Digiqole ad

La Roja: El Clasico zateje umwuka mubi

Mu gihe bitegerejwe ko hagati ya Barca na Real haza kugira ibererekera indi kuri  uyu wa kabiri mu mikino y’igikombe cy’uburayi, aya makipe yombi yatangiye  kuvugisha menshi abayakurikiranira hafi.

Barcelona niyo izaba ikinira iwayo i Camp nou ndetse inahagaze neza kuko umukino ubanza yatsinze Real Madrid ibitego  2 bituma José Mourinho azajyayo yikandagira.

Mu mihanda itandukanye y’i Madrid cyangwa i kataluniya, kuva kuwa gatatu  nimugoroba, uguze ikinyamakuru agihera inyuma k’urupapuro rw’imikino.  Igitunguranye ni uko amakuru menshi ari kugaruka k’umwiryane hagati y’abakinnyi  baya makipe yombi, ahanini bahuriye mu ikipe y’igihu La ROJA. imbarutso yabaye  Marca ubwo yatangazaga ko noneho Del Bosque yashize akemera ko mu ikipe  y’igihugu ubu hanuka uruntu runtu; ndetse iki kinyamakuru cyo kikemeza ko  ntagaruriro ikipe yarangije gucikamo kabiri.

“ku mukino w’igikombe cy’umwami  habayemo uguhonyorana hagati ya Arbeloa na Villa ndetse bombi bavuye mu kibuga  ntawureba undi; nyamara ibintu byari byiza hagati ya Messi na Di Maria bombi  baturuka muri Argentine ndetse ni n’uko byari byfashe hagati ya Marcelo na Alves bo baturuka muri Brezil, ariko ku ruhande rw’abavandimwe babanyespanyoro ahoumwe anyuze undi ahanyuza akeyo.

ku ruhande rw’ikinyamakuru El Mundo Deportivo ahanini usanga kibogamiye kuri  Barcelone FC cyo cyatunze agatoki Mourihno ko ari we nyirabayazana “yemerera  abakinnyi be gukora amarorerwa ayo ari yo yose mu gihe bahanganye na Barcelone”  gusa n’ubwo bose bakomeje kwitana ba mwana, ntibibuza ku ruhande rwa Real Madrid  kwibaza impamvu Busquets na Pedro bigirishaga ari nta n’ubakozeho kugira ngo amakarita ugire asohorwe; mu gihe muri Barcelone nabo bibaza impamvu Sergio  Ramos yakoresheje amagambo akomeretsanya aganira n’itangazamakuru. ibi byose  bikaba bisigira umutoza Del Bosque ihurizo ryo kunga aba bakinnyi mu gihe  hasigye El Clasico imwe nayo ishobora ku bihuhura niba umwuka uko meje kuba  mubi.

Ikipe y’igihugu La Roja igomba gutangira kwitegura umukino wa gicuti uzayihuza na USA kuya 4 Kamena.

MBABANE Thierry-Francis

umuseke.com

 

1 Comment

  • barapfa ubusa !!!!1

Comments are closed.

en_USEnglish