La Roja: El Clasico zateje umwuka mubi
Mu gihe bitegerejwe ko hagati ya Barca na Real haza kugira ibererekera indi kuri uyu wa kabiri mu mikino y’igikombe cy’uburayi, aya makipe yombi yatangiye kuvugisha menshi abayakurikiranira hafi.
Barcelona niyo izaba ikinira iwayo i Camp nou ndetse inahagaze neza kuko umukino ubanza yatsinze Real Madrid ibitego 2 bituma José Mourinho azajyayo yikandagira.
Mu mihanda itandukanye y’i Madrid cyangwa i kataluniya, kuva kuwa gatatu nimugoroba, uguze ikinyamakuru agihera inyuma k’urupapuro rw’imikino. Igitunguranye ni uko amakuru menshi ari kugaruka k’umwiryane hagati y’abakinnyi baya makipe yombi, ahanini bahuriye mu ikipe y’igihu La ROJA. imbarutso yabaye Marca ubwo yatangazaga ko noneho Del Bosque yashize akemera ko mu ikipe y’igihugu ubu hanuka uruntu runtu; ndetse iki kinyamakuru cyo kikemeza ko ntagaruriro ikipe yarangije gucikamo kabiri.
“ku mukino w’igikombe cy’umwami habayemo uguhonyorana hagati ya Arbeloa na Villa ndetse bombi bavuye mu kibuga ntawureba undi; nyamara ibintu byari byiza hagati ya Messi na Di Maria bombi baturuka muri Argentine ndetse ni n’uko byari byfashe hagati ya Marcelo na Alves bo baturuka muri Brezil, ariko ku ruhande rw’abavandimwe babanyespanyoro ahoumwe anyuze undi ahanyuza akeyo.
ku ruhande rw’ikinyamakuru El Mundo Deportivo ahanini usanga kibogamiye kuri Barcelone FC cyo cyatunze agatoki Mourihno ko ari we nyirabayazana “yemerera abakinnyi be gukora amarorerwa ayo ari yo yose mu gihe bahanganye na Barcelone” gusa n’ubwo bose bakomeje kwitana ba mwana, ntibibuza ku ruhande rwa Real Madrid kwibaza impamvu Busquets na Pedro bigirishaga ari nta n’ubakozeho kugira ngo amakarita ugire asohorwe; mu gihe muri Barcelone nabo bibaza impamvu Sergio Ramos yakoresheje amagambo akomeretsanya aganira n’itangazamakuru. ibi byose bikaba bisigira umutoza Del Bosque ihurizo ryo kunga aba bakinnyi mu gihe hasigye El Clasico imwe nayo ishobora ku bihuhura niba umwuka uko meje kuba mubi.
Ikipe y’igihugu La Roja igomba gutangira kwitegura umukino wa gicuti uzayihuza na USA kuya 4 Kamena.
MBABANE Thierry-Francis
umuseke.com
1 Comment
barapfa ubusa !!!!1
Comments are closed.