Episode 18: Bitihise Papa Brown arafunzwe azira icyaha gikomeye
Kenny yaje arira twese aho twari turi turikanga dutangira kumubaza icyo abaye maze yegera Brown aramubwira,
Kenny-“Grand Fre! Nari ndi hariya n’abandi bana maze agapira twakinaga karaducika ngiye ngakurikiye nsanga aho kaguye hari Papa wawe maze ankubita inshyi arambwira ngo arabona igisigaye ari kimwe, njye ndumva mwandeka nkisubirira ku muhanda”
Twese-“Yeee?”
Brown-“Kenny niwe wamubonye? Cyangwa uribeshye?”
Kenny-“Niwe rwose namwiboneye!”
Brown-“Ari kumwe na Mama se?”
Kenny-“Oya! Ari kumwe nundi mugore w’inzobe!”
Brown-“Ngaho icecekere usubire gukina n’abandi bana humura ntacyo uba turi kumwe”
Kenny-“Urakoze”
Kenny yaragiye dusigara twibaza ibyo aribyo gusa muri twe ntawabigarutseho ahubwo Gaju niwe wahise afata umwanya maze aravuga,
Gaju-“Nanjye reka mfate umwanya nsezere Nelson, Gasongo na Dovine, Nelson namumenye kubera Gasongo, Dovine mumenya kubera Brown”
Brown-“Dovine nanjye namumenye kubera Nelson!”
Twese-“Hhhhhhhh!”
Gaju-“Aho namenyeye aba basore Brown yita intwari, nahinduye ubuzima maze nongera guseka ndetse n’abanjye mbatera guseka, ariko icyo nifuzaga kubabwira nuko nubwo ngiye hari icyo njyanye kandi nifuzaga gusiga, nta kindi ni umutima nshaka gusigira Gasongo umwana twicaranye ku ntebe y’ishuri”
Aho twari turi twese twabaye nk’abaguye mu kantu tugirango turarota ndetse dutangira gukurugutura amatwi.
Gaju-“Birumvikana kuri we aransaba gusubiramo ubugira gatatu ariko njye nabitekerejeho uburenga gatatu, si nk’iby’abubu bavuga ngo umwari ntiyakavuze ijambo rya mbere ariko umwari n’uvuga ikimurimo ntago umwari ari unigwa n’ijambo, niba kuri Gasongo bisonnye nabi mu matwi ye anyihanigire aho kugirango nigwe naryo”
Twese-‘Woooooow!”
Gaju-“Uyu gasongo mureba ni imfura cyane kuko yakoze byinshi asiga ibara kuri njye, yamfashije kuva cyera, iyo nabaga mbabaye yagiraga uko abigenza akansetsa nkagarura akanyamuneza, naba nishimye ibyishimo byanjye bikaba ibye,
Twatandukanye musezeye ubanza ari nayo mpamvu nagarutse nisanga, maze anyikurira ahantu ndetse angira umuntu, suko yari afite byinshi, suko yari atunze ahubwo byose yabikoranye umuneza,
Nicyo nshaka kumwitura uyu munsi, Gaso! Nubwo ngiye aho ntazi, uko haba hameze kose sigarana umutima wanjye ndagukunda ni ukuri!”
Aho twari turi ntawabwirije undi twakomye amashyi icyarimwe, maze Gasongo amenya icyo gukora arahaguruka ahobera Gaju aramugumana batinda kurekuzanya maze mukurekuzanya amarira atemba ku matama yabo izo ni za mbamutima zibyishimo ziza ntawe uzihamagaye ahubwo ziza igihe zibona ko bikwiye.
Bamaze guhoberana baricaye maze Gasongo yitsa umutima ubugira gatatu araterura aravuga.
Gasongo-“Sinshobora kuvuga byose kuko umutima wanjye uri kubyiganiramo ibyishimo bikomeye kandi bizahoramo, ni ukuri ijambo Gaju avuze sinzi niba ndota cyangwa ari indirimbo numvishe,
Gaju ni umukobwa namenye nkabura amahoro, ni umkobwa narwaniye n’umutima kenshi umbwira kumukunda ariko kuko yari afite amahitamo atagirwa na benshi akampakanira, kumpakanira kwe yabigiranaga umutima mwiza ari nabyo bitumye yongera kunyereka umutima mwiza ambwira ijambo kugeza na nubu ntari nemera ko ariryo, gaju koko ibyo numvishe ni ukuri?”
Gaju-“Ni ukuri kose iri jambo narigaraguye mu mutima kenshi rizamuka risukuye uyu munsi risesekaye ku munwa, Ngabo! Ni ukuri ni wowe nifuza guha uyu mutima wamenetse maze ukawuba hafi, nta kindi gihembo ukwiye kuko amagana arashira ariko njye ndi wawundi kandi nzahora nsubiramo aya magambo”
Gasongo-“Oooh! My God! Uziko koko ntarota? Gaju sinari nziko naba ingenzi mu mutima wawe, nari nziko umwanya wambikiye ari uyu, OoooH! Gaju, nanjye nagukunze cyera, ni ukuri ntacyo ufite ntakunze yewe nta nicyo uzagira ntazakunda usibye ikitaraza, kandi nikiza nzacyakirana amaboko yombi, ndishimye cyane kandi uyu ni umunsi utazibagirana mu mateka yanjye,
Gaju! Koko kugeza na nubu ndakibuka buri jambo ryose nakubwiye, ariko iridasaza nuko nakubwiye ko ngukunda, iri jambo ndaryubaha kuko narigendeyeho maze aho nakuboneye ndishyira ku ruhande maze nkoresha umutimanama nkubwira ko uri mushiki wanjye, none dore byose bitumye mba inkubito y’imanzi mu muryango Brown we akanyita intwari,
Suko nari mbikwiye ahubwo gato keza karakweduka, ni ukuri sinari nziko nahagarara imbere yaba bavandimwe nkakugwa munda maze nawe ukanyikirizanya ya nseko benshi barwaniraga kureba.”
Gaju! Urakoze cyane kandi ijambo ryawe risumba ayo numvishe yose”
Twese twari duteze amatwi ndetse ntawarebaga ku ruhande ahubwo twarebaga abana disi bafite ibinezaneza biva mu rukundo.
Gaju yongeye guhobera Gasongo maze natwe tubaha amashyi y’urufaya bakicara, twahise tubona Papa Brown azamukanye koko n’umukobwa ukuze w’inzobe atubonye ahita afata telephone ashyira ku gutwi niba yari ari kwitaba simbizi.
Akinyura aho twari turi twese twabaye nkabunama amaze kurenga turongera twubura imitwe.
Brendah na Dovine ntibamenye ibyo ari byo nta nicyo twarengejeho twakomeje kwiganirira ibindi ndetse tuba busy buri wese n’igisabo ajishije, busa nk’ubwije dupanga gutaha.
Twahamagaye Kenny aho yari ari na babana maze araza tujya mu modoka Brown aratsa turagenda twabanje kugeza Dovine iwabo maze tugeza na Brendah iwabo turakata dusubira inyuma tugeze mu rugo.
Brown-“Uuuuuh! Nta kuntu atari gutaha kare Kenny, nyura mu gikari ujye mu cyumba!”
Kenny-“Yego Bro! Ntago nshaka uzindi nshyi”
Kenny yavuye mu modoka ariruka aca mu gikari natwe tuvamo duca muri salon maze tugezemo dusanga Jojo yicaye natwe turicara,
Jojo-“Uuuuh! Ndabona muje, ubuse ko musanze intambara irangiye?”
Brown-“Ngo? Iyihe ntambara?”
Jojo-“Umva yewe, mbwebwe ntabyo muzi, maze Papa yazinze ngo ejo aragenda tuzasigare turera Kenny!”
Brown-“Ngo iki?”
Jojo-“Ikimbabaje nta kindi ni uko ntakigiye kuba hanze, kandi byose ni kariya ka mayibobo ngo ni Kenny buretse!”
Twese twarikanze twubika umutwe maze Brown aratambuka yegera Jojo maze aramwitegereza.
Brown-“Ariko Jojo, ubu koko Kenny agutwaye iki? Ntiwari waburara kubera we, ntiwari wabura icyo wambara kubera we, wahaye amahoro umwana wavutse agowe koko?”
Jojo-“Reka reka ndashaka kwibera hanze, Kenny nagende nta n’impamvu yo kutubuza amahoro, nanabivuze ko tumucumbikiye rwihishwa”
Brown-“Wakoze gusa nta kindi nakubwira”
Gaju-“Ngaho rero nawe zinga ujyane na Papa, ndumva aricyo ushaka”
Jojo-“Uuuuh! Nawe se si uri uwacu ahubwo uri uwa Tonton”
Oooh My God! Twongeye gushiguka ndetse imitima yacu itera isiganwa, ntitwumvaga ko aho bigeze igishirira cyakotsa umuryango kuva ku babyeyi bigashyika no kubana.
Brown-“Oooooh! Mbega Jojo uziko ntari nziko ibitekerezo byawe byamunzwe, Jojo unteye agahinda ntazigera nihanganira, gusa nureba neza uzasanga waribeshye”
Jojo-“Eeeeh! Bro wowe ndakwemera turavukana ariko Gaju we ni uwa Tonton”
Brown-“Jojo nongere nkwiyame nanakwihanagirize, niwongera kuzana ibyo ndagutumbagiza urabizi njye nta mikino njya ngira”
Gaju yahise yunama atangira kurira maze Gasongo aramusanga atangira kumuhoza, byari bibabaje ku muntu wabirebaga.
Tukiri aho Mama Brown yaraje atungurwa no gusanga Gaju arira maze Jojo ahita asohoka aho twari turi ajya mu cyumba.
Mama Gaju yaraje maze ahita yegera Gaju mu ijwi rituje aramubaza.
Mama Gaju-“Mwana wa ubaye iki? Ninde ukuvuze?”
Brown-“Mama mwihorere igisebe afite iteka gihora gitonekara, sinzi niba tuzacyomora ngo bikunde, gusa njye nawe ikizatunanira kizaba kidashoboka na Jojo koko?”
Ubwo twakomeje kwitegereza Gaju maze mu kumwitegereza dukangwa n’imodoka yavuzaga amahoni, tugihindukira tubona bakinguye igipangu hinjira imodoka yazaga yihuta, hashize akanya gato Afande wa wundi twajyanye kuzana Gaju mu rugo yarinjiye ndetse yinjirana n’abandi ba Police batatu.
Afande-“Mwihangane kandi mwakire ibigiye kuba”
Brown-“What? Afande ni ibiki?”
Afande-“Papa wawe arahari?”
Mama Brown-“Niba ariwe mushaka rwose mwicare mutuze arahari rwose!”
Afande-“Oya nta mwanya wo kwicara dufite ahubwo naze vuba arakenewe cyane”
Mama Brown-“Ngo arakenewe cyane?”
Afande-“Yego kandi natinda turakora operation nkuko tubyemerewe n’amategeko!
Mama Brown-“Ngo? Nonese ko musanzwe musangira wakwicaye nkamuzana mugateraho abiri”
Afande-“Gusangira bitandukanye n’akazi, kandi dusangira kuberako tuba dutuje ntago dusangirira hejuru y’amafuti”
Brown-“Ayahe mafuti nyakubahwa Afande?”
Afande-“Icyo mbasaba ni ukumpamagarira Pascal cyangwa operation itangire?”
Mama Brown-“Ayiga Mana! Oya wee! Nta operatin nshaka muri uru rugo reka nze mubwire rwose arahari ari mu cyumba usibye ko yaberewe n’agatama”
Mama Brown yahagurutse bwangu maze ajya mu cyumba Afande ahita avuga,
Afande-“Brown! Wihangane buriya ubutabera ni ubutabera, tugomba gukora inshingano dufite mu maboko yacu, ubu tuvugana…”
Afande akivuga gutyo hanze imodoka yaratse maze aba police bari bari kumwe nawe basohoka biruka nawe aboma inyuma natwe twiruka dusohoka, tukigera hanze dusanga Papa Brown bamaze kumusohora mu modoka, ako kanya bamwambika n’amapingu bamugarura muri salon.
Mama Brown-“Mumbabarire ni ukuri mutajyana Papa w’abana banjye arazira iki se?”
Afande-“Amategeko arusha ibuye kuremera, rwose uyu Pascal wambaye amapingu suko wenda ari akagambane kanjye ahubwo arakekwaho kuba yagize uruhare mu iyicwa ry’umugore bari kumwe muri Hotel, Police y’Urwanda ntago ibogama niyo mpamvu ari njye wiyiziye ngo abe ari njye ufata uyu Pascal”
Twese-“Ngo?”
Afande-“Yes! Ntago mbabeshya ubu uyu arashinjwa ariko ntago ari njye ufata umwanzuro, ahubwo ubutabera bukora akazi, icyo namugiraho inama nuko niba koko ari byo, yakwemera icyaha aho guca mu zindi nzira zatuma icyaha kigereka ku kindi”
Papa Brown-“Barambeshyera, Cherie ubwo se urumva nakwica umuntu kubera iki? Ahubwo abagambanyi mwazanye muri runo rugo nobo bagiye kumfungisha, ese ubundi uwo mukobwa ninde?”
Afande-“Sinatinya kubabwira ko ari umugore babyaranye umwana, akaba yifuzaga ko yamukuraho ngo bitazamenyekana maze umuryango ugasenyuka, ariko se Pascal iyo wemera ugatuza wari gukatirwa burundu? Sinshaka ko unsubiza ahubwo jya imbere tugende”
Twese-“Ooooh My God!”
Mama Brown-“Oya weeee! Ntimumbwire ko umuabo wanjye agiye gufungwa burundu?”
Afande-“Mama! Nahamwa n’icyaha ube ubyiteguye, ariko ntabwo icyaha kihanganirwa, twatinze ahubwo najye imbere tugende”
Brown-“Afande nonese koko muramujyanye?”
Afande-“Yego rwose! Uzakenera kumusura azadusanga kuri station kandi mwihangane mukomere niko bigomba kugenda”
Ako kanya Papa Brown baramusohoye amarira menshi ya Gaju, Jojo na Mama wabo arisuka, byari agahinda mu muryango ndetse byari ni igisebo mu baturanyi,
Basohoye Papa Brown natwe turasohoka bamwinjiza mu modoka ntitwabyihanganira Brown yatsa imodoka vuba tubajya mu nyuma bageze kuri gereza baraparika natwe tuvamo bamwinjiza tureba barakinga turikubura turataha.
Twageze mu rugo ntawe uvuga tujya mu mashuka turyama tutaryamye tubyuka ntawe uvugisha undi, ntawabwiye undi kujya muri salon ahubwo twahuriyemo maze Mama Brown aza nyuma yacu aricara, amaso ye yari yatukuye ndetse byagaragaraga neza ko agahinda kamwuzuye umutima, akicara Brown yitsa umutima maze aravuga.
Brown-“Mama! Ihangane ibi byose byari byanditswe ku muryango wacu, kandi izo warwanye si nke ahubwo twese dukenyere dukomeze urugamba nibwo rutangiye”
Mama Brown-“Ariko se mwana wanjye urabona twakwicara tugatimaza koko? Reba Papa wanyu baramujyanye, ashobora no gufugwa burundu, ese ubu tuzabaho gute ko n’imitungo ye ntayizi?”
Brown-“Kubaho si imitungo ahubwo kubaho ni abantu, nidushyira hamwe tuzabaho ntago tugomba kuzira icyaha cye ahubwo tugomba kwiyitaho tukanamwitaho maze akicuza akemera icyaha umutima we ukaruhuka, yego biragoye ariko niyo nzira yonyine yo gukomeza kubaho”
Njyewe-“Mama! Ibyago nkibi biba ari ishuri rikomeye kubo rigwiririye, ariko turakuze turabizi ko kizira gutsindwa, reka dukomere dushikame maze turwane iyi ntambara kugeza tuyitsinze”
Mama Brown-“Nelson! Wivunika nahoraga mbyiteze kuko Papa Brown usibye nibi hari nibindi byinshi muzamenya, gusa icyo mbasaba mube itwari kandi mukore igikwiye, sinifuza kubona umuryango wanjye usabiriza kuko byaba inseko ihoraho kubandi, ahubwo nshaka ko dushyira hamwe aya mateka akazarema abandi katwe”
Jojo-“Ariko mbona Papa arengana, ubwo se yakwica umuntu?”
Brown-“Ceceka aho se nyine, ibyo se ninde ubikubajije? Wigize agatebo humura uzariyora”
Gaju-“Brown! Wirenganya uyu mwana ahubwo akeneye impumu yacu, ntazi buri ntambwe ibi byose byaciyemo abona arya akaryama, ariko sibwo buzima ahubwo ubuzima nubwo twinjiyemo sinzi niba tuzabusohokamo twemye?”
Brown-“Urakoze Gaju! Nanjye nicyo nabonaga mbere ya byose gusa uranyibukije kuko abantu bagirwa n’abandi, ahubwo se buriya uwo Papa ashinjwa kuba yishe umwana babyaranye yaba ari Kenny ko numva mbyibaza?”
Jojo-“Mu izina rya Yesu! Kenny se Papa yamubyara ate?”
Gaju-“Ariko wagiye ugenda gacye muko? Ubwo se kubyara bisa iki? Ahubwo nawe ndumva uri mu buyobe ukeye muganga”
Mama Brown-“Ariko se Jojo mwana wanjye watuje ukumva ko nta mutima mubi abo muvukana bagufitiye”
Tukiri aho Kenny yahise asohoka maze aza asanga Mama Brown,
Kenny-“Mama ndumva ntameze neza!”
Mama Brown-“Ubaye iki?”
Kenny-“Kuva kare numvaga umutima utera cyane sinzi impamvu”
Mama Brown-“Humura subira mu cyumba uraza kumera neza”
Kenny-“kandi numva mfite ubwoba?”
Mama Brown-“Oya nta kibazo rwose ahubwo jya ku meza”
Kenny-“Nonese ntunzanira ibiryo mu cyumba?”
Mama Brown-“Ariko se nako……………..
Ntuzacikwe na Episode ya 19 ejo mu gitondo
44 Comments
Uyu mudamu bishe ashobora kuba ari mama wa Kenny, kuko urumva ko umwana yagize igishyika!!
Ohhhh mbega ubu bwoba bwa Kenny buhatse iki? Wasanga Pascal yicishije nyina birabe ibyuya! Ariko Jojo rwose atandukanye nabo bonse rimwe pe agatinyuka akabwira mukuru we ngo nuwa Jules? Mbega umukobwa udatekereza ko ari na nyina ari gusiga ibara ndumiwe pe, Gusa Brown na Nyina ni intwali kdi uru rugamba bazarutsinda.
Ndumva urugamba rukomeye ariko niho brown na mama we bagiye gukomerera byukuri.Imana izabafashe
Amahoro Amahoro. Iyi nkuru irangiye nabi uyu munsi. Epuis umwanditsi ndumva yagegageza gutandukana gato na My Day of surprise…… nubwo bigaragara ko umwanditsi ari umwe nagerageze atandukanye gato.
@RJC, ntusobanuye neza gutandukana na My day of surprise ubwira umwanditsi!
ariko tujye duha umuntu courage ntitumuce intege, ubuse wagirango irangire gute RJC? Erega ni serie nyine ejo izakomeza. kdi ntukomeze kwishyiramo ko isa na my day of surprise byatuma nta gishya uyungukiramo. Kdi rero nubwo byaba bifitanye isano ariko ntibisa ahubwo kubera tuziko umwanditsi wazo arumwe nitwe tugenda tubisanisha kdi ntibyabura twibuke ko n’indirimbo ebyiri cg nyinshi iyo ari iz’umuhanzi umwe cg chorale imwe usanga byanze bikunze zifite aho zihurira, ku ijwi ryazo,msg, rimwe narimwe na na rytme usanga idatandukanye cyane kuko burya uwuhanzi wazo kenshi ubutumwa atanga buba bufite intego imwe nubwo abinyuza munjyana zitandukanye. courage mwanditsi wacu
Yooooooo.
Wasanga umumama bishe ari mama wa Kenny disi. Akaba ari we Pascal yakubitiye mu maso ya nyina yavugako ari we babyaranye agahitamo kumwikiza.
Mana yanjye weee
Mng,yewewe amarira ngo mutahe pascal ntabwo ambabaje kuko urwishigishiye ararusoma kdi ubwoba kenny afite buhuye naririya fatwa rya pascal n’urupfu rw’uriya mugore ntakabuza ni nyina.
Yoooo!nge nari nabiketse ko Kenny ashobora kuba ari uwa Pascal, Pascal akoze ibara yicishije uwobabyaranye ngo umuryango utazabimenya,none abateye agahinda kazagasanga akandi gusanibakomere batwaze gitwari.
Oooh My God mbega agahinda. Wabona Pascal yishe maman Kenny. Gusa Jojo nakugira inama yo kwisubiraho kuko uri munzira y’ubuyobe pe.
Ari mumigati cg mumandazi
Ndumva ibya Pascal biri kugasozi yishe mama kenny ni
Bishe mama Kenny disi
Yewe birababaje cyne, Pascal numugome rwose uriya ni mama wa Kenny, birababaje Pascal amez nka simon papa wa janne, nibamukanire urumukwiye rwose,
Ariko se uyu mudame aramutse ari maman Kenny yaba yari yaraburiye hehe mumyaka yose bikagera aho umwana we aba mayibobo!!! Harimo urujijo rwinshi
Ntagukeka ni Mama Kenny bishe tu . ariko Jojo nawe nuwase kabisa. uriya pascal ni iresposable .
Ntagukeka ni Mama Kenny bishe tu . ariko Jojo nawe nuwase kabisa. uriya pascal ni iresposable .yewe wa mugani wa Protais Pascal ari mumadazi kwelikweli
mbega jojo ni ishyano!pascal nagende bamugorore azashyira ubwenge ku gihe asabe imbabazi.Brown ndamwizeye azafatanya na Nelson gutsinda urugamba.thx ku mwanditsi tugumye kuryoherwa
PascAL byibuze biributume avugisha ukuri kandi asizubiraho byose namoshya yibintu ataratumye araba kure gusa Jojo acyene izindi nama nyinshi cga ubuzima bukamukubita bizashira.mama brawn ihangane byose byarateganijwe
ndabashimira Ku nkuru nziza muduha gusa nabasabaga ko mwajya munoza imyandikire. Urugero: suko= si uko
Mama Kenny arapfuye,Pascal fata burundu y’umwihariko Brown komera na mama wawe mwabonye abavandimwe beza Imana ibari hafi murere Kenny ni bucura bwanyu diisi
Nta gash
ya se kuri famille ya Brendah wa?Pascal nasange Bruce niwe bahujje imico bo kanyagwa
Icyaha ni kibi kweli ubu Pascal yarahisemo guta umuryango we akangara. Ubutabera buzakore akazi kabwo.
Umuryango we wihangane uhagarare gitwari biheshe agaciro kandi icyiza igihe cyose kiratsinda.
Nelson, Gasongo na Kenny bahuze amaboko bahindure amateka. Dovine na Brendah,bakire buri kimwe cyose kandi bihanganire inzira zose bisaba kugirango bazagere kubutsinzi bifuza. Jojo ,Imana imufashe ashyire ubwenge kugihe amanyeko ubuzima ari ishuri rikomeye. Gaju na Maman we ,bakomeze umutima wihangana kubwibyo banyuzemo byose babivomemo imbaraga zoguharanira icyiza kurusha.
Blessings.
hey, buri Dimanche tuzajya dutegereza kugera 10h00″.
Na 10h00 wapi inkuru yabuze..ahubwo ni 16h00 cg ejo
Kenny avukana naba Brown kabisa ariko Jojo agira umutima mubi .
Ubu se ko mwatuziritse ku gati?twategereje indi épisode,amaso yaheze kirere!
Ndikou,ubu c bigeze ryari?ahubwo bazatubwira ko kucyumeru bibagora cg bajye baduha episode 2 kuwagatandatu cg kuwambere.ibi njye ndabirambiwe.kdi umuseke muba muduciye intege.njye nibyongera nzabasezerera ntware nabo nazanye akanagasuzuguro.
Mubakunzi biyi nkuru nanjye mbarizwamo, gusa ikigaragara urubuga rwacu (umuseke.rw) rushobora kuba rwagize ikibazo, kuko inkuru yanyuma baheruka niya 18h39″ kuwa 11/02/2017. usibye iyi nkuru nandi makuru aba akenewe, byari kuba byiza iyo muduha itangazo ritumenyesha ko mutaribukore, mukatubwira igihe muragarukira. thanks!
Mwaramutse ba vandi Ese kucyumweru umwanditsi wacu araruhuka ? nari nziko atumara irungu buri munsi ngaho mugire icyumweru kiza!
Hi,bigeze ahantu haryoshye pe ariko uyu munsi rwose mwatinze cyane.
Ese indi episode ko tutayibona?
Uyu munsi nta episode nshyashya mbese?ko mwajyaga mutubwira ngo twihangane iraza itinze uyu munsi mukaba ntacyo mwavuze aho ntitwicwa ni irungu maze gusura umuse inshuro zirenga 20 kuva mugitondo ngirango nisomere episode ya 19 ariko amaso yaheze mukirere
Ndabona arukumenyera ko ku cyumweru umuseke udakora!kuko umunsi wose,uretse na épisode nshya nta n’indi nkuru bandika!!!
Disi iyinkuru yarigeze aho iteye amatsiko none umwanditsi menya yarwaye.amaso yaheze…iyi nkuru ninziza mukomerezaho amatsiko atatwica.
Mwakabije gutinda rwose! Cyangwa dukureyo Amado uyumunsi nta episode ya 19 turibubone sa 17h40 koko
Uyu munsi rwose ndabona badukujeho pe. Gusa Libanje uvuze nabi kuko ntuzi impamvu yatumwe indi episode itaza kd impamvu zibaho naho ibyo kwivumbura gutyo rwose ntacyo bivuze wagenda amahoro hakaza abandi. Plz tujye tworoherena
Ko mwadukujeho umunsi wose cyangwa umwanditsi bamufunganye na pascal
uyu munsi mwaduhemukiye kbsa,ibaze igihe twategerereje tukaba twahebye?mwatwirije nabi rwose
Uyu munsi Umuseke wafunze imiryango ndabona ntankuru nimwe washyizeho.
Uyu munsi mwadukoze! Ndabona mutangiye kujya mudukorera nk’ibyo mwadukoreraga kuri My day of surprise.
basha episode ya n15 na 16 kontayibonye niyironka gt bavandimwe
basha episode ya n15 na 16 kontayibonye noyironka gut bavandimwe?
Ariko ejo habaye ejo koko inkuru yacu idushimisha twayibuze!? Mujye mwihangana buri munsi tuyibone nukuri. Murakoze
Mwebwe noneho karabananiye rwose kubwa Edy ntago twigeze dutegereza amasaha angana gutya
Comments are closed.