Digiqole ad

Episode 159: Joy, Nelson, Brown na Dorlene baje gusura Daddy kuri gereza, ababwira amagambo akomeye

 Episode 159: Joy, Nelson, Brown na Dorlene baje gusura Daddy kuri gereza, ababwira amagambo akomeye

Mwaramutse,

Turi gukora database y’ababashije kwishyura iyi nkuru ku buryo bwose twashyizeho, uburi gukoreshwa ubu ni ubwa Mobile Money benshi batubwiye ko bubashobokeye kandi bworoshye.

Aya mafaranga yakoherezwa ku murongo wa MTN kuri numero 0788 77 28 18 ya UM– USEKE INFORMATION TECHNOLOGY LTD.

Ku bantu bari mu mahanga batabashije gukoresha Online Payment bifashisha abavandimwe cyangwa inshuti bo mu Rwanda bakabafasha gutanga bakatubwira amazina y’abo batangiye.

Turasaba abakunzi b’iyi nkuru kuyohereza kugira ngo batazacikanwa nifungwa ku batarishyuye mu gihe cya vuba tuzabamenyesha.

Murakoze

 

…..Twakomeje kugenda tugana kuri station ya police, mu nzira nakomeje kugenda ntekereza byinshi, nakomeje kurengwa n’agahinda k’ibyabaga kuri njye mpaka tuhageze,

Afande-“Ngaho vamo vuba se tugukize iri zuba!”

Narahaguritse ngitera intambwe ngo nururuke mba ndahushije ndanyerera no hasi ngo piii!,

Afande-“Si ngaho kandi atangiye kwiyahura? Niko nta soni ushaka ko tukuzira?”

Njyewe-“Mwebwe ntabwo mwanzira Afande! Ahubwo ni njye mfite uwo nzira kuko yangize uw’agaciro kuri we ntabikwiye”

Afande-“Ibyo erega ufite aho uri bubivugire, aha ntabwo ndimo kumva”

Njyewe-“Aho nabivugira hose, ko mvuga bimwe se, ahubwo wenda uku mumfashe iyaba ari nako mwafataga aboroheje umubyeyi wanjye iwabo wa twese aho ntazongera kumubona ukundi, bakamutwarana na Angela ndetse na Zamu”

Afande-“Reka ayo matakirangoyi musore we! Komeza imbee tugende”

Twaramanutse twinjira mu muryango umwe duhinguka mu wundi baba bafunguye umuryango wari ugoranye kuwufungura bankuramo iminyururu bansunikiramo barakinga.

Ni hahandi twese tungana, ni hahandi utaza uvuga ngo nari iki, ni gereza icumbi ry’ abanyabyaha nabategereje kurenganurwa nkanjye.

Hashize iminota nk’icumi nta wari wamvugisha, hashize akanya numva umusore wari uri impande yanjye aravuze,

We-“Bite se wangu? Nta no gusuhuza abo usanze kweli?”

Narahindukiye ndamureba ntacyo nigeze mvuga nararuciye ndarumira nkomeza gutekereza byinshi.

Hashize akanya mbona arahagurutse yegera aho nari ndi, maze ndongera ndahindukira ndamureba duhuje amaso,

We-“Ewana! Usa nk’umu djama nzi nuko udasetse ngo mbone niba ufite inyinya”

Njyewe-“Mpa ku mahoro wangu, ndashaka gutuza”

We-“Ariko se washyize balo hasi ko niba ari umutuzo ariwo uje usanga, hano ni muri tuliya Papa!”

Njyewe-“Ngaho ndeka ntuze nicyo cyanzanye”

Uwo musore yaracecetse gato maze hashize akanya nibuka ko hari ijambo avuze rinshiyemo maze mpita mubanza,

Njyewe-“Harya ngo nsa n’umuntu uzi?”

We-“Wampaye ku mahoro se wangu! Bya hatari”

Abandi bose baransetse ndikoroza nkomeza kwiyegamira aho amasaha akomeza kwicuma nongeye kubona igicuku kinishye ibitotsi bisimburwa n’ibitekerezo, ijoro si ugutinda ryikuba kabiri.

Mu rukerera twahagurukijwe vuba ngo tujye kwiherera, najye ngenda mu ba mbere kuko nari nkubwe muri uko gusohoka nahuje amaso n’umu police umwe mu bari bari baturinze akomeza kundeba cyane nibaza aho naba muzi ariko ndahabura nanga gushyomoka ngo mubaze ndakomeza ndagenda.

Twaragarutse turinjira turicara aho niho nari natangiye kwiyakira mbona ko byose bishoboka ndetse ko nta yandi mahitamo mfite usibye kumenya uwo ndiwe muri ako kanya,

Hari umusore umwe watangiye kutubarira inkuru y’ukuntu yavuye iwabo ari umujura ruharwa ari nabyo byamufungishije, undi nawe mukumwakira kutubwira inkuru ye atubwira ukuntu yari umucuruzi w’ibiyobyabwenge ukomeye ari nacyo gitumye ari muri kasho.

Uwo arangije kuvuga wa musore wamvugishije bwa mbere nkigeramo yahise ambwira ngo,

We-“Umva wowe washakaga ku mahoro, ntiwayabonye se? Ngaho dutere story twisekere”

Bose-“Nibyo kabisa!”

Umwe-“Ariko uyu ashobora kuba yarazize inoti z’abaherwe man! Urabona uriya jeans yambariye ku birenge?”

Undi-“Urabona adafite agafaranga mu maso se, buriya yazize forode tu”

Bakomeje kuvuga byinshi hashize akanya nndabitegereza bose maze nitsa umutima ndavuga,

Njyewe-“Nshimishijwe cyane no kuba mwese ibyaha mwakoze mubyemera, wenda byaruhura imitima yanyu musabye n’imbabazi ndetse mwanahanwa mugasezera kuzongera kubikora burundu, ubu se njyewe nasaba imbabazi zuko nagizwe umwizerwa nkagaragira uwambwiye byose, akamfungurira umitima uwanjye nuwe igatemberana mu busitani bususa umucyo tugataha twishimye, twagera iwabo akangabira Joy ngakongeza ikibatsi cy’urukundo ngatuza ubwo?”

Bose-“Ngo?”

Njyewe-“Biragoye kubyumva ni nako bigoye kuburana ubazwa impamvu wemeye kuba umwizerwa, ese ubu nzasabe imbabazi nkamwe? Nzabihanirwa se? Ese ninabihanirwa nzasezerana kutazabisubira?”

Abasore bose bari banteze amatwi baracecetse habura numwe ugira icyo arenzaho, ako kanya twumva urugi ruri gufungurwa turisuganya ako kanya Afande aba arinjiye atangira kutunyuzamo amaso hashize akanya,

Afande-“Wowe w’agapira k’icyatsi”

Njyewe-“Ndakumva Afande!”

Afande-“Haguruka!”

Ako kanya nahise mpaguruka we nundi mu police bari bari kumwe mbajya mo hagati turashohoka tugeze hanze twijira mu bureau bakiriragamo ibibazo nkicazwa ku ntebe yari iri aho mbona Papa Sacha wa nyawe yinjiye aho.

Nkimubona numvise ubwoba bunyishe, burya umuntu wajyaga akwakira iwe agusanze mu gihome bigutera kumva agaciro k’ibyabaye, oooh my God!

Papa Sacha yahagaze heju yanjye maze nubuye amaso turayahuza ahita maze ahita ambwira,

Papa Sacha-“Uratinyuka ukazamura ayo maso yawe ukandeba? Ni iki cyakumaze ubwoba?”

Njyewe-“Mumbabarire ntabwo ndongera kubareba gusa munyemerere munyumve”

Papa Sacha-“Abandi mwese musohoke, ndashaka ko umbwira n’akari I murori”

Aba police bose barasohotse maze Papa Sacha yicara imbere yanjye neza ku meza andeba maze arambwira,

Papa Sacha-“Urambwiza ukuri ndagusabira bakureke ugende, niwiha kumbeshya urahura n’akaga gakomeye njyewe nta mishinyiko ngira”

Njyewe-“Mu buzima bwanjye ntabwo nigeze mbeshya, ntabwo nabyigira aha kandi nziko ukuri ariko konyine kwankura aha”

Papa Sacha-“Ngaho mbwira, umukobwa wanjye wamwihishemo kuva ryari?”

Njyewe-“Sacha hashize ameze ane tumenyanye”

Papa Sacha-“Acha wewe! Usikose n’umbeshya ndakwereka”

Njyewe-“Ntabwo mbabeshya ni ukuri ibyo mvuga ni impamo”

Papa Sacha-“Mujya kuza iwanjye kuntera mwari ikipe y’abantu bangahe?”

Njyewe-“Rwose ntabwo twaje tubateye, njye naje iwanyu bwa mbere nje muri anniversaire ya Sacha, bwa ari ubwa kabiri tubonanye”

Papa Sacha yaracecetse gato maze ahita ashiguka ndikanga maze ahita ambwirana umujinya mwinshi,

Papa Sacha-“Iyo taliki ndayibutse, uwo munsi nibwo na Gatera…”

Koko nanjye nahise nkubitaho agatima ku mutima nti noneho akanjye karashobotse ndeba hasi ngumishayo amaso,

Papa Sacha-“Urava hano umbwiye aho umwana wanjye ari olinga olinga te!”

Njyewe-“Ni ukuri mbaye nzi aho ari ntabwo nakwirirwa mbarushya, nanjye ndahangayitse kuko nabuze mushiki wanjye”

Papa Sacha-“Eeeh! Ukoze intare mu jisho! Sinzongere kumva uvuga n’umunsi numwe ngo Sacha ni mushiki wawe! Wowe narakubyaye? Nta soni”

Njyewe-“Mumbabarire ntabwo rwose nzabyongera”

Papa Sacha-“Niko ndagira ngo umbwire, kiriya gihungu cyaroze umukobwa wanjye akagikunda nkuwiyahura kugeza ubwo kimukuyeho amafoto yo kunyandagaza mwakoranye kuva ryari?”

Njyewe-“Bob ntabwo twigeze dukorana, njye nicururiza ibyuma by’imodoka ngataha nkarya nkaryama”

Papa Sacha-“Urahakana ko utari uzi umugambi wa kariya Gasore?”

Njyewe-“Rwose ntabwo nari nzi ko afite umugambi kuri wowe n’umuryango wawe kandi rwose iyo nza kubimenya nari kubaburira”

Papa Sacha-“Iriya modoka mwajemo igihe muza ni iyande?”

Njyewe-“Iriya niyo Gatera yasize ajya muri gereza?”

Papa Sacha-“Uuuuuh! Ok! Erega njye ntabwo wapfa kumbeshya kuko sindi umusivire nkamwe, kare kose iyo umbwira ko mukorana na Gatera wari kuba iki wa mushenzi we?”

Njyewe-“Oya Papa Sacha…”

Nkivuga gutyo nariye urushyi rwiza mpanuka ku ntebe nari nicayeho ndongera ndahaguruka ndicara ururimi ruragobodoka ntangira kuvuga cyane ninginga Papa Sacha ngo ankundire anyumve,

Njyewe-“Mumbabarire munyumve ntabwo nkorana nuriya mwicanyi ngo ni Gatera, ndababwira byose…”

Papa Sacha-“Ceceka aho! Nta kindi kintu nshaka kumva kitari aho umukobwa wanjye Sacha ari”

Njyewe-“Ni ukuri kose ntabwo mpazi”

Papa Sacha yahinnye amaboko y’ishati ako kanya hahita hinjira umu police mukuru wari ufite inyenyeri nyinshi ku rutugu maze akinjira Papa Sacha ahita amusuhuza bisanzwe,

Papa Sacha-“Dore uyu nawe ari mubanteye iwanjye!”

We-“Uko se ni ukuri?”

Papa Sacha-“Amaze kumpa amakuru yose, ngo akorana na Gatera…”

Njyewe-“Oya rwose ni impamo y’ukuri…”

Papa Sacha yazamuye ukuboko maze wa mu Afande wundi ahita avuga,

We-“Udakora ikosa, ntabwo wibuka ibwiriza ryo kutihanira Nyakubahwa Afande”

Papa Sacha-“Mu musubizemo, mumukorere dosiye mukurikije aya majwi namufashe kandi mumucunge nk’umwicanyi, amakuru ampaye arahagije”

Papa Sacha yahise acaho arasohoka ako kanya nanjye bahita bansubiza aho bari bankuye, nkigerayo wa musore nasabye ku mahoro bwa mbere nkigeramo ahitambwira,

We-‘Eeeeh! Man ko mbona ku itama hariho kasha isa n’urushyi se?”

Njyewe-“Byihorere muvandi, iyi niyo kunyereka ko ndi uwo ntagombaga kuba we, ari nacyo ndi kuzira”

We-“Pole saana wangu, natwe ubu dutegereje ko baturambirwa bakaduta hanze tukajya kugurisha bolo twasize dutsimbye!”

Ako kanya twese twongeye kwikanga umuryango ukingutse, ngiye kubona mbona umu police ni njyewe na none ahamagaye ndahaguruka, nambara amapingu ndasohoka nkigera hanze mba mbonye Joy ari kumwe na Nelson ndetse na Brown na Dorlene, Joy akinkubita amaso aza yihuta angeze imbere abura uko abigenza, agahinda karamugota yavuze ijambo rimwe ngo; “Daddy” Ahita agwa mu gituza atangira kurira nk’agahinja.

Nanjye kwihangana byarananiye, nibutse wa munsi duhuzwa na Sacha bwa mbere nkamutera kumwenyura, ibintu atakoraga, nibutse wa munsi njye nawe dutambukana ingendo yanjye ari nabwo yampaye isezerano rikomeye, nibuka ko umunsi iby’iwacu byadogereye aribwo neretswe ko ibihe bibi bije nkamusaba ko twatangirana ubuzima bushya.

Aba police bari batuzanye ako kanya batangiye kubara iminota isigaye maze Joy abona kubura amaso andeba adahumbya, amaboko yanjye yari aziritse mbura uko byibura muhanagura mu maso,

Njyewe-“Joy! Mbabarira utuze umutima wongere ukomere, humura ufite byibura amahirwe ko ubu ndi kuvuga ukanyumva”

Joy-“Yego Daddy! Ndakumva ni ukuri! Kandi nje ngusanga ngo unsubizemo imbaraga, namenye ibyabaye ariko kuva nabimenya nta Joy ndiwe n’agahinda gashengutse kigendera”

Njyewe-“Yoooh! Humura iminsi ni micye ibi bikarangira, nziko Imana izi byose itazemera ko nzira ubusa kandi ntabwo izemera ko urukundo yaremye rurangirira mu gahinda”

Joy-“Yuwiiii! Daddy! Kubaho ntagufite ntabwo nzabishobora iyaba byakundaga basi nanjye ngafungwa…”

Njyewe-“Ndeba mu maso Joy! Ndi Daddy wawe, nzafungwa, nzahangayika ariko uzibuke ko ari wowe Papa na Mama usigaye, nabuze umubyeyi nari nsigaranye, ubu ntaho kuba mfite, ariko niyo ibyo byose byaba ndi gusaba Imana ngo basi sinture ahantu nkaha nzira ubusa, byibuze ice inkoni izamba nzaze twibanire”

Joy ikiniga cyakomeje kumuzirika umutima Brown na Nelson ndetse na Dorlene baramwegera batangira kumukomeza hashize akanya asa nutuje ariko bya ntabyo, Nelson ahita avuga,

Nelson-“Daddy! Pole sana! Rwose bibaho ntabwo ari wowe wenyine wavukiye ibyago”

Brown-“Byo nanjye ejo ashobora kuba njyewe ntawamenya da!”

Njyewe-“Murakoze kunkomeza nubwo bigikomeye”

Nelson-“Utubabarire rero twatinze kuza kukugeraho, byatewe na Joy wari wananiwe kwihangana kwakira ibyabaye, nkuko wabisize ya nzu yanyu bayiguze mu manyanga, ubu bari no kuyisenya kuko uwahaguze agiye kuhubaka igorofa”

Njyewe-“Ooooh my God!”

Brown-“Humura Daddy! Iyaba wenda byabaga ariko ukaba ufite ubuzima”

Nelson-“Daddy! Ihangane dore n’umunsi w’ubukwe bwacu uregereje turakomeza dusenge turebe ko bwaba uri hanze uzanyambarire nkuko nabyifuzaga”

Nelson akivuga gutyo umu police yahise aza maze aravuga,

We-“Umva ku minota baguhaye nkongeje amasogonda mirongo itatu usezere icyo kizungerezi amarira yenda gushiramo”

Narahindukiye ndeba inyuma uwo mu police maze ku mu tima ndagushimira nutwongutwo uduhaye, ntera intambwe nigira imbere ya Joy ndamwitegereza hashize akanya nsubira muri ya magambo yakundaga,

Njyewe-“Joy! Muri byose ndagukunda! Nelson, Brown ndetse nawe Dorlene mbahaye akana kavutse nkamwe, ngiye ku ntambara y’ukuri kandi nizeye ko niba Imana ibaho nzataha gitore”

Bose bikirije icyarimwe maze aba police bankatisha ubwo ngenda nsubiza amaso inyuma kugeza aho ndenga numva ijwi rya Joy rimpamagagara ngo: “Daddy!”

Nageze ahari habaye icumbi ryanjye agahinda ari kose maze nshyira aho ibyo bari banzaniye babitanguranwa vuba mu gihe njye numvaga ntacyo ndi cyo, nta kibi nko kwiheba.

Umunsi waho ni nkibiri bwatangiye kwira wa musore wakundaga kuza kunganiriza yigiye hino maze atangira kumbaza utubazo tunkura kure nari ndi nanjye ndemera turaganira,

We-“Ariko musaza, Ewana! Umunsi uzava muri gereza uzanzanire ako gapantaro kabisa kuko akanjye nawe urakabona kandi mbona nta gahunda yo kuvamo mfite”

Njyewe-“Ihangane! Umunsi nzavamo nawe wenda uzavamo tu!”

We-“Ariko ubundi witwa nde Papa?”

Njyewe-“Banyita Daddy tu!”

We-“Eeeh! Iryo zina ra! Birumvikana iwanyu mushobora kuba mugafite!”

Njyewe-“Ibyo kuri ubu ntacyo bikivuze kuko iminsi ni imitindi kandi uko bije ni nako bitumuka”

We-“Ibyo byo! Aho ho ntubeshye kabisa”

Njyewe-“Buriya abazi ko isi ari iyabo nibo baha agaciro ibyayo, ariko abazi ko isi ari icumbi baha agaciro abantu kuruta ibintu ndetse bakazashinjagira gitore batabarutse!”

We-“Ewana musaza! Urarenze kabisa! Uvuze ibyo unyibutsa inzira yatumye mba uwo ndiwe ubu”

Njyewe-“Nyikwibukije gute se Muvandi?”

We-“Njye ubundi nitwa Mapiki, uko undeba uku nari umusore ushima Imana nk’abandi bose, narasengaga bikomeye cyane mbega ndirimba ku murongo w’imbere, kabisa natera indirimbo nkikirizwa na bose,

Ewana nari ndi umuntu utazi iby’isi habe na mba, nagendaga nkikiye umutima ngo ndatsikira ngacumura, ariko umunsi wabaye umwe ubwo twajyaga gusura mugenzi wacu wari urwaye mu nzira dutaha nza guhura n’umusore witwaga Daniel wabaga inaha atangira kumbwira ukuntu ndi feke ntazi gukorera amafaranga ngo mbeho nk’abandi basore”

Njyewe-“Ndakumva rwose komeza umbwire Mapiki we!”

Mapiki-“Amaze kumbwira gutyo yagarutse inaha I Kigali kuko ubwo nabaga mu cyaro, muri iyo minsi umutima wisukiranyijemo ibitekerezo ndahaguruka nza inaha, nkihagera ati nakuboneye akazi nanjye ngasama vuba, uzi ako kazi nabonye?”

Njyewe-“Reka reka, kari akahe se?”

Mapiki-“Yanshyiriye undi witwaga ngo Bonaventure maze bampa akazi ko kujya nshikuza abantu ama telephone”

Njyewe-“Inka yanjye!”

Mapiki-“Twarayashikuzaha ubundi tukayashyira Boss wari agasore nkanjye k’amanyembwa akaduhemba, ibindi yakoreshaka ama Sim Card byo twabinye nyuma”

Njyewe-“Ooolala!”

Mapiki-“Nyuma y’igihe gito gusa nari maze kuba umuhanga mu kwiba, ibiyobyabwenge byari ibintu byanjye kuko ntashoboraga kujya kwiba ntabinyoye”

Njyewe-“Ibaze ni ukuri kose”

Mapiki-“Hari umunsi umwe rero nagiye gushikuza telephone Umufande wari wambaye sivile ntabimenye, abarinzi be bankubita urusasu mu kuguru ariko ndakururuka ndabacika niyo nkovu iri aha, reba do!”

Njyewe-“Eeeh! Manura nabonye!”

Mapiki-“Uwo Bonaventure nkimuha iyo telephone nari nibye Afande ntihashize iminsi ibiri, aho kunyishyura amafaranga yangombaga yacunze ngiye gufata ibiyobyabwenge nanywaga arantanga banyuriza imodoka, ari nabwo nafunzwe imyaka ine nkava muri gereza mfite imyaka makumyabiri n’umunani, abasore nkanjye ngasanga barakize reka sinakubwira”

Njyewe-“Ooohlala! Pole sana kabisa! Noneho usanzwe umenyereye gereza?”

Mapiki-“Hari umunsi se ahubwo gereza nyisibamo, ejo bundi bwo nari nabonye ikiraka ku Gisenyi cyo kwivuna umwanzi wanteye ibi byose ngo ni Daniel, tumuroshye mu mazi baramurohora, dutarabutse mubo twari kumwe bose aba ari njye bafata ra!”

Njyewe-“Eeeh! ……………………………….

Ntuzacikwe na Episode ya 160 ejo mu gitondo

13 Comments

  • Duhe akandi we akandi kabisa ka kabiri we ndabasabye mu mbabarire

  • Thx umwanditsi wacu abantu batiyandikishije twabuze aho twuzuza ngo tubone kwishyura, form irihe?

  • Mbega agahinda, Birababaje.

  • Hmm, Daniel ni Danny uzi ko asanzwe ari umunyamafuti menshi burya.

  • Ibaze kweli mbenga Mapiki ntibyoroshye pe.Daddy ihangane.Thanks Umuseke!

  • SHA MAPIKI URUBANZA RWA DADDY AZARURANGIZA TU

  • YOOO! mbega ibibazo daddy afite! uwiteka amutabare

  • Yooooh.pole sana Daddy, ibibazo uri gucamo bizagira iherezo pe. haricyo nsaba umwanditsi niba bishoboka:
    urebye muri iyi nkuru nta na rimwe twasoma episode nka 3 zikurikirana hatajemo agahinda.ntibyashoboka ngo episode zagahinda zijye zikurikirana ariko niz’ibyishimo nazo zijye zikurikirana nibura tumare nakabiri duseka di!!!

  • Yoooo mapiki urubanza azarurangiza tu!!! Uziko Danny ari Daniel naho Bob Akaba ari Bonaventure babasore nibisambo bikazepe!!! Tks umuseke

  • Mbega Danny na Bob weee!!!ni ibisambo byabigize umwuga!!twizere ko amakuru Daddy akuye kuri mapiki amufasha kumenya byose ndetse n’aho Sacha ari hakamenyekana!

  • Daddy amenye andi makuru ya Danny na Bob wenda bizamufasha,murubanza rwee.Danny na bob ni ibisambo bikuruu

  • Yooo! Mbega ubuhanga mwanditsi! Coup de chapeau! Dan na bob burya barakorana? Nizere ko daddy yumvise ukuri akazafasha police gutahura abanyabyaha.murakoze cyane.

  • Daddy humura komera kigabo mapiki azagufasha kubisoza rwose ndikumva azagutabara tu naho joy akomere ashikame kandi ntazahinduke ngo yisange nkaho sascha yisanze. thanks umuseke

Comments are closed.

en_USEnglish