Digiqole ad

El Baradei wari vice perezida wa Misiri yeguye

Ibintu byafashe indi sura mu Misiri kuri uyu mugoroba ubwo uwari vice perezida w’agateganyo  Mohamed El Baradei yeguye ku mirimo ye nyuma y’uko ingabo na Police zikoresheje imbaraga zidasanzwe i Cairo mu gutatanya abayoboke b’uwahoze ari perezida Mohamed Morsi.

Baradei ngo ntiyakomeza gufata imyanzuro adahamyanya nayo

Baradei ngo ntiyakomeza gufata imyanzuro adahamyanya nayo/photo sahilonline

Birankomereye gukomeza inshingano zanjye zo gufata ibyemezo numva ntahamyanya nabyo ubwanjye kandi nkemanga ingaruka zabyo.” Biri mu ibaruwa yandikiye perezida Adly Mansour ubu uyoboye Misiri.

Yavuze ariko ko ababajwe n’uko abungukira mu cyemezo cye n’ibiri kuba ari abahamagarira abandi ubugizi bwa nabi n’iterabwoba ry’imitwe y’abahezanguni nkuko bitangazwa na Aljazeera.

Abashyigikiye perezida wegujwe Morsi bakomeje gutsimbarara ku kwanga kuva mu mihanda y’i Cairo, Leta nayo irashinjwa gukoresha imbaraga nyinshi mu kubavanamo. Abageraku 460 ngo baba bamaze kwitaba Imana kuri uyu wa gatatu gusa.

Ministeri y’Ubuzima ya Misiri yemeje ko abantu 400 bapfuye kuri uyu wa gatatu ahatandukanye mu Misiri mu myigaragambyo.

Mohamed Mustafa El Baradei wahawe igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel mu 2005 we na AIEA (International Atomic Energy Agency) yari ayoboye, yari yahawe uyu mwanya mu ntangiriro z’ukwezi gushize.

Tariki 03/07/2013 ubwo batangazaga ihirikwa rya Morsi, El Baradei yari iruhande rwa General Abdel Fattah al-Sissi ufatwa nk’umuyobozi wa byose ubu mu Misiri kuko ariwe uyoboye ingabo.

El Baradei ari mu bagize uruhare runini mu mpinduramatwara zo mu 2011 zahiritse Hosni Mubarak, ndetse yari mu bashyigikiye kuvanaho Mohamed Morsi.

Baradei ni inzobere mu mategeko.

Abagera kuri 460 biganjemo abashyigikiye Morsi bitabye Imana  kuri uyu wa gatatu gusa
Abagera kuri 460 biganjemo abashyigikiye Morsi bitabye Imana kuri uyu wa gatatu gusa

JP GASHUMBA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • RIP Egypt, you are finished

  • Manayacu ‘orohereza’abavandimwebacubamisirinahandibafite’ibigeragezonkibi

  • Allah Akbar. Uncle SAM umucunguzi wa democracy yihishe he ko adakoma? Ibaze nk’abanya Iran bitoreye president maze ingabo za Iran zikamukuraho maze abaturage bakigaragambya maze ingabo zikabarasa. Isi yose yahinda umushyitsi, abamotsi ba Uncle SAM bakavuza iya Bahanada bati mutabare Democracy…Ariko iyo abapfa ari “intagondwa zishakla sharia-ariko zaranyuze mu mucyo wa democracy”, Uncle SAM yirebera hirya. Isomo: The way forward to advance sharia is BULLET, not BALLOT. Muslim brotherhood yibagiwe ibyabaye kuri FIS-Algeria? Ibi ni byiza kuko bizatuma abirirwa bamoka baziba maze bareke izo ntagondwa zikoreshe uburyo buzinogeye i.e JIHAD.
    Jihad is the only answer.
    Jihad is the only answer.
    Jihad is the only answer.
    Jihad is the only answer.

  • OH mon Dieu chaos,tabara benedata bi misri.amen

Comments are closed.

en_USEnglish