Digiqole ad

Elion Victory yasinye amasezerano na The Super Level

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13/03/2013, umuhanzi uzwi mu njyana ya Afrobeat Elion Victory yasinyanye amasezerano n’inzu itunganya muzika ya Super Level ikaba ari iy’itsinda rya Urban Boys.

Elion Victory ubu ari muri The Super Level
Elion Victory ubu ari muri The Super Level

Ayo masezerano Elion Victory yasinyanye na Super Lever ni ay’uko azayibera umwanditsi w’indirimbo (Song writer) na Music Director. Ibi bikazafasha Super Level gushyira hanze umuziki ukoze neza kurushaho.

Ku bahanzi basanzwe muri Super Level bizabafasha kongera ireme ry’ibihangano bari basanzwe bakorera muri Super Lever nkuko bitangazwa na Alex Muyoboke uyobora Super Level.

Kuzana Elion Victory muri iyi nzu itunganya muzika ngo ni uko hari abahanzi bashobora kugana iyi nzu yenda batazi kwandika indirimbo cyangwa bafite indirimbo ariko bashaka ubafasha kuzitunganya. Elion akazabibafashamo.

Elion Victory ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bafite impano yo kuririmba neza, kwandika muzika no gucuranga nkuko Muyoboke abitangaza.

Muyoboke yatangarije Umuseke.com ko Super Level ifunguye ku bahanzi bose bifuza gutunganyirizwa muzika neza kandi ku giciro cyo hasi.

Muyoboke ati “ Gahunda ya Super Level cyane cyane ni guteza umuziki w’u Rwanda imbere. Abahanzi bashaka ko tubafasha rero batugana i Nyamirambo hafi ya Cosmos ku muhanda wa Kabiri w’igitaka ahagana iburyo.”

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • icupa rya Primus gisenyi hafi aho. Navuga ko primus irimo inganzo mukanseka… Ryoherwa mwa.

  • Cool kabisa, super level ni jyembere gusa ellion numuhanga bihebuje

  • VICTORY niwe muhanzi nemera mu Rwanda kuko n’umuhanga nuko mbona murwanda batita kubahanga ahubwo bareba uwabantu baba baririmba burigihe.bareba quanite gusa ntibareba qualite y’umuntu.abandi bose nabaririmbwi gusa. courage rata mwana w’umuhanga.

  • This guy is very talented, sinzi icyo azira kabisa..gusa nnibyiza kuba yabonye studio akoreramo izwi…wish you all the best man…I know that yr time will come an d you will shine ..

  • nanjye ndamwemera

Comments are closed.

en_USEnglish