Episode 154: Daddy yirukanye nabi Danny asubira iwabo akubita agatoki ku kandi
Mwaramutse,
Nyuma yo kubona ko hari abo kwishyura kugira ngo bakomeze gusoma iyi nkuru byananiye na nyuma yo kubona ibyifuzo binyuranye by’abo bitakundiye, twanzuye ko mwabikora mu buryo bundi bushoboka.
Iyi nkunga yanyu kuri iyi nkuru yakoherezwa ku murongo wa MTN wacu mu buryo bwa Mobile Money, kuri numero 0788 77 28 18 ya UM– USEKE INFORMATION TECHNOLOGY LTD.
Ku bantu bari mu mahanga bakwifashisha abavandimwe cyangwa inshuti bo mu Rwanda bakabafasha gutanga.
Kuri ubu buryo bukoresheje Mobile Money ariko umuntu ashobora kwishyura amafranga 1000 cyangwa arenzeho bitewe n’agaciro yumva yaha iyi nkuru. Ibi ntibyashobokaga muri Online Payment.
Tubijeje gukomeza kugarageza kubaha iyi nkuru ku gihe nyacyo kandi inoze.
Murakoze
………..Nahise mbona Nelson yashyize ibicu Brendah bari kurya amafoto, imodoka zari zahagaze bose bashungereye, nabonaga ntako bisa.
Nanjye nahise nkuramo telephone yanjye ntangira gufotora nabonaga ari ibyiza by’urukundo bimwe bigirwa na bacye.
Bari bahinduye imyenda, iyo bari baje bambaye bari bayikuyemo ahubwo bambaye amapantaro y’ama jeans y’ubururu n’udupira twiza tw’umukara, mu kureba neza mbona ku mupira Nelson yari yambaye handitseho ngo: “Ma Bella say yes” Hasi gato yayo magambo handitseho ngo: “Save date On 28thOctober”
Umupira Brendah we yari yambaye ntabwo nabonye neza uko hari handitse gusa byari byiza cyane, nabonye agashuri keza k’ibyishimo biva mu rukundo nizemo ako kanya gato.
Hashize akanya bahoberana cyane basezeranaho taxi voiture yari iri aho Brendah ayinjiramo afata urugendo yerekeza iwabo.
Nelson yaragarutse maze twese dutangira kumuserereza tumubaza impamvu bifotorezaga mu muhanda tunareba umupira yari yambaye ibyari byanditseho,
Brown-“Yawee! Nelson koko umuntu nkawe nka Boss Boss twemera, uri uwo kwifotoreza mu muhanda?”
Njyewe-“Uriya mufotozi nawe ni fake sana! Ubu aha ni muri jardin yabonye ashobora kubafotorera amafoto meza kweli?”
Rosy-“Cyakora ikosora ku myenda ryo twemeye uti: “Ma Bella say yes”
Twese-“Wooooow!
Aliane-“Nanjye ntyo! Nonese ubu koko ubundi wa mugani wa Brown ifoto yo mu muhanda kweli?”
Mireille-“Yego ra! N’inyuma yabo hari umutaka bacururizamo me2u koko?”
Rosy-“Hhhhh! Namwe mwabibonye ra?”
Twese-“Hhhhhhhh!”
Nelson-“Mwe nti mubizi! Ahubwo ngize Imana ndawuhasanga!”
Twese-“Yeee?”
Nelson-“Buriya hari impamvu yibi byose”
Nelson akivuga gutyo koko nongeye kwibuka aho urwa babiri rwatangiriye, hari mu mutaka ndetse hari no ku muhanda, nongeye kubona neza ko urwa Nelson na Brendah ari urw’amateka ari nacyo cyarukomeje kugeza no kuri uwo munona.
Nelson yahise atwitegereza maze araranganya amaso aratwitegereza maze aravuga,
Nelson-“Ntawabasha gusobanura icyo ano mafoto avuze cyereka uzi icyo nagendeyeho nkunda ma Bella!”
Rosy-“Reka njye ntabyo nzi kuko ntari mpari!”
Nelson-“Hhhhh! Iyaba wari ukizi wari guha agaciro ano mafoto agiye kudufasha mu gutumira ababyeyi, inshuti n’abavandimwe”
Brown-“Reka njye ndabona! Eeeh! Nelson ndabyibutse byose!”
Brown yariyamiye maze atangira kubwira abantu bose icyo amafoto yabonye yavugaga bose baratangara mu rugendo rwose Nelson yaje atuganiriza iby’urkundo rwo mu buto rwihangana kandi rugatama ituze ndetse rugatera ineza ababyeyi, twageze mu mugi wa Kigali bwije cyane, chauffeur atangira gusiga buri umwe wese ahamubera hafi nanjye ngeze aho nasigaraga nsezera abandi mvamo.
Nkivamo nafashe aka moto nerekera mu rugo ngeze munsi yo mu rugo mvaho ngo mbanze ngure aga carte ka telephone kwa Mushi wari ufite aka butiki aho hafi, nkinjiramo nkubitana amaso na Danny.
Narikanze cyane ndamwitegereza, yari yambaye ikote rinini n’ingofero mu maso, maze ahita ampereza ukuboko ndamusuhuza,
Danny-“Daddy! Hhhhh! Nari nziko tutazongera guhura kabisa!”
Njyewe-“Noneho turahuye rero”
Danny-“Nanjye ndaho ntabwo napfuye rero!”
Njyewe-“Ariko sinkwifuriza gupfa, ahubwo mbona ari wowe wihiga nk’ukene kutabaho”
Danny-“Daddy! Rwose narahindutse sinkiri wa wundi…”
Njyewe-“Ibyo umbwira byose ugire vuba kuko ndi kwihuta wangu”
Danny-“Ariko se ko twabanye, ukaba uri umusore nkanjye, wagerageje koko ukantabara ukanshumbikira?”
Njyewe-“Danny! Naba ntatekereza nongeye kukwemerera kuza iwacu mu rugo ngo tubane! Reka ahubwo nigendere”
Danny-“Daddy! Nyumva rwose, ukanya naje n’iwanyu!”
Njyewe-Yee?”
Danny-“Nabaye ngikomanga iwanyu nje kukureba ngo umbabarire umuzamu wanyu na Mama wawe bansunikira hanze, none ubu koko nawe wanze kunyumva?”
Njyewe-“Ahubwo iyo baguhururiza bakagufunga, nako ntacyo byatumarira kandi ntibyatuma ugarukira aho wamaze kurengerwa! Nako urimo kuntinza reka nigendere kandi umbabarire ko nkwituye inabi watugiriye njye na Mama”
Ako kanya nahise mpindukira ndasohoka, Danny akomeza kuza ansaba ko twajyana mu rugo ndahakana mba ibamba maze ngeze ku muryango ngo ninjire avuga cyane ambwira ngo,
Danny-“Daddy! Wanze kumbabarira ngo nsubire kuba iwanyu?”
Njyewe-“Niyo wateka ibuye rigashya ntabwo wagaruka kuba hano, ntacyo ugikoze, ikizere cyawe cyose cyarasesetse kandi ntigishobora kuyorwa natwe, uzajye ahandi batakuzi”
Danny-“Hhhhhh! Ok Daddy! Uranze?”
Njyewe-“Ariko se uragira ngo nkubwize iki? Ngaho reba ukuntu twirengagije ko wadutaye hanze tugukeneye, turakwakira uraza uterera amada iwacu muri salon none dore abakobwa birirwa barwanira aha,
Wasize usesetse Mama mu kabati wiba amafaranga turakureka twanga kugufungisha ngo uzagwe ku bandi none ngo “ndagarutse munyakire?” Danny! Ntabwo ushobora kugaruka hano niyo wateka ibuye rigashya, abantu ntabwo tuvuka turi babi ni mwe muduhindura”
Ngihindukira ngo ninjire Danny yahise yongera avuga cyane ngo,
Danny-“Daddy! Uzabona neza uwo ndiwe, uzabona ko navuye ikuzimu nkagaruka ibuntu ntaje guseka n’abaziko bafite byose nkamwe kandi uwo munsi nugera uzihimbire ntuzatere impuhwe abagushinyagurira”
Danny yamaze kuvuga gutyo ahita akata aragenda nanjye ninjira mu rugo ntacyo mvuze, Zamu ahita ambaza vuba,
Zamu-“Daddy! Uwo ni wa musore w’umujura waje hano agushaka wari ukigutegereje?”
Njyewe-“Wahora ni iki ko…nako Za! Ubu ugiye kuzajya ukora amanwa n’ijoro ndabona iminwa y’ibikoko itwasamira”
Zamu-“Nonese Boss! Urabona nakora amanwa n’ijoro koko nkita kuby’iwanjye gute?”
Njyewe-“Niba ari ikibazo cy’amafaranga nzakongeza”
Zamu-“Ntiwumva se! Boss ni ukuri urakoze cyane! Akira ahubwo ngukore mu kiganza!”
Njyewe-“Kuva uno munsi, ntuzongere gufungurira umuntu utazi, uzajye wirirwa aha mu rugo Mama akugaburire nk’ibisanzwe, nanjye nzarebe!”
Zamu-“Ko usa nugize umujinya se uwutewe ni iki Boss? Ni ubwa mbere rwose nabona warakaye!”
Njyewe-“Ibyo byihorere Muze! Kora ibyo nkubwiye kuva uyu munsi ibindi ubindekere!”
Zamu-“Yego Boss!”
Navuye aho maze ndakomeza nkingura muri salon nshana itara ndatambuka njya mu kabati mfata akarahuri nsuka ku icupa rya vin ryari rihari maze nywa ntumviriza ndongera ndasuka ndagaruka nicara aho.
Natangiye gutekereza byinshi kubyo Danny yari amaze kumbwira ariko umwanzuro ntiwangoye kuwubona, hashize akanya ndahaguruka njya mu cyumba cyanjye.
Nkigerayo nahise mfata telephone yanjye ndeba numero za Joy mwandikira aka message ko nageze mu rugo amahoro ndetse mwifuriza n’ijoro ryiza nihina mu buriri ndasinzira birumvikana nari naniwe cyane.
Ngikanguka mu gitondo natunguwe no kubona izuba ryaka, ako kanya mbyuka vuba njya muri douche.
Nkivayo nahise nitunganya maze ndasohoka, nkigera hanze nahise mbona Angela afite igipapuro nitegereje neza mbona ni fotokopi y’indangamuntu,
Njyewe-“Eeh! Angela! Impa icyo gipapuro ndebe?”
Angela yahise aza ampereza ya fotokopi mu kureba neza mbona ni iy’indangamuntu yanjye ndikanga,
Njyewe-“Uuuh! Angela! Uru rupapuro warukuye hehe?”
Angela-“Narukuye mu bintu Kaka yasohoye agaha Zamu ngo ajye gutwika”
Njyewe-“Ampaye inka!”
Ngitangara narahindukiye mbona Mama aza nanjye mpita ngenda musanga nkimugera imbere,
Mama-“Daddy! Urabona ngo cya gihungu kize aha nimugoroba ngo kirashaka kugaruka kubana natwe?”
Njyewe-“Humura Mama! Rwose naraye nje nanjye dukubitanira hariya ku muryango, amagambo yambwiye niyo yatumye mfata umwanzuro”
Mama-“Muzehe yambwiye ngo ibintu byabaye ibindi”
Njyewe-“Byihorere Mama! Ubu icyo ugomba kumenya nuko Danny yigambye ko agiye kudushakira kutatubura”
Mama-“Ayiwee!”
Njyewe-“Humura Mama! Uko byagenda kose ntabwo azadushyikira kuko tutigeze duhemuka ngo tuvumwe, uko azabigenza kose ntabwo bizakuraho ko yiyambuye umwambaro wamwambitse akambara ubuza buri buri ari nacyo cyatumye arohwa mu kivu kubw’Imana agatabarwa”
Mama-“Ahaaa! Mpise nibuka ukuntu twamusohoye akambwira ngo byibura muhe igikapu yibagiriwe mu cyumba cyanjye igihe atwiba”
Njyewe-“Ngo igikapu?”
Mama-“Yiiii!”
Njyewe-“Nonese koko kirahari? Ubwo se yagisizemo ryari?”
Mama-“Ahubwo se cyari kimwe ko byari bibiri?”
Njyewe-“Yampaye inka noneho! Wabirebye se urabibona? Cyangwa yakubeshyaga ngo abone uko agaruka mu cyumba iwawe?”
Mama-“Akibimbwira nahise nsiga uyu zamu aha maze njya kureba, ngezeyo nsanga koko hari ibikapu bibiri byari biri hejuru y’akabati nigeze kubona nkagirango ni ibya Gatera yasize, nkimara kubibona nahise nza mbikururana ndamujugunyira”
Njyewe-“Nonese nako ubu ndumiwe nta n’ikindi navuga”
Mama-“Ngo erega yaje aje kunyiba agahita apakira amafaranga, amaze kubona icyo yashakaga yibagirwa ibikapu! Ahubwo Daddy! Rwose uzambabarire ntazagaruke hano!”
Njyewe-“Nonese Mama! Ibyo Angela ambwiye mwatwitse ni ibiki?”
Mama-“Dore ni ibyagiye bisigara mu nzira nza nkurura ibikapu bya kiriya gisore kikijura”
Njyewe-“Mama! Uziko hari harimo na fotokopi y’indangamuntu yanjye”
Mama-“Uti iki Daddy?”
Njyewe-“Si nguyu Angela niwe wayitoraguye atazi ibyo ari byo? Ngiyi rwose!”
Mama-“Eeh! Daddy! Ko ibikoba binkutse? Ubu se yari ayitunzemo iki uriya mujura mubi?”
Naracecetse gato mbura icyo mvuga, hashize akanya numva imbaraga ntazo aho zavuye zinzamukamo mpita mbwira Mama,
Njyewe-“Yayitunga atayitunga ndabizi ntacyo azadukoraho, ahubwo reka nigire ku kazi”
Mama-“Ngaho genda mwana wanjye Imana ikurinde”
Njyewe-“Urakoze Mama!”
Ako kanya nahise ninjira mu modoka mfata umuhanda nerekeza ku kazi, nkigerayo ndafungura ntangira gukora nk’ibisanzwe buri uko agatima gateye natekereza ibya Danny nkumva ndatenguwe ariko nkabisimbuza gutekereza Joy.
Nakomeje akazi bigeze nka saa cyenda numva ntangiye kurambirwa kubera ko nta bakiriya bari bahari, ngize ngo mpaguruke ngende ntungurwa no kubona Clovis yinjiye, nkimubona mpaguruka vuba ngo musuhuze,
Njyewe-“Hey Hey Clovis!”
Clovis-“Yes Daddy! Ko uri kubyibuha ariko bite ra?”
Njyewe-“Hhhhh! Nubwo atari cyane ariko ni umutuzo nsigaye mfite muri ino minsi!”
Clovis-“Ewana birakubereye kabisa! Ndagushaka bya hatari kandi ntabwo ntinda!”
Njyewe-“Eeh! Ariko se ubundi ko naguhamagaye nkakubura ngo nkubaze amaherezo ya mushiki wawe Sifa byagenze gute wana?”
Clovis-“Hhhhh! Nubwo telephone yanjye bahise bayinyibira mu kavuyo ariko burya twagize ubwoba bw’ubusa”
Njyewe-“Hhhhh! Wasanze Sifa ameze ate se?”
Clovis-“Eeeh! Ahubwo se ugira ngo muhuye wamumenya? Ni uburanga bwigendera kabisa”
Njyewe-‘Nonese kuki yari yakuyeho telephone!”
Clovis-“Hhh! Yari yambutse yagiye Uganda Bro! Buriya naho arahakorera”
Njyewe-“Ese? Hanyuma se ngo uranshakira iki?”
Clovis-“Umva! Ejo bundi nagiriwe amahirwe yo gutwara Boss maze ndakuvuga mbona arikanze wana?”
Njyewe-“Reka amashyengo wana!”
Clovis-“Nkugire nte!”
Njyewe-“Nonese ubwo umu Boss mwenyemari yake yakumva Daddy akikanga gute? Reka ntaho byabaye!”
Clovis-“Nyamara nubwo ubyima agaciro nibyo ndetse narabyiboneye! Ahubwo se ko natinye kugira icyo ndenzaho?”
Njyewe-“Warakoze! Ubwo se wari kurenzaho iki Clovi? Iyo wibeshya se ugashyomoka bakakunaga hanze!”
Clovis-“Bro! Nyamara ndi serieux Man! Ahubwo mbwira aho nzahera nkugarura”
Njyewe-“Nonese wahereye hehe umvuga, tangira amashyengo yawe numve! Hhhhhh!”
Clovis-“Nari ndi gutwara bisanzwe maze ngiye kumva numva arambajije ngo: “Ariko nta bandi basore b’urungano rwanjye mbega b’inshuti zawe wizera?” Ubwo nahise musubiza nti: “eeeh ndabafite rwose, hari Daddy, Jackson…” Nkivuga gutyo Boss yahise ahindukira duhuje amaso ngira ubwoba”
Njyewe-“Reka sha wibeshya! Icyo kiranyagisha!”
Clovis-“Nkugire nte! Maze yarambajije ngo: “Uwo Daddy ni mwene nde” ndaruca ndarumira kubera ubwoba ndavuga ngo nzabanza nkubaze!”
Njyewe-“Hhhhh! Mbega Clovis! Ewana uzamwihorere kabisa ndumva uwo atari njye!”
Clovis-“Nyamara…”
Clovis bahise bamuhamagara arebye kuri telephone mbona asohotse yiruka biranshanga ntegereza ko agaruka ndaheba byageze mu masaha ya saa kumi ataragaruka.
Nakomeje kumva nikumburiye Joy maze mfata telephone ngo muvugishe mu kureba muri screen ntungurwa no gusanga nta network mfite.
Narayijimije ndongera ndatsa maze bikomeza kwanga mba nyiretse gato narinze ntaha bikimeze uko.
Nageze mu rugo maze koga numva ndabihiwe, tuvuye ku meza niyahuza film ibintu ntakundaga, ntangiye gusinzira Mama arankomanga njya kuryama.
Bwarakeye mu gitondo ndabyuka njya mu kazi nkuko bisanzwe, ngezeyo nkomeza kwibaza impamvu telephone yanjye idakora kandi narumvaga nshaka kwihamagarira Joy ako kanya mpita nkinga nerekeza ku musore wakoraga za telephone.
Nagezeyo ndayimuhereza mubwira ko ntari kubona network muri telephone yanjye amaze kuyitegereza arayifungura akuramo Sim Card zanjye ashyiramo izindi ako kanya ahita yiyamira,
We-“Ndabona ariko nta ribi Boss!”
Njyewe-“Uuuuh! Nonese usanze ari nzima?”
We-“Kabisa telephone yawe ni nzima ahubwo Sim Card zawe nizo zakwamye!”
Njyewe-“Uuuh! Zakwamye gute se?”
We-“Ikigaragara cyo nuko zitari gukora”
Njyewe-“Harya njye ko ibintu nkibyo ntajya mbimenya, ibyo biba byagenze gute?”
We-“Ubundi byaba wenda wakoze icyo bita Sim Swap”
Njyewe-“Ibyo se ni ibiki kandi?”
We-“Ni igihe wataye nka telephone ushaka kwisubiza numero yawe wakoreshaga utaguze indi numero”
Njyewe-“Inka yanjye!”
We-“ujya ku babishinzwe bagahita babirangiza fast fast Boss!”
Njyewe-“Eeeh! Ko ndumva ari hatali?”
We-“Boss! Erega ibintu byaroroshye, online ihita ibisoza mu kanya gato nkako guhumbya”
Njyewe-“Nonese bisaba iki?”
We-“Reka ntabwo bigoye si fotokopi y’indangamuntu gusa se?”
Njyewe-“Ngo? Fotokopi y’indangamuntu? …………………………..
Ntuzacikwe na Episode ya 155 ejo mu gitondo.
22 Comments
DADDY BAMUKUYE KURI RESEAU ! KUBERA DANNY DADDY NAHITE ABIBWIRA POLICE IMUBAZE ICYO ASHAKA KUGERAHO ? KUKO NDABONA NTAHO DANNY ATANIYE NA GASONGO PE !
Danny ko anteye ubwobara ahubwo umu bosd wa clovis menya ariwe Janvier wawundi wasuye kwaba Daddy.
Imana ifashe Daddy ataba ari Danny ushaka kumuhemukira! Nabibwire police hakiri kare ntawamenya ikibyihishe inyuma!
Aho boss wa Clovis ntiyaba ari Jules,se wa Daddy?! Reka tubitege amaso.
Thanks umwanditsi n’Umuseke.
mbaye uwa mbere ibaze thanks Museke mugire week end nziza
Maman Daddy yabaye injiji atanga ibintu atarebye ibyo ari byo none nibyo Danny azifashisha abahemukira! kugira nabi we! mbega isi!!
Daddy Imana imucire inzira ndabona Danny amufitiye umugambi mubishaa
Kungirango umuntu bamwishyurire,umwishyurira atazi iyi nkuru,akeneye kumenya iki?mwabyirwa Niki uwo yishyuriye?
Mutubabarire mutubwire mutaradufugira inkuru, nabwo nibaza uburyo mwamenyako nishyuye kandi nishyuriwe, murakoze umuseke
Mbega Danny
umaze kwishyura wahita uhamagara iyo number woherejeho njye niko nabigenje kd byagenze neza
Episode yuyumunsi ko twayibuze bimeze gute?
Amaso yaheze mukirere muduhe iyindi nkuru twisomere
ibinabyo sibyo!ibyo mudusezeranyije sibyo mukora!nta epizode nshya muraduha kugeza ayamasaha kandi bamwe twarishyuye!ntimunatubwire mbere ikibazo kibagihari
Njye numiwe rwose
Twategereje turaheba!!!!!
Umuseke uyumunsi byagenze gute ko amaso yaheze mukirere?
Mwiriwe Museke wacu? Ko twahebye se? Cg tumenyere ko muri week end tutazajya dufunguraho? Nyamara mwibuke ko mwashoje inkuru mutubwira ngo dutegereze episode ya 155 ejo mu gitondo! Nanubu rero turacyategereje rwose mubanguke.
Eeeeeh ubwo ko mwatwimye inkuru ya none?
Muzi kutwishyuza ibyo mudashoboye kuduha!!!!
Hello umuseke!!!
Hari abari mumahanga buriya buryo bwo kwishyura bwanze.ubu kweri duhombe inkuru?
Mutubwire niba bishoboka indi nzira twanyuramo kuko byanze pe.Murakoze
Mwiriwe neza. Hari ikibazo nabajije ntimwansubiza ark reka nongere nkibaze: amafranga 1000 cg arenzeho uyohereza nta yo kubikuza urengejeho? Mumbabarire munsubize mbone nishyure.
Si ngombwa cyane ko urenzaho ayo kubikuza
Comments are closed.