Digiqole ad

Episode 155: Daddy mu gahinda gakomeye, azarya ari uko yongeye kubona Joy

 Episode 155: Daddy mu gahinda gakomeye, azarya ari uko yongeye kubona Joy

Mwaramutse,

Nyuma yo kubona ko hari abo kwishyura kugira ngo bakomeze gusoma iyi nkuru byananiye na nyuma yo kubona ibyifuzo binyuranye by’abo bitakundiye, twanzuye ko mwabikora mu buryo bundi bushoboka.

Iyi nkunga yanyu kuri iyi nkuru yakoherezwa ku murongo wa MTN wacu mu buryo bwa Mobile Money, kuri numero 0788 77 28 18 ya UM– USEKE INFORMATION TECHNOLOGY LTD.

Ku bantu bari mu mahanga bakwifashisha abavandimwe cyangwa inshuti bo mu Rwanda bakabafasha gutanga.

Kuri ubu buryo bukoresheje Mobile Money ariko umuntu ashobora kwishyura amafranga 1000 cyangwa arenzeho bitewe n’agaciro yumva aha iyi nkuru. Ibi ntibyashobokaga muri Online Payment.

Tubijeje gukomeza kugarageza kubaha iyi nkuru ku gihe nyacyo kandi inoze.

Murakoze

 

 

Namaze kumva ibyo uwo mu technicien w’ama telephone yambwiraga numva nk’umuntu utabimenyereye byangora maze mpita mubaza,

Njyewe-“Nonese ubwo niguriye indi Sim Card hari icyo bitwaye ra?”

We-“Wayigura nta kibazo nimero wabitseho hano zo ziba ziriho nagufasha nkazigukuriraho nta shida Boss!”

Njyewe-“Okey, Nonese nako reka nze nyigure hariya ku mutaka

Nahise ntambika gato nerekeza ku mutaka ngezeyo ndeba uwacuruzaga Sim Card maze musaba imwe, arangije kumbarura ndagaruka mpereza wa mu technicien asigara anshyiriraho numero.

Byageze nko mu ma saa tanu z’ijoro wa musore anzanira telephone maze mugurira ka Fanta arigendera.

Abakiriya bagabanyutse nafashe telephone maze ndeba numero za Joy ndamuhamagara anyitaba vuba,

Joy-“Hello!”

Njyewe-“Yambiiii! My Joy! Umeze neza?”

Joy-“Ni nde tuvugana?”

Njyewe-“Joy! Ni wowe utazi ijwi ryanjye koko?”

Joy-“Uuh! Mbwira icyo umpamagariye erega nta kindi

Njyewe-“Inka yanjye! Joy koko ntabwo wamenye?”

Call end.

Telephone ikiva ku gutwi nitegereje numero ya Joy binyanga mu nda ndongera nyicishamo irasona yikuraho nibaza ikibaye.

Narongeye mpamagara bwa kabiri noneho ahita ayikupa numva agahinda kanzamutsemo nenda guhamagaza umunwa.

Narongeye bwa gatatu bwo nsanga nimero ye nta yiriho sinabyihanganira mpita mfata imfunguzo ndasohoka ndakinga mfata umuhanda nerekera iwabo, nkigerayo navugije ihoni nkomeza guhagarara hanze hashize akanya mbona umuzamu arafunguye aza ansanga angezeho,

We-“Ihangane Bro! Ubu nta kwinjira hano

Njyewe-“Uuuh! Ngo nta kwinjira hano? Kubera iki se?”

We-“Ibintu byahinduye isura ahubwo nkugiriye inama waba witahiye!”

Njyewe-“Ariko se ibyo uvuga ni ibiki?”

We-“Si mwebwe se mwandagaje umukobwa wa Afande?”

Njyewe-“Eeeh! Uri kuvuga biriya by’amafoto se?”

We-“Ngo? Ok ndumva ahubwo wowe ubizi byose! Nushaka ukize amaguru yawe!”

Njyewe-“Ariko se kandi ibi ni ibiki? Kuba narabwiwe na Sacha ibyo Papa we yamuhamagaye amubaza nabizira nte?”

We-“Iyaba wari uzi ko ubu Sacha yatorotse, Joy we ntiyemerewe gutarabuka na mba

Nkimara kumva ibyo nahise menya ko ibintu byabaye ibindi maze nubika umutwe mbura uko mbigenza.

Hashize akanya wa muzamu ahita yongera arambwira,

We-“Umva Boss! Wibitindaho kabisa ahubwo kata imodoka yawe wigendere

Koko nta kindi nakoze muri ako kanya, nakije imodoka mfata umuhanda nerekeza mu rugo, ngikata ngo ninjire mu rugo nasanze umuntu wicaye impande y’umuryango, ndebye neza mbona ni Samantha nzamura ibirahuri Zamu arafungura ndinjira.

Nkiva mu modoka nasanganijwe n’intambara ya Zamu na Samantha, ngenda mbasanga ngo mbakize, nkibageraho,

Samantha-“Mureke ninjire, njyewe mureke ninjire

Zamu-“Ntabwo winjira, hano ni njyewe ngomba gutuma abantu binjira

Samantha-“Ceceka aho se, hano se ni iwawe?”

Njyewe-“Zamu! Uwo mukobwa aramuka yinjiye aha ureba ahandi ujya

Nkivuga gutyo nahise nsubira inyuma nkomeza njya mu rugo, nkigera imbere gato Samantha ankurikiza amagamo,

Samantha-“Uravuze ngo bansohore aha ari naho bantereye iyi nda? Daddy! Danny niwe unyohereje aha, ntahandi mfite ho kujya”

Nahise mpindukira vuba n’umujinya mwinshi ntazi ako wavuye mubwira mukanika cyane,

Njyewe-“Sama! Ndakubwiye ngo sohoka hano

Samantha-“Ntabwo ngenda! Niba mutangiriye impuhwe muzigirire uno mwana ntwite

Njyewe-“Nakubwiye kenshi ko Danny ari umujura mubi kandi nawe uriwe, hano si iwabo, ubugoryi bwawe wowe ntunabuzi, ubwo wiyibagije uko wamugize ndetse ukamwirohera mu mazi?”

Samantha-“Nonese ntiyambabariye? Ngo hano ntabwo ari iwabo?”

Njyewe-“Ayinya! Nuko nyine yarakubabariye komeza ukanure amaso utege n’ intoki ngo utegereje ubufasha bwa Daddy! Ahubwo wowe wicunge

Samantha-“Ahwiiii! Mana wee! Ubu se koko mbigize nte? Wa mugani se ubu ko atangiye kumbeshya anyohereza hano atari iwabo yazampinduka akihorera?”

Njyewe-“Uwo utazi wowe ni Danny! Nako reka nigendere nkureke, Zamu! Menya akazi kawe!”

Zamu-“Yego Boss! Muko sohoka ugende ntabwo ngushaka aha

Samantha-“Mana yanjye weee!

Samantha yahise asubira inyuma agenda yihuta asiga njye na Zamu aho, icyo gihe nibwo natangiye kubona neza ko ibintu bikomeye ari nabwo namenye neza ko Danny atanshakira amahoro.

Nahise nkomeza ngana mu rugo nkinjira mu nzu,

Mama-“Ese Daddy! Ubwo nta soni ufite zo kwinjira utanansuhuje?”

Njyewe-“Eeeh! Mbabarira Mama! Ntabwo nari nakubonye

Mama-“Uuuh! Ubwo se wari uhumye? Ibi ni ibiki ra? Ese ko mbona utari hamwe?”

Njyewe-“Nta kibazo erega, ahubwo reka mbe nduhuka gato

Mama-“Erega ndakuzi narakwibyariye, ubwo urumva wagira ikibazo nkabiyoberwa?”

Njyewe-“Reka reka nta kibazo mfite, ahubwo reka mbe nduhukaho gato ibindi ndaza kuba nkubwira”

Mama-“Ibi ni iki ra? Daddy! Ntabwo ushobora kwinjira mu nzu ngo uryame utambwiye igitumye utaha izi saha wanihebye

Njyewe-“Mama! Ndaza kukubwira erega humura

Nahise ninjira mu nzu nkomeza njya mu cyumba cyanjye nkigeramo mbona Mama ampingutseho,

Mama-“Erega mbwira mwana wanjye sinatuza mbona udatekanye! Niko wabaye iki koko?”

Njyewe-“Mama! Ndabizi uhora umpangayikiye kandi ni amahirwe nagize akomeye yo kuba ngufite, umutima wanjye ubaswe n’imbamutima kuko wabuze uwo uhora ushaka”

Mama-“Ayiwee! Ninde wabuze se kandi? Utambwira ko ari wa mwana wanjye wakunze nkamusezeranya kumubera umubyeyi?”

Njyewe-“Mama! Nabuze Joy! Yewe ntashaka no kumvugisha!”

Mama-“Ayiwee! Habaye iki se kandi? Ngo kubera iki adashaka kukwitaba?”

Njyewe-“Ntabwo mbizi Mama!”

Mama-“Ariko se kandi ibi ni ibiki? Ubwo uzi ko mukanya hano havuye umugabo avuga ngo aje kugura ino nzu?”

Njyewe-“Ngo iki? Ngo ino nzu iragurishwa?”

Mama-“Ahubwo se ko naguhamagaye ukanankupa?”

Njyewe-“Reka reka ntabwo nigeze ngukupa, ubu na nimero yanjye yanahindutse!”

Mama-“Si ngaho? None ubwo ninde nahamagaye akankupa?”

Njyewe-“Ubwo se byashoboka ko hari undi muntu uri gukoresha nimero yanjye?

Mama-“Ahaa! Ntabwo mbizi mwana wanjye, gusa ndumva umutima wanjye udatuje, ubwo se ibi byose bihatse iki Daddy?”

Njyewe-“Ariko se ngo uwo mugabo yabwiwe nande ko ino nzu igurishwa?”

Mama-“Kandi ngo ari wowe wabimubwiye?”

Njyewe-“Inka yanjye! Reka reka nta muntu nabwiye ko ino nzu igurishwa

Mama-“Ibi ni ibiki mwo kabyara mwe?”

Njyewe-‘Mama! Rwose nanjye ubu biranyobeye sinzi icyo nakora rwose!”

Mama-“Ariko rero nubwo wenda atari wowe wabimubwiye umenye ko yaje abwiwe n’umuntu!”

Njyewe-“Mama! Nyamara ibi bintu ntabwo bigomba kugarukira aha, dukwiye kwishinganisha naho ubindi twakwisanga twatawe hanze tutabizi

Mama-“Ariko ubundi buriya ntabwo ari wa musore wagiye yigamba ko agiye kuduhangayikisha?”

Njyewe-“Danny se?”

Mama-“Nta nubwo nibuka uko yitwa, nyamara byashoboka!”

Njyewe-“Yamaze, niba ari nawe aribeshya cyane ntabyo azageraho, reka niruhukire ndumva mu mutwe byivanze

Mama-“Nonese ntabwo urya?”

Njyewe-“Oya Mama! Nzongera kurya ari uko nabonye Joy wanjye!”

Mama-“Ariko se noneho ibi ndabigira nte?”

Mama yasohotse yivugisha nanjye nirambika ku buriri ntangira gutekereza byinshi ariko nkabura icyo mfata nicyo ndeka.

Hashize akanya numva ndabirambiwe ndahaguruka njya muri salon, ntangira gusuka inzoga nkagotomera ntumviriza ari nako mvuga Joy burikanya.

Nashidutse icupa ndimaze maze nsohoka ndandabirana ntambika ngana ku gipamgu, ngikora ku rugi,

Zamu-“Boss! Nonese urasohotse?”

Njyewe-“Urambaza iki? Kora akazi kawe ibindi undeke

Zamu-“Boss! Reka kugenda wambaye isengeri ariko! Yebaba we dore n’inkweto ntabwo zisa!”

Ako kanya narirebye nanjye ngira isoni, nsubira inyuma njya kwambara agapira n’inkweto maze nsihoka nihuta, ngeze ku muhanda moto yagendaga ihita ihagarara nyikubita,

Motard-“Urajya hehe se Boss? Uuuh! Ko utaye ikofi se?”

Njyewe-“Nishaka itakare na Joy namubuze!”

Motard-“Yampaye inka! Nonese ngo nkujyane hehe?”

Njyewe-“Kwa Joy!”

Motard-“Hhhh! Ubwo se muri uyu mugi wose namenya kwa Joy ari hehe?”

Njyewe-“Ubwo se niba utazi kwa Joy uzi hehe? Tugende ubwo ndayagukata”

Yahise ahaguruka dufata umuhanda ngenda murangira aho anyura, tugezeyo mvaho ndazamuka ngana kwa Joy,

Motard-“Boss! Ko utanyishyuye Boss ?”

Ngikora mu mufuka ngo mwishyure nahise numva umuntu umfatiye amaboko inyuma………………….

 

Episode ya 155 irabageraho numa ya saa sita…

24 Comments

  • Ababababaaaa!! Burya ni ibi byanyu!! Ngo muraduha 2episodes naho ni imwe mugiye kugaba mo gatatu!????!! Yego muryoshya ikiganiro ariko mwidusondeka ngo mukabye!! Nsanze arya yari amareshyamugeni kdi ga burya siyo amutunga!! Niba mbeshye hagire unyomoza!! Murisubireho!!

  • Danny niwe wakoze swap ya number ya Daddy

  • Karabaye urukundo rushajije Daddy

  • Mwaramutse umuseke njyewe simbahata amagambo cg ibibazo ariko ndabaha inama yoroshe iyo muvuze ikintu ni byiza kugikora kdi numutima ushaka kdi ukunze nimba nuvuze ati inkuru 2 kumunsi tanga inkuru igaragara kuko nimwe mwamaze kwangiza byose mbere twari abakunzi binkuru ndende ariko ubu turi abaclient ese iyo utanze service mbi RDB ibivugaho iki ese umuntu nabona ushak kugura iyi nkuru urumva namugira iyihe nama kdi nanjye mbona itanyuze?ese nigute nagura ikurikira iyi kdi niyi mwaritwaye gutandukanye nambere tukiri abakunzi?twabyita gushakira amata mu kimasa kuko murafavorisa abantu kuriha ariko mwiyibagizako service nziza ariyo ibanza

  • yewe naraye mbivuze kobadusondeka rwose none barabikoze Umuseke please aka nyuma ya sasita mduhe ndende basi.

  • Mbega inkuru
    Aho kuba 2 zingana gutya yaba 1 ndende.
    Daddy yitondere Danny niwe wakoresheje swap ya numéro ye arangije ahamagara joy amubwira ibintu bibi niyo mpamvu joy yarakariye Daddy arangije anavuga ko inzu yabo bayigurisha n’ibindi byinshi tutaramenya

  • Muradukoze kabisa

    • Arikose konatagerere episode 156 nyuma yasasita ngahebara ? aho ntidubeshye ibishingwe

    • Arikose konatagerere episode 156 nyuma yasasita ngahebara ? aho ntibatubeshye ibishingwe

  • Umuseke muwihanganire burya numucuruzi harigihe abanza kujya kurangura umuganiwabo kuba uwambere biraryoha Ariko kuguma uruwambere biragora reronkabafatanyabikorwa bumuseke mureke tubihanganire babanze bahimbe indi nkuru kuko nidukomeza kubihutisha barajya bakomeza kudukinga mumaso utudukuru tudashyitse mwihangane .umuseke courage!!!

  • ibi babyita kudusondeka peeee

  • byo ningufi nibagera geze ireke kubangufi gutya cg ige iba imwe

  • Arko se ku mugani ko turi abaclients kuki umuseke ushaka kwitesha abaclients?reka mbabwire,rwose na mbere yose twakomeje gukurikira inkuru kko hanyuzamo hakaza Nelson arko niba mbeshya mumbwire iyo acteur w’inkuru cg film ahindutse ntabwo igumana ubuziranenge bwayo!!nonese koko hari aho baduhaye inkuru isomwa mu minota 3 yonyine??ibi ni ubucuruzi budafite ishingiro kdi umuseke wari wabonye ko abakunzi b’inkuru ari benshi uhitamo kubishyuza,gusa n’ubwo tuzishyura arko ntituzaguma tungana nk’abo mwari mufite mbere!!Bibaye byiza mwakomeza kumva inama kko sinzi niba amafranga azajya ava muri iyi nkuru ari menshi kuruta abasomaga inkuru zanyu zose ziri ku rubuga rwanyu!!Iyo byanze biba byanze nyine!!

  • Muraturangije noneho? ubuse iyo muyisohorera rimwe ntimuzite inkuru 2?ndumiwe

  • mbega episode ukuntu ireshya ndumiwe

  • Daddy aguye mu gacoo ka Danny yamugambaniye,Mana mutabaree.mwihangane buriya nyuma ya saa sita barikosora baduhe karekare.

  • Mwaramutse mwese, njyewe rero mbona umuseke warihuse mu gufata icyemezo cyo kugurisha iyi nkuru,nkurikije commentaires nyinshi zatangwaga mbere bamwe bifuzaga ko izi nkuru zakorwamo film akaba ari zo bagurisha kdi nibyo byari kwinjiza cyane uko mbibona kuko kugurisha inkuru ihita ku rubuga usoma n’ubundi wishyuye kuko ntiwajya kuri iyi site udafite connection kdi irishyurwa,ubwo rero kuba hari inkuru mushyiraho zigasomwa zibanje kwishyurwa ntago numva ari byiza kuko hari uwo bishobora kujijisha pe!hari ukundi abantu bari bagize icyifuzo cyo kugira ihuriro iyo mubishyiramo imbaraga bishobora kuba byari gutanga umusaruro ugaragara kurusha ahangaha, iyo ndebye commentaires zisigaye zitambuka hano nkagereranya n’izatambukaga mbere ubona ko abantu bagabanutse pe!ku buryo nibaza niba amafranga agura iyi nkuru yabasha byibura no guhemba umwanditsi wayo.njye ni uko nabyumvaga

  • Danny ntabwoba ahubwo arihimbira azamera nka Gasongo

  • ahubwo se ko batubwiraga ko baduha episode ebyiri 155ni 156 bakaba baduhaye 155 nayo ituzuye mutubabarire rwose 1000 twatanze nimenshi

  • Umuseke nimugerageze mwikosore rwose mirikuduha tugufi cyane. Nonese Indi episode yanyuma ya sasita igeze he? Nukuri ntimwongere kudusondeka!

  • Nyuma ya sasita c ntiharagera bahu

  • Mwiriwe neza umuseke ,uno munsi mwakabije kubeshya disi ,mugire mukizwe weee haha nyuma ya saa sita ko yakomeje kuba nyuma ya saa sita ???ahaaaaa cyangwa ni saa sita zijoro ?ubanza twumvise nabi pardon

  • saa sita harya ntiziragera ko ubanza isaha yanjye itari kugihe? aba bantu bagiye baba perfect

  • Suko se! amaso yaheze mukirere. .
    barimo gukora nabi ntawamenya ibyabaye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish