Elizabeth “Lulu” yongeye kugezwa imbere y’urukiko
Dar es Salaam – Kuri uyu wa mbere, umukinnyi w’amafilimu muti Tanzania, Elizabeth Michael ‘Lulu’, uyu munsi ku nshuro ya gatatu yongeye kugezwa imbere y’ubutabera aho ashinjwa kugira uruhare mu rupfu rwa Steven Kanumba, nawe wakinaga za filimu.
Abunganira uregwa bayobowe na Kennedy Fungamtama, babanje gusaba urukiko ko rwabanza kwemera ko imyaka ya “Lulu” uregwa ari 17 aho kuba 18 nkuko urukiko rubivuga.
Kennedy Fungamtama na bangenzi be bunganira uregwa bavuze ko umukiriya wabo ari umwana muto bityo ko ikirego cye kigomba kuburanishirizwa mu nkiko zemerewe kuburanisha abana batarageza ku myaka 18, ndetse ngo icyemezo cy’amavuko cya Elizabeth Michael kirabigaragaza.
Naho ubushinjacyaha bwahakaniye kure ibivugwa n’abunganira uregwa cyane cyane ko ngo icyo cyemezo berekana cyanditse izina rya Dyana kandi nyamara uregwa atigeze yitwa iryo zina na rimwe mu buzima bwe.
Kuri uyu wambere, urukiko nta mwanzuro rwafashe ku rubanza ruregwamo Elizabeth Michael, bivugwa ko atwite inda ya Steven Kanumba.
Steven Kanumba yitabye Imana mu rukerera rwa tariki 07 Mata avanye mu nzu y’urubyiniro na Elizabeth Michael. Bivugwa ko Kanumba yaba yaratuye umutwe hasi ubwo yasunikwaga n’uyu mukobwa, maze akicwa na “Brain concussion” cyangwa gukomereka kw’ubwonko. Bivugwa kandi ko bapfaga inda “Lulu” atwite Kanumba ngo yamusabaga gukuramo undi atabikozwa.
Source:GPL
Plasiri Muzogeye
UM– USEKE.COM
41 Comments
Iriya Nkumi niyemere kuko nayo nubwo bwayirwiririye yakundaga Kanumba ubutamwifuriza gupfa bityo ni accident yahuye nayo.
Navugishe ukuri kuko nawe siwe ntawe utarakundaga Steven.
Nibareke LULU ntacyaha afite siwe wahitanye KANUMBA numunsi we wari washyitse nakundaga kanumba cyane ariko nanone uyu mwana arazira ubusa cyane siwe wamwishe
baretse umwana ariko akikomereza life, uwa pfuye yarapfuye kdi ahubwo yari akwiye ibihano byo gutereta abana bato, kuko amaurusha 10 yose
uvuze ukuri man
Niba byaragenze uko bivugwa akaba koko atari abigambiriye bamureke ni homicide involontaire! Erega burya ngo “umuntu niwe wikururira icyishi”!
Umva reka nkugire inama wa mwana we,mu iju
ru dufite Immana dufite un avocat utagombera amadollars dore icyo agusaba ni
kimwe rutoki,our God is holy,icyagusaba ni
ukwatura ibyaha byawe wivuye inyuma,umwemerere umuhe ubugingo bwawe ma
ze urebe ngo arakugira umwere,waba warakuyemo inda zingahe,waba ariko kazi wa
koragako kuniga abantu,emerera Yesu ko uta
zabisubira,erega urubanza rwawe ni urucabana gusa satani aracyashaka kukw’ex
posa kuko nturafata umwanzuro byukuri ngo
umubwire uti stop satan.numara kwihana nta
cyasha cya satani kikikurangwaho uvuge uha
gaze mu butware.Yesu nadakubura iyo myanda
yose uzampamagare.Give your life to Jesus,
Let me tell you stop suffering Jesus Christ is the answer.Nzaba numva ibyawe
Mwokabyaramwe ubwo muzi ko uyu mwana w’umukobwa ashobora guhungabana uyu mumarayika uri munda akaba yatakaza ubuzima bwe.Ikindi njye ndumva LULU yarakundanye na Steven bihagije kugeza naho amutera inda,nawe yasigaranye agahinda k’umukunzi we!gusa abakobwa n’abasore bahakure isomo rikomeye cyane.Uyu mukobwa akwiye kubabarirwa ubuzima bw’umwana atwite bukitabwaho.
Ubucamanza buce inkoni nzamba rwose!!
Ahubwo uyu mwana kuba yaranze gukuramo inda ambaye kure ngo mushime.uwapfuye yarapfuye kdi nawe yari umunyamafuti nubwo yarakunzwe nabenshi.ese kuki abastar bishimira kuryama bakibagirwa ingaruka bagombakwirengera iyo bafite abo bamaze gutera inda.uyu mwana bamuhe umutekano we pe aryame asinzire.kuko nuwo atwite akeneye ayo mahoro.
njye mbabajwe n’uwapfuye kuko niba ntibeshye abamukundaga twari benshi gusa icyo nshaka kubaza ni iki:abantu bose bariom baca imanza baba barize iby’ubucamanza? ikindi kandi ese abacamanza bo bazakora iki? gusa njye ku bwanjye numva nubwo ibivugwa byaba aribyo? akwiriye kubabarirwa kuko ndumva iyo aza kuba amwanga ntiyari kumuha urukundo kandi no kutemera gukuramo inda ye nuko yamukundaga nkumva ko atari kuba yamugirira nabi bigeze aho njye ku bwanjye numva yababarirwa akabasha gushira agahinda k’umukunzi we ndetse akabona nuko yakwita ku mwana ariwe rwibutse rw’umukunzi we.
nibareke lulu yigendere numuzigo ( ida ya kanumba yamusigiye nayo ntimworoheye
Uyumukobwa n`umuntu w`umugabo cyane, none se buriya barwarakabije bariya bose barinze uriya mukobwa gusa. cyakora nibamureke kuko yikundiraga umugabo naho ibyakanumba we yari yuzuye amafuti, ngaho nawe akundanye n`umwana utujuje imyaka amuteye inda arangije ati yikuremo, ahhahahahah.
uyu mwana muto nibamureke kuko ntiyamwishe abishaka,ahubwo buriya agahinda afite ni kenshi kubera kubura umukunzi we.ahubwo urwo rwibutso azarufate neza.
Uyu mwana ni yihangane kuko abamuburanya sibo bababaye ku murusha we yiburiye cher we papa wurusoro atwite none baramusiteresa gusa ni basigeho kuko buri wese urupfu ararugendana ntawe umenya aho ruzamwakira amakote ngaho uwari azi igihe Steven azapfira naburanye uriya mwana amubwira umubare w’iminsi yamugabanyije kubaho ni ba ntawe bari gukina baziburanya bitsinde.
uyu mwana niba afite inda ya kanumba nibamureke rwose kuyko ruzaba urwibutso rw’ababyeyi ba Kanumba pe!!!
NI BAMUREKE AFITEW URWIBUTSO RW’ABAKUNZI BA KANUMBA
ese mwibuka ko barwaniraga telefoni?None se Kanumba iyajakuba amwizera ni yajaga kurwana nawe!Ahubwo nimureke yerekane ko arumwere hanyuma nabyara bapimishe umwana.”nkuko nyina wumwana ariwe ushobora kumenya abo baryamanye nobo .(se!!!!!)
umwana bamureke nawe siwe kabisa
nahanwe, umuco wo kudahana ucike burundu. naho se abavuga ngo homicide involontaire , nyine nibabimenye ko ari mbere ya byose homicide(kwica). nta na rimwe umuntu yakwica undi ngo bamubabarire. yenda igihano gishobora kutaba burundu kuko ari involontaire nkuko mubivuga, ariko ahanwe at least. thx
Ese nge hari ikinyobera?komwatangiye mutubwirako intandaro y,urupfu rwa kanumba yabaye terefone barwaniye kanumba ashaka kureba abagabo bahamagaraga lulu byaje kuba inda yanze gukuramo gute ? mudusobanurire.nonese ni uburyo bwinyoroshyacyaha cg?wenda yaramukundaga,ariko ntibikuraho ko atamwivuganye.icyaha nukwica ndibaza ko atari impamvu yatumye yica ? yaba gukuramo inda batumvikanyeho cg izo telefone zabandi bagabo,uwagiye yaragiye.ahubwose iyo nda wasanga atari iyabamuterefonaga bikaba arinabyo byateje amakimbirane?ahaaaa!!! ntibyoroshye pe cyokora nuwomukobwa yihangane ntiyorohewe.
Manawe tabara tabara naho tugeze kure pe urabona abantu bakurikiye Lulu bose uko bangana nta nisoni inyuma y’umwana ufite 17 ans ntibaterwe isoni nibyamubayeho wese buriya yari yiyanze, ntibareba niriyanda yamusigiye ubuse koko baragirango we ntafite ibibazo byumwana uzamubaza aho papa we yagiye gusa nawe yabikoze atabishaka kandi buriya nigihe cye cyo kwitaba Imana cyari kigeze bakwiye rero kumuha amahoro nawe akabasha kwiyakira kubyabaye kuko ntaruhare rwo kumwica yari afite ndibaza ko nawe atari amwanze
Ese muzi ko iryo hungabanywa ririmo gukorerwa LULU n’umwana ritazamusiga amahoro.Ni mutabare urwo rusoro ibindi byo ni impanuka muzindi.
nimureke guhungabanya urwibutso rwa kanumba nimurengere urwo ruhinja nyina azatangire kwitaba urukiko amaze kubyara kuko muriguhungabanya uwo mumarayika uri munda kandi harikuvuka ba kanumba 2 bakazabahoza amarira bakora ibyo kanumba yakoraga.
nibarekure uriya mwana, ibyabaye ni impanuka kandi Lulu yarimo kurengera ubuzima bw’umwana atwite,Kanumba yari yatewe na shitani ashaka kwica umwana we.
Lulu YAHUYE NA ACCIDENT KUKO BIGARAGARA KO YAKUNDAGA STEVEN,BAMUREKE ARERE NEZA UWO MWANA WA KANUMBA NAHO ABAVUGA KO ARI HOMICIDE INVOLONTAIRE BO BARAVUGA UKURI GUSA ARIBYO NA KANUMBA YARI YAFASHE UMWANA
ibyabaye ni impanuka, ubutabera burimo guhohotera uriya mwana utwitwe.
Aba bapolisi bose bangana na bataillion ni abo kurinda Lulu ngo adacika se?Babikabirije.Ubutabera buce inkoni zamba mbona nta intention yo kwivugana inshuti yari afite.
Ibyago nka biriya byaba no ku bandi rero uriya mwana nta bugome yarafite bamubabarire nibura azabyare neza uwo atwite.
Ikibabaje nuko atazamenya uburyohe bwo gukundwa na so ukubyara!
Abatanzaniya binshuti ya kanumba cyane cyane abobaribahuje umwuga wa filme;baremezako umukobwa yashinjaga kanumba inda itari iye!!!please nyirinda ahamagara lulu yasohokanye na nyakwigendera!!!abajije ngo bite??undi amwima phone aramusunika hazamo gupha!!icyibabaje nyakwigendera agiye azi uwamutereye inda!!!bireze tena nawe byakubaho!!!abasigaye ibaze ngo famille izabyifatamo ite??
IGIKOBWA LULU! URAZIRA UBUSA KUKO UBAYE WARARWANIRAGA AKO KANA KARI MUNDA NGO KAZAVUKE UWO KANUMBA ASHAKA KUGUKUZXAMO INDA NTAKISA NARIMWE WAKOZE KANDI YISWE NANYAMUNSI SIWOWE WAMMWISHE NIBAREKE GUSA URWAKIBERA KUKO NTAHO UHURIYENANYAMUNSI YAM,UNTU. KOMERA GUSA WIHANGANIRE IYOGEREZA
Lulu pole iriya ni accident yaba kuri buri wese ahubwo ubutabera niburekure uriya mwana yitegure kuduha umwuzukuru w’abakunzi ba KANUMBA.
niyihangane cyane
yewe na kanumba cg lulu kuko bose baryamanaga batabyemerewe na mategeko y’imana gusa lulu ni yihane kuko afite igihe cyo gusaba imbabazi imbere y’imana
IBYARIBYO BYOSE KU BIJYANYE N’AMATEGEKO KIRIYA CYAHA KIBAHO (homicide involontaire)RIP KANUMBA S. LULU NAWE YIHANGANE ubutabera ntibuzashyiremo amarangamutima barebe niyo myaka ye ubundi bace inkoni izamba.thanks
IBYABAYEBYARABAYE NIMURECYE URIYA MWANA AJYEKWISHIRA MUMUTUZO NAWE NZINEZAKO YAHUNGABANYE(YARAKUBITITSE)
ewaneee nibace inkoni izamba
ni babikemure vuba barebe niba koko ariko byagenze
Lulu jyenda uteye impuhwe pe kandi ibyobyose wakoze siwowe nuko nawe waru umwana pe ahubwo niyo Leta sinzi impamvu itakurekura ngo ujye nawe kubasha kwiyakira kubyakubayeho igakomeza kukubabaza kandi ititaye ko iri no kubabaza uwo mumarayika uri munda bakwiye rero kuguha amahoro nawe ubwawe ntiworohewe nibyakubayeho utabigambiriye nibatuze rero nawe ntiwarumwanze gusa buriya umunsi we woguhamagarwa niyamuremye wari wageze.
uwo mwana nibamureke kuko yabikoze atabigambiriye usibyo ko bagomba no kumurinda kugirango atiyahura ugasanga tubuze byose
aha urabona ibikabyo byabapolice bangana kuriya ra kuri uriya mwanakoko buriya se we barabona yabona nimbaraga zo kwiruka koko
Lulu repent your sins God need you to work for him wihane imana iragukeneye ubunyene
Comments are closed.