waba umuzi!?

Doyenne « ok, pole , ndamuzi yewe twanararanaga ,nkubwiye ko ariwe wakuntumyeho se wabifata ute?

Jyewe « eeeeh nakwishima cyane birenze ! gusa niba uri kunkomeza humura natangiye kwiyakira!,

Doyenne « nibyo rero niwe!

Jyewe «  woooow! Yakubwiye ngwiki se??

Doyenne «ndindira gato ngere dortoire  ndaje!

 

Ubwo Doyenne yahise agenda James nawe yarahagaze hirya yatwitaruye najye ngenda musanga.

James « Bro,usigaye uvugana n’abayobozi se,eeeeh uziko uzankiza !?

Jyewe « hhhhh umva yewe, sinzi najye uko bije nisanze byabaye!, gusa n’ubutumwa yashakaga kumpa tu!

James « eeeeeh ng’ubutumwa??buvuye he se kandi?

Jyewe « ngo nubwa Kabebe !

James” yooooh mbega umwana duhombye! Icyampa Imana nkabona undi mwana nkawe akanyibagiza Fille wandiye umutima!

Jyewe « Bro, igihe kizagera utuze kndi umubone, ndacyeka kabebe atararemwe kuriya wenyine, hari nabandi bameze nkawe kuriyi si y’Imana!

 

Ubwo tukiri muribyo Doyenne yahise ahagera mbona anyatse ibikayi nari nkikiye abishyira muri bag nziza yo mu mugongo yarafite arampereza arangije ,amfumbatiza n’agapapuro ubundi ahita ambwira asekamo!

Doyenne « akira ubutumwa bwawe!, kandi nujya ubona umwanya you are welcome bakunsigiye ngo jye nkuba hafi!!

Jyewe « urakoze cyane ndabyishimiye ! !

 

Ubwo Doyenne yahise adusezera aragenda, najye na James ducaho tugeze ahantu hihereye hirya gato.

James « eeeeeh , arko Eddy urabona agaciro Kabebe yaguhaga! Ariko nk’ubu k’Imana iba yemeye ko biba koko?

Jyewe “man, ndabibona najye ariko wirenganya Imana buriya izi uko byose bizagenda!

James “arko koko nibyo ntawamenya byose niyo yabikoze kandi yari izi impamvu ,reka dutegereze! Ubwo ntabyabindi byo kujya kwitsimba ngo ndebe ibyo Kabebe yari yanditse nahise mfungura agapapuro ntangira gusoma

“”””From Kabebe to Eddy,

Sha ndababaye bikomeye kuba ngiye kndi nkagenda aribwo nifuzaga kuza!, Sindiyumvisha neza igitumye ngiye ariko uko biri kose nawe uranyumva kuko byose ni papa! Eddy kurijye nagufashe nk’umuntu nagakwiye kugira iminsi yose, nagufashe nka musaza wanjye ariko nagiragango ubanze wiyumvemo ko nguha umwanya wanjye ariko ntibyari gusa, naragukundaga!

Nkubwiye ngo nagukundiraga iki naba nkubeshye, kuko buri kimwe nakundaga nasangaga gifite ibindi bikiruse! Namenye neza byinshi kuri wowe umunsi wa mbere nkuvugisha kandi nifuje kumenya byinshi birenzeho uyu munsi ntandukaniyeho nawe!

Eddy nguhaye bag natwaragamo amakayi ngo nawe uzajye utwaramo udukayi twawe, buri munsi iyo nakubonaga uyatwaye mu ntoki numvaga mbishyize ku mutima kandi sibyo gusa uzajye wibukiraho ko twabanye igihe gito ariko kivuze byinshi, mfite umwanya muto ushoboka kubw’ impamvu nawe uzi ariko sinari kukuburira amagambo macye nkaya ariko avuze byinshi kuri jyewe,eddy bye Imana nibishaka tuzabonana! “”””

 

Ubwo narangije gusoma jye na James tubura icyo tuvuga ndamusezera, nsohoka ikigo ndataha!, nageze aho nitaga murugo numva mfite courage ariko niba narazitewe n’iki ntumbaze, burya hari igihe wiyumvamo imbaraga utazi aho zivuye ariko buriya si gusa ziba zifite impamvu!

Kuba nari menye neza ko Kabebe yankundaga byampay’imbaraga kandi nkomeza kwizera ko urukundo rudasaza!ubwo ntangira gucuruza kuva uwo munsi nta kindi nahaga umwanya usibye cantine yandihiraga ndetse n’amasomo gusa!

Twagiye gukora exam nararangije kwishyura 36 000f ya minerval externe bishyuraga ndetse ari nako nishyuraga n’inzu nabagamo,  urebye nta na macye twasigaranaga ariko ibyo ntacyo byabaga bidutwaye jye na James kuko icyo twashyiraga imbere cyari ukwiga!,igihembwe cya kabiri cyararangiye ndetse jye na James tugira amanota meza, ibintu byaduhaye courage nyinshi.

Ubwo mu kuza gutangira igihembwe cya gatatu Fille ntiyagarutse ndetse nti twamenye impamvu yabiteye, byahise bih’umwanya Hafsa wari inshuti ya Fille cyane kwegera James amusaba imbabazi z’imyitwarire ya Fille nawe yamubabazaga ariko akabur’uko abigenza kuberako bararanaga kandi abandi bana bose bataramwiyumvagamo!

Bitihise n’umwaka wararangiye jye na James isomo turimereye nabi, urangira ndi mw’icumi bambere James we ubanza yari uwa kabiri ahari niba nibuka neza!

Nakomeje kwibera aho muga centre mugihe abandi babaga baragiye vacance kugirango nkomeze gucuruza neza tuzabone minerval y’uwo mwaka wari ukurikiyeho, James, Patty, Jules, Djalia, Hafsa ndetse na Doyenne bari abavandimwe bibihe byose, nibo bamenyaga ibyanjye najye nkamenya ibyabo, numero ya Kabebe nakomeje kuyibura ndetse na Doyenne akomeza kumfasha birangira tumubuze burundu!

Mu kugaruka gutangira mu wa gatanu James yahise ava internal araza dutangira kwibanira Ghetto ibintu nabyo byadufashije guhuza imbaraga mubyo twakoraga byose , izo mbaraga nizo zatumye umwaka wa gatanu tuwusoza twemye ndetse buri kimwe cyose ntacyo twashinjaga Imana!

Umwaka wa gatandatu twawinjiyemo nta mikino turi busy kw’ikayi cantine gacye! Kuko twari tumaze kugira abakiriya ndetse byaradukundiraga bakaza amasaha amwe kuko bari bazi ko tujya kwishuri, hari umunsi umwe twavuye ku ishuri nk’ibisanzwe tugeze aho twitaga murugo, James ajya muri sport ku ishuri najye nsigara ncuruza nk’ibisanzwe abakiriya bari benshi kuko imvura yasaga nkaho ishaka kugwa birumvikana hari hakonje ,ubwo murabo bakiriya niho haje akana gato karambwira!

 

Akana “barambwiye  ngo mumpe icyayi cya 400f ngishyire Soso araza kubishyura mukanya!

Jyewe “nonese petit, Soso ninde!?

Akana” eeeh ntago umuzi? Soso uba mu gipangu cy’iwacu wiga kuri ……!!

Jyewe “uuuuh ko ntamuzi kandi ariho najye niga se?

Akana” eheee! aba mu rugo rero.

 

Ubwo numvaga uko biri kose ako kana katambeshya mba ndagisutse ndagahereza!

 

Akana  “murakoze!

Jyewe “yego petit ugitware naza kitameneka!

Akana” uuuuuh!!

 

Ubwo ako kana karagiye najye nsigara nibaza Soso ntazi!? Ka gatima k’abacuruzi namwe muzi kaba karazamutse ntangira kwibaza aramutse ataje kunyishyura uko byagenda kuva ntari namuzi!!

Nakomeje gucuruza imvura igezaho iragwa igwa nta n’umuntu usigaye muri cantine, ubwo nsa nuwegetseho mfata ikayi ntangira gusoma, James we ntiyari yakaza uko biri kose imvura yamusanze mu kigo agumayo!

Hashize umwanya numva umuntu ukubita ku rugi nahise nkeka James wenda wari uje anyagirwa! Nihuta jya gukingura! Mugufungura nasanze atariwe ahubwo ari umukobwa wari wambaye jumper nyine yifubitse cyane yambaye n’igitenge n’udukweto tuno bita masai, yari inzobe idakabije afite amaso manini meza y’umweru, nutu maquillage twiza yari yishyizeho ubona ko wakwishimira kumureba, ubwo nahise nkingura aba arinjiye nongera kwegekaho ngo umuyaga utinjira!

We “ishishishishiiii! Ariko uri umusore weee! iyi mbeho ntayo wumva koko?

Jyewe “eeeeh oya sha, ubanza ari uko nari nikingiranye!

We  “nonese kuri wenyine wa mu type mugendana yagiye he?

Jyew “eeeeh usanzwe utubona se?

We “umva sha, nayoberwa abaturanyi se? ndabazi mwese! nkunda no kubumva iyo muri gutera stories hano !

Jyewe “nonese uba hano hafi!?

We “eheee maze iyo ndyamye mba ndi no kubumva! hari n’igihe muvuga ibintu nanjye ngaseka!

Jyewe “eeeeh kabisa ntitwari tubizi gusa ubwo mbimenye tuzajya tuvuga buhoro tutazajya tugusakuriza!

We “ahubwo mbwira najye nzajye nza twiganirire, uzi ukuntu irungu riba ryanyishe!

Jyewe “oooh sorry, ntago narinziko uba hano hafi, ubanza uhora wiryamiye!

We “hhhh oya ahubwo najye ntangiye kuba externe vuba, internat yari indambiye!

Jyewe “eeeeeh ok! Wiga hehe se?

We “eeeeeh niga hariya namwe mwiga!

Jyewe “uuuuh nkaba ntakuzi?

We “sha birashoboka cyane! gusa nijye mbigiramo uruhare,ntago nkunda gusohoka kandi niga muri computer science! iyo ntari muri class mba ndi muri sale ya computer! gusa mwebwe mbazi ko mucuruza hano muniga! mba mbona ari byiza!

Jyewe “eeeeh ok! Jya ugeregeza ugaragare ariko!

We “uuuuh nzajya mbikora!

Jyewe “jye nitwa eddy!

We “uuuuh hano centre se hari utazi kwa Eddy batanga icyayi cyinshi, twese twahise dusekera rimwe!

We  “najye nitwa Soso, ahubwo narinje kwishyura icyayi natumye akana kaba hariya mba! Kandi wakoze cyane gukopa uwo utazi uri umwana mwiza!,

Jyewe “urakoze gushima kandi nawe uri umwana mwiza!

We “uuuuh koko se!

Jyewe “cyane!

We “urakoze!

 

Ubwo yahise ampereza 400rwf ubundi arambwira!,

We “mpererekeza se urebe n’iwajye?!

Jyewe “eeeeh wakwihanganye se imvura igahita ukareka kugenda unyagirwa!

We “ngaho nganiriza rero!

Jyewe “ibyo nabyo?!

 

Ubwo nahise muhereza agatebe najye nicara impande ye, si stories? nazimuhereje ntitangiriye itama nawe si uguseka yiva hasi!

Yaruhuwe na James waje yanyagiwe arabanza ajya koga avuyeyo aritunganya adusanga aho twari twicaye!

Jyewe “Bro, wamubonye umuturanyi se?!

James “twungutse umuntu se?

Jyewe “aho yatwihishiye noneho!

Soso “ariko weee, noneho simbakira, reka ntahe ahubwo nzagaruka!

James “nicya njyewe utinye se?

Soso “hhhh oya nubundi Eddy yari yambwiye ngo nkurindire uze ubundi amperekeze!

James “ooooh reka nze murebere imyenda yo kurarana mujyane nah’ejo!

 

Ubwo twese twasekeye rimwe  ubundi  Soso ahita ahaguruka asezera James ubwo jye nari ngiye guherekeza…………………………………………………….…

15 Comments

  • Mbega agahinda,uyu c aje ate ra ? Thx tody nibura karafatika big up mn

  • arko mwadufashije mukanjya muduha nibura kamwe buri munsi???turabasabye

  • IYI NKURU NI NZIZA PE NDETSE MWARAKOZE KUGABANYA IMINSI MUKAYIGIRA IBIRI GUSA NAYO NI MYINSHI MUZAJYE MU KADUHA BURI MUNSI KUKO UKO MUTINDA KANDI ARI NDENDE IZARAMBIRANA CGA BURI MUNSI MUJYE MUSHIRAHO EPISODES 2 NARARE UMUNSI UKO

    MURAKOZE

  • ariko Eddy Abe aretse gukundana kuko kabebe azagaruka tu ni MBA papa wa kabebe ataramushyizemo imico mini kuko si ncidikanya ko she atazi eddy kandi aranamwanga cyane ahubwo James ni yite Ku mutoto!!

  • Nureba noneho mukazanye vuba. Gusa mudufashije buri munsi mugashyiraho Episode, byaba ari byiza cyane.

  • mbega byiza tks kbs!!!!

  • wow! mukomerezaho. uyu Soso c aje gte?

  • Akandi ka episodeeee bigeze aho biryoshye weee!! gsa iyi story irigisha cyane kdi iraryoshye

  • My God mwatubabariye mukajya mugashyiraho buri munsi kweli uziko mpora nsura uru rubuga kubera aka ka episode.

  • Mana we nari naracitswe nubwo nkuze iyi nkuru narayikunze cyane

  • Iyi ni serie nkaba umuntu! Ubwo erega Soso ateyemo karabaye! Uyu we menya aje aje nta mikino

  • Ndakabonye ndisetsa murakoze kukaduha vuba rwose

  • Ko tubinginze mwagiye mudushyiriraho 1 burimunsi ko mutwicisha amatsiko thanks

  • akandi kajyezehe ko amatsiko ameze nabi uyu we aje ate koko

  • akandi kari hehe ko tubinginze

Comments are closed.

en_USEnglish